Home News Igice cya (50) cy’ubuhanuzi

Igice cya (50) cy’ubuhanuzi

0

 Feb 15, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bimeze nabi cyane,kuko Umwakagara yariye karungu cyane,ngo wamushyize ku karubanda amabanga ye yose uyashyira ahagaragara.None ngo arashaka guhangana niyo Imana yawe ukorera ngo arebe yuko izakurengera uko niko Uwiteka Nyiringabo akubiriye.

Igice cya (49) cy’ubuhanuzi

Ariko mubaze uti,ubwo wari mu butayu bwo mu gihugu cy’UBUPERESI, (Uganda), niki cyamubujije ku kwitwarira ngo akujyane ajye kuguca igihanga nkuko abyifuza?Niko Uwiteka abaza!None se aratekereza yuko iyakurinze ikaba ari nayo iguhishurira imigambi ye yose,haraho yagiye?Niko Uwiteka abaza!

Bashatse kuguha ubutwa muri gereza Uwiteka akinga ukuboko,bakoresha ishashi yawe Uhoraho akugirira neza,bakoresha abanyamahanga ngo bakugambanire Uhoraho abyitambikamo!Ubwo koko usibye kuburana urwandanze ntabwo babona yuko Uhoraho Uwiteka waremye Ijuru nisi ari we Mana yawe ukorera abarusha imbaraga?Niko Uwiteka abaza!

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumburira imigambi y’Umwanzi nibyo alimo gutegurira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Dore bakoze ibyo bise “allegation against the Prophet for disturbing the  country of Rwanda”.Using the rumors called Prophecy of the nation of Rwanda, thus  how the Lord God says!But the ending up they will know that I’m the Lord God almighty.Says the Lord.

Bamaze kuyitunganya ubu bategereje yuko baguhiga bakaguta muri yombi,ariko ubabwire uti,murashinga umuhunda ku kirenge kuko Uhoraho ukorera abarusha imbaraga ndetse nubushobozi bwose bubaho mu isi ya bazima kuko nta kindi cyintu Uwiteka areba mu isi ya bazima atari wowe niko Uwiteka abivuga.

Bazaguhiga bazaruha baguhiga kuzageza igihe bazakureka bamenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ko yakurinze kugirango bizabere urugero rwiza abantu batazitwaza yuko ngo yakurindiye muri America n’Uburayi.

Umwakagara yasohoye amadollar menshi cyane yo kuguhiga,ngo aguce igihanga,nibura azakurwe ku ngoma,ubwami busubireho utakiriho.Ngo arashaka gukora nkibyo yakoreye Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Ubanza yibwira yuko ahari nawe waba utumvira Imana yo mu Ijuru!

Niba ashobora kumvira SATANI akorera,yibwira yuko Uwiteka adafite abantu bamwubaha kandi bamwzera?Niko Uwiteka abaza!Reka rero agerageze kuko nubundi nta gihe atagerageje maze azamenye yuko Uwiteka ukorera ari we Mana yawe uko niko Uwiteka avuga!

Mwana w’umuntu,babwire uti,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rizakora umulimo waryo,kandi rizasohoza ibyo Uwiteka yabavuzeho.Azabakoza isoni mu mahanga yose,muzashwiragira muziruka hirya no hino ku isi,kandi ntawuzabagirira imbabazi cyangwa ibambe,kuzageza igihe muzamenya yuko mwacumuye k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana nkorera amanywa nijoro.

Muzashaka uzabakuraho umuvumo ntawe muzabona kuko uwabavumye ari we ufite ubushobozi bwo kubavumura kubera urugomo mwamukoreye ndetse nimunahura nundi uhanura nkanjye,azabagarura iwanjye kuko arijye mucamanza wabashyiriweho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Mwiringira amagare na mafarashi,ndetse mukiringira ubutunzi mwasahuye mu mahanga yabaturanyi,nyamara ibyo byose bizahuhwa numuyaga kugirango mumenye yuko Uwiteka ar’umunyambaraga kandi yuko ari we waremye ijuru nisi uko niko avuga.

Ukuboko k’Uwiteka kuzabaremerera cyane ku buryo mutazashobora kukwikuraho,kandi Uhoraho azaha ubutabera abantu bose mwahemukiye mukasiga ari intabwa mwarabakokoye mukabasiga nk’uduti duhagaze,ibyo mwakoreye abandi namwe nibyo muzakorerwa,kuko mwilinze kugirira imbabazi bene wanyu,nabo ntabwo bazabona umutima wo kubagirira imbabazi.

Nkomeza kwerekwa urukundo rw’Uhoraho kumugaragu wayo,ari nawe Muhanuzi,nerekwa umukuru w’igihugu cy’America Donald J.Trump aza gusura igihugu cy’IBABYLON (Imana) yaje gukiza Umuhanuzi,nerekwa mbona abagore baterana(abarozi Kazi) bashaka kurwanya Donald J.Trump,ariko ntibabishobora.

ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uwiteka yimanukiye kuko yarari mu nama yo kugucisha igihanga bakoze kuwa mbere no ku wa kabiri,bituma yimanukira kugirango abulizemo imigambi yabo yose kuko bavuze yuko ngo ibihugu [2] bitananirwa kugufata ngo bagiye kuguhiga hasi no hejuru maze ngo nubananira bazakureka uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abanyamurenge bagenda bafungura utudini ntitumare kabiri tugahita dusenyuka,ubwo twamara gusenyuka bagahita bashinga utundi kuko umulimo w’Uhoraho bawuhinduye igicuruzwa cyunguka.Kandi bajya gutangira undi mulimo wo gukiranirwa,bagahita bafata nabandi bakoze ibyaha banze kwihana birukanywe mutudini tundi tudashinga natwo twikorera umulimo winda wo gukiranirwa.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamurenge binangiye umutima banze kumva iyo ivuga yo mu Ijuru,ahubwo bagiye barushaho gukiranirwa cyane bibwira yuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe itazabahana ngo bamenye yuko bakinishije ijambo ry’Uhoraho,nicyo gituma ibyo bazakora byose bizababera umuvumo mucyimbo cyo kubabera umugisha niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa Uwiteka atanga umugisha mwinshi cyane  k’Umuhanuzi Majeshi Leon,mbona haje umushinga runaka wa miliyari [3]; maze uwaruzanye uwo mushinga mbona ahisemo Umuhanuzi yuko ari we wawuhagararira kubera kuba umwizerwa imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo akorera.

Ijambo rirambwira riti,igihe kirageze kandi kirasohoye ibyo Uwiteka yakuvuzeho mu marenga,ngo abishyire ahagaragara kugirango bizamenyekane yuko Uwiteka ari we Mana yo mu Ijuru yagukunze kandi akakwitaho bityo abadafite kwizera bazamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana yawe wizeye ari we Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Feb 15, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibitaboneshwa amaso y’umubiri wa bantu,mbona Inzika y’Inzigo yari yateguye umukoro yashyize ku isoko ngo uritsindira abe ari we uhabwa uwo mugabane wo kurikora.Maze numva Nzika avuga ngo,bampe iryo soko,ngiye gukora uwo mukoro,arongera arabihindura ariha mwene wabo bari bafatanije gutanga iryo soko.

Ubwo bamaze kunyima iryo soko mbona mu nzu yo gutekerwamo,hariho iziko ryaka umuriro ariko uwo muriro ukeneye yuko bahungiza kugirango imbaraga z’umuriro ziyongere.Nuko mfata inkooko bagusoza ntagira guhungiza mbona uriro wiyongereye imbaraga zawo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi yaguhize cyane kandi bishoboka ariko nta cyo yabashije kugeraho,ariko kandi yanarahiye cyane ko bakaza umurego wo kuguhiga kugeza bakubonye.

 

 

 

None dore umukoro wabo wahindutse imfabusa,niyompamvu ukwiriye gukora amasengesho kugirango uburizemo imigambi y’umwanzi kugirango ushobore gukomeza umurimo wa data wo mu Ijuru niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho nkomeza kumva imyasiro y’ijwi ry’umwuka wera,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara ageze mu bihe bye bya nyuma.

None yarahize ngo ntazaryama, ntazasinzira ataguciye igihanga. Kuko ageze mu bihe bya nyuma bya marembera nuko rero urabe umunyabwenge kandi ube umuhanga mu byo ukora byose kugirango Uwiteka arinde ubugingo  bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore ibi bihe bimeze nabi kandi birakomeye cyane kurusha ibndi bihe byose byabayeho niyompamvu ukwiriye kwirinda cyane inkozi z’ibibi zigufitiye imigambi itari myiza nubwo zigerageza kwiyoberanya kugirango utazitahura ariko hasigay gato ukabashyira ahagaragara ku karubanda kugirango isi yose ibamenye yuko bakorera SATANI na bambari be uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

 

Nsubizwa mu iyerekwa mbona umukuru w’igihugu cy’IBABYLON Uhuru Kenyatta ahinduka umucuranzi wa muzika,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mukuru w’igihugu ntabwo azatsinda amatora kuko atigeze yita kubanyagihugu kandi akaba atarigeze ashishikazwa no kugirira neza abanyagihugu,ahubwo yarabatereranye ntayita kubuzima bwabo niyompamvu Uwiteka yamuciriyeho iteka kuko yanze kugirira neza abantu b’Imana uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ngura ikibanza cyo kubakamo inzu y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringao,aho abantu bayo bazajya baruhukira.Mbona mpabwa amabuye [5] ahwanye ni mpano [5] ziri mu Beffeso 4:11 zagizwe inking z’umulimo,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uyu mulimo wari gukorwa na Pastor Antoine Rutayisire,ariko yabaye ikigwari amaso ayahanga abana b’abantu,aho kuyahanga Uwiteka Imana Nyiringabo yakunze icyubahiro bituma ananirwa kwinjira mu masezerano Uwiteka yari yaramusezeranye cyangwa ibyo basezeranye bombi mu bihe bikomeye.

 

 

 

Niyompamvu nguhaye uwo mugabane kuko wabaye umwizerwa imbere yanjye,kandi ukaba utaratinye intambara z’ubwoko bwawe (Abatutsi) cyangwa ngo utinye gusebwa nurubwa rw’inkozi z’ibibi.Kubera iyo mpamvu umugambi wanjye wo gushinga igicaniro muri gakondo ya bakiranutsi,waruri hejuru ya Antoine Rutayisire none waburijwemo no gutinya no kutizera Uwiteka Imana Nyiringabo no gushaka ibyihuse uburyo igicaniro Antoine yagikoze ntabwo ari ko cya gombaga gukorwamo.

kuko umwanzi yamuteje uburiganya arariganywa kandi ntayibyitaho akurikira ibyubahiro bya bana b’abantu,mucyimbo cyo kubahiriza amasezerano twari twaragiranye ubwo byari bikomeye muri gakondo ya bakiranutsi tukumvikana yuko ngiye kumulinda nawe akazankorera ariko ntabwo yabyubahirije kuko atakoze ibijyanye nibyo twumvikanye ahubwo yikoreye ibijyanye nubwenge bwe bituma umugambi wanjye uburizwamo ni nkozi z’ibibi.

Bituma ukuboko kwanjye kumuvaho niyompamvu umugisha we uzagabanywamo inshuro eshatu kugirango uhabwe abandi biteguye kugendana n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi bakazaba intwari kuzageza ku iherezo ryabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!

Nuko ijambo rirambwira riti,rero mwana w’umuntu,dore wa mushinga nakubwiye kare wa miliyari [3];nari naragambiriye guha Pastor Antoine Rutayisire ntabwo ukimubarirwaho kuko atagenje uko bidakwiriye,ahubwo uwo mushinga ndawimuye ndawuguhaye kugirango abe ari wowe uzawuhagarira maze usohoze imigambi y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nagambiriye kuzashyira izina ryanjye muri gakondo ya bakiranutsi,kandi nzashirwa mbigezeho kuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo waremye Ijuru nisi,niki cyananinra?Uko niko Uwiteka abaza!

Ndabwirwa ngo niyompamvu itorero ryo muri gakondo ridashobora kubohorwa ngo rikoreshwe ibikomeye kubera yuko bapfukamiye Baar,nerekwa itorero rigerageza kwibohora birananirana kuko bayoborwa n’Umwakagara aho kuyoborwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda wongere ubabohe batazapfa bibohoye kuko batagaragaje kwera k’Uwiteka Imana imbere ya bakomeye.

Nuko ndazamuka ngera aho uwo mugore yaragiye mubwiherero nsanga alimo kwituma (kubohorwa) maze mbona amazira ntoki hejuru y’umwobo yararimo yitumamo ndayasunika amugwa hejeru maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu ugize neza cyane uriya mugore ntabwo azashobora kwibohora ahubwo yongeye kubohwa kuko kubohorwa kwe,Uwiteka atabifitemo umumaro ahubwo ari bo bishakira icyubahiro kumenyekana mu bakomeye yuko babana n’Uwiteka kandi batabana nawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abovuga.

Ikinyoma cya JOSIAN KADADA wiyitiriye kuba “NYAMPINGA” w’Umuhanuzi wavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo,kigeze ku iherezo!!!

Uyu wiyitiriye kuba “NYAMPINGA” w’Umuhanuzi wavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,amaze kwivuga yuko ngo ari we wavuzwe n’Uwiteka namusabye kumpa telephone ze,dore yavugaga yuko atuye muri America,aratinya naho za magigiri z’Umwakagara zari zibereye”IBABYLON KAMKUNJI”kandi mbere yuko banyandikira nari namaze kwerekwa ibigiye kubaho ndicecekera ndabihorera bamaze kunyandikira banyoherereza ifoto yo kwishyirira mu buhanuzi nanjye ndyumaho ndicecekera ubuzima burakomeza kuko nzi yuko umugambi w’Imana badashobora kuwuburizamo ahubwo iby’Uwiteka yavuze ari byo bizabaho nkuko yabivuze!

Feb 16,2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona turimo dusenga Uwiteka Imana mu cyumba cya masengesho,abantu bose bazaga muri icyo cyumba cya masengesho basabwaga kuza bazaniye Umuhanuzi w’Uwiteka umugisha,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,natanze itegeko yuko utazasengera umuntu wese uzaza amara masa!

Kuko uwo ari wo mugabane wawe naguhaye abazashaka kujya impaka nawe uzajye ubihorera uko niko jyewe Uwieka Nyiringabo Imana yawe mbivuzze!Iri tegeko ryasohotse saa 1:04 z’igitondo niko Uwiteka abitegetse!

Nerekwa mbona nuliye umusozi wari iruhande rwa gati kumugisha kisobetse hagati muruzabibu kihambiranyamo inyabubiri nako gahinduka nkuruzabibu nyamara atari uruzabibu akaba nta muntu wapfa kubitahura usibye uwamenyereye gusarura imizabibu niwe wenyine wabitahura gusa!

Ubwo haza umuyaga mwinshi cyane uturutse iburasira zuba,uhuha ka gati kumugisha gafatanye nuruzabibu,kugirango umuyaga ukerekeze IKUSI,aho kugirango ugahuhe ukerekeza Iburengerazuba aho mperereye kumusozi.

ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinsanga aho nibereye kuri wa musozi,rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutegereze umugisha uturuka kuri kariya gati kishushanije kagasa nuruzabibu,kuko uwagateye iruhande rwuriya muzabibu yasize agatongereye ho imyuka yuko kazajya gahuhhwa numuyaga ukakajyana IKUSI kugirango ruriya ruzabibu rutazigera rugirira umumaro umuntu uwari we wese uzitabaza uriya muzabibu uko nko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!

Nkiri kuri uwo musozi,mbona iruhande rwa wa musozi hameze ikindi giti kirekire mbona haje (ingabo za badayimoni) zije zihurura kandi zirukanka cyane sinzi uwaruzirangiye aho mperereye!Ziza zirukanka zigeze aho zirabura.

Uwo zashakaga kuko yari yirabye ingwa mu maso, ntibashoboraga gupfa kumumenya ku buryo bworoshye! Maze nkomeza kwibera kuri wa musozi,ndahava nifatira ikindi giti kinini cyalimo gukina muzunga y’umuyaga,nacyo nkivaho nifatira ikindi byegeranye maze mbona cya cyindi cya mbere umuyaga uraje urakizunguza gahoro gahoro abakirimo basanga nabumvaga umunyenga kigenda gahoro gahoro baririmba indirimbo za mahamba buzuye isindwe rikomeye ntibamenya yuko igiti kigiye kubarimbura burundu baragenda bagera aho kibakubita kumukingo maze cya giti gicikamo kabiri bose bararimbuka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho manuka icyo giti,nuwo musozi kuko umwanzi wabakiranutsi waguhigaga ageze ku iherezo.

Ndamanuka nerekeza mugikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mpasanga umulima w’inyanya ninzabibu zitari zera,zari zisigaje igihe cyi kinyagihe ngo zere,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho ku nshuro ya kabiri,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntukongere gusengera umuntu numwe uje amara masa kuko uwo ari wo mugabane wawe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yakugeneye.

Uko niko Uwiteka yabitegetse,udashaka kubahiriza ijambo ry’Uhoraho ujye umwihorera agumane utwe,nawe ugumane utwawe kuko Uwiteka atazabura kugutungisha ubuhura bwo mu migina kuko butabuze mu gihugu cy’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga,kandi niko abitegetse.

Dore ugeze igice cya (50) cy’ubuhanuzi gisobanura kunezererwa Uwiteka ugakurwa ibujyahabi ukajyanwa mu buzima kuko bingana n’umwaka wo kwibohora ukurwa mu buretwa bw’Inkozi z’ibibi niko Uhorao Uwiteka Nyiringabo abitegetse,kandi niko abivuze!!!

Igitabo cy’Ingoma za mbere niza kabiri cyanditswe n’Umuhanuzi EZRA akaba yaracyinditse ashingiye kumuco w’Ab’Israel bari barahaweho umwandu n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Impamvu yamuteye kwandika ibitabo by’ubuhanuzi kwari ukubera yuko icyo gihe abahanuzi bibinyoma bari bagwiriye muri icyo gihe.Bityo ahitamo kwandika ijambo ry’ubuhanuzi kugirango no mu gihe gisa niki abantu bazamenyeshwe Imana nzima abantu bakwiriye gusenga no gukorera.

Ibi bitabo byanditswe mu gihe kigereranijwe hari mu mwaka wa [430]; B.C  yatangiranye n’Umwami Salomon wimitswe mu mwaka wa [970] B.C ,ndetse akomereza ku ijyanwa rya Ab’Israel kuba imbohe mu gihugu cy’IBABYLON,hari mu mwaka wa [586]; igitabo cy’Ingoma nubwo habonekamo ibitabo [2] ariko ubundi cyari igitabo kimwe [1] Orginal bakuyeho izi nyandiko z’ibyanditswe byahumetswe n’umwuka w’Imana.

“Ijambo ryingenzi muri iki gitabo riravuga ngo,ubwo abantu banjye bazitirirwa izina ryanjye,niba bazicisha bugufiya,nanjye nzareba kwicisha bugufiya kwabo bagashaka mu maso hanjye,bakava mu ntegenke zabo, nanjye nzumva ndi mu Ijuru maze mbagirire imbabazi ni bambe,kandi mbabarire ibyabo byabo ndetse mbakirize igihugu”(7:14)

Mu gitabo cya bami bakabiri,abantu bavugwamo cyane harimo Umwami Salomon,Umwami Kazi (Sheba) Rehoboam,Asa,Johoshephat,Jehoram,Joash,Uzziah,Ahaz,Hezekiah,Manasseh,Josiah,ahantu hazwi cyane ni muresengero rw’IYERUSALEM

Umwami Salomon yategetse mu mwaka wa [970]; inzu y’Uwiteka yubatswe mu mwaka wa [966-959]; ubwami bwigabanijemo mu mwaka wa [930]; Asa yabaye Umwami wa YUDA mu mwaka wa [910]; Johoshaphat yabaye Umwami wa YUDA mu mwaka wa [872]; Umwami Ahab yaguye kurugamba mu mwaka wa [853];Athaliah yicaye ku ntebe mu mwaka wa [841]; Uzziah yabaye Umwami wa YUDA mu mwaka wa [792]

Israel yo mu majyepfo ubwami bwabo bwaguye mu mwaka wa [722]; Hezekiah yabaye Umwami wa YUDA mu mwaka wa [715]; Sennacherib yateye Hezekiah mu mwaka wa [701]; Josiah yabaye Umwami mu mwaka wa [640]; igitabo cya mategeko y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo cyabonetse mu mwaka wa [622]; nibwo bagisomeye imbere y’Umwami bamwumvisha uko Uwiteka yavugiye mukanwa ka Moses ubwo yari mu butayu ayoboye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyirinagbo bwa Israel.

Ubwami bwa YUDA bwari ahagana mu majyaruguru bwaguye cyangwa bwigabanijemo kabiri mu mwaka wa [586] Cyrus’s yizamuye mu mwaka wa [538] iki gitabo cya bami ba kabiri hagaragaramo kubaka urusengero,amahoro menshi cyane Israel yabonye igihe cy’Umwami salomon,hagaragaramo gusenga Uwiteka gukomeye cyane abantu bashaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ndetse hagaragaramo impinduka zikomeye mu bijyanye nubwami kurwego rw’igihugu,kirangiza hagaragaramo uko igihugu cyaguye kikananirwa gukomeza kubana n’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za choral zo muri ADEPR zishishikajwe no gucuruza CD z’indirimbo  zabo,mbona uburyo bari mu marushanwa yo gushyira ahagaragara indirimbo zabo aho gushaka mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo kandi iminsi yo kwitunganya k’umugeni igihe cyageze kugirango acyurwe mu Ijuru ajyanwe kuruhuka.Ibyo nyabwo babyitayeho ahubwo bashishijwe no guruza kuko uwo mwuka wo kuba umuaragu winda aho kuba umugaragu w’Ijuru uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ba “NYIMPINGA” [2]; beza bashakisha uburyo buri wese yakora ibishoboka byose agashakana n’Umuhanuzi Majeshi Leon,maze mbona uwa mbere aza yikoreye inkangara y’umugisha yuzuyemo impano z’ibyiza nibihumura byose bishoboka.

Mu gihe ntangiye kwishima ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo ntabwo ari Kadada Josian wawundi wise “NYAMPINGA” kugirango babone uko baguca igihanga,ariko kandi nta nubwo ari “NYAMPINGA” nyakuli muzabana ahubwo we yageragezaga kureba yuko yabana nawe kuko agukunda cyane mu mutima we,ariko Uwiteka yamushyiriyeho kugirango uzabashe gutoranya ugire amahitamo hagati ya ba”NYAMPINGA” [2];kuko “NYAMPINGA” wavuzwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azaza nyuma yuwo wundi azaba amaze kukwandikira mutangiye gusabana.

Mu gihe narindimo kwishimira uwo “NYAMPINGA” mbona ako kanya noneho haje “NYAMPINGA” nyawe warwanijwe na SATANI hamwe ni nkozi z’ibibi zagiye zimwiyitirira kugirango ziburizemo isezerano.

Ako kanya nahise ndeka wawundi wa mbere nsanga “NYAMPINGA” wa [2]; kuko yasaga neza nurabavu rwanjye kandi muri we yarafite rukuruzi y’urukundo yankururiga murukundo rwe.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu igihe kirageze kandi kirasohoye kuko banyampinga bombi bagiye kuza mu gihe kimwe ariko uzaza kunshuro ya kabiri azaba ari we uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko ndamwitegereza mbona yazanye “INKANGARA” nkizuwambere yari yazanye zuzuyemo imitmirizo,imibavu,imbuto za moko yose,atibagiwe na ‘VINO‘ hamwe na mavuta ya Elayo,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore wategereje urubavu rwawe igihe kitari gito.

ndetse niyompamvu wajyanywe mu butayu kugirango uzabashe kumenya umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kubugingo bwawe uwo “NYAMPINGA” yoherejwe n’Uwiteka kgirango azakubere umunezero azahagana nimibabaro yawe yose wahuye nayo mubuzima kandi nawe uzamubera ISHEMA ry’abakobwa mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abitegetse,kandi niko avuga!

 

Nkomeza kujyanwa mu iyerekwa ridasanzwe ari nako mpishurirwa ibikorerwa mu ibanga rya hantu hihishe ibikorwa bikorwa ni nkozi z’umwijima zirwanya ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Nerekwa umugabo numugore bahawe ikiraka cyo guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon,mu gihugu cy’IBABYLON,mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,bifashije ikoranabuhanga bagerageje gukora tracing babona aho ajya akorera imilimo ye muri hotel mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,ndetse babona na bantu ajya avugana nabo kuri telephone.

Ubwo za magigiri bazigabanyamo ibice byinshi maze babahagarika mu mayira birirwa bategereje yuko Umuhanuzi aza mu murwa gukora imilimo y’Uwiteka Imana Nyiringabo,nkuko asanzwe ayihakorera.

Barategereza baraheba,umuntu wese babonye bagahita bareba ifoto bari bahawe niba uwo muntu yaba asa niyo foto,ariko bagasanga atari we!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wigumire mu butayu ntawenda kuva mu murwa mukuru w’IBABYLON ngo aze kuguhiga mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kandi ntabwo byoroshye nagato,kuko igihe cy’Umwakagara cyarangiye agiye gucibwa igihanga nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rybaivuze!Yatanze amabwiriza akomeye cyane,ariko nyine arasa nushinga umuhunda ku kirenge kuko ibyo yifuza bidashoboka kuko atari Imana ngo avuge bibe cyangwa ategeke bikoreke niko Uwiteka abivuga.

 

 

 

Humura ntutinye ntugire ubwoba habe nagato,kuko Uhoraho Uwiteka ari we Imana yawe,azakulinda amajya namaza,kugirango umenye yuko ar’Uwiteka Imana yaguhamagaye mu izina akakugirira ikizere akaguhindura umugaragu we,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

 

Nkomeza kuba imbereya data wo mu Ijuru uko nasengaga ninako nabonaga abagore (Abarozi Kazi) banyuranwamo imbere yanjye!Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,erega byakomeye mu isi y’umwuka,dore amasengesho wasenze yateje indurumbanya mu nkozi z’ibibi zari zarahumanije urushako rwawe,none amasengesho yatwitse imbaraga zabo hamwe nuruzingo rwabo rwose niyompamvu ubona babuze amahoro barimo gushya babuze aho bahungira.

 

Ubwo nkomeje gusenga mbona INYONI iri mukirere cyo hejuru cyane aho indege zijya zinyura zambukiranya hagati y’ibihugu nibindi zerekeza mu cyerekezo cyazo.Mbona ya NYONI yashyiriweho kugenzura urushako rw’Umuhanuzi,mbona irahanutse kuko umuriro wamasengesho wari wabaye mwinshi mukirere cy’inkozi z’ibibi.Iraza igwa hasi yumagaye yapfuye!

Iyo NYONI yarishinzwe kuzajya iburizamo “NYAMPINGA” w’ukuri washyiriweho kuzabana n’Umuhanuzi,ahubwo akajya yizanira abakobwa bashaje bakuze bagumiwe kugirango bazaburizemo umugambi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Abo baterekerejwe kuzabana na magabo bakomeye bitari mu mugambi w’Imana kugirango bazabe igicumbi cy’abadayimoni babaterekereje maze umwana uzabyarwa azabe umwana ukomoka mubushake bw’abadayimoni akazaba ashinzwe kujujubya umuryango avukamo kuko ari we muhamagaro we mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore INTARE y’umuryango wa YUDA,aranesheje kuko amanuye imbaraga zose z’umwijima bari baratekereye kugirango zizakubuze urushako ruturutse k’Uwiteka kugirango utazaba umunyagisha,nyamara Uwiteka yakugize umunyamugisha kuva cyera kuko yakumenye mu izina akaguhamagara mu mazina yawe,akakugira umugaragu wo mu nzu ye wizerwa akakugira umucanza wabari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko nkomeza kuba imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze numva imyasiro y’ijwi ry’umwuka w’Imana,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,Umwakagara yashandikishije hasi no hejuru ngo bagihige bashizwe bakubonye ngo kuko ari wowe ukomeza kumuteza abaturage.

Ariko ibyo akora byose byaburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ibyo yibwira byose birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko atari Imana ngo ategeke bibe,cyangwa avuge birusheho gukomera,azagusiga uhagaze yisangire basekuruza kwa nyamutezi nibyo bihembo bye yakoreye ubwo yarakiri mu isi ya bazima uko niko Uwiteka abitgetse,kandi nuko avuga.

Feb 17, 2017 (1) Nshatse kugukurikira buri munsi,Mwami Yesu.Mu gihe cy’umunezero ndetse no mu babaro.Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye,tuzi rwose k’uri hafi Yo kutugeza mu Ijuru.

(ii) Sinahora mbaririza urugendo rwawe Yesu, cyangwa se ngo nshidikanye kugukurikira Yesu.Umurimo wanjye n’uwo kugukurikira Yesu.No gukomez’iyo nzira nk’uko wayimenysheje.

(iii) Mu gihe hagiz’icyaza kikantesha inzira yawe.Cyangwa kikandemerera mur’urwo rugendo mfite,Uzaz’uc’uwo mugozi Uzab’umboshy’umutima Nezezwa no kubohorwa Nkabona Uko ngukorera.

(iv) Urandinde,Mwami Yesu.Ntunganiriz’imigambi.Niba Naniw’urugendo,Uzanyibuts’urukundo,Uti ngwino mwana wanjye,hasigay’umwanya muto,kuk’uzahozw’ibyo byose ugeze iwanjye mu Ijuru.Indirimbo ya [99] muzagakiza.

Nuko nkomeza kuzamuka ndirimba indirimbo ya mazamuka ahazamuka ho mu butayu bugufiya bw’Ibabylon,ndagenda nisanga nageze kuri gakondo ya bakiranutsi.Ndagenda nsanga rubanda rw’Umwami barimo kwimika Umwami wahanuwe n’Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yuko azima ingoma agasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Ubwo njyewe nari nibereye mu munezero udasanzwe,mbese nasaga naho nibereye mu Ijuru,ubwo haza umwe mu bakomeye umutware mu bwami bwa YUHI VI,araza ampereza imperezo y’umugisha yari ayinyegereje ngo nyisukemo amavuta yo kwimika Umwami wahawe umugisha n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ubwo nakiriye ya mperezo y’umugisha,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbere yuko uhesha umugisha Umwami YUHI VI Nyir’uRwanda,banza uheshe umugisha uwakuzaniye imperezo y’umugisha,nurangiza,maze nawe wiheshe umugisha kuko utar’umunyamugisha,ntushobora guhesha undi umugisha.

Nuko mbaza guhesha umugisha uwarunzaniye ya mperezo ya mavuta yo gusiga Umwami Nyir’uRwanda YUHI VI, mpesha umugisha uwo mutware,ndangije nanjye nihesha umugisha,maze mbona guhesha umugisha Umwami Nyir’uRwanda YUHI VI, maze kumuhesha umugisha mwambika ikamba ry’ubwami bw’umugisha uturuka k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango atazakurikiranwa n’umuvumo wabahindiro bemeye kugamabanira Umwami w’uRwanda wimitswe amavuta n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

 

Ubwo maze kumuhesha umugisha ahinduka Umwami w’umugisha utar’Umwami wumuvumo.Umwami uzabera ubwoko bwe,umugisha,ndetse nabazamuzaho bose bakazaba abanyamugisha,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ugize neza wimitse Umwami wavuzwe n’ijambo ry’Uwiteka,niyompamvu utazabura kuba umugisha kuko wumviye ijambo ry’uhoraho.

Ndetse nubwoko bwose bwemeye ijambo ryaturutse mukanwa kawe,ubwirijwe n’ijambo ry’Uhoraho,batigeze biyandurisha ubugambanyi bwo kumena amaraso!Abo ntakabuza ntibazabura kuba abanyamugisha cyangwa guhanwa umugisha hamwe na Nyir’uRwanda YUHI VI uko nko Uwiteka avuga.

Ariko abagambanye kubera indamu mbi,abo bazajya guhahira aho abandi bahahira,bahaburire umugisha,imvura izagwa ibanyagirane nabandi,banyagirwe ndetse batote cyane,ariko bagenzi babo bo ntibazanyagirwa,ndetse ntibazatota.

Dore Umwami wo gukiranuka araganje muri gakondo ya bakiranutsi,yuzuye ubwiza imbabazi,nibambe nibyo bimutamirije imbere ninyuma,ibumoso niburyo,hasi no hejuru,aho hose hagoteshwejwe n’ubuntu bwe,hamwe nimbabazi nubuntu bye,bizahoraho iteka niteka ryose amen.

Ibyo abanyabwenge byarabayobeye batangiriye mu mwuka basoreza mu mubiri,bahakana ibyo bemeraga kandi bizeraga,ariko kuko bitari biturutse mu mutima wuzuye urukundo nimbabazi,byatumye ubwenge bwabo,buzamo imungu imunga ubumenyi bwabo,buhinduka ubwenge bwangirtse,bituma bahamya kumugaragaro yuko ibyo bizeraga byar’ibinyoma, kandi ko bitari bifitanye isano n’ukuri kuzuye,ng’ahubwo baje kumenya yuko har’ubundi bwenge bwahishwe buvuga yuko Umwami wabakiranutsi atigeze akandagiza ikirenge kumusaraba ngo kuko Imana itajya ipfa!

Nibyo koko Imana ntijya ipfa,kuko yapfuye ikongera kuzuka,kugirango yigaragaze yuko idapfa nk’abana b’abantu.Nyamara abamubambye,aribo bafarisayo birabakwiye guhakana yuko Umwami wabakiranutsi atapfuye kuko s’ubwa mbere babihakana (Adventist of seventh day) nibo bamwishe kumunsi wa [3] arazuka bagurira abasirikare bari bamurinze ngo bavuge yuko atapfuye,ahubwo ko yibwe nabigishwa be!

 

Kuba umufarisayo mukuru witorero ry’abadivantiste bumunsi wa [7]; EZRA MPYISI ahakana yuko Umwami Yesu atapfuye,ntabwo bitangaje kuko atar’ubwa mbere babihaka ahubwo yaracyererewe yakabaye yarabihakanye cyera,ariko buriya igihe cyari kitaragera.

Yagambaniye Umwami Kigeli V Ndahindurwa,ahakana Umwami YUHI VI ko atar’Umwami ngo kuko bajya kumwika atarahari,kandi yaravuze yuko ar’umugaragu we atar’umutware,hanyuma ukibaza uko umugaragu yimika Umwami bikakubera amayobera.

Ese ninde wamenya isoko y’ubwenge bw’uhoraho,ninde wamenye inzira z’imbabazi z’Uwiteka Imana ikiranuka? Ninde kamere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo? Ninde wakwibuza kugira nabi nk’Uhoraho Uiwteka Imana yanjye! Mbese izina ryayo ringana nande? Kuko mutabaririza ibikombe na mataba nimisozi nudusozi inkomoko y’Uwiteka kuko byabatanze kubaho? Ninde wazamutse mu Ijuru ngo abe yaragarutse ngo atugishe impaka z’ibyo twizera yuko bitabaho ar’ibinyoma?

Imyaka itageze no [100] itumye bahakana ibyanditswe byera byabagaburiye bakarinda bamera uruyenzi mu mutwe? Ariko yewe uku suguhaga,nugukabya! Ndetse uyu murengwe uzababyarira amazi nkibisusa dore aho nibereye muzaba mu mbwira!!!

Nyamara umurengwe ubanza wica nkinzara,babonye bashaje batakibona indonke mu ijambo bacuruje imyaka nimyaniko,none bati ntabwo yapfuye burya twarabeshyaga!Hanyuma?

Niba mwarabeshyaga se,ukuri n’ukuhe? Harya ubwo dutegereze ibyo urimo wandika ngo kuzageza igihe uzapfira niho tuzamenya ukuri kwibyo wigishije myaka [70]; ko byari ibyoma!?

Harya ubwo ngo no kujya muriro utazima kwanyu murashaka ko bihanurwa cyangwa ibimenyetso!Icyo ngicyo cyo nyine kirahagije,kuko ar’ibigaragara icyerekezo cyawe ni uko waciriweho iteka bugicya.Kandi burya erega waciriweho iteka umunsi wagambanaga ugambanira utariho urubanza,wibwiye yuko ur’umunyabwenge,ariko birangiye Imana igushyize ku karubanda.

sinyandiko gusa zibihamya,ahubwo nimyasiro y’ijwi ryawe naryo ubwaryo rirabihamya,mbega ngo urarangiza nabi,ubanza bwarayaze bakujyane kuri midi-Indera barebe yuko waba ugifite ubumuntu naho ubundi karabaye nyamara nuko bitangira nta bikino bikina bijya munka.

 

 

 

Burya iyo umuntu atangiye gutuka uwamukamiye,niki kindi aba asigaje?Nuko nikomereza urugendo nkomeza iyo ndirimbo yabakiranutsi ikomeza kunzamo,maze numva nkeneye kongera guhura na bene data bo mu itorero rya Kristo tugacinya akadiho tuyiririmba.

Ngaho Mwami ugirire neza abakwizeye bose,maze uze ubacire umugozi,kuko bashaka kugukoreshwa nawe,mbese umuntu yagukorera gute,kandi akiboshye umutima?

Reka buri wese dufatanije kwizera uwo Mwami bavuga ko atapfuye,Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo umubwire uti,Mwami nubwo baguhakana ko utapfuye ngo uzuke,jyeweho ndakwizera kandi nemera ibyanditswe byawe byera ko wapfuye kumunsi wa gatatu ukazuka ukaba uri mu Ijuru ku Imana data wa twese kandi nizera yuko uzagaruka kutujyana ngo aho uzaba uri natwe abe ariho tuzaba kuko ari ko wasize udusezeranije.

Ariko Mwami wanjye ndakwinginze ngo umbohore umutima kugirango mbone uko ngukorera.reka iyi ndirimbo nahaweho kumbera umubavu mwiza uhumura neza nawe abe ari ko ikubera umubavu humura neza maze uiyiririmbane nanjye kugirango Uwiteka akugirire imbabazi akubohore maze uzabone uko umukorera.

(i) Nshatse kugukurikira buri munsi,Mwami Yesu.Mu gihe cy’umunezero ndetse no mu babaro.Ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye,tuzi rwose k’uri hafi Yo kutugeza mu Ijuru.

(ii) Sinahora mbaririza urugendo rwawe Yesu, cyangwa se ngo nshidikanye kugukurikira Yesu.Umurimo wanjye n’uwo kugukurikira Yesu.No gukomez’iyo nzira nk’uko wayimenysheje.

(iii) Mu gihe hagiz’icyaza kikantesha inzira yawe.Cyangwa kikandemerera mur’urwo rugendo mfite,Uzaz’uc’uwo mugozi Uzab’umboshy’umutima Nezezwa no kubohorwa Nkabona Uko ngukorera.

(iv) Urandinde,Mwami Yesu.Ntunganiriz’imigambi.Niba Naniw’urugendo,Uzanyibuts’urukundo,Uti ngwino mwana wanjye,hasigay’umwanya muto,kuk’uzahozw’ibyo byose ugeze iwanjye mu Ijuru.Indirimbo ya [99] muzagakiza.

Abahakana Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo Umwami wanjye,barahaze!Bamwemeye bashonje abagirira neza,none bamaze gukomerera mu bwami bw’Umwakagara bwakuye Imana mu itegekonshinga rya gakondo ya bakiranutsi,none barangije bemeza yuko n’Umwami Yesu atabayeho,kuko iyo aza kubaho,aba yarapfiriye abanyabyaha.Ariko noneho bemeje bidasubirwaho yuko ntawubaho habaho Imana gusa!Ubwenge bwabo bubashuka yuko bamaze kubona ubuzima kandi iby’uwo Mwami iyo babitekereje imitima ibacira urubanza ko bazarimbuka.

Niyompamvu bahisemo kumwihakana kunshuro ya kabiri nyuma y’imyaka [2000] bahamya yuko atapfuye,ibyo nibyanditswe byera.Erega nta gihe bigize bamwemera,bahora bahindagura ibyanditswe byera kubera ubwenge bwabo budashobora kwiga Imana kuko bidashoboka yuko wakwiga umuremyi wawe ngo azabe akir’umuremyi wawe.Reka muraza kwirebera ibigiye gukurikira ho ihakana ry’urupfu rw’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo araza kubereka yuko ubwo yajyaga kumusaba batari kumwe.

Erega ubwenge bwabo ntabwo bushobora gushyikira ukuntu umuntu yapfa akongera akazuka kuko bumva bidashoboka.

Ariko bibagirwa yuko uwaremye urupfu,ari nawe uzura!Mbega kunyagwa zigahera?Mbega akaga gakomeye cyane!!!Ubwo se niba igiti kibisi bakigenje gutya,icyumye bizagenda gute?Ahaaa urabe wumva birenge niwowe ubwirwa.Ngaho daa!Ngo ni mfura y’umututsi?Akomoka kwande la?nuwo mu buhe bwoko?

Nyamara wa mugani w’Umwami Kigeli ati Majeshi nkubwira, aho bucyera umuzinga uraza kuvamo umwibano!Bwaracyeye birabe daa!

Nuko nkomeza kumva ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana yawe azaguha itorero muri gakondo ya bakiranutsi.Kandi azamara agahinda ubwoko bwe,agahinda kose bagize azagahanagura,kandi azagirira neza ubwoko bw’abakiranutsi.Icyo gihe bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Imana yabo,nawe azamenya yuko ar’ubwoko bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Feb 17, 2017 njyanwa mu iyerekwa nk’uko bisanzwe,mbona umwe mu bacuruzi bakomeye ku ngoma y”umwakagara witwa AMOS KAMUGISHA,mbona yongera gufatwa arafungwa kandi gufungwa kwe,kwari gukomeye ku buryo byari bigoranye kongera kumufunguza hakoreshejwe amasengesho nk’uko twabikoze ubushize ubwo umugore we DIANA KAMUGISHA wahanuriwe yuko umugabo azahura nibikomeye ubwo hari mu mwaka w’2002 maze yihutira kujya gutanga ibirego kubashumba avuga yuko ngo Umuhanuzi Majeshi Leon amuhanuriye yuko umugabo we azapfa!

 

Nyamara yavuze uko umwuka w’Imana atavuze!Ubwo biheze muri 2006,umugabo we AMOS KAMUGISHA wacuruzaga imiti ivura abantu ayikura muri Korea y’Amajyepfo,akaba yarahagarariye icyo gihugu nka CONSULAR  wicyo gihugu akaba ari nawe wazanye BAN KIMOON mu Rwanda aje kumwamamaza kugirango azatorwe kumwanya w’umunyamabanga wa ONU muri 2005.

 

Ubwo AMOS KAMUGISHA amaze gufatwa agafungwa umudamu we DIANA yatangiye kunshakira hasi hejuru,yibuka ibyo nabwiye mbwirijwe n’umwuka w’Imana.Kuko twateraniraga muri CLA Christian Life Assembly NYARUTARAMA, ariko mbere twateraniraga muri Eglise VIVANTE ninaho ubuhanuzi bwiffungwa ry’umugabo we bwamanukiye.

Twaje guhura maze ansaba kuzajya gusura umutware we,mbanza kubyanga kuko ibikomere by’urubwa yanteye byari bitarakira.Mwemerera ntamwemereye kunshuro ya kabiri na none aza kundeba ambaza niba naragiyeyo mubwira yuko ntarabona umwanya ariko nzagerageza nkazajya kumusura.

 

Ubwo nageze aho mbona ko bikomeye njya gusura umugabo we,maze umwuka w’Imana aravuga ati,wa mugabo we,mu byumweru [2] uraba ufunguwe nyamara umwuka wera avuga ayo magambo,bari bamaze kumusabira igifungo cy’imyaka [10];umugabo aranezerwa arangije arambwira ati,Majeshi undutiye abakire bose twabanaga kuko ushoboye kuza kunsura kandi abandi badashobora kunsura hejuru yibyo uransengeye none ndafunguwe.

Ubwo mu byumweru [2] byarangiye afunguwe murukiko rwa gisirikare icyo gihe rwakoreraga ku gisiment hafi ya Chez LANDO.Ubwo yasubijwe utwe twose harimo umutungo wa mafaranga angana na miliyoni [600] z’amanyarwanda icyo yanganaga na miliyoni y’idollar.

Ubwo amaze gufungurwa nyine umwana w’umuntu nuko amera sinongeye kubabona we numugore we,ubwo naringiye gukora ubukwe twahuriye kunzu ya “Tribert AYABATWA Rujugiro” UTC maze mubwira yuko nkeneye yuko azajya kunsabira umugeni aranyemerera ampa intwererano y’ibihumbi [50,000] anyemerera nimodoka.

Umunsi wo kujya gusaba nugokwa uragera isaha ya sita iragera twari twumvikanye yuko anzanira imodoka ariko isaha igeze mukadomo.Telephone arayifunga.Ubukwe bwarabaye burarangiye nyuma tuza guhura ambera umututsi nanjye mubera umukristu.

 

Umwuka w’Imana yongera kumbaza kuri uyu munsi ati,ko AMOS KAMUGISHA ya kwihenuyeho kandi waramusengeye maze Uwiteka amukiza urupfu nigifungo,noneho ubu azasengerwa nande?Nanjye ndasubiza nti,hariho abahanuzi benshi muri gakondo ntazabura abanyamwuka bazamusengera akongera agafungurwa.

Maze ndabwirwa ngo,ubanza bizaba bitoroshye kuko ijambo ry’ubuhanuzi ryamuvuzeho yuko mbere y’umwakagara akurwa kungoma,bazamanukana mu butayu bugufiya kandi ko Amos ari we uzabanziriza Umwakagara kujya mu butayu mbere yumo Umwakagara abwinjirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona uburyo inkozi z’ibibi zari zohereje gukora ikizamini giherekejwe numudayimoni wo mu bwoko bw’inyoni y’imbata.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo mudayimoni woherejwe n’umwuka w’Inzika y’Inzigo ariko noneho haguruka uwufate mu ntoki zawe maze uwuce igihanga ibyawo birahita birangira.

Nuko numvira ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo maze ndagenda ndawufata,ndawica maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Intare y’umuryango wa YUDA iranesheje kuko akuyeho umwanzi wawe urwanya abanyamasezerano kugirango batinjira mu isezerano ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka akorera abamwiringira kandi niko avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho abagore bazamuye urwango mu mitima yabo,bamwe muri bo,babazwa n’ijambo ry’ubuhanuzi rinyura muri wowe ariko cyane bakababazwa nibyago wahanuye kuri gakondo yabakiranutsi kubera bazi neza yuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kubera gukiranirwa kwabo uko niko Uwiteka avuga.

Umwuka w’Imana zera akomeza kumpangaho,maze arambwira ati,mwana w’umuntu,dore abantu benshi cyane bahagukijwe no guhakana ubuhanuzi  ijambo Uwiteka anyuza muri wowe kuko bamaze kubona yuko igihe cyabo cyo gukurwa mu mubiri cyegereje.

Nyamara naho barwanya ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ntabwo bizabuza umugambi w’Uwiteka gushyirwa mubikorwa kandi ntibizatuma batarimbuka niko Uwiteka avuga.Kuko banze kumvira ijambo ry’ubuhanuzi rimaze imyaka [8] ribahanurirwa kuzageza baciriweho iteka niko Uwiteka avuze!

Nabwirwa ngo,itegereze mu mulima wa masaka ya gakondo ya bakiranutsi,nditegereza mbonamo amasaka atangiye gupundura amahundo yayo,hari hasigaye amezi agera kuri [3] ngo abashinzwe kugesa amahundo bajye kuyagesa.Ariko mbona Malaika waje mu muyaga waruturutse IKUSI ya gakondo ya bakiranutsi mbona araje atemaguye ya masaka (amahundo) yose uko yakabaye kandi yari atarera ngo asarurwe.

Maze mubaza impamvu atemye ayo masaka kandi yarasigaje igihe gitoya ngo yere babone kuyasarura,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ariya masaka yihanganiwe igihe kirekire yaranze kuzana umusaruro buri gihe agaragara nkaho agiye kwera ariko ntajya year ahubwo yararumbye.

Niyompamvu Uwiteka yategetse yuko bayatema kuko ntabwo yarananiwe kwihangana amezi [3] kugirango azabe amaze kwera amahundo yayo uko niko Uwiteka akora.

Ubwo nkurwa ahongaho nerekwa za magigiri zari zateze imitego hirya no hino mu gihugu cy’ibabylon mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,maze guhangana nizo za magigiri zashaka ubugingo bwanjye kugirango zince igihanga dore ko ari byo byokurya byazo,kandi akaba ari wo murimo bahemberwa.

Mbona ndikumwe n’ingabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze dutoragura intwaro zose bari bateze mu mulima w’ibigori bari barahinze!Dufata za ntwaro zose turazitwara maze urugamba rwabo rurangiriraho batsindwa ruhenu ntibaba bagishoboye guhangana n’Umuhanuzi uko niko Uwiteka ajya atabara abamwiringira kandi niko akora,ninako avuga .

Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,shima Uwiteka Imana yawe kuko akuneshereje intambara ikomeye utari buzashobore kuzarwana wenyine.Nanjye numva ishimwe rizamutse mu mutima wanjye ndavuga nti”shimwa gitare cya mahanga wowe utajya utererana umugaragu wawe ahubwo umuhozaho amaso yawe iteka.

Kandi wamwiringije amahoro n’umutekano bituruka mu Ijuru ku Imana data wa twese kugirango abashe gusohoza umulimo wawe nk’uko wawumuraze kugrango uzamubere umwandu w’ibyiringiro by’ubugingo data ushimwe kandi uhabwe icyubahiro iteka niteka ryose amen.

Nkomeza kwerekwa imirimo ikorerwa mu isi y’umwuka,mbona ndi gukora no gutunganya TV (Installation) ndimo kumanika iminara yayo (Antenna) zayo maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,rero inkozi z’ibibi zari zohereje imyuka mibi yo guhuma amaso yawe urebesha mu isi y’umwuka kugirango udakomeza guhishukirwa none kubera amasengesho Uwiteka yakubwiye gukora ukaba ugize umunsi wa kabiri uri imbere y’Uwiteka.

byatumye imigambi yose y’umwanzi ineshwa kandi akaba atsinzwe burundu kuko ijambo y’ubuhanuzi rikunyuramo rikomeje kumubuza mahoro kuko ari nta cyo agishobora gukora kuva aho ijambo ry’ubuhanuzi ryashyirirwe ahagaragara uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Feb 17, 2017 ubugambanyi bwo mu rwego rwo hejuru burimo gutegurwa na za magigiri zikorera mu BURAYI ndetse igice kimwe cyo kumugabane w’America gifatanye na Canada.Dore bari mu ugambi wo gushaka umukobwa wiyita nyampinga weretswe yuko muzabana.

Uwo mukobwa bashakaga ni umukobwa ukorera ibihembo bishimishije kandi bihagije.Ariko bashakaga kumuha intonorano zihagije kugirango uzakwandikire maze akubwire ko akunda Ubuhanuzi kandi ashaka gushyigikira umurimo w’Imana ukora w’ubuhanuzi hamwe nitaganza makuru.

Maze uwo mukobwa akazakumvisha yuko ngo Imana yavuze yuko muzabana wagirango bakwambuye umwuka wo guhishukirwa no guhanura.Maze uwo akaba ari we uzakugambanira.Bamaze kubona yuko wabihishukiwe nibwo uwo mugambi bahise bawuhagarika kuko babonye yuko wabitahuye niko Uwiteka avuga.

Dore abari bashinzwe ku kugigira,bamaze gukeka yuko waba ugiye kubashyira ahagaragara,none batangiye kugenza akariro gacye na feli.Nuko rero mwaana w’umuntu,ubitondere cyane maze ubanze wegerenya ibimenyetso byose bihagije kugirango uzabone kubashyira ahabona kuko isi yose ikeeye kumenya inkozi z’ibibi kugirango ubwoko bw’Uwiteka Imana ikiranuka bubashe kumenya inkozi z’ibibi zibagose bashobore kuzirinda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Mwana w’umuntu burya irya Nzika ya Nzigo wabonye ukanabona wa mudayimoni waneshejwe burya nibo bamaze gucika ururondogoro kuko ubandika ukabacira amarenga ariko ntibashobora gutahura ibyo wabanditseho.Ariko iyo babonye ijambo rivuga ngo tangira utunganye inyandiko yo kubashyira ahagaragara bituma bahagarika umutima bakikeka amababa bagatitira bakeka yuko waba ugiye kubashyira ku karubanda.

Niyompamvu umwe muri za magigiri yaabye yuko bakora ibishoboka byose baguta muri yombi,ko nuramuka umushyize ku karubanda ngo,we azahita areka ubumagigiri kandi uwo niwo muntu bari bafite ukomeye cyane niwe ushinzwe guhuza ibikorwa bya za magigiri birirwa bashakisha uwo baca igihanga kugirango barinde ubwami bw’Umwakagara ariko uko iminsi igenda ninako babona ubwami bwabo bugenda busenyuka gahoro gahoro niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Nuko rero ubitondere ubagendere gahoro kuko ntacyikwirukansa igihe cy’Uhoraho Uwiteka nyiringabo nikigera uzashyira ahabona imikorere yabo kandi byanze bikunze bizabagiraho ingaruka zitoroshye niko Uwiteka abivuze!Mwana w’umuntu,erega kugira ubutunzi bw’umuvumo bwuzuye nta cyo bushobora kugira icyo bwabamarira badafite ubugingo buhoraho kuko sibo ba mbere babanjirije abatuye isi ku buryo bafatwaho ingero kuko bafite igihe gito cyane baje mu isi ya bazima niko Uwiteka avuga.

Feb 18, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu.Nerekwa manukana na bantu benshi balimo abagabo na bagor,e tumanuka wa musozi w’ubutsweho ishuli ryigisha abatutsi kubaha Imana.Mbona tugeze aho inkozi z’ibibi zijya zitegera ubwoko bw’Uwiteka Imana,haruguru y’ubutayu bugufiya kuri musozi wubatsweho ishuli ry’abatutsi maze dukikira kuruhande rw’igiti bateye gishinzwe kuzingazinga  abagenzi bahanyura!

Ubwo mbere yuko tumanuka uwo musozi twari twabanje gukina umupira hagati y’Ikipe ya batutsi,n’Ikipe y’Uwiteka Imana.Umuhanuzi Majeshi Leon niwe wari mu izamu afata umupira!Ikipe ya batutsi tuyitsinda kimwe [10]; turangije gukina uwo mupira maze mbona abari barangije ishuli ryo kwigishirizwamo kubaha Imana  kuri uwo musozi mbona bemerewe kuwumanuka basubiye mu mago yabo.Kuko arijye waburije umusozi,ni nanjye wagombaga kuwubanuraho.

 

 

 

Turagenda tugeze ahajya kwegera munsi y’uwo musozi,mbona abagabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakijijwe bicaye hamwe na bafasha babo maze batangira gusenga bashima Uhoraho Uwiteka  Nyiringabo yuko bashobojwe kumanuka uwo musozi wigisha abatutsi kubaha Imana.

Mu gihe bataravuga ijambo na rimwe,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,vuga aya magambo kugirango abamanutse umusozi bongerwemo imbaraga.

 

 

 

Nuko mfata ijambo ndangurura imyasiro y’ijwi ryanjye,ndavuga nti,yemwe bagabo mu manutse uyu musozi,ndagirango mbamenyeshe yuko hariho imisozi myinshi yameze ariko itatewe cyangwa itamejejwe n’Uwiteka Imana ikiranuka.

Ahubwo yamejejwe n’umwanzi,none mwumve uko Uwiteka avuga.Dore hariho umusozi wimejeje utaramejejwe n’Uhoraho,uwo musozi wabereye abagenzi bagana IZION urwandiko rusomwa na nyirwo.

Uyu musozi wishyize hejuru cyane,wajujubije abahise na bagenzi,warazamutse ugera ku Imana kugeza ubwo Uwiteka yumva impumumuro yawo.

None uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga,aravuze ngo”wa musozi wishyize hejuru cyane ukibwira yuko wiremye,dore Uwiteka Nyiringabo Imana yanjye nkorera azagucisha bugufiya isi yose imenye yuko wacishijwe bugufiya uko niko Uwiteka avuga”.

Wahogoje impinja,uriza ababyeyi,unaniza abasore bimigenda,abawuriye bananiwe ku kumanuka!Ariko iki nicyo gihe cyawo ubwo uwo muozi ugiye gucishwa bugufiya ukunamira isi nabayituye kandi wari warabaye ikirangirire bajyaga kuwunamira.

Ariko noneho Uhoraho ategetse yuko nawo (umusozi) igihe cyawo kigeze ngo wunamire abawunamiye kugirango umenye yuko mu Ijuru har’Imana uko niko Uwiteka Nyiringabo ategetse!

 

Namwe mwadusozi mwe,mwigize abagaragu binda,mukagambanira bene wanyu mwibwira yuko mubonye ubwami butazahanguka,uyu munsi ijambo ry’Uwiteka niko rivuze ngo muciriweho iteka kandi musubiye aho mwabaga mwifumba kugirango muzasabe abo mwimye,kuko mwimye ababahaye ndetse bakanabagirira neza niko Uwiteka abavuzeho,kandi niko Uwiteka ategetse ibyanyu kugirango mu menye yuko ari we Mwami wisi yose iyo avuze biraba yategeka bigakomera uko niko abitegetse!

Maze mbona bwa bwoko bw’Uwiteka bwari bwaciye bugufiya burimo gushima Imana bwumvise yuko wa musozi witwa Umwakagara acishijwe bugufiya,mbona burahembutse busubijwemo imbaraga zidasanzwe!Mbona amashimwe yuzuye ibituza iminwa itangira kunyeganyega ishima gitare cy’amahanga uhangara abakomeye agacisha bugufiya abigize ibigirwamana.

Maze indirimbo za mazamuka baraziririmba ahari ubutayu bahambuka batareba inyuma bagenda bahagaze bemye bashima Uwiteka Imana yanjye maze nanjye aho nari ndavuga nti,reka bashime Uhoraho uwo niwe muremyi wabo kandi niwe Imana yabo kugirango bimenyekane yuko ubwoko bw’Uwiteka bwasuwe na nyiribwite Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

 

 

 

Feb 19, 2017 Nkomeza kurwana intambara ikomeye cyane,ari ko iyo ntambara nayirwaniraga mu ndi mu mazi (kuba mu bibazo),nkora ibishoboka byose ngo amazi nyavamo mbona ngeze kubutaka bwumye nkomeza kurwana intambara idasanzwe yaririmo n’imbwa z’inzungu.

Turahangana karahava!Maze nerekera kumusozi muremure naho bawunsangaho turakomeza turarwana kugeza igihe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azaniye umutabazi maze antera ingabo mu bitugu maze mbona ntsinze iyo ntambara nshima Uwiteka Imana yanjye ukiranuka muri byose niko Uwiteka avuze!

Nerekwa umwegakazi w’umuhenda abana ‘Beatrice Abandi Manzi‘ washakaga kuncisha igihanga,mbona aririra musaza we (Umwakagara) amusaba yuko yakora ibishoboka byose agaca igihanga Umuhanuzi Majeshi Leon kuirango abone uko yakomeza umurimo wo kugigira abanyarwanda.dore yashyize ahabona (kukarubanda) isi yose ikanyota yamenya yuko ndi umwicanyi kandi ko nd’umugambanyi.

 

Maze mbona Umwakagara atanga itegeko mbere yuko yerekeza mu Budage aho azamara iminsi [3] yiga ku by’umutekano atanga itegeko ryo gushakisha Umuhanuzi ngo acibwe igihanga,nyamara se hari umuntu utera ubwoba ku isi akanakora ibikorwa byiterabwoba kurusha Umwakagara?

Niwe wa mbere mubahungabanya umutekano ku si ariko Uwiteka akaba yaramwemereye kuba igikoresho cya Satani kugirango yigaragarize imbaraga ze no gukiranuka kwe kubugingo bwe.

 

 

 

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye kuko umusozi mure mure wajujubije abanyarwanda ndetse n’abatuye isi,uciriweho iteka n’Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka avuze!

Dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo isi igiye gutungurwa no kumva inkuru izitwa yuko ishimishije ariko kandi izaba inababaje cyane kuko umwana wo gukiranirwa azaba arimbuye abamukurikiye!

Ariko abiringiye Uhoraho bose nta bwo bazakorwa nisoni  kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabaciye imanzi mu biganza bye,kugirango bazamenye yuko ari we Uhoraho Uwiteka waremye Ijuru nisi uko  niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa kumusozi mure mure maze ntega amatwi gusenga kw’abagabo kuzuye amarira nagahinda, kuko batawe nabafasha babo  (n’abagore) babataye barigendera bajya gushaka abandi bagabo.Nabonaga umugore umwe ashaka abagabo [9] nyuma yo gutandukana n’umugabo we wa mbere.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe maze uhumurize abagabo batawe n’abagore maze ubabwire uti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kumurimo arimo kubaremera abandi bafasha muzabana nabo kandi buri mugore wataye umugabo we aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka avuze!!!

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’Umwakagara zijyanwa kurugamba kujya kumashana,kurugamba rukomeye cyane.Mbona bafashe ba SGT.bahamagazwa ibukuru mu bayobozi babo bakuru bagisirikare maze bababwira yuko urugamba rugiye gutangira bakwiye kwitegurira urugamba kuko urugamba rugeze mu mahina!!!

Ariko muri urwo rugamba harimo no guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon kugirango bamuce igihanga atazajya yandika amakuru alimo kubera kurugamba niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa mbona urugamba rubakomeranye maze bajyanyayo za rukurutu batazi icyatsi nururo mu bijanye ni ntambara aho kurasa umwanzi,bo birasiraga hejuru mukirere ahasigaye amasasu bajyanye akabashirana nta cyo bageze ho ubwo urugamba rwabo rukaba rurangiriye aho ngaho niko Uwiteka avuga.

Umwuka w’Imana zera utangira kunzaho cyane,maze ndabwira ngo”mwana w’umuntu,ni ukuba maso cyane kuko Umwakagara yarunguriwe cyane”Kuko umaze kumugera mu ijosi none arahiga ubugingo bwawe nk’uko ahiga ubugingo bw’abo ahanganye nabo kurugamba rw’umubiri,ariko arabanza guhangana nawe muhanganye mu rugamba rw’umwuka niko Uhoraho UwitekaNyiringabo avuga!

Mbona abakagara bakurwa mu ngabo zashyizwe kumurongo wo kujya kurugamba ngo bajye kumashana ariko babakuramo ngo hari indi milimo bagenewe maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya ubonye bakuwe mu bandi basirikare bagiye kumashana bagasimbuzwa abandi na banyabwoba n’abakagara bategeka ingoma ntabwo bemerewe kujya kurugamba kuko bo ari bene ingoma badashobora kujya gucibwa ibihanga kandi ingoma ari iyabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Maze mbona basimbujwe izindi ngabo zitari abakagara nk’uko bisanzwe bigenda iyo haje urugamba abakagara bikura mu mirongo bagasubira inyuma maze intambara yarangira bakivuga ubutwari bwabo  kandi ari ntaho barwanye ngayo ng’uko uko niko bakora.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wigumire murutare mu butayu bugufiya maze turebe aho Umwakagara azagukura.Ko atar’Imana ngo azahishukirwa amenye aho uherereye telephone niyo imushuka wowe uyicikeho ahasigaye wihorere turebe amaherezo ye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga amen.

Nkomeza guhishurirwa ibigiye kumbaho biturutse ku nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa “ILLUMINATI” zihawe ikiraka n’Umwakagara kugirango bayobye uburari.Mbona ntumiwe muri Kaminuza ikomeye cyane yigisha Theology mu mahanga ya kure!Mbona niga muriyo Kaminuza  ariko nanirwa kumvikana na balimu bayigishamo kuko ibyo bigishaga byari inyuguti nabisobanura mu buryo bw’umwuka mu buryo bwinyandiko tukananirwa kumvikana bituma iryo shuri!

Umwuka w’Imana arambwira ati,mwana w’umuntu,dore bagiye kuguha ubutumire bwo kujya kwiga ubwenge bwabanyandini (Theo Ology) kugirango bagufatire kumitekerereze yabanyadini bibwira yuko ahari ukeneye kwiga iyoboka mana.Babwire uti,ibyo nabyo nugushinga uumuhunda ku kirenge kuko bidashoboka najya kwiga iki se,kandi Imana njya kwiga nyifite?!Uko niko umwuka w’Imana ababaza!

Ijambo rirambwira riti,dore bashakaga yuko baguha scholarship ukajya kwiga ku buntu,ndetse bakakoherereza n’intonorano nyinshi nk’Ikigo cyishuli bibwira yuko umwuka ukurimo utazatahura amayeri yabo nuburiganya bwabo.

Ndabwirwa ngo umwuka w’ubuhanuzi umaze kwiganza mu isi ya bazima kuko ari nta cyintu nakimwe bazashobora gukora nk’uko babishaka kandi Umuhanuzi akiri ku isi ya bazima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ibyo babonye binaniranye noneho bahitamo kumbwiza ukuri yuko impano y’Imana indimo ibavangira,bityo bakaba bifuzaga ko bampa kubutunzi bafite kugirango mbagurisheho umwuka w’Imana washyizwe muri jye!Nabyo ndabahakanira mbabwira yuko umwuka wera atajya agurshwa kuko utangirwa Ubuntu kububaha data wo mu Ijuu.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umurimo ukora umaze gusakara ku isi ya bazima,kandi ntabwo ubuhanuzi bubujije amahoro Umwakagara gusa,ahubwo bunabujije amahoro inkozi zose z’ikibi zikorera mu isi ya bazima.Ziragushaka ngo zikugire igikoresho cyabo kuko wazibujije amahwemo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero urabe maso cyane kuko abanzi bamaze kwiyongera kuko inkozi z’ikibi zahawe amakuru yawe yose,zamaze kumenya neza umurimo ukora uburyo ukomeye kandi umaze kubagiraho ingaruka zikomeye none zarahiye zavuze mu nama yabo yuko bagomba kugushakisha haso no hejuru kugirango baguhe ku ntonorano ngo maze barebe yuko ubwo buhanuzi bwawe bubabujije amahoro butazahita buzima uko niko umwuka w’Imana avuga.

 

Nongera kwerekwa ingabo z’Umwakagara zikora ibishoboka byose kugirango zibashe kungeraho!Mbona ba SGT.Babiri [2] bahabwa ikiraka cyo kwiga uburyo bwo kunta muri yombi.Mbona umwe muri za magigiri twavuganaga yiyoberanya cyane yambara mu maso za ngefero za NINJA zihisha mu maso he,ariko dukomeza kuvugana ntareba mu maso he,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uwo mwalimo kuvugana ni magigiri nubwo yigira umuntu mwiza arahiga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

 

Nuko mbona bangose impande zose bibwira yuko bari bumfate,nanjye ndabihorera baraza bangezeho nambikwa amababa yo mu Ijuru (Spiritual Wings) maze ndabacika ndigurukira nigira mu butayu aho badashobora kunsangaho kuko batinya ubutayu cyane kandi bakaba badashobora kubugeramo uko niko Uwiteka avuga.

Bongera kohereza umugore ufite imodoka ya gisirikare yijimye (Tinted) maze mbona muri iyo modoka yaririmo za computer hamwe ni nkweto zijya kumera nkizagisirikare ariko ari iza gisicivile.Maze uwo mugore ageze mu butayu aho za magigiri zari zaje kunshakirayo ariko ziyoberwa aho mperereye kuko hose arubutayu gusa gusa.

Mbona izo za magigiri zikuyemo za computer hamwe ni nkweto nziza zikiri nshyanshya babishyira hasi wa mugowe akomeza gutwara ya modoka yerekeza mu butayu bwo mu majyaruguru yerekeza kuri ya Nyanja iri mu majyarugu yuburengera zuba bw’Africa y’uburasira zuba.

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mwana w’umuntu waba wamenye iby’iryo yerekwa?Ndasubiza nti oya rwose sinabashije kubitahura habe namba!Ndabwirwa ngo,dore za magigiri zigiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugushakisha nk’uko bisanzwe ariko icyiyongeraho bagiye no gushaka ikigo cya Kaminuza yiyoboka mana bavugane nayo maze babasabe kuguha ubutumire bwo kuzaza kwiga mu kigo cyabo iyoboka mana uko niko Uwiteka abihishuye kandi nuko avuga.

Nuko rero tangariza beneso mu Mwami wa bakiranutsi Yesu Kristo bakore amasengesho basengere umurimo w’Imana ukora, kugirango ushobozwe guhangana nizo nkozi z’ibibi za kuzengereje uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho ndetse n’umwuka w’Imana ukomeza kumpangaho cyane,maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore imbere yawe ugiye guhura n’umwuka w’uburiganya inkozi zibibi zamaze gukora inama yuzuye uburiganya uburyo zigiye gukoresha abantu bakomeye ku isi yabazima.

None ube maso cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi wa bakiranutsi uhora agambiriye kugirira nabi ubwoko bw’Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi kugirango aburi mbure mu isi ya bazima niko Uwiteka avuze!

Nkomeza kwereka mbona uwahoze ari inshuti y’Umuhanuzi Pastor MBABAZI JULES agaragara nk’aho agikora umurimo w’Imana ariko yaraguye mu mutima.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,Pastor Jules asigaye agaragara mu myenda gusa yuko akora nka Pastor, ariko yaraguye mu mutima ndetse ntawapfa kubimenya kubera gukunda intonorano zo mu isi niko Uwiteka avuze!

 

Nkomeza kwerekwa uburyo Vice President w’umukuru wa Kenya  WILLIAM RUTO,  agiye gucibwa igihanga, William RUTO mbona bagiye kumushyingura iwabo NINDI HILLS maze ISSAC RUTO, yanga ko bamushyingura batabanje kureba icya muhitanye mbere yuko bamushyingura.

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu dore bagiye guhitana Vice Perezida WILLIAM kugirango haboneke umwanya muri politike kuko hari abo abangamiye badashobora kubona umwanya hagati ya UHURU na RUTO hadapfuyemo umwe niko Uwiteka Nyiringabo avuze!

Nerekwa ndi hagati mukirwa cya mazi,mbona ndi koga muri ayo mazi maze ngeze hagati mukirwa mpasanga urutare rulerule cyane maze nambukira kuri urwo rutare aho naho mbona za nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI naho zirahansanze baza bazanye umugozi uri bubambutse muri icyo kirwa .

Maze mbona bahamagaje umugaragu wabo bamuha amashillingi yirabura hagati harimo ibara ry’umweru maze bamutuma kujya kugura inyama z’IHENE (umwuka w’ikinyoma) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu hagie gukoreshwa umwuka w’ikinyoma bise ikinyoma cyo kurwego rwo hejuru cyane bibwira yuko ngo udashobora gupfa gutahura ariko babwire yuko umwuka w’Uwiteka nta cyo ujya uhihwa kuko byose bizanwa imbere y’Umuhanuzi nk’ibyambaye ubusa niko Uwiteka avuga.

Nuko mfata cya kiziruko cyangwa umugozi w’umuguha maze ndawufaanya nywambukiraho ngera hakurya ku cyambu aho nifuzaga kwambukira ubwo inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa ILLUMINATI mbacika gutyo!

Ibyo babonye yuko bibananiye nibwo bigiriye inama yuko twakumvikana bakampa ku ntonorano kugirango ndeke umurimo wo guhanura,byaba byanze nkabagurisha ku mpano itagurishwa ndabyanga maze mbona banteze imitego kugirango bahite bamfata bance igihanga ariko ya mitego ndayitegura ndabacika basigara bimyiza imoso bababaye cyane!

ku buryo budasanzwe maze umwuka w’Imana aransanga arambwira ati,mwana w’umuntu ibintu birakomeye cyane ku buryo budasanzwe kuko inkozi z’ibibi zimerewe nabi cyane kuko Uwiteka Nyiringabo yamaze kwimanukira mu isi ya bazima arareba ibirimo gukorerwa ubwoko bwe mu isi ya bazima kandi inkozi z’ibibi imbaraga zabo zimaze kugera aho zidashobora gukora imirimo yabo.

None SATANI yabategetse gushakisha umuntu wandika ubuhanuzi mu isi ya bazima ngo kuko ubwo buhanuzi bubujije amahoro abakozi be kuba badashobora gukora imirimo ye neza nk’uko abyifuza uko niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga,kandi nuko akora!

Nkomeza kwerekwa imigambi y’umwanzi uburyo bamaze guhimba ibindi birego bakavuga uburyo bazabijyana Police kugirango haboneke impamvu zo gukoresha impapuro zinta muri yombi.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore mwana w’umuntu ni ukuba maso cyane ukagenza kwa kundi usanzwe ugenza kuko abagambanyi babaye benshi cyane kandi barimo guhiga ubugingo bwawe niko Uwiteka avuga!

Feb 21, 2017 nyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ya Satani Gitwaza Paul Muhirwa wahiriwe na Satani nabadayimoni,akanatwaza igitugu abamukurikiye.Mbona uburyo yagiye gusabisha abapfakazi bo mu idini rye,abwira abaterankunga yuko abapfakazi ba genocide bamerewe nabi badafashwa na leta ya FPR,kandi yuko iyo hagize igihugu gitanga inkunga abayobozi bazirira.

Ariko ngo we kuko ar’umuntu w’Imana naramuka abonye izo nkunga azazifashisha abo bapfakazi kandi zibagereho neza uko niko yavuze!

Nerekwa abo bazungu bamuha inkunga nyinshi cyane,arazizana nta muntu numwe wigeze kumenya ibyizo mfashanyo yahise nawe akora uko abo yagayaga bakoze maze azishyirira mu mufuko iby’abapfakazi bishirira aho.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu andika ubwo buhemu buvanze nubujura bw’intumwa ya Satani Gitwaza utwaza igitugu kugirango ababisoma babimenye kandi babisobanukirwe niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa mbona mwishwa wanjye nigishije ijambo ry’Imana,arananira yigira mu nkozi z’ibibi witwa Mukeshimana Jennette wikorera umwuga wo kuroga.Mbona avuye mu idini rya Evangelical Restoration Church,yimukira kwa Gitwaza utwaza igitugu abantu b’Imana.Mbona akurwa kurwego rwo gukoresha imyuka mibi yo kurwego rwo hasi,azamurwa mu ntera yo kuzajya akoresha imyuka mibi ijya kugera kurwego rwa ba Gitwaza utwaza igitugu abantu b’Imana.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,erega burya uwagiye ikuzima,nta bwo ajya apfa kuvayo!Biragoye cyane kugirango azaveyo,yaramaze kugerayo.Mwishwa wawe Jennette abaye ubukombe mu gukora ibikorwa byo ukiranirwa dore agiye kuzamurwa na Gitwaza intumwa ya Satani bazajye bakorana mu buryo bw’ibanga kuko Gitwaza niwe ukuriye inkozi z’ibibi zose zo mukarere kibiyaga bigari uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!

Nerekwa ihuriro rya politike riri kubutegetsi mu gihugu cya Kenya Jubilee Coalition,mbona bavuga ko,bamaze kwandikisha abantu benshi bazabatora kandi akaba aribo benshi kuruta NASA,ariko byari ibinyoma ahubwo NASA ibarusha abantu benshi ahubwo barimo gushaka uburyo bwo kwiba amajwi ya matora azaba muri uyu mwaka mukwezi kwa kanama 2017 niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga!

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON,hari umusore ukoresha imyuka mibi ikomeye atuye ahantu hitwa MAKUWENI aho niho abantu benshi bajya gukura imbaraga z’umwijima zo guhitana abantu.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,wa mupiara wakinaga na ABEGA urarangiye burundu.Kandi dore bagiye gushaka noneho uburyo bagaruka biyita abakiristu basaba yuko wabasabira umugisha kuko umuvumo wabavumye wababayeho akarande.

None uramenye nujya gusabira umuntu umugisha uzajy’ubanze witonde ubanze ubaze Uwiteka Imana kugirango utazatanga umugisha ku bantu bavumwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse!

Nerekwa nsengera abana b’abahungu [2] bahumanijwe bahinduka abasazi barakira!Maze ababyeyi babo baratangara cyane kuko bari bafite agahinda gakomeye cyane kuko ari bo bonyine bari bafite maze inkozi z’ibibi zikabahumanya bagasigara bahangayitse batazi icyabakiriza abana dore yuko bari barabavuje ahantu hose hashoboka bakanga gukira uko niko Uwiteka akora.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo washatse umugore mwiza cyane,ariko uwo mugore yashatse akaba iwabo aho akomoka bakoresha imyuka mibi,yatumye uyu mugabo aba umukene akaba adashobora guhirwa kubera imyuka mibi ya mugore yashatse yavanye iwabo ayizana murugo rw’uwo mugabo.

Ikindi uwo mugore akaba asambana cyane akunda guca inyuma umugabo we,akaba yambara imyenda itera ubuhehesi buhamagara abagabo bifuza gusambana nawe.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uriya mugabo ubonye agiye ku kwandikira agusaba kumusengera none umwigishe gusenga kandi umubwire yuko yahumanijwe adashobora kuba umunyamugisha kuko umukunzi we ari we wamuhumanije akamuhindura igicumbi cya badayimoni kugirango iwabo bagumane imitungo bakomora kubadayimoni uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Ibi weretswe ubyandike kandi ntumugire iyindi nama yindi usibye kumwigisha gusenga batazavugayuko ari wowe wamufashije gusenya urugo rwe niko Uwiteka avuga.Ndetse namazina ye ntuyashyire ahagaragara kuko ari bwimenye Numara kwandika ubu butumwa ari busome kandi aramenya yuko ari we buvuga.

 

Ubwo mfata ikaramu yanjye (LapTop) ngiye kwandika ijambo ry’Uwiteka,nsanga uwo mugabo amaze kunyandikira ambwira uko byifashe murugo rwiwe.Mubwira yuko igisubizo ari bugisange ku inyangeNews.com akamenya icyo Uwiteka yamuvuzeho ahasigaye akaba ari we uzifatira umwanzuro niko Uwiteka avuga.

Feb 22, 2017 Nikachukuliwa nyikani na Roho wa Mungu,na kufuniliwa mambo mengi ya nchi ya Kenya na hali ya uchaguzi vile inaendelea kudhoofika nchini.Roho wa Mungu  akaendelea kusema kuhusu Taifa hilo,na kusema,mwana wa Adam,angalia kuna uchochezi unawofanyika chini,na ikiwa ‘Kalonzo Steven Musyoka‘ atakuwa mmoja wao watakao chochea moto huo ambao uko karibu kuwakishwa,basi Kalonzo mwenyewe ataingizwa ndani ya mto huo.Na moto huo ambaye ni Deputy President William Ruto,ndiye atakuwa chanzo cha mto huo unao talajiwa kuwashwa nchini Kenya.

 

Ni yeye amejitakia asema Bwana wa Majeshi.Na wa Kenya wataingia kwa furaha ndani ya moto huo, na hawatasikia ukali wa moto huo na hakuna mtu atakaye wakataza kuingia ndani yake kwasababu watakuwa na shauku ya kuingia ndani ya  moto huo na hatamsikia mtu yeyote atakaye washawishi wasingie ndani ya moto huo bari watazidi kuingia kwa undani zaidi ya moto huo wakifurahia asema Bwana wa ma Majeshi.

Neno la bwana likaendelea kuzungumza na mtu wa Mungu,mwana wa Adam,angalia kuna watu wanaotafuta kumfanya NAIBU wa Rais wa Kenya kuwa “KIPOFU”na akimalizwa hivyo “KIPOFU”basi itakuwa dhahilli ya kwamba hawezi kufanya lolote katika kazi za kisiasa kwasababu hana macho ya “KUONA.

watafanya hivyo illi wapate jinsi ya kuweka mtu mwingine katika nafasi yake ya NAIBU wa Rais basi ikiwa hivyo,ni dalili ya moto huo utakao kuwa umefikishwa mda wake wa kuashwa asema bwana wa Majeshi.

Hapatakua na amani tena katika nchi ya Kenya kwasababu nafasi ya vita itakuwa imepatikana kwa urahisi sana asema bwana wa Majeshi.

 

Nerekwa umwuka w’Ihene n’Intama zirwanira mu butayu,maze mbona Intama irwanye n’Ihene irayinesha,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma n’umwuka w’Ukuli birahanganye kandi umwuka w’Ikinyoma uraneshejwe kuko ukuri k’Uwiteka kuganje mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

 

 

Ubwo ngikomeza kwitegereza mbona ABEGA bajyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,kujya gukora ikizamini,mbona bakoze ikizamini kandi batsindwa nikizamini maze bahabwa ibihembo by’IBIGORI,ariko mbona intambwa y’umutambyi yo ikoze ikizamini iragitsinda.

maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuhero wa Bega urageze bagiye kujyanwa mu butayu bakorwe nisoni kugirango bigishwe kubaha Uwiteka Imana yawe ukorera bamenye yuko ar’inyembaraga kandi yuko yaremye Ijuru n’Isi niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umunyapolitike wo mu gihugu cy’IBABYLON, witwa RAILA Odinga, atsinze amatora y’umukuru w’igihugu nubwo barimo kugerageza kumwiba amajwi ntabwo bizashoboka ahubwo bizateza intambara ndetse itazaborohera kuko batazapfa kuyitsinda kandi umuriro bazaba bakije batazashobora kuwuzimya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

 

 

Feb 23, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa za magigiri zijya gutegera kuruzabibu rwanjye nahaweho umwandu wanjye n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya muntu wakwandikiraga wiyita ineza iwacu sms,uwo muntu umwirinde kuko ari magigiri bafite amayeri yo kukwandikira kugirango nubasubiza kuko e-mail zabo zri muri data base ya system zabo babone uko bakora hacking.

Ubona yuko ibintu akwandikira bijyanye ni ntengenke gusa gusa kugirango ushyireho umwete wo kumwigisha,ariko utazigishwa ni InyangeNews uzamwihorere azaba ar’urimbuka!

 

Umujinya w’Uwiteka amanukira idini rya Restoration Church hamwe n’umudamu witwa”MaMa NyeNyeRi”utuye I Gisenyi.Ijambo ry’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo umunukiye Restoration Church kubera banze kumva imiburo y’umwuka w’Imana warukurimo kandi bakaba barakuvuze amagambo atari meza uko niko Uwiteka avuga.

None igihe cyabo cyo kwihanganirwa kirarangiye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ikindi ni uko wa mubyeyi witwa MaMa NyeriNyeRi wagiriye neza maze we akakwitura inabi,nawe Uwiteka yibutse gukiranirwa kwe,kuko atagenje uko yarakwiye kugenza.Yafashe umugisha wawe ajya kuwubakisha urusengero rwa Restoration Church aho kuwuguha.

Ibyo yabikoze kugirango agaragare imbere ya bana b’abantu kubera gukunda icyubahiro.Kandi numugabo we Vicent nta cyo yabikuzeho kandi azi ukuli kose yagombaga gukora nk’umugabo ariko yirengagiza ukuri ahubwo ashyigikira ikinyoma niyompamvu igihano cyabo kizarushaho kwiyongera kandi ntawuzagisengera ngo gikurweho kuzageza igihe umujinya w’Imana uzacururuka niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Igihe cyawe cyo guhabwa ubutabera kirageze ngo urenganurwe,kuko bakunze gukiranirwa cyane kuruta gukiranuka,niyompamvu abantu bakijijwe batandukanye kure cyane na bakiranutsi.Kuko uko Ijuru ritandukanye nisi,niko no gukizwa bitandukanye no gukiranuka.

Bisobanura yuko gukiranuka no gukizwa ntaho bihurira kandi bikaba bidafite aho bihuriye no gukizwa akaba ariyo mpamvu abantu bitwa abakizwa badashobora kwinjira mu Ijuru,kuko Ijuru nirya bakiranutsi abera b’Uwiteka uko niko Uwiteka avuga.

Feb 24, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo [2] z’abakiranutsi,imwe ni gakondo nyirizina,naho iyindi numugabane wabasezeranijwe ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mugikari cy’ubwami bw’uRwanda.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ujye kureba ziriya gakondo [2] ndakubwira ibyazo Numara kuzireba!

 

 

 

 

Nditegereza neza mbona gakondo ya mbere [1] yararaye yabuze uwakorera,ariko mu marima harimo imyaka yatewemo maze iragwingira.Gakondo ya kabili yari yararaye imyaka myinshi cyane ndetse bigaragara yuko nta byiringiro bigihari byo kuzayihinga.Ndagenda nayo ndayitegereza mbona igice kimwe cyo haruguru kimaze guhingwa neza kandi gikoze neza cyane ku buryo bushimishije.

Ariko iruhande rwaho yari ituranye na gakondo y’Abega,nuko aho ndahava nsubira kuri gakondo nyirizina,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,waba wamaze kwitegereza neza ibyo weretswe?Ndasubiza nti cyane nabyitereje!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ziriya gakondo zombi witegereje,gaondo nyirizina (urwagasabo) yaragurishijwe cyera uwayiguze yamaze gutanga ibiguzi ariko ntabwo arayambura umutegeka wayo.

 

Niyompamvu wabonye ibihingwa byatewemo byanze kwera kuko byararambye kubera yuko kuva byaterwa bitigeze bikorerwa.Kuko uhingira gakondo ayifata nkaho atariye koko ni mu gihe ntabwo ariye niyompamvu ayikorera nabi none dore yateje amapfa kuko we ubusanzwe ni umunyamuvumo none amapfa yatumye rubanda rw’Umwami rwose bahunga gakondo yabo,naho abandi bananiwe guhunga babuze ifuni na majyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

 

 

 

Ubwo ijambo ry’Uwiteka mu gihe rigikomeje kunganiriza,mbona za nkozi z’ibibi ko zishobora kumbona yuko naje gutata gakondo yacu yigaruriwe nizo nkozi z’ibibi ndakikira nerekeza iruhande rw’Iburyo mu ishyamba lili munsi ya gakondo ya bakiranutsi.umwuka w’Uhoraho aranzamura anjyana hejuru ku kanunga kumusozi aho nari nitegeye neza ndeba gakondo ya bakiranutsi neza hamwe nabaturanyi babo.

 

Mbona Malaika w’uhoraho amanuye umuyaga uturutse kuri ya Nyanja iherereye mu majya ruguru ya bwa butayu bugufiya buherereye munsi yaw a musozi wubatseho ishuli ryigisha abatutsi kubaha Imana yo mu Ijuru.

Uwo muyaga ugera muri gakondo urahuha cyane maze mbona Umwakagara ashyize ingabo zose kumirongo maze mu gihe ataraza ngo azigezeho ijambo rya nyuma mbona arirukanse ajya guteranya inteko zombi umutwe wa SENATOR n’uwabashinga mateka (Abadepite) bakorana inama vuba vuba maze bafata umwanzuro ugira uti.

Reka dutanguranwe dutere umwana w’UMUSITA mbere yuko adutera kuko naramuka aduteye kuzamusubiza inyuma bizaba bigoranye.

Ubwo barangiza inama bemeje yuko bagiye gutera UMUSITA [M7] maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara yikanze umuyaga w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo none agiye gutera atari Uwiteka amwohereje mwihorere ibyo ari bubone birasa ya mbwa ibyo yaboneye kwiriba ryabashumba!

Njyanwa mu iyerekwa mbona Malaika w’Uwiteka amanura umuvumo maze awugeza ku isi,ukimara kugera ku isi,nabonaga uwo muvumo ufite amatsiko yo gushaka kumenya aho ugiye koherezwa ngo ujye gukora umulimo wawo ushinzwe!Numva Malaika awubaza ati,waba uz’umuntu witwa GAKWAYA JEAN Marie?

 

 

 

 

Numva wa muvumo urashubije ngo”wawundi numvise utuye muri Canada wagambaniye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa!?Malaika arawubaza ati,wabyumvise uva he?waturukaga hehe?Urasubiza ngo”narimvuye kuzenguruka mu isi ya bazima gushaka abanyamuvumo muzanyoherezaho!

Maze numva abantu bavuga ngo basomye ikinyamakuru bita inyangeNews gikorera Ijuru nisi ngo gishinzwe gutanga umuvumo n’umugisha.

Hanyuma ubwo numva abantu babivuga ninyuriraho sinabitindaho kuko narinzi yuko igihe cyo kumuvuma nikigera arijye muzatuma nkazamumenya uko niko numvise ayo mazina ninyiriraho none ntangajwe no kumva umbwira ayo mazina.Malaika arasubiza ndumva ntari bugusobanurire byinshi kuri we,manuka vuba byihuse maze umukorere uko ugenzereza abandi!

Ubwo mbona Muvumo uramanutse ahutera cyane nkiyagatera mbona yerekeje muri Canada aho Gakwaya atuye aragenda aramuvuma amugotesha umwuka w’ubukene mu nzira zose maze muvumo amaze kuhava ntangazwa no kubona Gakwaya atangiye gusabiriza kandi akora,numva ndatangaye!!!

Nerekwa mbona RAILA Odinga atsinda amatora neza cyane kandi ku buryo bworoheje butanagoranye,amaze gutsinda amatora mbona habayeho ibirori bikomeye cyane mu gihugu cy’IBABYLON.Mbona abanyaKenya barishimye cyane kubona RAILA atsinda amatora abamurwanya ntibateze intambara iki nigitangaza kidasanzwe!Mbona ubwoko bw’Abajaluwo bishima cyane maze bizihiza iminsi mikuru ku buryo bukomeye bishimira intsinzi yabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa mbona JEZEBEL NYIRAMONGI afatwa arafungwa ajyanwa muri gereza aho yafungirango abandi banyururu.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore NYIRAMONGI agiye kujyanwa mu nzu y’imbohe aho azafungirwa akaharagiriza ubuzima bwe bwose yibuka ubugome yakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Urupfu yishe abo atashakaga ntabwo ari rwo azapfa,ahubwo azicwa nagahinda gakomeye kandi azifuza kwicuza atakibibonye kuko ibyo ari byo bihembo yakoreye ubwo yari ku ngoma aganje yibwira yuko atazayikurwaho uko niko Uwiteka avuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ziriya “NKA”zabuze aho zirisha ubwatsi none zirimo kuzerera zitagira naho zakwikinga akazuba.dore zirashonje cyane kandi zari zahagaze mu nzira (abadayimoni) bagutegereje ngo barebe yuko wahita bakakugira ifunguro ariko noneho byanze!

Nuko rero dore imigambi y’Umwanzi yose Uwiteka ayiburijemo kugirango umenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe ukorera niko Uwiteka avuze!

 

Nerekwa abagabo [2] bapakiye ibinyabiziga byabo,bapakiyemo inkoko nyinshi cyane,mbona agace baziguzemo nta nkoko nimwe yahasigaye,nerekwa ko,zose baziranguye hakaba nta niyumuti yahasigaye(abadayimoni) b’abaterekerano.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,igice kimwe cyabadayimoni bakurwanyaga kirarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Mbona Gideon MOI atsindwa amatora kumwanya wa SENAT0R,iwabo ahitwa Baringo,maze avugana nuwatsinze amatora hamwe nababaraga amajwi abaha intonorano kugirango bemeze yuko ngo ari we watsinze amatora kandi atayatsinze,maze mbona uwatsinze amatora ahise yemera vuba vuba abashinzwe kubara amatora bemeza yuko Gideon MOI ari we watsinze amatora kumwanya wa SENATER niko Uwiteka avuga.

Feb 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi yarigaruriwe na bandi bantu ntabashije kumenya,kandi mbona abari basanzwe bahatuye atari bo bahatuye!Ngerageza kwitegereza ngo ndebemo numwe naba nzi,ariko ndahaba!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara ntabwo akiri ku ngoma,kandi yamaze kwamburwa ubwami bwe,ikindi ntabwo agifte igihugu kuko cyamaze kujya mu maboko ya bene cyo nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabihanuye uko niko Uwiteka Nyiringao abivuze!

 

 

 

Nerekwa gakondo ya bakiranutsi yuko yabaye ihuriro ryabambuzi, amabandi, abicanyi, abasambanyi, abarozi,inkozi z’ibibi zose za moko yose niho zihurira.

Umwuka w’Imana urambwira uti,mwana w’umuntu,dore gakondo ya bakiranutsi yahindutse isenga rya masega yirirwa yica intama z’Uhoraho kandi nabashumba bazirangira ntabwo bazitayeho ahubwo barushijeho kuziteza umutekano mucye cyane kugirango amasega ajye azirya amanywa nijoro uko niko uwiteka avuga.

 

 

 

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nibagaragarira Umwakagara na bambari be,yuko ubwami bwe bwarangiye,ikindi kandi buri wese arabibona yuko atagifite imbaraga nkizo yagiraga cyera,none buri wese arimo kwikuriramo ake karenge basahuranwa kugirango bazabone impamba aho bazahungira ariko bararuhira ubusa kuko ntaho iyo mpamba izabageza kuko uzarokoka azaba agira amahirwe niko Uwiteka avuga.

 

 

 

Feb 26, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamategeko bo muri gakondo ya bakiranutsi,bamanurwa bajyanwa mu nzira z’imihora zimanura mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kugirango bigishwe kutanga ubutabera busesuye.

Mbona bakurikiwe nabanyamategeko batanga ibibanza by’umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi”Yerusalem”nabo bamanurwa inzira bagenzi babo banyujijwemo kugeza bageze muri bwa butayu bugufiya bigeze kubamo bakabumaramo imyaka [35] baza kubuvanwamo bajyanwa muri Canani bagezeyo bongera gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze basubizwa muri bwabutayu bahozemo kubera kugomera Uhoraho no kugamika amajosi uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho kushuro ya kabiri,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ndakubwiz’ukuri,agahinda ubwoko bwanjye bwatewe naziliya nkozi z’ibibi,ndetse bakabakoza isoni imbere ya mahanga yose babarebera.

Ndirahiye mu izina ryanjye Uwiteka,nzabakubira inshuro [7] kugirango bazamenye yuko bahemukiye inzu ya bene “YAKOBO”kuko babagenjereje uko bitari bikwiye kuko umugabane wa gakondo ya bakiranutsi ntabwo wari iwabo bonyine ahubwo bose wari umwandu wabo ngo buri muntu ahabwe umugabane we,none ubwo bakoze uko bagenje nanjye ngiye kubasubiza muri bwa butayu bahozemo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho kunshuro ya kabiri,ndetse rinzaho kunshuro ya gatatu,rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye bureke kubabazwa ndetse bureke guterwa agahinda ni uko bubaye mu butayu igihe kirekire kuko ababashyize muri ubwo butayu bagiye kububasimburamo nabo bakabasimbura muri Canani ya bakranutsi kandi izo nkozi z’ibibi zahawe igihe gihagije cyo kwihana no kwitekerezaho ntayandi mahirwe bazabona yo kuzabagarura muri gakondo bakomokamo kuko bagiye gukora ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze bacirweho iteka rya burundu.

 

 

 

Yewe bakozwe nisoni isi yose ibarebera,bazicwa n’inzira n’inyota,bazirukanka imisozi,bamanuke amataba,mbonamo abatutsi bavuye Uganda berekeza mu gihugu cya Tanzania kuko ariho honyine bari bafite inzira honyine maze amahanga arabahanda cyane bakorerwa ibyo bakoreye abahutu bahungiye muri ZAIRE yaje guhinduka DR Congo.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibi bizabigisha kutongera gukora ubugome  babukorera ubwoko bwanjye ari bo bene wabo kugirango bamenye yuko gakondo batayihawe bonyine ahubwo bayihawe kugirango ibabere umwandu wa buri wese uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ubwo mbona abari barabahunze bafashe umuruho bari bambaye barawiyambura bawuha abo baje babasanga imahanga ndetse babongereraho nundi mwenda bari baguze vuba witwa rukoza soni,nawu bawugereka kuri wawundi wambarwa mu butayu witwa ca bugufiya ubone kubaho! Mbona abandi nabo baratashye bataha basekana imbereka ibyishimo numubabaro byose byabaye imvange!?

Ariko uko batahaga batseta ibirenge niko bagendaga bashira umubabaro iyo bibukaga umubabaro batewe na bene wabo none Uwiteka akaba ababutse kandi akabahorera akabaha ubutabera busesuye maze mbona ya marira agenda ahinduka ibitwenge gahoro gahoro umunezero utangira kugaragara mu maso habo batangira gushima Uwiteka Imana Nyiringabo ububitse akabakuraho igisuzuguriro batewe n’Abega igihe cyose bamaze mu butayu bwa SINI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera!!!

Ubushize twari tugeze mu gitabo cya EZRA,none ubu dutangiye igitabo cy’Umuhanuzi  NEHEMIAH,wanditse igitabo cyahumetswe n’umwuka w’Imana ubwo bari barajyanywe mu bunyage mu mwaka wa (445-432) B.C,bivugwa yuko ubwo yandikaga ubu butumwa buzwi nk’ubuhanuzi ku bwoko bwa Israel.Umuhanuzi EZRA, akaba numwanditsi,niwe wamufashije kwandika igitabo cye kirimo ubutumwa yahumekewe n’umwuka w’Imana.

Uyu mwanditsi NEHEMIAH akaba n’Umuhanuzi,niwe mwanditsi wa nyuma mu mateka ya bibiliya wanditse ku itahuka ku nshuro ya lll ubwo ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwatahukaga buvuye mu bunyage aho bwari bwarajyanywe ari imbohe.

Niwe wasubijemo abantu imbaraga ababwira uko inkike z’Iyerusalem zakongera kubakwa kuko zari zarasenyutse.Ikindi ntabwo basanaga inkike gusa,ahubwo basanaga nimitima yabo yari yarasenyutse kugirango bongere bagire kwizera gukomeye nk’uko inkike z’Iyerusalem zari zikomeye!

Iki gitabo cya koporowe ku inyandiko original zandikiwe mu byage aho Uwiteka yari yarabajyanye gukorera uburetwa kubera kutumvira Imana yo mu Ijuru yabagize kubabera ubwoko bwayo.Nawe niba Uwiteka yaragutoranije ariko ugakomeza kwinangira umutima nta gitangaza yuko Uwiteka yakureka kugirango ubanze utunganywe nabadayimoni ubwo uzaba umaze kubona yuko uri inkorera agahato uzaba Uhoraho agukure mu buretwa bwa badayimoni na Satani kugirango wemere gukorera Imana yo mu Ijuru.

Umwami ZERUBABEL niwe Mwami wa mbere kandi bwa mbere wagaruye abari barajyanywe ari imbohe akanga ko bakomeza gukorera agahato akabasubiza mu gihugu baturutsemo hari mu mwaka wa [538] B.C muri [458] EZRA nawe ayobora ubwoko bwa Israel bwatahutse buvuye mu bunyage,kunshuro ya kabiri.

Ku nshuro ya lll mu mwaka wa [445] NEHEMIAH yacyuye igice cya gatatu cyari cyaranze gutaha maze abari baragiye mu bunyage kuba inkorera agahato bose baratahuka kuko bamubonyemo ubwiza bw’Imana kandi n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bwari bumuriho.Bafatikanije kubaka igikuta kigize inkike z’Iyerusalem bazuzuza bashima Uhoraho wahagurukije Umuhanuzi Nehemiah mu gihe gisa nk’icyo.

Italiki 02 ukwakira zuwo mwaka nibwo igikuta cy’inkike z’Iyerusalem zuzuye.Nyuma y’iminsi [52] batangiye kubaka urukuta ruzengurutse umurwa wa Yerusalem hamwe na marembo bazajya binjiriramo.Nibwo abanzi babo nibihugu byari bibazengurutse batangaye cyane maze bicisha bugufi agasuzuguro basuzuguraga ubwo bw’Imana kararangira.Kandi bamenye kandi babona yuko umulimo wakozwe babifashijwemo n’Uwiteka Imana yabo(6:15-16)

Abantu bavugwamo muri icyo gitabo cya Nehemiah harimo NEHEMIAH ubwe,EZRA,SANBALLAT,na TOBIAH,ahantu byabereye ni mu murwa mukuru wa Yerusalem,iki gitabo kigaragaza ubuhanuzi bw’Umuhanuzi ZECHARIAH n’Umuhanuzi DANIEL bari barahanuye yuko amarembo y’Iyerusalem azasenyuka bwaje kuzura burasohora igihe cyabwo kigeze!Kuko bari barahanuye yuko bazajyanwa mu bunyage maze amarembo n’inkike z’Iyerusalem zikazasenyuka bakazongera kuzisana.

EZRA na NEHEMIAH nibo bakomeje ubwoko bwa Israel kandi bombi bari abahanuzi bahanurira ubwoko bwa Israel ndetse namahanga.Nibo bahagaze imbere y’ubwoko ihanga ryose babwibutsa ibyanditse n’umugaragu w’Uwiteka(Umuhanuzi) Moses maze abantu imitima yabo ibashinja ubuhemu bwabo bituma bagarukira Uwiteka Imana yabo Nyiringabo.

Abantu bamaze kwihana ibyaha byabo,umwuka w’Imana yabamanukiyemo maze abakinngurira inzira z’imigisha ndetse  namahanga yabangaga yongera kubakunda kandi yicisha bugufi imbere yabo kuko Uwiteka yari yabagendereye.Nawe uyu munsi niwihana ibyaha byawe nubugome bwawe wagiye ukorera abantu b’Imana,ntakabuza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azakumva akugirire imbabazi.Ibi ntabwo bireba Abega kuko baravumwe ntabwo bashobora kugirirwa imbabazi mu gihe bakikomeje guhiga ubwoko bw’Imana ndetse bashaka no guca Umuhanuzi igihanga.Niba uri we wihangane sijye wakugize kuba umwega kandi sijye wababwiye ngo mukorere ubugome ubwoko bw’Uwiteka Imana yacunguje amaraso yigiciro.

Iki gice cya NEHEMIAH gifite ibice [13] ugisomye neza umunsi umwe waba ukirangije kandi wakuramo imyigisho zifasha ubugingo bwabo,ariko niba utarakigeraho nta mpamvu yo gusoma urutarutaru ahubwo komeza wa muco mwiza usome kumurongo kuzageza igihe uzakigereraho udasimbutse igitabo na kimwe.Reka rero tuzahurire mu gitabo cya ESTHER twumve uburyo yakoreshejwe n’Uwiteka mu gihe cye!

Feb 26, 2017 nsubizwa mu isi y’umwuka njyanwa gutangizwa muri gakondo ya bakiranutsi,njya kwitegereza amadini yahoo avuga ko akorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ndagenda nzenguruka muli Kigali (umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi izitwa Yerusalem) ubwami bumaze kwima ingoma.

Nzenguruka hose nsa naho mbuze idini na rimwe rigendera mu bushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ariko Malaika ushinzwe kugenzura amadini cyangwa ITORERO rya Kristo,arambwira ati,genda ujye ahitwa kicukiro ndazamuka ngera hafi nishuli ryisumbuye  ryitwa ACADEMY  Secondary School nitegereza abakobwa baho uburyo iryo torero riha abashyitsi ikaze!

Mbonama na ba Malaika bigize abantu Bambara nk’abantu basanzwe kugirango bajye kwitegereza nimba iryo torero rikora ibijyanye nubushake bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Barinjira mbonye ko binjiye nsanga bitakiri ngombwa yuko ninjiramo kuko ntabwo twari twajyanye hamwe ubwo mpita nsubira inyuma nanjye nari nambaye igikote kugirango hatagira uwaba yambona akamenya.

Iryo torero riri iburyo usamutse KICUKIRO warenze aho imodoka zahagararaga zitwara abagenzi!Numva abo ba NYAMPINGA bavuga yuko bananiwe cyane kubera guhagarara baha ikaze abashyitsi baje muri iryo torero.Numva nejejwe nibura yuko abaMalaika babonye amakuru meza bajyana mu biro ntara makuru HEAVEN Media aturutse muri gakondo ya bakiranutsi.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,shyira ahagaragara iryo yerekwa kugirango bene data bari muri gakondo ya bakiranutsi bamenye habayeho ibarura ryo gucirwaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.

Kandi ubamenyeshe yuko hakozwe igenzurwa bagasanga amadini yitwa ko akorera Uwiteka Imana yanenzwe kubera kutita ku bwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Nkurwa ahongaho njyanwa kwitegereza uburyo Umwakagara atubahiriza uburenganzira bwikiremwa muntu!Nitegereza uburyo hariho imfungwa zifungiye mu mwobo wagirango ni INZOKA zitungiwe mu mwobo!Mbona uburyo bacukuriwe ibinogo byo guhambwamo mbere yuko bacibwa ibihanga!

Numva ngize gutinya guomeye cyane!Wakumva amakuru yibikorwa Umwakagara akorera abantu b’Imana,ariko nti wa kwifuza kureba amabi akorera abantu b’Imana.Kuko birenze gutera agahinda kuko iyo ubyitegereje ukabisanisha nuburyo Umwakagara birirwa bamwogeza bakaba bageze aho bamwita intwari usanga bihabanye cyane nibivugwa.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegereje amabi Umwakagara akorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo?Ndasubiza nti ndabibonye nta bwo bikiri inkuru mbarirano niko Umuhanuzi avuga.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira uko niko Umwakagara akorera ubwoko bw’Uwiteka yibwira yuko ibyo abakorera we bitazigera bimugeraho kuko yamaze kugera aho Ijuru ritageza amaboko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero dore umujinya w’Uwiteka Nyiringabo uzabiranijwe nuburakali kubera uburyo ubugome yabakoreye bwose yagiye abikorena urwango,s’uko bishe amategeko ya gakondo ya bakiranutsi,ahubwo ibyo yabakoreye byose yabikoranye urwango rwaturutse mu ndiba y’umutima niyompamvu Uwiteka nawe aciye iteka ryo kurimbura ubwamibwe na gatsiko ke nabasangirangendo be birirwa bamena amaraso nkabamena amazi bavoma mu Nyanja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero tangariza ubwoko bw’Uwiteka Imana hamwe na bantu b’Uhoraho yuko umujinya w’Uhoraho umaze gufatwa nuburakari bwinshi cyane,kandi burya umuvumo wabavumye kubera agahinda numubabaro mwisnhi cyane,Uwiteka we arushejeho cyane niyompamvu yaguhase kubavuma kugirango umuvumo ubatanguranwe ku isi hose aho batagenaya kuzahungira.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu kugirango umuvumo ujye kubatangira maze nibahagera wa muvumo uzabagereho maze uzasohoze imigambi y’Uwiteka kubugingo bwabo bamenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero burira ubwoko bwanjye bwinjire mu masengesho akomeye cyane ubamenyeshe yuko Uwiteka yamaze gutegura ingabo ze zije kurwana n’Umwakagara wigize akagirwamana bityo basenge kuko ibintu birakomeye cyane ibyari ibyuya bahindutse amaraso niko Uwiteka avuga.

Ubabwire bajye mu masengesho atarangira kuko uyu mwaka arahabagabo intwari zo zirataka zinyinyiriwe!Umbwirire ingabo zanjye(Uwiteka) zibarirwa mu ngabo z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo zitazirirwa zihangana n’ingabo z’Uhoraho kuko uzagerageza guhangana nazo,azaraswa umwambi w’umwinjiro kugirango yumve uko Umwami Mana agira neza kuko uru rugamba rugiye kuyoborwa n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wayoboye urugamba igihe cy’Umwami Ahabu na JOSHEPHAT bajya gutera IGERIYADI bagaruza gakondo ya Israel uko niko urugamba rugiye kurwanwa rumeze uko niko Uwiteka abitegetse kandi niko Uhoraho avuga.

Feb 27, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rimwe ndetse kabili,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho injira mu iyerekwa maze ngire icyo nkwiyerekera mu  birimo gukorerwa mu isi y’umwuka bitarebasha amaso y’umuntu.Nuko ninjiramo maze nerekwa intambara igiye kubera mu gihugu cya Kenya igiye guterwa na banyaKenya bo mu bwoko bw’abakalenjini Vice president William Ruto na Senator MOI Gideon.

Maze mbona abaturage barwanira ari bamwe,ntabwo bigeze biyongera cyangwa ngo habe hariho ubundi bwoko bwaje kwibiyomekaho,ahubwo nibabandi bahoranye nabo kandi bakoreraga kuva kera.

Mbona ko abaturage bacitsemo ibice bibili ariko uruhande runini rujya kuri Vice President William RUTO,maze mbona yuko intambara itangiye,ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara izatangira muri icyo gihugu namaze gukurayo ubwoko bwanjye butuye mu gihugu cy’IBABYLON.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibutse abasoma ijambo ry’Ubuhanuzi ryahanuwe,mu mwaka wa 2013 bwavugaga yuko UHURU KENYATTA azatsinda amatora kandi ko,naramuka adahaye umwanya mugenzi we kunshuro ya kabiri ko hazabaho gutandukana kandi bizabera umuvumo Kenyatta mu batuye isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Feb 24, 2013God, for the second time, revealed that after a five-year-old presidential mandate, if he does not yield way to his colleague, WILLIAM RUTO, to compete for the next Republican Presidency in Kenya, that this situation shall cause their splitting, and that UHURU Kenyatta will have called forth a cursing upon himself by acting wickedly against his colleague! God declared that if he chooses to behave in that manner, He [God] is to curse him, and turn him into an object of scorn and a byword in the face of all nations.”

None imyaka [5] irarangiye dore aho kumuha umwanya ahisemo kwihera umwanya mwene MOI ngo abe ariwe umusimbura kumwanya w’umukuru w’igihugu,ubwo ni ubuhemu kandi ntabwo buzamugwa amahoro ahubwo agiye gukorwa nisoni imbere ya mahanga uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ryavuzwe n’Umuhanuzi rirasohoye kandi ribaye impamo kuko umuriro ugiye kwaka muri icyo gihugu nyuma y’imyaka [5] ritegereje kugirango risohore rikore umurimo waryo uko niko Uwiteka yavuze!

Nuko mfata ibyahanuriwe igihugu cy’IBABYLON, page [21] mbicishamo amaso maze nsanga iby’Imana yavuze byose ariko byagenze nta nakimwe kitasohoye ahubwo mbona ko byose bigeze kumuhero wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nuko nibaza uburyo iyo ntambara igiye kuba kandi ijambo ry’ubuhanuzi rivuga yuko iyo ntambara itazaba Umuhanuzi akiri muri icyo gihugu maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko Uwiteka yavuze,ninako azakora ntabwo iyo ntambara izagusanga muri icyo gihugu kuko bidashoboka yuko haba intambara muri icyo gihugu cy’IBABYLON, ukikirimo uko niko Uwiteka yavuze kandi no kubikora ntazabura kubikora niko Uwiteka avuga kandi niko akora.

Feb 27, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’IBABYLON,William RUTO,arikumwe ni nkozi z’ibibi zirimo kumusiga imiti umubiri we wose kugirango abahabwe imbaraga z’umwijima zo guhangana na bagenzi be,bahanganye muri politike yo muri icyo gihugu aho barimo kwiyamamaza ndetse banashaka umwanya w’umukuru w’igihugu kugirango abe umwe mubazaybora icyo gihugu hagati ye na Gideon MOI ndete na Uhuru Kenyatta.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko umuntu arimbuka kuko yamenye ukuri ariko arakwirengagiza kubera ibyisi none ahisemo kurimbuka kandi azi neza yuko Uwiteka Imana yo mu Ijuru yamugirye neza none akaba ayisimbuje kuramya igirwimana na badayimoni na Satani uko niko Uwiteka avuga.

 

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwe mu bagaragu b’Umwakagara arimo gukoroga ifu itunganya amandazi,maze arayifata ayivanga na mabyi kugirango abaza kurya ayo mandazi bazahumane.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu ubonye ibilimo gukorwa na bagaragu b’Umwakagara?Ndasubiza nti Yego!

Nabibonye!Aransubiza ati,dore Umwakagara agiye guhumanya abayobozi bose bamukorera cyane cyane abamaze kugaragaza ubwoba bw’intambara imuri mbere kugirangoahumanye ubugingo bwabo kuko atakibabonamo umumaro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe,yubakirwa inzu yigiciro cyinshi cyane,kandi iteye kwibaza abayireba impamvu yabyo!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Nimumara kugera muri gakondo ya bakiranutsi ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azitura abagaragu be,balimo Umuhanuzi Mukuru w’ibasezeranijwe,Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,hamwe n’Umuhanuzi umugaragu w’Uwiteka Imana ishobora byose niko Uwiteka avuze!

Ibyo Uwiteka azabikorera kugirango ubwoko bw’Uwiteka hamwe na bantu b’Imana bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kumukorera nta gihombo kibamo cyane cyane abamwumviye bakagendana nawe,bakemera gukora ubushake bwe Uwiteka Nyiringabo maze isi yose izavuga yuko gukorera Uwiteka ari nta gihombo kirimo niko Uwiteka avuga.

Nerekwa Umwakagara amaze gukurwa ku ngoma,mbona hadutse insorensore zitari zashaka nabandi bashatse ariko bakiri bato haba mu ijambo ry’Imana cyangwa mu myaka isanzwe umuntu asabwa kuba afite kugirango akorere Uwiteka Imana ikiranuka yo mu Ijuru.Mbona abo batekamutwe biha gushing utudini twinshi tudafite epfo na ruguru bavuga ngo barakorera Imana nyamara utwo tudini nta nubwo twari twubahirije ibisabwa na mategeko kugirango bafungure iryo dini ryabo ahubwo bihishaga mukwaha kw’Amadini afite ubuzima gatozi.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nimumara kugera muri gakondo ya bakiranutsi,hazaduka utudini twinshi tuzabeshya abantu banjye.None byandike ubwire ubwoko bwanjye yuko utwo tudini ari nta cyo tuzabamarira kandi abazatuyoboka bazhaura numuvumo uturuka kuri sekibi Satani Umwanzi wabakiranutsi uko niko Uwiteka ababuriye,kandi nuko avuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo gakondo ya bakiranutsi yahumanijwe ikeneye kuzahumanurwa n’Umuhanuzi umugaragu w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara  namara kuva ku ngoma,kuko asigaje iminsi [2] ngo atange imihoho uzatunganye gakondo ya bakiranutsi wahaweho umwandu wawe kugirango uyihumanure maze ubwoko bwanjye buzabashe guhabwa umugisha kuko umuntu adashobora guhabwa umugisha kandi agihumanye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Feb 28, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi ahantu ku kibuga gisa nicyumupira,mbona hari abandi bantu bategereje guhabwa akazi (umurimo wa maboko) hari abagabo na bagore,mbonamo umugore umwe wazanye n’umugabo we bose bashaka akazi.Uwatangaga akazi yari umuzungu (Malaika) maze mbona hajemo n’umusore umwe ariko akaba atar’umuntu,ahubwo ar’umudayimoni waje gushakisha uko yaburizamo akazi wa mudamu umwe wazanye n’umutware we ngo adahabwa akazi!

Wa mugabo ntabwo yifuzaga yuko umugore we yamutanga kubona akazi,ariko mbere yuko bahamagara abaje gusaba akazi,mbona wa muzungu abahaye Umuhanuzi guhagararira abo bantu baje gusaba akazi.

Ubwo mfata wa musore musohora hanze njya kurwana nawe kugeza apfuye kuko bitari gushoboka yuko wa mudamu ahabwa akazi,uwo mudayimoni akiraho.Ndwana nawe kugeza apfuye maze ndagaruka ngeze aho muri cya kibuga nsanga wa mudamu amaze guhamagarwa abwirwa yuko ahawe akazi!

Nitegereje umutware we,ntangazwa nuko yahise agira ishyari aho kunezezwa nuko umudamu we abonye akazi,ngo ntabwo yaarakwiye kubanza kumutanga kubona akazi!Ishyari we!Nuko abandi bose twari ahongaho tubwirwa yuko dukwiye gutegereza tukazahamagarwa igihe kigeze cyo gutangira umurimo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe cyo kuba mu gihugu cy’IBABYLON cyararangiye,kuko na kazi wahakoraga kararangiye.Igisigaye nugutereza yuko uhamagarwa ukajya gutangira imirimo mishya nk’uko Uwiteka yavuze!Dore ubu uri mu gahe ko gutegereza imirimo mishya nk’uko abakozi bose bakorera za leta bahindurirwa imirimo bakaba bategereje guhamagarwa ngo bajye kuyitangira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mu gihe ntangiye kwandika ibyo neretswe n’Uwiteka imyasiro yijwi ry’Umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,iki gihugu cy’IBABYLON umwaka ushize bishe abantu bagera ku bhumbi [5000] babatangaho ibitambo kwa satani kugirango bahabwe ubutunzi bwisi binyuze mu myanya ya politike ndetse nabandi kugirango bikorwa byabo bikomeze!

Nyamara nubwo bimeze gutyo,byose Uwiteka arabireba kandi urusaku rwa maraso aririra kubutaka rukomeje kwiyongera.Nuko rero hanura uvuge uti,wa gihugu we cy’IBABYLON, mubonye ishyano kuko mwamennye amaraso atariho urubanza kandi mwarenganije abantu b’Imana murabakubaganira kandi ari nta cyo babakoreye!

Kubera iyo mpamvu mwaravumwe wa muvumo wa CAIN kuko mwanze gukiranuka ahubwo mukanezezwa no kumena amaraso atariho urubanza kuko ibyo mukora byose mwibwira yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringab

atabibona nyamara arabireba kandi akomeje ijwi rya maraso asaba guhorerwa n’Uwiteka Imana kandi bidatinze azahorera ayo maraso ace imanza zitabera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com  

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar