Nov 18, 2015 njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya mpasanga umwuka w’inzika y’inzigo iyo myuka yararimo gucukura umuhanda w’igitaka werekeza Uganda ahitwa mu NDEBA. Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uwo muhanda ureba ni wo bateguye wo ku gucishamo bakimara kugufata barahita bagutwara muri Uganda aho niho bazajya ku gucira igihanga ahitwa mu ndeba nyamara bararuhira ubusa kuko Uwiteka ni we mwungeri wa we uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ingoma y’abega igiye gutegura amashillingi y’umurengera aho balimo guteganya kujya bagura abanyamuryango ba RNC, kugirango bayibemo banayineka kugirango ibikorwa byayo babashe kuyiburizamo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bagiye gukoresha intumwa ya «SATANI Paul Gitwaza» muri iyo kampanye (campaign). Kugirango abafashe gucengeza amatwara ya ‹RPF› no kwangisha ‹RNC› abanyamuryango bayo bababwira yuko gukorana nayo ari ukugambanira ibihugu cyababyaye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, intumwa ya Satani Paul Gitwaza yahindutse magigiri w’ingoma y’abega kandi nta bwo apfuye kugenda gusa, ahubwo bamuhaye intonorano ndetse banamwemerera kumwishyurira ingendo zose azajya agenda avuga ko agiye gukoresha ibiterane, nyamara we azaba ari mukazi akorera Umwakagara dore ko azinjiza agatubutse kuko Umwakagara ubu arimo kureba abantu bose bafite imbaraga mu baturage cyangwa mu banyarwanda batuye mu mahanga abe aribo ahindura ibikoresho byo kugera kumigambi ye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uyu mutego ntabwo azashobora kuwusimbuka kuko n’ubundi asanzwe yikundira intonorano z’Umwakagara, icyubahiro no kumenyekana cyane kw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ubwo n’Ubuhanuzi bugiye gusohoza umulimo wabwo kuko Umwakagara agiye gusohora (one trillion) yamashillingi bazayirya bayirangize kandi iyo kamampaka yifuza gukoresha ngo bafate republic bayihinduremo ubwami bw’Abega ntabwo bizakunda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore nta kabuza nza mukura ku ngoma isi yose ireba, kuko bizaba kumanywa yihangu kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana ishobora byose, kuko bavuze yuko ntashobora byose, ariko umunsi nzabakura ku ngoma, aho niho bazamenya yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze neza maze umbwire icyo ubonye imbere y’amaso yawe. nuko nditegereza mbona Pastor Gataha Straton uyobora idini rya Vivante mu kanogo rigizwe na banyarwanda bavuye mu gihugu cy’Uburundi batahutse muri 1994.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Pastor Gataha Straton alimo gutegura guhumanya ifunguro ryera kugirango abantu besengera mu idini rye, bahumane bahinduke abakozi ba Satani uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, soma ibyanditswe byera mu gitabo cya Habakkuk 2:2
Habakkuk 2:2 the Lord instructs the prophet to “write the vision and make it plain on tablets, that he who reads it may run,” meaning to record God’s message clearly so it can be understood and acted upon.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara byamukomeranye agiye kuzajya ahemba ingabo zimurinda amashillingi y’umurengera kubera ubwoba bw’intambara igeze mu irango ry ’irembo ya gakondo ya bakiranutsi kugirango adakurwa ku intebe yabukunzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibyo n’ubibona uzamenye yuko Umwakagara Paul Kagame arimo gusezera ku banyarwanda, kandi bizabera ikimenyetso gikomeye cyane ku buryo abaziritse imitima yabo bakanga kwizera ijambo ry’Uwiteka Imana kugirango badahinduka mu mitima yabo. Ariko ijambo ry’Ubuhanuzi ntirizabura kubaciraho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore wubatse urusengero rugali cyane kandi rwiza cyane, urwo rusengero imbere y’amaso y’abantu, na bonaga abantu bakomeye aribo barusengeramo hamwe na bana babo bakomeye.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ruriya rusengero rufite ikibazo gikomeye cyane, kuko ruhora rukinze, kandi abaza gusenga ntibakingurirwe kumasaha yateganijwe. Ikindi kibazo ni uko umukozi wahashyizwe ngo ajye akingurira abantu, bamuhaye iyindi milimo ku buryo umurimo wo gukingura awukora inyuma yi yindi yose uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ngiye kugutuma kuri uliya mugore witwa «ROMAN CATHOLIC CHURCH) RCC» umubwire uti umva uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, ugira amahirwe kuko uhorana ubukonje kandi ubushyuhe buba kure yawe, ariko n’ubwo bimeze uko, ngiye gufunga iyo miryango burundu kuko n’ubundi ubwoko bwanjye nta bwo busengera ku gihe cyateganijwe kuko muba mwibereye mu bucuruzi bwanyu bundi bushamikiye kumulimo wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira (RCC) uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore ngiye ku kwambura abana banjye mbahe undi muntu ushobora kubarera kuko wakunze iby’isi cyane, maze ufatikanya iby’isi n’ijuru nyamara ukirirwa ubeshya yuko uba uri kubashakira iby ’ijuru nyamara wibereye mu bucuruzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira (RCC) uti, dore igihe kirageze ngo nkwambure ubusa ukorwe nisoni nk’uko wazinkojeje kuko abo bana banjye wanga gufungurira ku gihe cyateganijwe nta kabuza n’ubundi nza ba kwambura mbahe undi muntu ushobora ku bafungurira imiryango y’urusengero ku masaha cyangwa ku gihe cyateganijwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze riambwira riti, mwana w’umuntu, genda wake uriya muzamu imfunguzo bari baramuhaye aziguhe maze uzajye ukingurira ubwoko bwanjye igihe cyose buzajya baza gushaka amafunguro mu nzu y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Nyiringabo yambuye ubutware bwari bufitwe na ‹RCC› ni wowe ubuhawe kugirango utunganye inzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, idini rya SATANI riyobowe na ‹RCC› rishinzwe gushakisha ubutunzi bwo mu isi niyompamvu bitwikira ijambo ry’Imana kugirango ribabere umutaka hatagira uzajya amenya ibikorwa bibi by ’ubucuruzi bakorera mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ‹RCC› bigize ikigirwamana yuko ari bo bategeka isi, none ngiye kubakoza isoni kw’isi ya bazima, mbambure imbaraga bari bafite zo gutegeka isi kugirango bamenye yuko ari jye waguhamagaye ku nkorera umulimo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ubwoko bwanjye bishwe n’inzara n’i nyota uwagombaga ku bagaburira ya bicishije inzara n’i nyota, kandi nyamara ibifungurwa bihari, none nanjye uko yagenje ubwoko bwanjye nanjye, niko nzagenza ngiye ku mwicisha inzara n’i nyota kugirango yumve uko yagiriye ubwoko bwanjye ko bya mbabaje maze nawe yumve uko inzara iryana ndetse anamenye yuko inyota imera kuko kuva uwo mugore yabaho atigeze kumenya izina ryitwa inzara cyangwa izina ryitwa inyota uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni ufite inzara ndende cyane zisumba izingwe nk ’inshuro (7); mbona haje icyuma gica izo nzara, ndabwirwa ngo ni mfate uko kuboko k’uwo mudayimoni kugirango izo nzara (2); z’amaboko nzice nzikureho kuko arizo akoresha mu kurwanya abakiranutsi akoresheje izo nzara za maboko. Ndagenda mfata izo inzara ndazica maze uwo mudayimoni asigara ari nta nzara afite zo gukoresha kugirango ajye yica ubwoko bw’abakiranutsi kuko yazikoreshaga akazishinga mu mibiri yabo bagahita bapfa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi zibibi zongera gukora inama zipangira abakiranutsi kugirango zibajujubye, abari muri iyo nama halimo (police, Abasirikare, abarozi, abicanyi izo nkozi zikibi) zose ziraterana ziyobowe n’umukuru wabo ushinzwe kugirira nabi abo bashinzwe kuyobora.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ubwire ubwoko bw’abakiranutsi uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, mube maso cyane, kandi mukore amasengesho yo kwiyiriza no gusenga no gukiranuka kuko urugamba rubari imbere rukomeye cyane, n’ubwo Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari we ururwana, ariko namwe mukwiye kwirinda no kugira ubwenge mukamenya uko muhangane n’umwanzi wanyu ubahoza ku inkeke uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, wumvise imigambi ya Satani na bagaragu be, uwo niwo mugambi bagiye wo kujujubya abakiranutsi bo mu gihugu cy’Ibabyloni, none ube maso kandi wirinde cyane, kuko hagiye kuba ah’umugabo ugasiba undi, kuko ibi bihe bikomeye cyane! Nuko rero burira bene so kugirango babe maso cyane batagwa mu mutego w’umwanzi kuko ibihe bishyize kera ngo Uwiteka ahorera ubwoko bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nov 21, 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore habayeho umugabo warufite ubutunzi bwinshi cyane. Ariko mu byo yaratunze hari harimo zahabu na Diamond (gold and diamond). Nuko biza kumenyekana yuko hariho umugabo umwe utunze ubwo butunzi bwayo mabuye yagaciro y’imboneka rimwe atabonwa na bantu bose (kibona umwe).
Nuko umugabo umwe w’u muherwe aza kumenya ayo makuru akora ibishoboka byose ngo agure ubwo butunzi bw’uwo mugabo wari wifitiye (Zahabu na Diamond) nibwo yashyiragaho abantu (2); umwe amushinga kujya amugurira ayo mabuye ya gaciro (gold and diamond) kugirango azabashe kwitwa umukire cyangwa umutunzi wuzuye kuko bidashoka yuko wa kwitwa umutunzi utagira ayo mabuye yagaciro.
Undi mugabo amushinga kujya kugigira uwo mugabo uvugwa cyane ko ajya acuruza amabuye yagaciro, ariko uyu mukire yashakaga ko amenya aho uwo mugabo akura ayo mabuye maze agahita amuca igihanga kugirango azabashe kwigarurira ubwo butunzi kuko yifuzaga kumenya aho akura ubwo butunzi kugirango namara kwimwivugana azasigara ariwe utegeka isoko y’ubwo butunzi.
Nuko afata abantu abamutumaho yuko akeneye ko yamugurisha ayo mabuye yagaciro, uwo mucuruzi wa mabuye buri gihe iyo yajyaga kugurisha ayo mabuye ya banzaga kujya kugigira uje kumugurira kuko abenshi b’abaga bamuhiga bashaka kumuca igihanga kugirango ba mwambure ubutunzi bwe, bitari bizwi aho abakura. Ikindi bifuzaga kumenya iryo banga ry’ubwo butunzi kugirango ni bamara ku mwivugana bazasigare bakora uwo murimo. w’u bwo bucuruzi bwa mabuye ya gaciro.
Aragenda ava mu ishyamba ‹ubuhungiro› aho yahoraga yihishe maze yerekeza mu murwa aho yaragiye guhura n’uwari yamuhamagaye ngo aze bahure amugurishe amabuye ya gaciro (gold and diamond). Ariko kubera gukenga yuko bamugirira nabi, nawe yazanye amakenga kugirango atagwa mu mutego. Nuko akigera hafi y’umurwa ba bandi bahise bamubona baravumbuka bajya kumufata kugirango bamushyire shebuja. Uwo wari yaje guhiga uwo mucuruzi yari yatumwe n’umugore kuko muri (2) bahawe akazi na wa mukire, umwe yari umugore.
Nuko mbona wa mugabo wa mabuye yagaciro yirukanka cyane ahunga kugirango abashe gukiza ubugingo bwe, baramwirukankanye afata agahanda ki gitaka ‹gukiranirwa› ageze imbere asanga ako gahanda barimo ku gatunganya bashaka gushyiramo ka burimbo, maze wa mugabo wa mwirukankanaga abonye ko yinjiye muri ako gahanda barimo gutunganya ahita yihindura inyamaswa yo mu bwoko bw’Indonki iyo nyamaswa isa n’inka ubusanzwe.
Uwo mugabo wihinduye inyamaswa abonye yuko bidashoboka yuko yamukurikira, nibwo yahise asubira inyuma ajya kwa shebuja wari wamutumye amuha akazi ko guhiga uwo mugabo w’u mucuruzi wa mabuye ya gaciro.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore utumweho abantu bazaza bakubwira amagambo meza ndetse bagaragaza yuko bakwubaha cyane, kandi baciye bugufi imbere yawe. None umenye ubwenge kandi umwe muri bo azaba ari umugore, ni uko rero umenye ubwenge kuko inyamaswa y’inyamakenga itajya yicwa n’umututizi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore barakubita agatoki ku kandi, baraguhigira hasi no hejuru bananiwe kumenya uburyo baguta mu mutego kugirango bagute muri yombi. Ariko bariyimbire kuko bisa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona tujya mu marushanwa yo kwiruka, turirukanka dusiganwa cyane, kugirango hagire uwaba uwa mbere, nuko ndiruka ngeze imbere ndanyerera ndagwa, abandi banyuraho, ndongera ndabyuko ndiruka ndabafata ni uko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ntuzigere uhangana na baguhagurukiye kuko udashobora kubura ibyo wabavugaho. Ariko ndekera urugamba s’urwawe, ahubwo n’Uwiteka Imana ukurwanirira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nijye wa gukijije muri Uganda amaboko y’umwana w’Umusinga, nijye ukurindiye mu gihugu cy’Ibabyloni, nijye uguhuza na bantu banjye, ni uko rero nubona ibi nkubwiye uyu munsi bigusohoyeyo, uzamenye yuko ari jye Uwiteka Imana Nyiringabo wavuganye nawe. Naguciye imanzi mukiganza cyawe, nagiranye isezerano na we yuko uzankorera ukambera ubwoko bukomeye, nanjye nka kubera Imana ikomeye (Isaiah 49:16) Behold, I have gravened thee upon the palms of my hands; thy walls are continually before me.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni uko rero ndekera urugamba nkurwanirire kugirango wongere umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe kuko na gusezeranije yuko umwanzi wawe azaba umwanzi wanjye, inshuti yawe izaba inshuti yanjye, kandi uza kurwanya azaba andwanije, uzakuvuma azaba amvumye, uwo uzavuma nanjye nza muvuma kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko nuko abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara Paul Kagame niwe utegeka mu gihugu cy’Ibabyloni, ngo ya bihawe na bazungu da! Abanyagihugu bahora bitotombera uwo mugabo wigize ikinaniramana mu isi yabazima. Ariko igihe kiraje kandi kirasoye ubwo ngiye kumushyira ku karubanda uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara Paul Kagame aturuka mu gikombe cyo mu gihugu cy’Ibabyloni mbona azamuka agasozi gatoya, akarangije ananiwe cyane, ahita atakaza ikote yari yambaye, maze mbona ko Umuhanuzi mukuru wari muri iyo nama yararimo gukoresha araritora. Maze Umwakagara akomeza yizeye yuko yambaye rya koti rye, (icyubahiro) nuko numva Umuhanuzi mukuru amubwira ngo, utakaje icyubahiro cyawe, ubutware bwawe, uyu munsi burarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze numva Umwakagara Paul Kagame abaza Umuhanuzi mukuru ngo, uvuze ngw ’iki? Umuhanuzi mukuru aramubwira ngo, na vugaga yuko abantu bakwiye guhindura kamera zabo (character’s) maze Umwakagara arasubiza ngo (exactly) ni uko mbona avuye mu gihugu cy’Ibabyloni asuzuguritse ku buryo bukomeye cyane, maze aravuga ngo, abazungu nibo bampaye kuyobora akarere k’Africa y’uburasira zuba. None abaturage b’Ibabyloni barashaka iki? Ni bagende basabe abo abanyembaraga nabo babahe ubutware cyangwa ubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’inzigo ko wongeye guhaguruka, mbona uburyo bongeye kujya mu mbaraga z’umwijima bashaka koherereza Umuhanuzi ngo ba muvangire kandi bamuteze ibibazo bitandukanye birimo no kwiba umugisha we ukomoka mu bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore nd’Uwiteka Imana ishobora byose, mbese hariho icyananira? bareke bakore ibyo bakora kuko s’ubwa mbere bakora ibyo gukiranirwa ariko nta cyo ba bamariye uko niko Uwiteka avuga. Jeremiah 32:27 “Behold, I am the LORD, the God of all flesh. Is anything too hard for me?
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana mutoya wambaye ubusa, uwo mwana yari umwana w’umukobwa (itorero ry’Imana) ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abafarisayo (Pharisees) bo muri gakondo ya bakiranutsi uti uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, mwanze kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, ahubwo mwiringira Umwakagara Paul Kagame umwana w’umwega ushiramo umwuka, kubera iyo mpamvu nzamukoresha kugirango asenye amadini yanyu kuko n’ubundi nta cyubahiro nyabonamo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nov 22, 2015 njyanwa mu iyerekwa mbona abagore (2) umwe (1) yari atwite, undi adatwite, bombi bashakaga inzu yo gukondesha, kandi iyo inzu bashakaga yari iyanjye. Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, mwana w’umuntu, uliya mugore wabonye utwite, nitorero ry’Imana ryo muri gakondo yabakiranutsi rishyigikiye umulimo ukora rwihishwa kubera gutinya ubutegetsi bw’ingoma y’abega. Iryo torero abaririmo nta bwo ari benshi bose bategereje isezerano ryawe wahanuye yuko Umwakagara Paul Kagame azakurwa ku ingoma hakima ubwami bwa Kristo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uliya mugore wundi wabonye adatwite, n’idini ry ’abafarisayo (Pharisees) bifatanya n’ubutegetsi bw’ingoma y’abega bagaragiye ubutegetsi bwabo, ariko Umwakagara namara kubona isezerano ry ’abakiranutsi riri hafi gusohoza umulimo waryo, azayasenyera hamwe yose kugirango ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo butazima bagifite amadini yabo. Ibyo azabikorera kubera kugira ishyari ryinshi no kubona yuko ibyasezeranijwe bigiye gusohoza umulimo wabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore amadini barimo gupfa cyangwa kutumvikana kubera impamvu y’Ubuhanuzi ushyira ahagaragara hari abiyitirira ko ubwo butumwa ari ubwabo ngo nabo babuhawe, abandi na bo bakabahakanya bavuga ko atari Ubuhanuzi bwabo kuko batigeze bandika Ubuhanuzi bwabo, ahubwo batangiye kujya biyitirira Ubuhanuzi butari ubwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Abandi nabo bagahakana bavuga yuko ubwo butumwa ba bukuye ku InyangeNews kandi ko Umuhanuzi Majeshi Leon akaba ari we wa buhanuye, bambarize ngo mbega guhanura niki? Ese wakwita ku buhanuzi, cyangwa wa kwita ku watanze ibihanurwa? Mbese Majeshi Leon niki? s’umugaragu wanjye? Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’inzika y’inzigo ugiye ku guhagurukira, barimo baratunganya ibyo bagusebya kugirango umurimo ukora bawusige ikizinga kuko bamaze kumva abantu bose bemera imirimo Uwiteka agukoresha, ibyo babitewe n’umwuka w’ishyari ubahoramo kandi bakaba baranze gukiranuka uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, humura ntutinye kandi ntugire ubwoba, ahubwo ushikame kuko urugamba atari urwawe rundekere bazagusebya inshuro imwe, nzabakubira inshuro(7) nza barwanya ibyo bakora byose nta na kimwe kizaba tunganira, umwanzi wawe n’umwanzi wanjye, ukuvumye nijye aba avumye, uwo uzavuma nanjye nza muvuma, uwo uzanga, nanjye nza muvuma inshuti yawe izaba inshuti yanjye ,kuko na kugize umucamanza mu itorero rya Kristo niyompamvu nzi neza yuko uzaca imanza zitabera nk’izo Uwiteka ashobora guca ubwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore na guciye imanzi mu kiganza ubwo wari muri gereza mu gihugu cya Uganda aho wa maze iminsi (143) ukingiraniwe mu nzu y’imbohe. Nuko rero uhereye none ugiye kongera kumenya yuko nd’Uwiteka Imana yawe kandi na gutoranije ukiri munda ya mama wawe kuko wakunze gukiranuka ni cyo cyatumye nkugira Umuhanuzi wa mahanga ucire imanza abatuye isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igitangaje cyane ni uko barwanya Ubuhanuzi bu bavugaho, nyamara byagera ku banzi babo bagahita bishima, buriya nta n’ubwo bajya bareka kureba InyangeNews, kuko nimba wa hanuraga ibinyoma, nta bwo bakabaye basura urubuga rwa InyangeNews ariko kandi ntibashobora kwibuza iby’imitima yabo yemera? Yego ubwenge nta bwo bubyemera ariko imitima irabyemera kuko ubwenge bwabo bafite ari ubwenge bw’abadayimoni niyompamvu barwanya isooko y’iby’ubugingo kuko bagifite inkovu zibyaha mu mitima yabo uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, komera cyane kandi ushikame ku murimo kuko ahari intumbi niho inkongoro ziteranira, bakurwanya kuko ukora imirimo myiza yo kwizera, ko batarwanya abo bandi bose biyita ko ari abanyabwenge, ko ibyo bakora byose ba gikora mu bwenge nyamara se Uwiteka aba abilimo? Kubera gutinya kwabo no kwizera kwabo gucye hamwe no kwiyiringira bakumva yuko bashobora kuyobora Uwiteka mu migambi ye, aho kugirango Uwiteka abe ari we ubayobora mu byo bakora byose. Ni cyo cyatumye Uwiteka abareka akabasiga mugukiranirwa kwabo kugirango Uwiteka azarebe uzikura muri uko gukiranirwa kwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura uvuge uti, aba Padiri ba RCC uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, mwese uko mungana mu za jyanwa mu muriro utazima kuko mwamaze gucirwaho iteka kubera gukiranirwa kwanyu, kandi habe no kwihana ngo mwicuze ibyo mukora bitanezeza Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Nov 23, 2015 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo inkozi zikibi zohereje imyuka mibi zikuye mu gihugu cya India (Ubuhinde) kugirango iyo myuka mibi ize kubuza buza Umuhanuzi Majeshi Leon, ndetse mbona ko hoherejwe aba Commando bo kuza guhiga Umuhanuzi na bandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ingoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo babe maso cyane, kuko ha hagurutse igitero kije kurimbura ubugingo bwanyu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpawe amababa yo kuguruka (spiritual wings) kugirango mbashe guhangana nizo nkozi zikibi, duhanganira mukirere ku buryo iyo ntambara yatwaye amasaha (3) uhereye saa 1: hrs. AM, z’igitondo kugeza saa 4: hrs. AM, z’igitondo maze mbona ijuru ryohereje Malaika w’Umwami Yesu Kristo uwo niwe waje avunagura imbaraga zaba ba commando uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze numva baravuze ngo, uyu mugabo nta bwo twa mushobora kuko twabanje kurwanira hejuru y’inyanja (isi) akatunanira, ikigaragara ni uko yongerewe imbaraga zidasanzwe, none reka tumwihorere uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore inkozi zikibi ziraje zizanywe no guhiga ubugingo bw’abatavuga rumwe n’ingoma y’abega, none burira abo muri gakondo ya bakiranutsi bose birinde cyane, kuko abega bagambiliye gukoresha amarozi bakarimbura ubugingo bwa benshi butabagoye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwo bagambiriye ibimeze bityo, nanjye ngiye kongera guteza icyo gihugu akaga n’ibyago kugirango bagire umutekano mucye, kugirango batangire gucyekana hagati yabo bigabanye umuvuduko w’ubugizi bwa nabi bari bagiye kubakorera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira izo nkozi zikibi uzi bwire uti, dore Umwami wanyu agiye gukurwa ku ngoma, kandi igihugu kizarara nze, nyamara mwebwe muzahigwa bukware Umwami wanyu atakiriho. None nimuhindure iyo myumvire, niyo mikorere, kugirango muzabashe kuzabona amahoro ubwo azaba amaze gucibwa igihanga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ingabo zishinzwe kulinda Umwakagara Paul Kagame R/G nibamara kubona Umwakagara Paul Kagame akimara gucibwa igihanga, bazirara mu baturage batangire ubwicanyi ako kanya nk’uko ingabo za Habyarimana zabigenje, ibyo ni babikora kizaba ar ’ikimenyetso cy’i herezo ryabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
NB: ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyo gihe Umwakagara Paul Kagame bazamuca igihanga, hazaba hari umusirikare waraye hanze y’ikigo cya gisirikare, na byumva ko shebuja yishwe azagaruka asubira mu cyigo, nagera hafi yacyo azasanga balimo kwica abantu ahite asubirayo aho yaraye ababurire yuko ingabo za R/G zatangiye kwica abantu kugirango bashakishe inzira yo guhunga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyo gihe abantu bazahite bahunga kuko abazatinda batazabona inzira y’ubuhungiro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abana b’abantu banze gusiga imitungo yabo, ndetse bananirwa kwizera ijambo ry’Ubuhanuzi, none dore bararimbutse baciriweho iteka n’Umwakagara Paul Kagame umwanzi wabakiranutsi wateguriwe kurimbuka, akaba ariyo mpamvu yakoze ibikorwa byo gukiranirwa kuko atigeze yifuza kuba na rimwe uwo mu bwoko bw’abakiranutsi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abasigaye muri gakondo ya bakiranutsi yuko nta butabazi bazahabwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo, kuko yababuriye mbere bitari byaba kugirango bakize ubugingo bwabo, ariko binangira imitima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara Paul Kagame yohereje intasi mu gihugu cy’Ibabyloni ku murwa mukuru w’ISHUSHAN (Nairobi) baje gukora ubucuruzi bwa kabari kugirango bizajye biborohera cyane kubona abo bashaka kwica uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abega bamaze gukoresha amahugurwa abitwa (cadres) boherejwe mu ntara zose za gakondo ya bakiranutsi aho bahawe inshingano zo kuroga abantu bose batishimira ingoma y’abega. Ikindi bahawe misiyo yo kugigira abantu bashobora kuba bashyigikiye umutwe wa (RNC) kugirango ba bamenye maze babahe amarozi uko bazajya bapfa umwe kuri umwe, niko abandi bazatinya gushyigikira (RNC) ya Kayumba Nyamwasa Faustin uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bagiye kuzajya bakoresha twa tuzi twa Col.Danny Munyuza (Racine) ayo marozi ba yakuye mu gihugu cya CHINA. Kandi ayo marozi banayoherereje za magigiri zikorera mu nkambi z’impunzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ni gihugu cya Kenya (Babylon) nabo bagiye kuzajya bakoresha amarozi baroga abatavuga rumwe n’ingoma ya Uhuru Kenyatta kuzageza n’igihe ba mukera rugendo bazageraho bagatinya igihugu cy’Ibabyloni uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ingoma izakurikiraho cyangwa izasimbura Uhuru Kenyatta izaba ingoma yizica abaturage ibaziza ubusa kuko izaba ar ’ingoma idaturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abantu bagifite inda zitarakizwa uhereye none basomye ubu butumwa bazibwire zikizwe! Bitaba ibyo zizabata ku gasi. Kandi uwo mugambi agiye kuwukwiza ku isi yose aho akeka ko haba hari abanyamuryango ba RNC kugirango abaroge abamarire ku icumu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, agiye kurwanirira ubwoko bwe, iyo migambi yose y’umwana w’umwega (Umwakagara Paul Kagame) nta bwo izabageraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara Paul Kagame yohereje za magigiri bitwa aba commando bagiye ku bakwirakwiza mu murwa mukuru w’Ibabuloni witwa SHUSHAN (Nairobi) kugirango bakore umurimo w’ubushofeur cyangwa driving kugirango bajye batwara abantu hirya no hino ahari abo bahigisha uruhindu bashobora kuzababonera muri urwo rugendo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire abantu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uti, mbere yo ku byuka mujye mu banza kugenzura inzozi mwarose kugirango zibafashe kutagwa mu uburiganya bw’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwanjye uti, mukwiye kwirinda cyane kuko ibihe birimbere bigiye kugorana cyane, kandi mwite ku gukiranuka kugirango ibyago, akaga, na makuba bigiye gutera mw’isi bita zabageraho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore Umwakagara Paul Kagame ngiye kumukomanyiriza hirya no hino kw’isi, abitwa inshuti ze, bose bazamuvaho asigare wenyine kuko akomeje guteza umutekano mucye mukarere kibiyaga bigari uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo Umwakagara Paul Kagame azanesha intambara izamukura ku butegetsi, kuko yibwira yuko ashobora kuyinesha akoresheje uburiganya no gutanga intonorano aziha abazungu ngo barusheho kumushyigikira, ariko jyewe Uwiteka Imana Nyiringabo ibyo navuze no kubisohoza sinzabura kubisohoza kugirango nihishe icyubahiro uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara Paul Kagame arushijeho gukaza umurego wo guhugura ba commando bahawe misiyo yo kujya gukomeza guteza umutekano mucye mu gihugu cy’Uburundi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Umwakagara Paul Kagame agiye kohereza ba commando bagera kuri (20) bahuguwe neza cyane ku buryo umukomando (1) yarwanya na bantu (20) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umukuru w’Isamariya Peter Nkurunziza arageraniwe cyane, kandi ubuzima bwe mbushyizeho iherezo kuko yanze kumvira ijambo ryanjye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nov 24, 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihugu cy’Ibabyloni bagiye gufata umwenda wa za tiliyari nyinshi kandi kuzazishyura bizabagora cyane kuko icyo gihugu kigiye kwinjira mu bukene butigeze kubaho mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubabwire uti, iryo deni mugiye gufata nta bwo muzabasha kuryishyura kuko rizageza kubuvivi bwanyu n’ubuvivure uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwuka w’ikinyoma n’imbaraga za wo birarangiye kw’isi ya bazima! Ahubwo ukuli gushyizwe hejuru, kandi buri wese azamenya yuko Uwiteka ariwe umucamanza uca imanza zitabera kuko yagambiliye kubakoza isoni ariko cyane Umwakagara Paul Kagame wishyize hejuru cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ngiye gukora ibikomeye muri gakondo ya bakiranutsi, kandi buri muturage wo muri gakondo ya bakiranutsi azahamya yuko jyewe Uwiteka ari jye uvuga, nkanakora uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni uko rero hanura maze uvuge uti, mwana w’umwakagara wishyize hejuru cyane, dore naho wagera mu bushorishori bw’Inyenyeri nzakumanurayo ngukubita hasi kugirango isi yose izamenye yuko ari jye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ushyira hejuru nka nacisha bugufiya uku niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Obadia 1:4
But even if you soar as high as eagles and build your nest among the stars, I will bring you crashing down,” says the LORD.
Though you soar aloft like the eagle, though your nest is set among the stars, from there I will bring you down, declares the LORD.
Though you soar like the eagle and make your nest among the stars, even from there I will bring you down,” declares the LORD.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara Paul Kagame nzamukoza isoni cyane, kuko umutima we yawushyize hejuru, kandi nasohoje cyane ibyo yifuzaga byose mu mutima we, yifuzaga yuko isi yamumenya abinyujije mu nzira z’ikinyoma ndamwihorera kugirango ndebe aho kwifuza k’umwana w’umuntu kugarukira, ariko nasanze nta habaho, ahubwo uko arushaho gukomera gutegeka niko arushaho gukiranirwa no kugirira nabi ubwoko bwanjye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nov 25, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo kwerekerwamo munsi ya gakondo ya bakiranutsi, mbona ndimo gucuruza amabuye yagaciro (Ubuhanuzi) nk’uko Uwiteka Imana Nyiringabo yashimye yuko mubera umugaragu we, nkamukorera umurimo wo gucuruza amabuye yagaciro Zahabu na Diamond.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Abarundi bazaza ku kuguraho amabuye yigiciro cyinshi, hamwe na banyarwanda, ariko icyari kibabaje ni uko batari bafite amashillingi yagura ayo mabuye yagaciro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, icyo gihe Abanyarwanda na Barundi bazaba balimo kuzamura abana babo kumusozi w’ubatsweho amashuli yo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, kandi icyo gihe nibwo bazaba bacyeneye cyane kugura amabuye ya gaciro (minerals) ariko kuko bazaba balimo kuzamuka umusozi nta bushobozi bazaba bafite bwagura ayo mabuye ya gaciro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ayo moko yo mu gihugu cy’Ibabyloni adafitanye isano n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, uti, uku niko Uwiteka Imana ababwira ngo, abo mu bwoko bw’ABAKIKUYU na bo mu bwoko bw’ABAMERU, mu giye kuzamurwa uwo musozi w’ubatsweho amashuli yo kwigisha kwubaha Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango muzamenye yuko Uhoraho Nyiringabo ari we waremye ijuru n’isi uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ni uko rero nanjye manuwe no guhangana namwe kuko umutima wanjye wanga urunuka umuntu wese wishyira hejuru ndetse Uwiteka ajya ahagaurutswa ku intebe ye no kurwanya umutima wishyira hejuru wese mu isi yabazima uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abakinnyi bumupira wa maguru (football) bacengana amacenga menshi cyane, ariko ntihagire utsinda igitego, uwo mukino kubawurebaga warushimishije cyane.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, witegereje ariya macenga y’umupira wa maguru? Ndasubiza nti yego! Nayitegereje! Maze uwanyerekaga arambwira ati, ariya macenga wabonye, namacenga ya politike nyarwanda, bafite amacenga aruta ay’umupira wa maguru. Ariko igihe kirageze ngo ayo macenga igihe cyayo kirangire kandi dore cya maze gushyirwaho iherezo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu ifunze imiryango yose, ndetse muri iyo nzu mbona hose huzuyemo ikidendezi cya mazi yangeraga murukenyerero. Ni uko numva mpawe imbaraga zo kugendagenda muri ayo mazi, (kuba mu bibazo) mbona ngeze kuri wa muryango ufunzwe, maze ngira ubutwari budasanzwe ndawukingura, ariko inyuma yanjye hari umwuka wa badayimoni ungendaho. Naho «inzu igasobanura igihugu cyangwa amasezerano» ndabwirwa ngo, mwana w’umuntu, ibibazo byawe birarangiye kandi uhereye none mbishyizeho iherezo ryabyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyuma wa mwuka wa badayimoni hihishe abagore (abarozi) maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, niba ari kugambanirwa waragambaniwe, kugirirwa nabi wagiriwe nabi, ibyo byose na birebeshaga amaso yanjye, maze ndakwihorera kugirango ndebe imitekerereze yawe no kwizera kwawe kwari kwashyizwe mugipimo. None ishuli ryo kwizera urarirangije, nanjye niyompamvu nshyizeho iherezo ry’ibyo bibazo byose warulimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uhereye none (from now and to day) mbishyizeho iherezo kuko wanyizeye uzumva urugendo rwawe bizamutera gushaka mu maso h’Imana kuko bavuga ngo, abo Uwiteka yabanye nabo cyera nuko yagendenye na bo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bajya bananirwa kwizera ijambo ryanjye bavuga yuko ngo na gendanaga na cyera, ngo Ariko abiki gihe nta bwo ngendana nabo, nyamara wowe uri uwo mu gihe cyabo (generation) nta cyo noneho bazitwaza.
Niyompamvu nakuretse, nka gukuraho amaboko, ndetse na maso ya njye. imbabazi zanjye zabaye kure yawe ndetse kurira kwawe ntukumvikanye mu matwi yanjye kuko nari na guhishe mu maso hanjye, ariko igihe kigeze nongera kwibuka isezerano na gusezeranije, maze nawe nsanga wararikomeje wirinda kujya iburyo cyangwa ibumoso, niyompamvu na kubereye Imana yawe, kugirango n’uzakubona wese na we azifuze iyo Imana yawe uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore nijye wa guhagamaye nka kumenya mu izina ryawe nijye wa kwitoranirije, uzankorera umurimo ku isi yose, abakugiriye nabi bose, abaguhumanije bose bashaka umugisha ufite uyu munsi, ni butse yuko ntigeze nguha ubutabera niyompamvu mpagurukiye guhangana nabo, kandi ndakubwiza ukuli yuko abana babo bazagupfukamira, kandi bazagukorera kuko Uwiteka azaguhindura umurwa wera w’Isalem kugirango nkomeze isezerano nasezeranye nawe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore nzagukura muri icyo gihugu cy’Ibabyloni kumanywa yihangu nta n’ubwo uzagenda ubunda bunda, ahubwo uzagenda wemye kugirango bimenyekane yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abaguhize bose bazicuza cyane, kandi bazagira agahinda mu mutima kuko bahize utariho urubanza, uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo zahoze zitwa iza APR/RPF, nyuma zikaza guhinduka RDF mbona ziva kurugerero, hanyuma Umwakagara mbona ko Umwakagara atewe impungege no kuva kurugerero rw’ingabo, maze mbona agambirira mu mutima kongera kubasubiza mu ngabo kujya kurugamba guhangana n’umwanzi kandi bari baravuye kurugamba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umwakagara afite ubwoba bwinshi yuko abavuye kurugerero bagiye batishimye, arakeka ko bashobora kuzifatanya na barwanya ubutegetsi bwe bakamukura ku ngoma uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira abahoze kurugerero uti, dore mugiye kurwana intambara Umwakagara yamaze gutsindwa kandi uzaba kuruhande rwe azarimbuka kuko adateze gutsinda kandi Uwiteka akaba yaramwikomye nuko rero umunyabwenge amenye ubwenge akuremo ake karenge kuko mugiye guhura numuriro w’ikuzimu kuko umunyabwenge areba ibitaraba akabibona nk’ibyabaye kandi inyamaswa y’inyamakenga ntiyicwa n’umututizi uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi, mbona abayobozi ba bashaka gusarura aho batabibye, kandi bagashaka umukamo w’izo bataragiye! Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire abayobozi bamadini uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, ni kuki mushaka gusarura aho mutabibye? Kandi niki kibashishikaje cyane gushaka umukamo w’izo mutaragiye? Uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abaza!
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira abo banyamadini ko ibyo mukorera intama zanjye mwibwira yuko ntabibona, nyamara ndabibona nkabihorera, ariko noneho amarira y’ubwoko bwanjye no gutabaza kw’intama zanjye bimaze kugera imbere yanjye! Nukuli nukuli ndirahiye mu izina ry’Uwiteka Imana Nyiringabo yuko ngiye guhorera ubwoko bwanjye bidatinze kandi byihuse cyane kugirango mu menye neza yuko mwagenje nabi uko bitari bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ngiye kwegeranya ubwoko bwanjye, maze mbahe undi mushumba, kuko abayobora intama zanjye biyise abashumba kandi ntarigeze mbaragiza intama zanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, kuri wa munsi, ubwoko bwanjye buzamenya yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Intama zanjye nza zegeranya nzishyire hamwe kugirango nzirinde ba rushimusi bigize abashumba bazo kandi ntari geze mbaha kuragira intama zanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, nzahora inzigo kandi cyane, abashumba bose baragiye intama zanjye kandi ntarigeze mbagira abashumba bazo, nzahora kandi cyane, ku buryo bazicuza impamvu bigize abashumba bu bwoko bwanjye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Icyo gihe ni koko narimanukiye ndirebera nsanga urusaku rwabo rufite ishingiro, none namwe ndaje ndimanukiye nitegereze urusaku rw’umukumbi wanjye nimba koko arukuli maze nanjye nzatabara umukumbi wanjye kuko uragiwe namasenga aryana yishushanije nk’intama kubera kwambara uruhu rwera nyamara imbere aramasega aryana uko niko Uwiteka avuga.
NB: Nukuli nukuli sinzabura guhorera intama zanjye kuko zakorewe ibitari bikwiriye, intama zanjye zarazwe zigarurirwa ni birura, baziryamo izibyibushye, bisigariza izinanutse bategereje yuko zibyibuha. Nanjye niyompamvu ngiye kubakoza isoni nka bajyana mu butayu bugufiya kugirango bamenye yuko bakiraniwe kandi bishe amatwi banga kumva igihe cyose navuganye nabo binyuze mu kanwa k’Umuhanuzi umugaragu wanjye (Majeshi Leon Ainesha) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ubwoko bwanjye buranyotewe cyane, kandi burashonje cyane, kuko nta bashumba bafite bashobora kubashakira iriba ry’amazi meza afutse kandi amara inyota atarimo umunyu cyangwa asharira, kuko abashumba bazo banezezwa no kuziryamo izibyibushye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo afite agahinda ko mu mutima kandi cyane, nyamara mu gihe kitari kirekire agiye gukora ibikomeye cyane mu isi ya bazima ahereye muri gakondo ya bakiranutsi kuzagera kw’isi yose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona Ibinyabiziga (2) biparitse bya buze abayobozi ba byo ngo batware abantu.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abashumba bayoboye amadini (God’s sheep) amadini yabo ngiye kuyahagarika kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bakomeje gukiranirwa no kuyobora ubwoko bwanjye nabi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umurimo uragutegereje kugirango uwukore, none saba Uwiteka akongere imbaraga ububasha n’ubushobozi kuko umurimo ari mugari cyane, ariko abasaruzi bakaba ari bacye cyane uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko maze kwandika ijambo ry’ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo no kuritangaza, maze mbona abanyamadini bahise bakora inama bamaze gusoma ubutumwa bubareba, maze bagambirira kuncisha igihanga kugirango ibya bahanuweho bitazabasohozaho nkiriho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira ubwoko bwanjye bwose bakore amasengesho kugirango mburizemo izo mbaraga z’umwijima zishaka gusenya umurimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo ugeze ahashimishije n’ubwo umwanzi adasiba kugambanira uwo murimo wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abafarisayo bamaze kumenya ko watahuye gahunda yabo yo gushaka kurimbura ubugingo bwawe, none bakajije umurego bakoranye na Leta y’Umwakagara Paul Kagame umwana w’umwega uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abo bashumba bumvikanye na Leta y’Umwakagara Paul Kagame ngo bashakishe ibirego bagushyiraho by’uko bafashe umukobwa cyangwa umugore ku ngufu kugirango ujyanwe mu nzu y’imbohe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, inkozi zibibi zagize ubwoba bwinshi cyane, kuko imigambi yazo uhita uyibona ukayishyira ahabona bigatuma udashobora gutabwa muri yombi uko niko Uhoraho UwitekaNyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, izo nkozi zibibi zifite ubwoba bw’amasezerano wasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko ngo ari wowe uzasimbura Umwakagara Paul Kagame n’ubwo wagiye ubyandika mu marenga ntibabuze ku bitahura bavuga yuko ngo uramutse wimye ingoma wakuraho amadini yabo, ariko nyamara uwo biringira niwe uzakora ibyo bagutekerezaho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abo muri gakondo ya bakiranutsi ko bagiye guhura na kaga kihuse kandi gakomeye cyane, mbona barimo kurya ibigori (bisobanura ibigeragezo byihuse) (maize means instant temptations).
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abatuye muri gakondo ya bakiranutsi binjiye mu igeregezwa ryihuse kubera batumviye ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko bananiwe kuyizera none baguwe gitumo uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aho bari hose ku isi, kugirango basenge kandi biyirize kubera ubupfapfa bwa beneso kugirango amasengesho ya bera abashe kubaramira, naho ubundi karabaye kandi bagushije ishyano kuko babaye abanyantegenke bananirwa kwiringira ijambo ryavuzwe nUmuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwana w’umwega Umwakagara Paul Kagame agiye gufungirana abaturage batuye muri gakondo ya bakiranutsi aratinya yuko bahunga gakondo ya bakiranutsi bakazifatanya n’uwo yita umwanzi w’igihugu bakamukura ku ngoma, ariko umubwire uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, nta mwana w’umuntu uzagukura ku ingoma atari Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse! Uzabigerageza wese azahura na kaga gakomeye cyane, kuzageza igihe cyategetswe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Leta na banyamadini bahangayikishijwe ni uko ugiye gukurwa mu gihugu cy’Ibabuloni ngo ntibazabone uko baguhitana. Ariko ubabwire uti uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore nd’Uwiteka Imana w’ifite imibiri byose, mbese hariho icyananira?
Jeremiah 32:27 “Behold, I am the Lord, the God of all flesh. Is anything too hard for me“?
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uhanurire aba Police b’Umwakagara ubabwire uti, uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore mwica abantu badafite urubanza, kandi mukirinda ku bajyana mu butabera kuko muba muzi yuko ari nta cyaha bafite.Ariko igihe kiraje kandi kirasohoye byose uko mwabikoze mwiringiye Umwakagara Paul Kagame, ibyo byaha byanyu byose nzabishyira kumurongo byose muzabibazwa kandi muzabyushyura mu menye neza yuko muzashyirwa murubanza kandi mutazabura guhanwa kuko abantu banjye mwinshi ntarubanza rwali rubariho uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umupolice witwa Nsanzimana Gelbert mbona afite ubwoba bwinshi bwo kujya kurugamba kuko atizeye intsinzi, maze ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore igipolice cy’Umwakagara Paul Kagame gihuye na kaga, ibyago, n’amakuba, kuko bagiye guhura na serwakira y’umuriro kandi nta numwe uzayihagarara imbere uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura ubabwire uti, police izarwana intambara ubwo Umwakagara Paul Kagame azaterwa ngo akurwe ku ngoma. Icyo gihe bizaba ngombwa yuko police nayo ijyanwa kurugamba kugirango barebe yuko bashobora kurengera ingoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu. dore Umwakagara Paul Kagame Uwiteka yamukuyeho amaboko, kandi yamaze no gutanga ubugingo bwe mu maboko ya banzi be, none mwana w’umuntu, burira izo ngabo zigiye kurwana uti, kurwana mu za rwana, ariko ntimuzatsinda urugamba, ahubwo muzashira kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atari kuruhande rwanyu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nov 26, 2015 njyanwa mu iyerekwa mbona ubutumwa nahawe Nov 24, 2015 bujyanye n’umurimo wa data wahagaze kubera guhenebera kwatewe no ibyahanuwe ko mu minsi ya nyuma abana b’abantu bazagwa bakita kumyuka iyobya bakareka ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ntutinye gusubiza iyo e-mail watumiwemo mu giterane mpuzamahanga kizabera hakurya yamazi magari, kuko abayanditse bazuye uburiganya ni binyoma n’ubwicanyi nyamara nta cyo bazagutwara kuko imigambi yabo yamaze kuburizwamo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abo ni bamagigiri bakoranye na bazungu bo mu bwoko bwa Illuminati bashaka ku gutegera ku kibuga cy’Indege cyangwa bakazakwicira muri hotel ubwo uzaba umaze kugera mu gihugu cy’Ubwongereza (United Kingdom) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, umwana w’umuntu, ashyizwe hejuru kuko Uwiteka asohoje ibyo ya kuvuzeho, dore ugiye kwigisha ibikomerezwa n’ibikoma ngoma barize ariko ibyo bize ntibishobora kubagirira umumaro kuko bemeye kuyoborwa n’ubwenge bwa kamere muntu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore ngiye kugukoresha ibikomeye mu isi ya bazima kugirango nsubizemo imbaraga ibisesengeri, na baguye, ndetse na basubiye inyuma bakareka ijambo ryanjye bakisubirira mu isi kujya gushaka ibitabagirira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, umuntu mwahanye gahunda yo kuzahurira mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cywIbabyloni ni magigiri akorana na za magigiri z’abega, none wirinde cyane guhura n’uwo mugabo kuko inyuma ye hari magigiri witwa (NYAGASAZA INNOCENT FRUIT) wa kugambaniye mu gihugu cya Uganda uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore za magigiri z’Umwakagara Paul Kagame kuva washyira ahagaragara ubutumwa bw’uko ugiye kuva mu gihugu cy’IBABYLONI bahise bagira ubwoba bukomeye cyane, ndetse n’impungege nyinshi cyane, none bashatse bamwe mu bayabozi bo mu gihugu cy’Ibabyloni ngo bagushakishe bakubone mbere yuko ukurwa muri icyo gihugu baguce igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nov 27, 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore bamaze kwitegura ngo bagushimutire mu gihugu cy’Ibabuloni ku murwa mukuru w’ i SHUSHAN (NAIROBI) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo koga mu mazi (ibibazo) maze mbona hari abantu bari hejuru bashaka kumfata ukuboko ngo bankure muri icyo gisima cy’amazi iruhande rw’ibumoso hejuru bampereza amaboko yabo ariko aba magufi kuri njye ananirwa kungeraho, mbona ko iruhande rw’ibumoso ahantu ma hagarara maze ya maboko yabo abashije kungeraho bamfata ukuboko bankura muri icyo gisima cy’amazi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, erekeza amaso yawe mu gihugu cyo mu butayu bugufiya, ni uko ndebesha amaso yanjye mu gihugu cyo mu butayu bugufiya muri ubwo butayu hariho iriba ry’amazi haruguru y’ubutayu ahangana kungero z’ubutayu, maze mbona ko hari abantu bari mu butayu ba buze amazi yo kunywa nyamara se iriba ntiryari hafi yabo ariko badashobora kuribona uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hamagara bariya bantu bari mu butayu bugufiya balimo gushakisha amazi yo kunywa, ariko bakaba bayashakishiriza aho atari. Ndabahamagara mbereka aho iriba ry’amazi (springs of water) riherereye kugirango ba bashe kuvoma amazi, ndazamuka ngera ku musozi wubatsweho imihanda n’imihana (ingo z’abahatuye) maze ngezwa ahantu hubatswe amacumbi ya bagenzi hari umuntu waruntwaje umukandara (ukuri) mbona uwo mukandara awufashe nabi cyane, maze mbona uwo mukandara (belt) umukuye amenyo (spiritual teeth) maze ahita ansubiza umukandara wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwirariti, mwana w’umuntu, uliya muntu wagutumiye kuzajya kubwiriza uzahura n’umwe mu biyita abakozi b’Imana uzananirwa kwihanganira ijambo ry’ukuli uzabwiriza, maze ahitemo kurekura ukuri kw’Uwiteka Imana ishobora byose uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu y’imbohe hamwe na bandi bantu bahoze ari abasirikare b’ingoma y’abega, maze mbona bamfungiye ahantu hanjye ha jye nyine, (private tight spiritual places) mbona ko nkuwe ha handi nari jye nyine nshyirwa hamwe na ba bafungwa bari bafungiye iruhande rw’umuryango waho banjirira, nuko ndavuga ngo kuki badufunze mu buryo bunyuranije n’amategeko?
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, inkozi zikibi z’abega zahumanije abantu benshi zibagira imbohe, nta bwo bajya bifuza yuko umuntu wese wabafashije kujya ku butegetsi yaba imbohore kuko abo ari bo bazi ibanga ry’ubutegetsu bwabo na mabi yose bakoreye abanyarwanda kugirango babugereho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko bakinguye umuryango turasohoka ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka Imana Nyiringabo abohoye abantu bose bahoze ari ingabo z’abagara kugirango badakomeza kuba imbohe z’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore za magigiri zabukereye za maze kugera ku murwa mukuru w’Ibabylon w’ISHUSHAN, ndabwirwa ngo gahunda zose warugiye gukora hamagara undi muntu w’umwizerwa umwohereze ajye kuzigukorera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore uwahoze ayobora uRwanda Bizimungu Pasteur, RPF igiye gutangira gukora amayeri uburyo yazamukoresha mu matora ya 2017, nk’igikoresho cyayo kugirango bizitwe yuko ingoma yabo igendera kuri demokarasi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, n’utangaza ibya Pasteur Bizimungu barahita bahindura uwo mugambi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Nov 28, 2015 njwanwa mu iyerekwa mbona njwanywe ku ishuli ry’amashuli abanza (primary) (long lasting problems) ni uko ngeze imbere gatoya mpura n’umukobwa twiganaga witaby’Imana mbona antegereje ngo anyakire kuri iryo shuli. Mbona ko yari anatwite inda nkuru yenda kuvuka, imbere yanjye gatoya hari abandi bantu nta menye na bo bari bagiye kuri iryo shuli ryo kwigisha Abatutsi kwubaha Imana kugirango bamenye yuko ishobora byose.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, urabe maso cyane kuko nzika ya nzigo yabucyereye agutegeye mu inzira nyabagendwa aho agiye gushaka uburyo ya kujyana kwiga ya mashuli yubakiwe ubwoko bw’Abatutsi kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
nccleon@gmail.com