Home News Igice cya mbere cy’ubutayu bwo muri Kenya.

Igice cya mbere cy’ubutayu bwo muri Kenya.

0

Twavuye mu gihugu cya Uganda kuwa 10th Nov 2012,tugera muri Kenya kuwa 11th Nov 2012,twashyikiye mu nzu yabashyitsi’Guest house’ y’idini ry’Abadivanteste SDA bumunsi wa (7) ahitwa Milimani Nairobi-Kenya.twahamaze iminsi (14) nyuma y’icyumweru maneko w’uRwanda ukorera muri East African Community EAC yahise adusanga muriyo hotel,twahuriye mururiro aho abashyitsi bose baza gufata amafunguro yamugitondo “BreakFast”.Yari mucyumba n°7,naho twebwe twari muri n°2,twafashe ifunguro vubavuba urumva ntawavugishaga undi kuko yabonaga ko turabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi babakiranutsi nawe tumubona ko ar’Umututsi wo mu bwoko bw’Abapagani.

Nawe yakoze ibishoboka byose ngo agire vuba ajye kutwitegura neza,aranza ahindura ikarita yakazi arayicurika kugirango tutabona amazina ye,ubwo natwe twakoze ibishoboka tumutanga kurangiza gufata ifunguro tujya mucyumba dufata utwangushye twerekeza kuri HCR,nyamara twari dusize ibintu byacu ndetse namafaranga y’icumbi harayo twari tutarishyura.Kumunsi twishyura $35 harimo namafunguro.

Twagomga kwishyura ibihumbi 33600 twishyuraho macye  kuko tutari tuzi amaherezo yacu ubwo tugeze kuri HCR ntacyo batumariye butwiriraho tujya kurara mur I chaper ya kiliziya Gatorika ahitwa WeastLand Consolata Shyrine turara muri Chaper batwigisha amibukiro na za rozari madame yaje kunanirwa afatwa nagatotsi umuzungu wayoboraga ahongaho yahise amwirukana muri Chaper amahirwe bwari bumaze gucya.

Twasubiye kuri HCR twahahuriye n’umusore witwa Kazungu Innocent umunyarwanda w’umuCongomani wo mu bwoko bw’Abatutsi w’umunyamurenge uwo musore Uwiteka amuhe umugisha kuko yamukoresheje ibikomeye cyane ,Uwiteka Imana yari yaravuze mubuhanuzi igice cya 1-3 ko ningera Muri Kenya nzacumika mu nzu y’umunyamurenge w’umukiranutsi uba muri uwo murwa.

Hari kuwa 28th Nov 2012 ubwo nahuraga na mwenedata Kazungu Innocent kuri HCR ndamubwira nti Imana yavuze yuko hari umukozi wayo w’umunyamurenge uzaducumbikira ati koko uwo mukozi w’Imana arahari kandi n’umukire muriyi Nairobi twese turamwubaha,ubwo yatujyanye aho atuye hitwa Kasarani dusanga adahari yagiye gusenga,ubwo twicara muriyo nzu dutegereje ko banyiri rugo baza bakaduha icumbi.

Bamaze iminsi ibiri mu masengesho murugo twahasanze umusore abereye nyirarume niwe watwakiriye ahita ajyana rapoti yuko harabanyarwanda baje murugo kandi baka arinabakozi b’Imana’Apanya’Abo nabanyarwanda batarabamunyamurenge iyo niyo code bakoresha hagati yabo muribo.

Pastor Simon Nkundabantu yaje kuza arahadusanga babanza gucyeka ko turi bamaneko,tumusobanurira neza iby’urugendo rwacu,adusaba kureba impeta z’ubukwe bwacu turazimweka,asa nutugiriye ikizre gitoya ariko ubona ko bimuyoboye!Twaje gusenga ninjoro maze umwukawera aramanuka abona rwose ko turabakozi b’iMana turahanura ibintu birakomera aratwemera maze atujyana murusengero ariko ubwo niko amakuru acicikana ko harabanyarwanda bahungiye mubanyamurenge.

Aho bamenyeye yuko turabahanuzi bitewe niko bari bamaze kubona impano Uwiteka yadutije zikora zitangira kurondora urusengero rwose nabarozi babanyamurenge bazinze urusengero ubwo intambara zirahagaruka baturwanije bivue inyuma pastor biramuyobera benewabo batangira kumushyiraho iterabwob ayuko nidukomeza kuza murusengero tuzabatwara abantu mbes wowe ntureba aba bantu ko bafite impano zahoze arizacu?’Abanyamurenge’.Ubwo bahise bahamagaza za maneko kuza kutureba natwe Imana ivugana natwe ko tudakwiye gusubira kurusengero rwabo tuguma munzu ya Pastor.

Ubwo umurimo w’Imana twawukoreraga murugo,kugeza igihe Pastor byamuyobeye aradusezerera nyuma y’ukwezi kose tuba murugo iwe tunywa dufungura kuwa 01st mutarama 2013 baradusezerera twerekeza mubutayu ahitwa NGONG uwatujyanyeyo ni pastor wungirije w’Umurundi wo mu bwoko bw’Abahutu wigize umunyamurenge kugirango abashe kubona ibyangombwa by’impunzi witwa Marcel,uyu Marcel akaba yarakoranaga byahafi n’intasi z’uRwanda uwahoze arumupolice witwa Alfred ubwo yashatse kumenya ibyacu neza tugererageza kuhunga Marcel yadutaye aho mubutayu cyakora adusigira 1000Ksh arigendera,amaze kugenda bohereje izindi neko ziza gusegera aho mubutayu kugirango zingenzure neza ibyacu babone uko batwirenza nta muntu wundi ubiteye akajijsho.

Aho mubutayu hari icyumba cyamasengesho cy’umucyecuru wishyuzaga amashillingi 15K kuri buri muntu,jye na madame twishyuraga 30K burimunsi amafaranga yaje gushira dusigara twicira isazi mujisho.

Imana yohereje umumasayi adusanga aho mumasengesho yo mubutayu witwa Eliyah maze aradufasha abasha kutumara ubucyene twari dufite.Babanyamurenge bongera kohereza undi maneko witwa Charles adusanga muri ubwo buayu,yaje yitwaje amata ayazaniye nyiri cyumba kandi bataziranye kuko bwarubwambere aje gusengera aho hantu kuko namwumvaga ayobozi nyiri prayer cetre ngo amuyobore ubwo yajyeze ahomgaho baa incuti cyane arangije amubwira ko twebwe turimo guhingwa na leta y’uRwanda bategura umugambi wo kutugurisha ariko bagira ibyago Imana iba yamaze kubimbwira.

Twari tuhamaz iminsi 45,ubwo nahise mpamagara Masayi araza adukuraho atujyana mubumasayiahitwa TingaTinga Odinga,ubwo wa mugambi wo kugirira nabi uba uburiyemo,Tinga tinga nimubutayu bubi cyane twananiwe kuhaba kuko hari habi cyane usibye nyine abamasayi bahamenyereye.

Twarahavuye tuza ahitwa Kisiriyani,tugeze muri uwo mujyi muto cyangwa ako gasenter,masayi yahise ahaduta arigendera,turara mu nzu y’icumbi’Guest House’bucyeye Imana ikoresha abantu (2) umwe yohereza $100 nundi yohereza $100,twagiye kurusengero rwitwa Jesus Live Centre rw’umugore wo mu bwoko bw’Abakikuyu witwa Grace,akaba yarakoreraga satani mubo bita “Devil Woshiper”araducumbikira atujyana iwe mu nzu nziza cyane yakataraboneka.

Atangira kujya adukoresha murusengero nkabakozi b’Imana,uhereye mugitondo ukageza nimugoroba nta kurya nta kunywa!Twatahaga saa tatu zijoro,twagera murugo iwe akadukoresha nkabakozi bo murugo,turihangana gato dukora umurimo w’Imana murusengero rwe,Imana ikora ibitangaza bikomeye cyane harimo bagore bakora umurimo witwa ‘Lesibians’abagore barongorana bunyine bakoresheje ibitsina byabagabo bikozwe muri plastic.

Abadayimoni barahunga maze umugabo wuwo mugore aratwemera cyane jyewe na madame,maze umugore we amaze kubona yuko tumaze kumenyekana ,ndetse nawe murugo iwe turamufata turimo dusenga tumubwira imbaraga zose akoresha ko ar’izumwijima,ubwo yahise avuga ko arabantu bazimwoherereza bamwanga badashaka ko urusengero rwe rutera imbere.

Icyakurikiyeho yatwirukanye kumanywa izuba riva nyuma yuko adusabye gusengera umukiristu wo murusengero rwe,tumwirukanamo dayimoni ivuga yuko pastor ariwe wayohereje,arangije ati nanjye mugomba kunyigisha uko birukana abadayimoni mubwira ko ari impano y’Imana ntakuntu namwigisha kwirukana abadayimoni kandi ko itanagurishwa ahubwo umuntu ayibonera ubuntu.

Ako kanya hari saa 11:20 yahise atwirukana tujya gufata ibintu byacya dushaka iyo tujya,ariko ntabwo yaraziko twibitseho $200,ubwo twahise tuhya gushaka inzu,duhamagara Masayi aragaruka yumvise yuko Imana yatugiriye neza araza adufasha gushaka inzu maze twinjira mu nzu idafite mater anta ghikoresho nakimwe ariko tuynjiramo Imana nyuma y;iminsi ibiri yakoze ibikomeye tubona ka matera ko kuararaho ndetse tubona nibyo gufungura byaburimunsi ariko muburyo bugoranye cyane.

Wamugore Grace yahise ashaka abantu baza kutwica kuko imbaraga ze twari twazirangije Imana iratubwira iti,nimuve ahangaho,twahavuye twimukira ahitwa Ongata Rongai,aho ngaho Imana yakoze ibikomeye inyuze murusengero rwa New Life Chuch,badutunze amezi (6) Imana yatwohereje murusengero rwa Bishop Agwea Simon akaba yarakoreshaga imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwitwa Sootheyers izo mbaraga zikorera mu maso agahita amenya ibyawe ariko Atari imbaraga z’Imana zimukoresheje,kugirango tujyeyo byanyuze kumudamu twasengeye wasengeragayo maze tumubwira ubuhanuzi bw’idini ryabo,ubwo yahise abibwira Bishop maze Bishop araturarika kujya kuvugayo ubutumwa Imana yahakoze ibikomeye cyane kugeza ubwo nafashe umurozi wupastor wakoranaga nuwo bishop uwo mu Pastor yitwa JANAYI,namaze ukwezi kose musaba kwihana aranga bigeraho Umwuka w’Imaana arambwira ati mushyire kukarubanda.

Ubwo nahise muhamagara mushyira kukarubanda mubaza ko arumurozi araceceka,nahise musengera nsebya imbaraga ze zose yakoreshaga Bishop agira ubwoba cyane,uwo murwa wose inkuru iba kimomo,icyumweru cyakurikiyeho umukire waruri muri urwo rusengero witwa KOIKOI Josephat yahise aturarika murugo iwe aho yaragiye kwakira abakozi b’Imana burwo rusengero kuko niwe wari sponsor warwo akaba yari member wa Illuminat.

Mu nzu ye,harimo twatubati twa electronic bashobora kukagira gato cyangwa bakakagura,harimoamayoga y’ubwoko bwose!umudiyakoni umwe aravuga ati ese murararika na pastor Leon?Ndaba ndeba!Nagezeyo na madame bakora ikosa rikomeye bampa gusenga nasenze mpita nica inzoka yarutunze muri Garden twavuye aho ibintu byabaye bibi cyane hakurikiyeho ko bashaka abantu bagomba kutwica,ubwo Imana iduhisha kumusore wumvise ibitangaza nibikomeye birimo gukorwa aho hantu aza kureba ahita arakizwa aba umwana wacu mugakiza aduhisha mu nzu ye amezi (7);

Nyuma yamezi (7);yahise atugambanira nyuma yuko yemerewe guhabwa amashilingi nababakozi ba satani wa mudamu wtujyanye muri urwo rusengero nawe tuka twaramusengeye yari kuri list yitwa black list yabantu batagomba kubona inguzanyu muri Bank kubera umwenda w’ibihumbi 3000 Ksh tusenze Imana bamukura kuri list ndetse ahita abona na contract kukazi kuko yakoraga nka nyakabyizi.

Yahise abona ideni rindi kuri bank aho yacishaka umushara we ibihumbi 400000Ksh amaze kubona amashillingi yahise akaza umurego wo kuduhinga amenya ko duhishwe kwa Phillip nibwo bashaktse Philip bamwemerera amafaranga ndetse Philip Feredrick amukhutsi kuko twajyanaga kuri HCR yaje kumenyana na perezida w’impunzi umuhutu witwa Uwayezu Emmanuel maze bategura uburyo badushyikiriza leta y’uRwanda bagahabwa $2000 Imana ninjoro irambwira iti,wapfa cika baraguhiga Phillip yabagurishije.

kuwa 03.04.2014,nararusimbutse Philip Feredrick amukhutsi yatugambaniye.mpungira Kawangware nyuma y’icyumweru naje kugaruka barambuze.

 kuwa 29.04.2014,na none Philip yongera kutugambanira twahise tumucika twerekeza ahitwa Ngong mu ntara ya KAJIADO hanze gato y’umurwa Nairobi gatoya.

Kuwa 27th April 2014,Umwuka w’Uwiteka yaransanze maze arambwira ati, mwana w’umuntu, andika ibyo ngiye ku kubwira:Dore ngiye guhindura ubwenge bw’Abana ba bantu mbushyire mu migambi yanjye  kugirango ubwenge bwabo aba aribwo buzabagirira nabi.Ibi mbikoze kuko banze gukiranuka habe no gushaka mu maso hanjye.

Abana ba bantu bazicuza icyatumye mbarema,kuko ubwenge biratana ari ntacyo buzabamarira kumunsi wa makuba.Ahubwo ubwo bwenge buzabafasha kwigirira nabi uko niko Uwiteka avuze.Dore ngiye gukora ibitangaza mu isi yabazima,abatuye isi,bazumirwa!bazicuza kuko bakomeje gukiranirwa nokugira nabi bakaba nta neza ibabamo cyangwa ngo iboneke muri bo,uko niko Uwiteka avuze.

Ariko abakiranutsi nzabarinda kandi mbagirire neza,ibyo byago bazabirebesha amaso ariko ntibizabageraho uko niko Uwiteka avuze.Mwana w’umuntu ngiye kugushyira hejuru kugirango isi yose imenye ko nd’Uwiteka.

07.05.2014 ijuru nisi byatubanye bito tuvuye P.C.E.A Ngong tudafite aho

burare turi Imana ikora igitangaza kumunota wanyuma tubona icumbi.

Twahuye na Michel kuwa 09.05.2014,hari umunsi wo kuwa gatanu (5),yigira umuntu mwiza ko ashaka kudufasha twari duhuriye muri restorant aho twafataga amafunguro ya mugitondo.

Ubwo kuwa 10.05.2014,yahamagaye undi mudamu bakorana imirimo y’umwijima wumukikuyu nawe akaba umumasayi biyambaza umsaza wundi wumumasayi badukuye mu mujyi wa Ngong badutwara mugiturage aho bashakaga kuzatwicira nta muntu ushobora kudutabara. Kuwa 14.05.2014,nibwo twabacitse saa 07:14 zigitondo.

Kuwa 17.05.2014,twavuye Ngong saa 3:07 twerekeze mu murwa mukuru wa Nairobi,tujya ahitwa Kawangware tuhamara minsi micye arinaho

kuwa 19.05.2014,20.05.2014, iyi yarankomereye cyane mu murwa mukuru wa Nairobi. Naraye mu gihuru,nyagirwa n’imvura!!burundi bunkeraho ahitwa Upper Hill haruguru y’umurwa mukuru wa Nairobi nka metero 30 ugana inzira ijya Ngong.Mu biti birebire bihari iruhande rw’ibumoso uzamuka ujya Ngong.

Kuwa 22.Gicurasi 2014, Nagiye kuri RCK mpahurira n’intasi y’uRwanda ikorera leta zombie iya Uganda niy’uRwanda yiyita Shaban,afatanije na Nduwayezu Emmanuel bashatse guhita banta muriyombi mpita ndabacika.

kuwa  08.05.2014,Mwana w’umuntu witinya wigira ubwoba kuko ndinze ubugingo kuko abanzi bawe bagambiriye kukugirira nabi,ariko uhumure kuko ndikumwe nawe uko niko Uwiteka avuze.

 Twahuye na Michel kuwa 09.05.2014,hari umunsi wo kuwa gatanu (5);

kuwa 10.05.2014,badukuye mu mujyi wa Ngong badutwara mugiturage aho

twamaze iminsi (3).
Kuwa 14.05.2014, lmana yadukijije urupfu rwari rwateguwe na
Lucy,Michel,Paul bashaka kudutambaho ibitambo kugirango babashe kubona ubuunzi, tubicika bataratugeraho.Imana iratubwira iti,nmuhsguruke muve hano hantu kuko bamaze gutegura umugambi wo kubagirira nabi uko niko Uwiteka avuze.
kuwa 29.05.2014,niho nyampinga yajyanywe muri gakondo ansiga mubutayu njyenyine icyo kikaba cyari ikimenyetso kindi cy’Intambara.

05.05.2014,Abanzi bazantegera kumeza yanjye iriho ibyo kurya.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar