HomeNewsIgice cya (11) cy'ubuhanuzi

Igice cya (11) cy’ubuhanuzi

June 29 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abana b’abantu bavugishijwe amagambo menshi cyane kubera umurimo wanjye unkorera. Ariko nyamara bamwe bahakana Ubuhanuzi, ariko banabwemera kubera umwuka wishyari n’urukundo rucye, no kudakizwa ndetse bakabura n’ubupfura nibyo bibatera ubwo bugome kuko bumva yuko uwo murimo wakabaye ukorwa n’undi muntu bibonamo kurusha uko bakwibonamo uko niko Uwiteka abivuga.

 

Igice cya (10) cy’ubuhanuzi

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera kungarukaho cyane, maze rirambwira riti, dora ubwami bw’uRwanda bwimye ingoma kandi cyane. Dore ubwoko bw’Abanyarwanda biyita abakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bazakurwaho umuvumo n’Umwami w’uRwanda ubwo azaba amaze kwima ingoma uko nko Uwiteka abivuga.

Abatazashobora gutahuka muri gakondo yabakiranutsi bazapfana uwo muvumo kuko nta mugisha wundi bazabona uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyirimngabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu reba imbere yawe maze ubwire icyo ubonye, nuko nditegereza mbona umufasha wa Pastor Jean Marie wahoze akorera umurimo w’Imana muri Vivante Church.

Nuko ijwi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti, mwitegereze cyane, ndamwitegereza mbona haje Umuhanuzi mukuru araza afata inkoni aramukubitagura imbere ya bantu aho uwo mugore yarari akora umurimo w’ubudozi. Maze ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti, uko ubonye uriya mudamu akubiswe n’Umuhanuzi mukuru, niko nanjye ngiye kumukubita kubera ubwibone bukabije no kwishyira hejuru no gusuzugura abantu bagenzi be uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu senga cyane ufate amasaha (48); yamasengesho kubera inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi zihagurukiye umurimo wanjye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ategetse.

Dore imirimo yabo imaze kwangizwa numurimo w’Ubuhanuzi, none barateranye nyamara sijyewe ubateranije, ahubwo nibo biteranije kugirango bakurwanye nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko batazabishobora uko niko Uwiteka avuze.

June 30,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, mwana w’umuntu, tereze amaso yawe urebe imbere yawe, maze umbwire icy’ubonye. Ndareba kandi nditegereza mbona inyama nyinshi nkizo nari nabonye mu gitondo mbere yuko ntangira umulimo wo kwandika Ubuhanuzi.

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, witegereje neza ibyo na kweretse? Nanjye ndazubiza nti, mbonye nk’ibyo nabonye mu gitondo cyakare mbonye inyama ziri mukintu kimeze nk’imodoka ariko gifunguye hejuru cyuzuyemo inyama zimvange izimibiri ni zo munda nimyijima.

Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Imana Nyiringabo rirambwira riti, dore muri gakondo yabakiranutsi bakomeje kuvuga umwakagara ko imbaraga ze zarangiye. Abenshi batangiye kubona ko ubutegetsi bwe butakiriho kuko yahangaye abamwicaje ku ntebe yibwira ko ageze aho abarusha imbaraga nyamara arashinga umuhunda ku kirenge kuko atazabishobora.

Dore ibyo wahanuye birasohoye, ndetse abirirwaga bavuga yuko ngo Ubuhanuzi butinze, dore noneho buje bwihuta nk’umuyaga uko Uwiteka yabivuze ninako bibaye uko niko Uwiteka abivuga.

Nuko rero nk’uko wa bihanuye yuko umwakagara azakurwaho n’igihugu cy’Abongereza igihe kiraje kandi cyamaze gusohora ngo ibyahanuwe ku ngoma y’abega bigere kumusozi ink’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Nyiringabo aramutse yihutishije ibyahanuwe abantu benshi bapfa barimbutse. Niyompamvu yabahaye umwanya uhagije kugirango bashobore kwitegura no kwitekerezho cyane, kuko ibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi bizaba biteye ubwoba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ahubwo aho kugirango bakiranuke imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo, bakomeje gukiranirwa ari nako bifuza yuko umwana w’umwega akurwa ku ngoma. Nyamara gukurwa kwe ku butegetsi, bizahitana benshi kandi birimbure benshi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubu rero igihe nari narabahaye cyo kwihana cyarangiye niyompamvu ureba ko ibyahanuye byegereje ku muryango ndetse byiteguye gusohora kugirango ubwoko bwanjye buruhuke uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abanyarwanda bararambiwe cyane, ndetse bageze naho bakavuga ko, Ubuhanuzi ngo bubeshya kuko ngo budasohora mu gihe bo bifuza, nyamara amaso y’ubwoko bwanjye yaheze mukirere ategereje ibyahanuwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

None bwira ubwoko bwanjye ngo nimutunganye inkuge kuko imvura y’umuyaga n’amahindu biraje kandi bizanye ubukana bukomeye cyane kuko uko Uwiteka yabivuze ni nako bisohoye uko niko Uwiteka avuze.

Babwire uti, iyi niyompanda ya nyuma abari mu ntegenke bazivemo, abaguye babyuke kuko ntishimira kurimbuka k’ubwoko bwanjye.Ahubwo bashake mu maso h’Uwiteka kugirango nzababere inkuge mu gihe cy’ibikomeye bije byihuta kuko bigeze mu marembo ya gakondo yabakiranutsi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore Malaika uzanye ibyo byago yamaze kuhagera ahagaze mu marembo! Ategereje guhabwa itegeko ngo atangire akazi, nuko rero mwana w’umuntu wumvise bavuga ngwiki ubwo witegerezaga. Ndasubiza nti, numvise bavuga ngo: Abashaka kwihagarika ntibihagarike iruhande rwizo nyama kuko n’inyama zateguwe neza ndetse ziratunganywa kugirango abaza kuziteka zitaza kubagora bazoza mu mazi uko niko Nyiringabo abivuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti, mwana w’umuntu, waba wamenye icyo izo nkari (urine) bisobanura? Ndasubiza nti oya Nyagasani! Arambwira ati, kutihagarika iruhande rwizo nyama nukudahirahira ngo bongere kuba bavuga amakuru yogusebya no gutuka igihugu cy’Umwami kazi. Kuko nibongera barahita bahura nakaga gakomeye uko niko Uwiteka avuze.

The rhema word comes from heaven unto me, and told me that man of living God of heaven, just have a look on board front of you, and tell me what have you seen. I raise my sight and saw some words written in capital letter words on black board: This is the word were written to:

Luke 2:15-20 When the Angels went away from them into heaven, the shepherds said to one another, “Let us go over to Bethlehem and see this thing that has happened, which the Lord has made known to us.”

And they went with haste and found Mary and Joseph, and the baby lying in a manger.  And when they saw it, they made known the saying that had been told them concerning this child.

And all who heard it wondered at what the shepherds told them. But Mary treasured up all these things, pondering them in her heart.  And the shepherds returned, glorifying and praising God for all they had heard and seen, as it had been told them.

Mbere yuko Umuhanuzi aza mwisi ya bazima cyangwa atangira imilimo ye, habanza kubaho iyerekwa ndetse abahanuzi na bahanuzi kazi, bakabihanura kuko aba aje gukora umulimo wo guhanura kugirango abanze yambikwe imbaraga anahabwe imbaraga zo guhishukirwa no guhanura ibikomeye mw’isi yabazima.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Uwiteka Imana yo mu ijuru avanguye ihene mu ntama, avanguye imvange mu itorero ry’umwana wayo ari we Umwami wacu Yesu Kristo, akaba n’imfura yo kuzuka muri bene se.

July 02 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, itegereze hirya yawe gato, ni uko nditegereza mbona amajyi (2) Maze umwuka w’Uwiteka arambaza ati, mwana w’umuntu witegereje? Ndasubiza nti Yeeee Nyagasani nyiri bihe byose.

Ati ubonye iki? Nti mbonye amajyi (2) y’inkoko ateretse mu cyari kiri mu giti (nest) hagati ya mashami [2], arambwira ati, ongera witegereze ndongera nditereza mbona haje umuyaga mwinshi cyane uhuha uturutse ikasikazi yuburasirazuba bwa Africa, maze yamajyi yose arahubangana ahita amanurwa n’umuyaga arameneka. Umwuka w’Uwiteka arongera arambaza ati, ubonye iki? Ndasubiza nti, mbonye amajyi yarali mu cyari mu giti hejuru hagati yamashami maze ahza umuyaga uhuha cya giti maze yamajyi yarali hagati yamashami mu giti aramanuka aramaneka.

Aransubiza ati, nguko uko Uwiteka akora, iby’abakiranutsi siko bizahora kuko abamutegereza iteka bakageza igihe cya tegetswe, nta bwo bazakorwa nisoni kuko uruzingo bari barakubohesheje kugirango utazaba umunyamugisha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arukuyeho kugirango uzabone uko winjira mu isezerano ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uri imbohore uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera ku nzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore Isamariya hagiye kongera kuba intambara ikomeye cyane dore bamwe bahungiye Kampala umurwa mukuru wa Uganda, abandi bagumye mu gihugu, nyamara abatazahunga bazahura na kaga gakomeye muri icyo gihugu kuko Uwiteka yanangiye umutima wa Nkurunziza kugira agundire ubutegetsi maze aziyerekane mw’isi yabazima uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore muri gakondo ya bakiranutsi bamwe barimo gukuramo akabo karenge, bakiza amagara yabo kugirango imvura yahanuwe izagwa muri gakondo ya bakiranutsi itazabanyagira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, abagore barwanije ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uhereye cyera ku bwa Adam na Eve yanze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ndetse banga kuryizera kugeza magingo aya, abagore nibo umwanzi akoresha kwangiza ibintu bishingiye ku mategeko y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore haje (trans gender) kuringaniza hagati yabagabo na bagore aho bagiye gukona abagabo ngo batazongera kubyara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abagore basigaye bakora ibishoboka byose ngo bangane cyangwa barute abagabo, ndetse bafashe inshingano z’abagabo kandi binyuranije n’ijambo ry’Imana, ubu noneho basigaye barongorana abagabo bataye agaciro abagabo batakaje ubutware Uwiteka yabahaye Satani abwimurira mu bagore kuko bakunda gukorera umwanzi cyane, ndetse bakanamwumvira nyamara babeshya ko ngo bari gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore Satani arakataje gushyirishaho amategeko arinda inkozi z’ibibi binyuze muri za Leta ziriho aho izo Leta zigiye gushyiraho amategeko arinda abatinganyi (Gay’s and Lesbians) gukuramo inda, kuringaniza imbyaro ni bindi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

July 03,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore urwego rw’ubutasi rw’Abongereza M15, M16 bakomeje gutata uRwanda cyane kugirango bamenye ibyo Umwakagara alimo gutegura mu matora ya 2017, kugirango babashe kumenya politike ye aho ishingiye niba azubahiriza ibyo bumvikanye cyangwa niba atazabyubahiriza uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwakagara na we ahagaritse umutima cyane, ariko azababeshyeshya intonorano kugirango bamureke yikomereze gutegeka kuko kumukuraho Uwiteka Imana Nyiringabo atabibahereye uburenganzira nta bwo bishoboka uko niko Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwana w’umuntu agiye gushyirwa hejuru, abakuru bibihugu bagiye kumukenera ngo kuko umwuka w’Imana zera wamugaragayeho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambaza riti, mwana w’umuntu, wabasha ute gukorera ute Uwiteka Imana, utumvira umutware wawe Imana yaguhaye? Mwana w’umuntu uhanurire abagore uti, mwebwe mwese mwishyize mu mulimo wa data cyangwa mwihamagaye mu mulimo wa data, n’ikizira k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko umugore ya yobora umugabo mu nzu ya data kandi umugaragu w’Imana intumwa Paul wahoze yitwa SAUL yategetse uko abagore bazajya baceceka mu insengero bashaka kugira icyo babaza bakabaza abagabo babo murugo atari murusengero uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero uburire abagore uti, kuko mwasuzuguye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo murarimbutse kuko mwemeye kuba igikoresha cy’umwanzi “SATANI” mukareka inshingano za nyu mu gasuzugura abagabo Uwiteka yabaremeye cyangwa yabahaye kubabera abatware nabbayobozi.

KJ21 And if they will learn any thing, let them ask their husbands at home, for it is a shame for women to speak in the church.

Ariko mwebweho mwarabyanze muravuga muti turashaka kureshya nabatware bacu, nyamara mwibagiwe yuko mu gitabe cyera cyanditswe nabahanuzi b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo (Bible) aho muri EFFESO 5:23 havuga ko Uwiteka ariwe mutwe wa Kristo, hanyuma Kristo akaba umutwe w’umugabo, hanyuma umugabo nawe akaba umutwe w’umugore, kandi ijambo ry’Uhoraho ryemeza yuko ubwiza bw’umugore abukomora kumugabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

July 05,2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, urubyiruko nyarwanda rugiye kujyanwa mu butayu bazamurwe kumusozi wubatsweho amashuri yo kwigisha ubwoko bw’abatusi uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.None burira urwo rubyiruko rwitegurire kuzamuka uwo musozi vuba cyane kuko bitari cyera ahubwo bigiye gusohora vuba cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi mukuru yoherezwa gutanga isomo muri urwo rubyiriko nyarwanda aho batwawe kuri uwo musoni kwigishwa uko bazajya bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, amaze gutanga isomo ryo kubaha Imana, ahita amanuka uwo musozi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Kuva igihe boherejwe kuri uwo musozi nta bwo bigeze bagira umwete wo gushaka kwiga kumenya uko bubaha Uwiteka Imana yo mu ijuru, ahubwo baranzwe no kwikinira bakajya babifata nk’imikino ibyo bigishwaga, bamaze kubona Umuhanuzi mukuru arangije gutanga amasomo ye, bahita bibuka ibyahanuwe! Baramuhamagara ngo nagaruke noneho biteguye kumwumva ariko igihe cyari cyabashiranye yanga kugaruka uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi mukuru asubije ukuboko inyuma abasezeraho arababwira ngo bye, Uwiteka abana namwe. Mbona bagize ubwoba bamenya yuko ubwo Umuhanuzi mukuru yanze kugaruka, ibyahanuwe bisohoye. Maze baratinya cyane batangira kwicuza impamvu banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru none bakaba bagiye kurimbuka uko niko Uwiteka avuga.

(ii) Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, manuka werekeze mu gikombe usanzwe werekerwamo, giherereye munsi ya gakondo yabakiranutsi. Maze mbona munsi yicyo kibaya hari inkozi zibibi zigize indakoreka! Zigarurira umuhana wabakiranutsi batuyemo batangira kwutegeka no kuwugenzura uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mu gihe yararimo gucukura ahongaho, abalimo gusenga bahise bakinga urugi ngo batareba uwo muhanuzi mukuru kugirango atabahanurira ibyo badashaka, kandi nti banashakaga kureba ibyo arimo gukora kuko bamwanga batamushakaga ko yabageramo ngo adahishura ibyaha byabo bakorera mu bwihisho barangiza bakabyorosa amasengesho atalimo kwihana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

(iii) Maze kugerayo numva amajwi ya bantu benshi bavuga basengeraga mu kadini gatoya kari kumuhanda. Maze imbere y’umuryango binjiriramo hari hatabye ubutunzi bw’ibyasezeranijwe, mbona ko batigeze bashaka kumenya iby’ubwo butunzi butabye aho ngaho. Mbona Umuhanuzi mukuru araje acukura hasi akuramo ubwo butunzi bwari buvanze n’Ubuhanuzi maze arabitwara arigendera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

(iv) Maze mbona abadayimoni bo mu bwoko bw’Abatutsi-kazi bakomoka mu miryango y’Abega b’abakagara, mbona baragiye banyura mukayira kamanukiraga mu gikombe cya gakondo ya bakiranutsi basa na bashaka kujya muri icyo gikombe cyo kwerekerwamo aho Umuhanuzi ahabwa amabanga y’ijuru na gahunda z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ku batuye kw’isi ya bazima uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, bariya bagore balimo gusenga bumvise yuko uje kubareba barihisha biyita (ingarisi) bisobanura abanyamadini (religious) barwanya Ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, izo ngarisi ubonye barakwanga cyane, ndetse balimo gutegura umugambi mubisha uko bakorana na Leta kugirango bashakishe uko baguca igihanga kugirango udakomeza kubahanuraho ibyago, kuko bavuga yuko ibyago wabahanuyeho bitazabura kubasohozaho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona Umuhanuzi avuye aho ngaho azamuka umusozi w’igikundiro agera ahantu hubatse amazu meza kandi ahenze cyane ngo yubatswe mu matafari yitwa “UBUSAMBANYI N’UBURIGANYA” abanza kugira ubwoba kubera iyo midugudu bayirindishaga imbwa z’inkazi. Nuko atindaho gatoya maze mbona yigiriye inama yo gukikira igikuta cyayo mazu yubakishije ubusambanyi n’uburiganya.

Maze mbona hagati muri ya mazu meza cyane, yari yandiyseho ngo ni amazu y’Isamaliya (Burundi) maze numva ahanurira igihugu cy’Isamaliya aravuga ngo: yewe wa korali yitwa SHEMEZA yahoze iyobowe na Aporinale waje gushinga idini ryavuye kuri iyo korali cyangwa iyo ministeri “SHEMEZA MINISITIRI” uzabona ishyano kuko umujinya w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ukumanukiye uhuye na kaga gakomeye cyane nta bwo uzongera kwibuka ubusambanyi bwawe ukorera mu maso y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

29 Aug, 2015 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ukwiye gukora amasengesho ya masaha (48); kugirango Uwiteka aburizemo imigambi y’inkozi z’ibibi zaguhaagurukiye, uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ukwiye kuba maso cyane, kuko umwana w’umwega Paul Kagame yakoresheje ishashi yawe Murekatete Mukandirima Odette kugirango arimbure ubugingo bwawe kuko bamaze no kumuha intonorano akaba agiye kugaruka mu gihugu cy’Ibabylon ngo agusange mu butayu bugufiya yagisizemo maze abe ariho agucira igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, rirambwira riti, dore muri iyo nama na Barikana Eugene ufite tel n° +250 788 301 619 uyu niwe watangaga amabwiriza ayaha Saturday KARAKE ukora muri East African Community bamubwiye yuko akwiye gufatanya na mushiki we bakaguca igihanga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, abega na bambari babo bahagaritswe imitima ni uko ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga bugiye kongera kwima ingoma. Barikana Eugene agiye kwisiga amaraso ngo arebe yuko yarushaho kugirirwa ikizere ku Umwakagara Paul Kagame uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ibyari amabanga byose ukwiye kubishyira ahabona kugirango imigambi ya Barikana Eugene na Mushiki we Mukandirima Murekatete Odette bakorwe nisoni uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, magigiri Odette Murekatete Mukandirima azaza aherekejwe n’intasi z’umwakagara urabe maso cyane kandi wirinde, kuko atagarukanye umugambi wo kubaka urugo, ahubwo azanywe no kurimbura ubugingo bwawe kugirango udakomeza gukora umulimo w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ubugambanyi bwose yankoreye uhereye mu gihugu cy’Ubuperesi (Uganda) nta bwo yarazi ko mbizi, ariko najyaga mucira amarenga ariko ntabishyikire kuko umutima we wari wuzuye ubugome n’uburiganya bwinshi cyane. Ariko byose narabibonaga nkamwihorera kuko nabonaga ngifite urugendo rulerule cyane ntazi iherezo ryabwo, bituma ncisha macyeya kugirango iminsi ibe yicuma ntazagwa mu mitego yantegaga ateza umwuka mubi kugirango mbe namugirira nabi abone inzira zo gusohoza umugambi we w’ubugambanyi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, igihe cyo gutandukana na magigiri Mukandirima Murekatete Odette cyageze ndetse cyasohoye, araje kandi aje aherekejwe na za magigiri uramenye ntujye kumwakira cyangwa ngo uhure nawe kuko yamaze gutanga ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambaza riti, umugore wagutuse kuri mama wawe, agatuka Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa, nawe akamwita imbwa, atuka n’Imana yo mu ijuru avugako ngo ari icyintu cyicaye mu ijuru kidafite icyo kitumariye. Uwo ni we wifuza gusubirana nawe ngo mubana? Ndasubiza nti oya nyagasani nari ntegereje ijambo ryawe rya nyuma ngo mbashe gufata icyemezo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse!

07 July, 2015 the rhema word comes from heaven unto me, and told me that son of man of living God of heaven, have a look and read it front of you. It was written a word in capital letter (ORDERS) according oxford dictional it says to connect order for use. Let us order him to come to us, he’ll respect our orders” says the Lord almighty of heaven.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, mwana w’umuntu dore bamaze gutegura umugambi wo kuguta muri yombi, none ugire ubwenge umenye uko ugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera ku nzaho rirambwira ngo dore bamaze gutegura aho bagiye kugufungira, none tegura inyandiko uyishyire ku nyangenewss.com kugirango beneso bagusengere kuko hari abantu na hagurukije kujya bagusengera kugirango ushobore guhangana nizo ntakebwa z’inkora maraso uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ko we atakugiriye imbabazi, kuki wowe ushaka kumugirira imbabazi kandi alimo guhiga ubigngo bwawe? Ndabyuka mfata Laptop yanjye intwaro ikomeye cyane nkoresha guhangana na banzi bumusaraba maze ntegura ijambo ry’Uwiteka ndishyira ahagaragara kugirango imigambi y’inkozi zibibi iburiremo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore barashaka kugusubiza mu ishuli ry’ikibura mwaka nyamara warumaze kurangiza masters, mbese ibyo byashoboka?

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane. maze rirambwira riti, dore barabahiga muri (4) abagabo batatu (3) n’umugore (1), ariko ntibazababona kuko Uwiteka arabarinze nyamara aba babahiga dore bagiye guhura na kaga gakomeye cyane kuko bahiga amaraso atariho urubanza uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

08 July, 2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu inkozi zibibi zagerageje gukora ibishoboka byose ngo zikwinjize mu ishuri, ariko byananiranye kuko Uwiteka ari kuruhande rwawe uko niko abivuga.

July 10 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umnutu dore Umuhanuzi mukuru agiye kwimika Umwami mushya ugiye gusimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa, kuko ubu muri gakondo yabakiranutsi hasigariye aho, kandi hari umukuru w’igihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, umuvumo ku bantu bose bahakana kandi batemera ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekoshinga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

11 July 2015 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore muri gakondo yabakiranutsi mu murwa mukuru waho wa Kigali wahinduriwe izina wiswe (SALEM) hagiye kwicwa abantu benshi cyane nyuma yizo impfu za kamama abadayimoni bakorera buriya butegetsi bazahita bajyanwa mu butayu bugufiya kwigishwa uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, abazimu na badayimoni ba ROMAN CATHOLIC CHURCH bagiye kuza kumugabane wa Africa. Bazatangirira mu gihugu cy’Ibabylon (Kenya) bazanywe no guhiga INYENYERI yagaragaye mukarere ka EAST AFRICA COMMUNITY AEC nibayibura muri byo bihugu byombi, bazohereza intumwa muri gakondo ya bakiranutsi kujya gutohoza neza ibyiyo inyenyeri kugirango bamenye ibyayo neza kuko abzimu na badayimoni ba kiliziya gatolika batabaje ngo barageraniwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

The rhema word comes from heaven unto me, and told me that son of man of living God of heaven, take a look the rhema word which is front of you “IMBALANCING.” according the reseach I’ve made it means «A lack of balance or state of disequilibrium» From that time I knew that the time of Kagame Paul are ending up. This is saying the Lord our God of hosts.

July 13 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abo mwasize muri gakondo yabakiranutsi bamaze kugirwa imbohe z’umwakagara. Igihugu kirarinzwe n’imbaraga z’abana bab’abantu ku nkiko zose za gakondo yabakiranutsi hararinzwe kuburyo nta muturage ushobora kubona inzira yo kuba ya kuramo ake karenge uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore igihugu kirugarijwe kandi kirakomerewe cyane, ku buryo bukomeye cyane, abantu babanje kugirango Ubuhanuzi Uwiteka yaguhaye ngo ubugeze ku bantu be, ko byari umukino wa bana baririmbira mu mihanda bakabura ubikiriza.

None bamaze kubona ko, ibyahanuwe byamaze kubasatira byageze imbere y’umuryango wa gakondo yabakiranutsi. Dore amarembo y’ikuzimu yafunguye kandi amarembo y’ijuru yamaze kwugara imiryango n’amadirishya anyuramo amasengesho no gutaka kwabatuye muri akondo yabakiranutsi.

Abo Uwiteka yasezeranije kuzarindwa abo nta kibazo bafite, nyamara abadafite isezerano bahuye na kaga ibyago, amakuba kuko banze kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Revelation 15

And I saw another sign in heaven, great and marvelous, seven angels having the seven last plagues; for in them is filled up the wrath of God.

And I saw as it were a sea of glass mingled with fire: and them that had gotten the victory over the beast, and over his image, and over his mark, and over the number of his name, stand on the sea of glass, having the harps of God.

And they sing the song of Moses the servant of God, and the song of the Lamb, saying, Great and marvelous are thy works, Lord God Almighty; just and true are thy ways, thou King of saints.

Who shall not fear thee, O Lord, and glorify thy name? for thou only art holy: for all nations shall come and worship before thee; for thy judgments are made manifest.

And after that I looked, and, behold, the temple of the tabernacle of the testimony in heaven was opened:

And the seven angels came out of the temple, having the seven plagues, clothed in pure and white linen, and having their breasts girded with golden girdles.

And one of the four beasts gave unto the seven angels seven golden vials full of the wrath of God, who lived for ever and ever.

And the temple was filled with smoke from the glory of God, and from his power; and no man was able to enter into the temple, till the seven plagues of the seven angels were fulfilled.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umuryango w’Africa y’uburasira zuba witwa Easter Africa Community EAC, uwo muryango urasenyutse ndetse ibyawo birarangiye kandi birangijwe n’uRwanda kuko ibyahanuwe birasohoye uRwanda ibyo rwashoye muri uwo muryango byose bibaye imfabusa uwo muryango ntuzongera kubaho nk’uko ba byifuzaga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryongera kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore intasi z’umwakagara zahawe amabwiriza yo kugushakira hasi no hejuru kutakubura kuko bamaze kumenya yuko igihe cyawe cyo kuva mu gihugu cy’IBABULONI umurwa mukuru w’ISHUSHANI cyegereje none bahawe amabwiriza akaze cyane ngo baguhige mbere yuko ukurwa muri icyo gihugu uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ni uko rero ube maso cyane, kandi ushikame kuko Uwiteka agiye kugukoresha iby’ubutwari kandi nk’uko na bigusezeranije uzanyura imbere yabo bakureba nyamara nta numwe uzaba afite ubutware bwo kugukozaho agahera kurutoki uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu dore umufasha wawe arimo kwicuza ibyo wa mubwiye byose byamusohoyeho, yananiwe kwiringira Uwiteka no kumwizera, ahunga ubutayu yibwira ko azagaruka burangiye hanyuma mugakomezanya urugendo, none yasanze Uwiteka yaramaze gukinga urugi, dore arimo kurira amarira atagira ingano nyamara waramubwiye yanga ku kumvira ahubwo yita ku majwi y’imyuka iyobya arayumvira none asigaye mu gihirahiro uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu genda ujye mu murwa mukuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’Ibabyloni ugure amashati (2) Uwiteka yakubwiye ko uzayambara ubwo uzaba urangije “master’s degree” yo kurangiza ubutayu bugufiya bwa Uganda hanyuma witegure kugirango Uwiteka asohoze ibyo yakuvuzeho byose uko niko abivuga.

July 14,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, Uhoraho Nyiringabo agiye kugucira umugani utege amatwi cyane wumve icyo ashatse ku kubwira:

 Maze aramubwira ati, mwana w’umuntu, dore habayeho umugabo w’umukire cyane, warufite ubutunzi buhagije, maze aza gushaka umufasha babana. Uwo mugore babyaranye abana maze bituma uwo mugabo amukunda cyane, ariko uwo mugore yarafite ikibazo cyakomereye umutware we, uwo mugore yagiraga umwanda, kandi nta bwo yerekaga umugabo we urukundo kugirango umugabo arusheho kumukundwakaza.

Nuko igihe kiza kugera wa mugabo arambirwa umwanda wuwo mugore, ndetse ntiyanamufata neza, kubera ko uwo mugore yumvaga ko byarangiye yageze iyajya bigatuma atita kumutware we!

Igihe kimwe rero wa mugabo we, aza gushaka izindi nshoreke kuruhande kugirango amutere ishyari ahari wenda byamutera kugira ishyari akaba yagaragariza umutware we urukundo. Kuko nirwo yarakeneye. Ibyo na byo nta cyo byamutwaye cyangwa ngo bigire icyo bimubwira, wa mutware we, amaze kubonako umufasha we atabyitayeho, noneho yafashe abagore binshoreke akajya abazana murugo rw’umugore we mukuru akaryamana nabo mu nzu y’uwo mufasha we wa mbere.

Uwo mufasha we nibyo nta cyo byamutwaye, ndetse ntiyanabyitaho, wa mutware we, yahise amukuru mu nzu nini babagamo, we na bana bimukira mu modoka bakajya barara muri ya modoka bagerekeranye. Ibyo nabyo nta cyo umugore we mukuru bya mubwiye.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arambaza ati, uwo mugabo aramutse akugishije inama wowe nk’Umuhanuzi, wa mugira iyihe nama? Ngaho mwana w’umuntu uyu munsi rero tuganire mujya muvuga ngo Uwiteka yibera mu ijuru gusa nta jya atuganiriza.

Ngaho nawe mbwira ari wowe wabigenza gute? Ko uwo mugabo ntako atagize, kubera urukundo amukunda, ariko nyamara bikaba bibaye imfubusa urumva we yabigenza gute? Igisubizo cy’Umuhanuzi yasubije Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo:

Inshingano z’umugabo n’ugukunda umugore we, naho inshingano z’umugore n’ukubaha no kwitaho umugabo, nyuma yuko umugabo agerageje umugore akamwereka urukundo ariko byose bikaba impfabusa, birumvikana yuko umugabo yagombaga kwirukana uwo mugore akamusimbuza undi mugore umwubaha icyo nicyo gisubizo cyanjye.

July 19 ,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hanura maze uvuge uti, dore umwakagara yubikiriye Umuhanuzi mukuru kugirango amuce igihanga kubera amaze kubona yuko, Umuhanuzi mukuru ari we umuteje akaga, ibyago, amakuba uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imigambi mibisha y’Umwakagara alimo gutegura kugirango ahitane Umuhanuzi mukuru, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara yaguteze ishuli ryo kwigamo, nyamara ntiwemere kujya kuryigagamo kuko nta mu maro rizakumarira uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abanyeshuri batonze umurongo kugirango babashe kugira icyo bageraho uko niko Uwiteka abivuga! Dore umuseke uratambitse bugiye gucya kugirango ibyasezeranijwe abakiranutsi bisohoze umulimo wabyo, nuko rero ubwo bimeze bityo Uwiteka akoze ibikomeye cyane kugirango bimenyekane yuko ari umunyembaraga uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara yafunze amayira yose, ku buryo kongera kuva mu gihugu bitagishobotse, dore abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu agiye kubarimbura kuko bashiritse ubwoba bwo kumutinyuka bakaba baramushyize ku karubanda akaba ariyo mpamvu agiye kubagirira nabi yivuye imuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore umwakagara arakariye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu cyane, kuko bamushyize ku muzani basanga adashyitse! Niyompamvu nawe agiye gukora ibishoboka byose ngo abarimbure nyamara baraburiwe ariko banga kumva uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu ubwire abo mu bwoko bw’Abahutu uti kumva mwarumvise mwananiwe kumvira, niyompamvu mugiye guhura na kaga gakomeye cyane, dore abananiwe guhunga inzira zikigendwa, bibabereye amayobera kuko bigiye kugorana kubona ubutabazi bwo gukurwa amu gihugu bitazaborohera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

July 21, 2015 Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo yabakiranutsi, hari impunzi zo mu gihugu imbere bahindutse impunzi kubera kubura aho berekera bahunga ubutegetsi bubi bw’umwakagara na RPF, uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubonye iki muri iryo yerekwa ubonye? Njye ndasubiza nti, mbonye abanyarwanda bahindutse impunzi muri gakondo yabo!

Nuko arambwira ati, uko niko bimeze, umwakagara yajujubije abaturage ababeshyera ko bamutoye, kandi bataramutoye, naho yibye amajwi, akaba umukuru wa gakondo yabakiranutsi kandi atabihawe n’Uwiteka Imana yo mu ijuru. Niyompamvu azakurwa ku butegetsi nabo kuko atazabura gukorwa nisoni imbere yamahanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bwa RPF bukomeje kubuza amahoro aho usanga abaturage badafite kivugira kubera ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF n’Umwakagara Paul Kagame uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Leta y’umwakagara ikoresha abahutu bagenzi babo ni zo mpunzi zo mu gihugu imbere, kugirango baganirize izo mpunzi ndetse nizinanirana abateze iterabwoba ko bazagirirwa nabi, kandi ko bidashoboka ko bahunga ngo barenge inkiko z’uRwagasabo bityo inzira n’imwe bafite gusa n’ugusubira mu matongo yabo aho bahuze kugirango babashe kubona umutekano uhagije uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu, bakora umurimo w’itangaza makuru, babuza izo mpunzi gusubira mu matongo yabo, bababwira ko nibasubirayo bazicwa, ariko Leta y’umwakagara iranga ibarusha imbaraga izo mpunzi zihitamo kujya kwishyura ibyo zakoze mu gihe zamenaga amaraso yabatariho urubanza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, nta bwo arabo bonyine, kuko uwamennye amaraso wese, Uwiteka azahora gukiranirwa kwabo kugeza ubwo muri gakondo yabakiranutsi bazatinya kongera kumena amaraso y’ikiremwa muntu utariho urubanza uko niko Uwiteka abivuga!

Njyanwa mu iyerekwa mbona Leta y’umwakagara bashimishijwe niryo tahuka ryizo mpunzi, ariko ntibamenya ko ari umugambi w’Uwiteka Imana kugirango inkozi zibibi zose zihanirwe hamwe bityo Umwami w’uRwanda azime ingoma umwuka w’inzika y’inzigo utakirangwa mu gihugu, ahubwo abantu bose bazakibamo bazaba bashaka kubana mu mahoro kuko ibigiye kubabaho bizatuma ubugome bw’inkozi z’ibibi butazongera kurangwa muri gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga!

Njyanwa mu iyerekwa mbona urubanza rw’uwitwa UMUHOZA BENONI ZACHARIAH akaba ari umwicanyi na magigiri w’ingoma y’abega, ashinzwe kumena amaraso atariho urubanza. Ariko n’ubwo wamufataga nk’inshuti yawe, ahubwo yarakugambaniye ndetse yahumanijwe ubugingo bwawe ariko wowe nta bwo wabimenye ariko jyewe Uwiteka Nyiringabo narabirebaga byose ibyo bagukoreye niyompamvu nguhaye ubutabera kuko ntari narigeze mbuguha uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Ninayompamvu buri wese yakuboneranye kuko wagaragaye nk’umunyantege nke imbere yabo, none igihe cy’Uwiteka kirageze ngo, inabi yose umuntu wese wakoze ibyangwa n’amaso y’Uwiteka Imana yabakiranutsi abihanirwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Si wowe wenyine ahubwo abakiranutsi banjye bose barenganijwe kw’isi yabazima, manuwe no kubatabara no kubacira imanza zitabera kuko babuze cyivurira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ndetse hariho benshi cyane bagiriwe nabi birenze urugero. jyewe Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo narabirebaga byose ibyo ubwoko bwanjye bwakorerwaga, niyompamvu abakugiriye nabi bose sinzegera mbagirira imbabazi cyeretse uwagusabye imbabazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, ariko utigeze agusaba imbabazi, bizamugora kugirango arokoke umujinya w’Uhoraho Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Nuko rero dore bose mbashyize kumurongo ngiye kubicira imanza zikwiranye nibyaha byabo uko niko Uwiteka avuga.

22 July 2015 njyanwa mu iyerekwa munsi ya gakondo yabakiranutsi mu gikombe cy’iyerekwa mbona habayeho inama y’abapastori ku isi hose. Mbona Umuhanuzi mukuru nawe ari muri iyo nama, maze abo bashumba babonye ko, inama yabo yajemo abahanuzi, bagira ubwoba ko, gahunda zabo z’uburiganya zitari bugende neza.

Nuko guhunda bari bateguye yari iyo kumvikana na wa mugore witwa JEZEBEL kugirango bajye bakorana nta mbogamizi. Nuko bahita bohereza umudayimoni k’Umuhanuzi mukuru, ngo agende amwinjiremo bityo Umuhanuzi mukuru navangirwa, na bandi bahanuzi barahita bavangirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa uwo mudayimoni anyura mukayira kari aho iruhande rw’Umuhanuzi mukuru yibwira ko, ako kayira kamufasha kugera ku muhanuzi, kuko ako kayira kasaga na gafatanye neza aho Umuhanuzi mukuru yari yicaye, ariko harimo urusika rutandukanije hagati ku buryo rutagaragara uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hari ho gahunda inkozi zibibi zilimo gutegura aho bateganya kuzagutumira muriyo nama ya bashumba izabera mu mahanga ya kure, kugirango bazabone uko baguta muri yombi bakarimbura ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo ryongera ku nzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, haguruka winjire muri ruriya rusengero urebe ibihakorerwa, maze ndahaguruka ndagenda ninjira murusengero rwar’imbere yanjye.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, abanyamadini bose bamaze kugirana amasezerano na wa mugore Jezebel ushinzwe gutanga ubutunzi bw’isi, niyompamvu bahiga umuntu wese wagaragara nk’aho akorana n’Imana kubarusha, bahita bajya inama bakamucisha igihanga kugirango balinde icyubahiro cyabo n’ubutunzi bwabo bwitirirwa Uwiteka Imana Nyiringabo adafiteho uruhare uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, abashumba baragiye ubwoko bwanjye barabugurishije kwa Satani (RCC) bahabwa impiya kandi babikoze mu ibanga rikomeye cyane ryo kurwego rwo hejuru kugirango bitamenyekana uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, bwira ubwoko bwanjye bube maso cyane kandi bwirinde cyane kuko abitwa ba pastori (Pharses) bagiye kugurisha umukumbi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuri Jezebel kugirango bahabwe intonorano zitubutse bibonere ubuzima bwiza uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwanjye uti, uwirinda akazageza kumperuka azagororerwa kuko ibihe ari bibi cyane, kuko umwanzi akomeje gukora no gukaza umurego kububaha ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagize inama ya bayobozi ba badini (Synagogues Leaders) balimo bategura umukino wikarita (cards) witwa matatu (cards play) abanyamadini bagiye kuzajya bakina abayoboke babo. Maze mbona Umuhanuzi nawe agiye gukina uwo mukino wa makarita kuko uwo mukino arawuzi cyane, bakimara kubona ko, uwo mukino uzwi n’Umuhanuzi, bahise bakora uburiganya bashakisha inzira zose zatuma adakina uwo mukino kugirango ataza gutahura umukino wabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko mbona ko bakoze uburiganya bwo gushyiraho umubare wa bantu bagomba gukina uwo mukino, maze kuko abo bantu barangizaga umubare wigiharwe bituma Umuhanuzi asaguka abura uko akina uwo mukino kuko habuze uwo baza guhurira muri uwo mukino uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, ubwo nibwo buriganya ujya wumva bw’abashumba “pastor’s” bajya bakorera uwo badashaka kugirango uburiganya bwabo budatahurwa, ariko igihe kirageze ngo Uwiteka akoze isoni abo bashumba bamaze kwemera gukorana na wa mugore w’indaya asambana n’abami bo mu isi yose hamwe nabashumba bamadini uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, gakondo yabakiranutsi imaze kugwiramo inkozi z’ibibi nyinshi cyane, ndetse Umwakagara agiye kuyizanamo abanyamahanga benshi bazazana n’imana zabo kugirango yangize umuco gakondo n’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibyo ubonye bisobanura yuko izo nkozi z’ibibi ibyago bizitegereje mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, genda winjire muri iliya nzu. Ndagenda nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryabitengetse nyinjiramo. Maze nsanga iyo nzu yarabaye umusaka huzuyemo imyanda myinshi cyane. Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti, sohoka ujye hanze Uwiteka agire icyo akwereka. Ndasohoka ngeze hanze ngenda nsimbagurika bya biziba by’amazi byari biretse hanze y’inzu izo nkozi z’ikibi zituyemo kugirango nta bikandagiramo nkiyanduza. Nuko ndakomeza gatoya ngera muri rwa rutoki rwasaga neza, rwari rukoreye neza ariko rwararumbye kuko igihe cyarwo cyo kwera ibitoki cyari kirangiye rutarigeze ruragarika nibura igitoki na kimweuko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, aho ruriya rutoki ruhana imbibe niyombuga, hari imyanda bajyaga bakubura bakayishyira aho kuri iyo imbuga irangirira. Maze mbona muri ya myanda (trash) harimo isooko y’amazi ihishemo ariko abajyaga bajugunya imyanda nta bwo babashije gutahura yuko aho bashyira imyanda ariho hari isooko y’ubugingo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, genda urebe muri iyo myanda maze ukureho iyo myanda maze urebe iyo sooko ya mazi. Nuko ndagenda nkuraho iyo myanda yarihishe iyo isooko ya mazi, nsanga hari rubine mfungura iyo rubine yarifite umutwe ufungura amazi wererana ku buryo bugaragara maze mfunguye mbona amazi meza cyane yurwererane aturutse muri iyo sooko yayo. Ariko n’ubwo ayo mazi yasaga n’urwererane, mu kandi kanya akajya gusa, n’umuhondo, ndakaraba kandi ayo mazi yarashyushye! Imyanda yose inshiraho.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore urwo rutoki ubonye rwahoze ar’Uwiteka Imana yabakiranutsi, ariko abafarisayo baza kurumwambura maze Uwiteka asigara amara masa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Hanyuma abiyitiriraga kuba abagaragu b’Uwiteka baza kurwambura Uwiteka Imana basigara aribo barwiyitirira kandi atari urwabo, niyompamvu rwasubiye kuba umwirare kuko abarwigaruriye nta bwo babasha kurukorera ngo rubashe kwera rutange umusaruro nk’uko bikwiriye, uko niko abafarisayo batwaye umurimo w’Uhoraho Nyiringabo bakawiyitirira bakawumwirukanamo bagasigara bawugenga niko Uwiteka abivuga!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uwiteka yahise azana iriya rubine wabonye cyangwa umaze gukarabaho amazi yayo, ayishinga muri ruriya rutoki, kugirango izajye imena amazi n’injoro basinziriye kugirango ayo mazi atwike ruriya rutoki rutazigera ruragarika kuko barwambuye Uwiteka Imana uko niko abivuga.

Niyompamvu ubona bagerageza gukorera ruriya rutoki ariko umwaka ukaba urarangiye rutaragaritse kubera ariya mazi aturuka muri iriya sooko atwika imizi ya ziriya ntoki none inkozi z’ibibi zigiye gufatwa n’ubukene bukomeye cyane kuko Uwiteka yahagaritse imigisha abakiristu babonaga kuko barayibona bakayijyana muri bariya bashumba niyompamvu umuntu wese ugikorera mu madini yabariya bafarisayo adateze kubona umugisha habe  na rimwe kuko umuvumo w’Uwiteka utazamuvira kumuryango uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambawira riti, mwana w’umuntu, ngaho bwira abo bose batwawe n amadini yabafarisayo yitwa (Babylon) basokemo kuko bagiye kuzaharimbukira bibwira ngo balimo gushaka ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, burira ubwoko bwanjye yuko Uwiteka agiye gutanga imigisha ku bantu bose bizeye kandi bakiringira ijambo ry’Ubuhanuzi ushaka kuba umunyamugisha akwiye gusohoka muri ayo madini aho Uwiteka azongera kwegeranya abo bose bahoze mu madini kugirango bazahinduke umukumbi umwe maze Umwami wabo azaba umwe uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwe mu bagabo w’umukiranutsi, warufite urugo rwe, maze inkozi z’ibibi ziramuhumanya bituma afata ingamba zikomeye aho buri munsi uko yavaga murugo rwe, hamwe n’utwana twe tw’udupfubyi yasigiwe n’umugore wa mbere niko yagendanaga natwo. Ndetse ni nzu agasiga ayiranduye akayishyira kuri rukururana akagendana nayo, bityo bigatuma umwanzi adashobora kuba yabasha kubona uko yamuhumanya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Maze umwuka w’Imana arambaza ati, mbese waba wamenye icyo biriya bisobanura? Ndasubiza nti oya nyaguhora ku ngoma y’ibihe byose, maze aransobanurira arambwira ati, uko niko Uwiteka asigaye agenza inkozi z’ibibi, asigaye afata urugo rwe, akarugendana maze inkozi z’ibibi zaza kuroga zigasanga urugo nta ruhari bityo agahita aburizamo imigambi yazo uko niko Uwiteka abivuga.

23 July,2015 njyanwa mu iyerekwa munsi ya gakondo yabakiranutsi mu gikombe cyo kwekerwamo, mbona inkozi z’ibibi zihaye kuza muri icyo kibaya kugirango zigihumanye bityo amayerekwa abahanuzi berekerwamo atazongera kugaragara cyangwa gusobanuka. Nuko mbona Umuhanuzi mukuru yoherezwa guhangana nizo nkozi z’ibibi, arwana nazo arazinesha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bari ko izo nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega bigabije gakondo yabakiranutsi, na matongo y’ubwoko bw’Uhoraho bwaciriwe ishyanga, mbona zigabije ibyabo byose kugirango ubwo bazaza muri gakondo bazasange nta cyasigaye muri gakondo yabakiranutsi kuko bashakaga ko igihugu cyose bagihindura umusaka uko niko Uwiteka abivuga.

Umuhanuzi mukuru amaze kuhagera ategeka umuriro uturuka mu ijuru, maze uraza ukongora za nkozi zibibi zose ni byazo byose! Ndetse na ya myuka mibi, bari bashyize muri cya kibaya cyo kwerekerwamo, nayo arayikongora, maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti, mwana w’umuntu, senga amasengesho yo gukiranuka maze weze iki kibaya cyamaze guhumanywa n’inkozi zibibi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumbi nyinshi cyane z’abadayimoni zuzuye muri icyo kibaya cyo kwekerwamo, mbona bamwe mu badayimoni bahunga bava muri icyo kibaya, banyura mu muhora w’inkozi z’ibibi bari bariteguriye uko bazahunga nyuma yo kubona ko intambara bazarwana n’Umuhanuzi mukuru igihe bazaba batayitsinze bizaba ngombwa yuko bahunga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa munsi ya gakondo yabakiranutsi mukibaya cyo kwerekerwamo, mbona za nkozi z’ibibi zongeye kwisuganya zongera kugaruka kugirango zirebe ko bakongera kurwana n’Umuhanuzi mukuru warushyigikiwe na masengesho yabakiranutsi. Izo nyangabirama zongera guhangana n’umuntu w’Imana, ahagana mu masaha ya nimugoroba, niho Umuhanuzi mukuru yongeye kubatsinda baraneshwa burundu bava muri icyo gikombe maze Umuhanuzi mukuru anesha urwo rugamba rutari rworoshye igikombe cyo kwerekerwamo cyongera kwitwa igikombe cy’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Akimara gutsinda iyo intambara, mbona akuwe aharimo kubera intambara ikomeye hagati ye n’inkozi zibibi, atwarwa n’umwuka maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Umuhanuzi mukuru yambutse inyanja dore umwuka w’inzika y’inzigo uramukurikiye kugirango barebe yuko barimbura ubugingo bwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ageze ku nkumbe z’inkengero y’inyanja, mbona umwuka w’inzika y’inzigo woga vuba cyane kugirango umutange ku nkombe z’inyanja yo hakurya maze naza kwambuka uhite umutsinda aho ku nkengero z’inyanja uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, sengera Umuhanuzi mukuru kugirango izo nkozi zibibi zigiye kumutangira ngo zimutsinde ku nkombe y’inyanja zitsindwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ndasenga maze gusenga, mbona Umuhanuzi mukuru agera mu mazi magufi agera ku mavi, arabanza aturiza muriyo Nyanja, arangije gutuza no gutekereza, mbona ko noneho agiye kwambuka kugirango abone uko ahangana nizo nkozi zibibi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nongera gusubizwa mu gikombe cyo kwerekerwamo, mbona abanyarwanda bagambanirana kuko cyari igihe cy’amashiraniro, Leta y’umwakagara yar’icyuye igihe. Mbona abashumba ba matorero bagambanira intama zabo bashinzwe kurinda no gukingira ngo zitaribwa n’amasega, ahubwo bahitamo kuzigambanira no kuzicisha bo ubwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara yamaze kohera imyuka ye mibi, ikorera mu biyita abashumba ba matorero. Iyo myuka niyo isigaye ibategeka. Dore bagambaniye intama zabo. Abahutu baragambaniwe, ndetse nabo ubwabo basubiranyemo! Kuko ibigiye kuba muri gakondo yabakiranutsi, biteye agahinda cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore Abahutu barashize, nta wumvikana nundi, buri wese yikanga mugenzi we, bahindutse intasi z’umwakagara kubera gutinya no kugira ubwoba bwo kwicwa, ariko bararuhira ubusa kuko bizarangira abo bose bakoreye umwakagara na bataramukoreye azabarimbura uko niko Uwiteka abivuga!

Numva ijwi ry’uririra mu butayu bugufiya, yavuzaga induru cyane avuga ngo” urarimbutse yewe mwana w’umuntu” wanze kwihana, ni kangahe nashatse ku kubundikira mu mababa yanjye, nk’uko inkoko ibundikira amajyi yayo ukanga? Kigali we! Kigali we! Urarimbutse nabagutuye bose! Usigaye uramatongo kuko wanze kumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, niyompamvu usigaye uri umusaka umusozi wa Kigali we usigaranye irungu, yewe musozi wa jari we, usigaye uri inkeho! Uko niko Uwiteka abivuga.

24 July 2015 ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwanzi arakubikiriye ndetse araguteze kugirango akugirire nabi, kuko wamubujije amahwemo, kubera gushyira ahagaragara Ubuhanuzi. Dore arabundikiriye, ndetse aragenda ameze nk’uko injangwe ibundikiriye imbeba none ube maso cyane kuko arimo guhiga ubugingo bwawe uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, sohoka hanze ujye ku kibuga aho bakinira umupira, ndasohoka njya kuri icyo kibuga, mbona inkozi zibibi zo mu bwoko bw’abagore ba barozi biyita abavuga butumwa bwiza, ngo na bashumba bayoboye amatorero nyamara bashinzwe kuroga itorero ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona izo zibibi za ba pastori bihanisha abantu ibyaha byabo, kandi nyamara bo batari bihana. Nuko mbona abantu baramanjiriwe bashyirwaho iterabwoba, ngo nibatihana bararimbuka? Nuko mbona ko abantu bahagurutse bajya imbere mu kibuga ngo bagiye kwihana ngo basengerwe!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu senga kugirango Uwiteka Imana Nyiringabo amanure imbaraga asenye kandi atwike izi nkozi zibibi uko niko Uhoraho abitegetse!

Ndasenga mbona hazamutse amazi mu butaka bwo hasi, mbona ayo mazi ahitana za nkozi z’ibibi ziyitaga abashumba maze abantu bose batangazwa n’irimbuka ryabo bakozi b’Imana banze kwihana ahubwo bakajya bahatira abandi kwihana aho kugirango ari bo bihana bazabone ubugingo buhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aguhaye umudali (medal of gold) kubera urwanye intambara ikomeye ya abdayimoni ukayinesha uko niko abivuga.

July 24,2015 Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore abahanuzi b’ibinyoma babaye benshi kandi bagiye kuyobya ubwoko bwanjye. Mwana w’umuntu burira ubwoko bwanjye bube maso cyane bashake mu maso h’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko amazi si ya yandi kandi dore agiye kurenga inkombe uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, hari abagabo boherejwe muri gakondo yabakiranutsi, abo bagabo ni abahanuzi bibinyoma, bagiye kuyobya abafite imitima ifite inkovu zibyaha kugirango niba bishoboka bayobye n’ntore z’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Abo bahanuzi b’ibinyoma iyo bahuye n’umuntu, bafite imyuka ibereka icyo umuntu yifuza cyangwa irari ry’umuntu, kuko nibo baba barahagaritse imigisha y’ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Iyo bamaze kumenya irari ryawe, bahita bahanura bakurikije ibyo wifuza ndetse babasha kumenya amateka yawe ubuzima waciyemo bagahita bahanura uhanuriwe akibwira yuko ari abantu bafite umwuka w’Imana akabizera abantu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bayoba gutyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu kibaya cyo kwerekerwamo, ngezeyo mbona abo bagabo biyita abahanuzi ariko bakaba bakoresha umwuka w’ibinyoma ku buryo uwo bahuye bahita bamuhanurira bakamubwira ibye byose umuntu akibwira yuko Uhoraho amutumyeho abagaragu be, ariko ari umwanzi ushaka kuyobya ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, dore imbaraga z’umwijima nta bwo zizongera gutsikamira ubwoko bwanjye nk’uko na bivuze ku wa mutarama 1, 2013 ko, ngiye guca imanza zitabera uhereye icyo gihe kugeza magingo aya, niko bimeze nta bwo abarozi b’inkozi zibibi bazongera gutsikamira ubwoko bwanjye ngo bibakundire uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abarozi b’inkozi z’ibibi ko bagiye kujya biyitirira ko ari Abahanuzi ndetse bazajya bavuga yuko Ubuhanuzi mpabwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nabo bari barabuhawe ariko ngo bo batajya bandika niyompamvu batabona uko babushyira ahabona uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, uburire ubwoko bwanjye bwirinde inkozi zibibi ziyita ko ari abahanuzi baturutse muri DRCongo ndetse nabandi baturuka Cyangugu na Gisenyi baza mu izina ry;Uhoraho Uwiteka Nyiringabo binjira muri gakondo yabakiranutsi biyitirira kuba abakozi b’Imana kandi ari inkozi z’ibibi nyinshi zavuye Congo, zizanywe no kwangiza gakondo yabakiranutsi, kuko igihugu cya Congo cyabaye indiri yabadayimoni, ariko kubera bazi neza ibigiye kuba muri gakondo yabakiranutsi, niyompamvu bagize ishyari kubera ko gakondo yabakiranutsi yatoranijwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango azabe ariho akoreramo ibitangaza maze yiheshe icyubahiro  mu isi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane, maze rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore umwakagara yahamagaje abazimu bimihanda yose kugirango aterekere kandi akore ibyangwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo bityo abone ko yahabwa intsinzi ya tuma Nyir’uRwanda atazasimbura umwakagara ku ngoma nk’uko ubuhanuzi babivuga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, dore Umwakagara yazanye abakonikoni none bohereje imyuka mibi mu bahanuzi bahanuye yuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa bahindure Ubuhanuzi maze bavuge ko atazima ingoma.Ariko ibyo babikoze kuko hari amayobera babonye batasobanukiwe kuko uzasimbura Umwami Kigeli V Ndahindurwa nawe azaba yitwa Umwami Kigeli icyo bananiwe gutahura nirindi zina rya kabili ry’ubwami uwo Umwami azaba yitwa ngo babashe guhangana nawe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments