Home News Icyimbwa yanze,umanika aho ireba!

Icyimbwa yanze,umanika aho ireba!

0

Dec 9, 2016  njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa ibikomeye bigiye kubera mu isi yabazima.Mbona umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka,kandi ica imanza zitabera,nerekwa ihanantura abakomeye,maze izamura abaciye bugufi,kugirango bamenye yuko Uwiteka ajya agira neza.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo,ugiye kuza kugushaka kugirango mwumvikane ube uwuhaye agahenge kuko wawurembeje,nuko mbona ubanje kuzana imbaraga n’igitugu cyinshi,ariko uje uhura nigikuta cyari cyinkingirije,ugonga icyo gikuta.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2016/12/Jehova.-003.mp3?_=1

Umaze kubona yuko ugonze igikuta,nibwo wahizemo yuko twumvikana kugirango udohorerwe,nuko mbona unsabye ko nawugurisha intebe nicaraga ho,mu minsi yashize zashaje,maze mbaha igiciro ngo banyishyure ibihumbi 100,000 ariko baraciririkanya bagera kubihumbi 70,000 maze mbaha izo ntebe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona ndi kuri gakondo ya bakiranutsi,mbona za magigiri zizanwa no kunca igihanga,maze bagira ibyago,basanga mfite umupanga(ijambo ry’Uwiteka)ubwo turahangana cyane umwe muca igihanga,babiri basigaye ndabirukankana barahunga mbona bageze mu gikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi bajya kwihishamo (ubuhunzi) maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye za magigiri zihungira mugikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,niko bagiye guhunga bakinjizwa mu butayu bugufiya no mu ishyamba rinini kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana niko Uwiteka avuga.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2016/12/Jehova.-004-1.mp3?_=2

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,garuka kuri gakondo ya bakiranutsi,maze ngire icyo nkwereka,ndagaruka ndazamuka ngeze kuri gakondo,nsanga hari umugore(Itorero) yamaze  gufata gakondo za bakiranutsi,ndetse nizabaturanyi arazigurisha.Ariko ageze kumugabane wanjye (Umuhanuzi) ndamuhakanira mubwira yuko adashobora kuwugurisha kuko atabyemerewe na mategeko.

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abapharisayo,bagurishije gakondo y’ubwoko wabnjye.None haguruka wandike kandi utangarize bose yuko,abapharisayo bagiye kwiba imigabane y’ubwoko bw’Uwiteka,kugirango ubwoko bw’Uwiteka bube maso,kuko bamaze kubugambanira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abantu [4] bagiye kuguhesha umugisha,ariko babiri muri bo,[2] ni bamagigiri bakorera Umwakagara bashaka ku kugigira ngo bigarurire umutima wawe barebe yuko bazajya bamenya gahunda zawe uko urimo kuzikora,maze babone uko bagutega ikigozi cy’umuboyi niko Uwiteka avuga.

Naho abandi [2] ni bene so,bashaka kuguhesha umugisha ubasabira umugisha,naho za magigiri uzihorere Uwiteka azamenya uko azazigenza.”The word of the Lord comes from heaven and told me, son of man,look!There’s four [4] people whose going to bless you, but two of them are the SPY of Government the republic  of Rwanda. They want to assassinate you because of the word of the Lord disturbing them that is says the Lord of armies”.

Ubwo nikanguye nsanga magigiri wanze kwivuga amazina ye,utuye mu gihugu cya GHANA,wiyita DIANE twigeze kujya duchartinga kuri facebook,muri 2014,yanditse e-mail ngo yanyoherereje umugisha abinyujije kuri ECOBANK ngo ningende njyeyo gufata cash.Nyamara nari namubwiye ko,yakoresha western union cyangwa moneygram,ariko kuko yarazi ko,kumfatira kuri western union cyangwa moneygram cyangwa se Dahabshill bidashoboka nibwo yakoresheje bank transfer money.

Ubusanzwe wohereza cash transfare money ari uko ufite account number z’umuntu,akaba arizo woherezaho.Ikindi Ghana s’igihugu kitagira Western union cyangwa moneygram kuko ubishatse wabireba muri google.com bahita babikwereka byose uko bank zaho zikora. Za magigiri mujye mubanza mu menye umuntu mugiye kugigira kugirango bibafashe gukora iyo milimo mibi yanyu muzahanirwa mbere yuko mujya kuyikora.Ntushobora kohereza cash udakoresheje moneygram,cyangwa se western union cyangwa dahabshill,cyangwa se swift code kuri konti y’umuntu ibyo bindi za magigiri zivugira ziba zibwira ko arizo zagiye mwishuri zonyine kandi zirangije amashuri ejo bundi nta nubwo ziramenyera mu isi ya bazima.

Dec 10, 2016  njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo gakondo igiye kwagurwa,ndetse n’umurwa wayo mukuru Yerusalm nawo ukazagurwa ukba munini cyane,ku buryo abari batuye ku nkengero zawo,bazisanga batuye mu murwa mukuru kandi bitarigeze bibaho.Nerekwa insore nsore z’Umwakagara zijyanwa koga mukiyaga kugirango bezwe bavanweho umwanda bamenye yuko Uwiteka agira neza.

Nerekwa abitwa ba LAWYER’s batagenje uko bari bakwiye kugenza,mbona baraciye imanza za bandi nabi,nerekw anabo bacirwa imanza zabo nk’uko baciye izaband cyangwa bunganiye abo bari bashinzwe gufasha kugirango barneganurwe ariko birengagiza ingingo runaka bituma batsindwa kandi barigutsinda!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ba LAWYER’s uti,ibyo mwakoreye abo mwari mushinzwe gukiza no gutabara murukiko,mukaba mwarabariganije,namwe muzariganywa kuko mutagenje uko mwari mukwiye kugenza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa umwuka w’uburiganya wabadayimoni,wohererezwa Umuhanuzi,kugirango yamburwe umugisha,bohereza igisiga (umudayimoni) w’umuterekerano.Uraza ugerageza gutwara umugisha ariko birananira,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wo gukiranuka yarwanije gakondo yawe ariko ntaho ari buyijyane kuko Uwiteka niwe mulinzi wa gakondo yabakiranutsi nuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa agakoko gaturuktse mu butaka kaza ku isi kishushanije ko,gashobora kubana na bantu,ako gakoko kigiraga keza cyane,kari ako mu  bwoko bw’Ihene (umwuka w’ikinyoma) ariko kangana nurukwavu,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hariho umwuka wo kwishushanya ku bantu bavugana nawe,bafite ishusho yo kwera,ariko buzuye uburiganya no gukiranirwa bahora bashakiisha uko barimbura ubugingo bwawe ariko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akakubera ubwugamo.

Abo igihe nikigera Uhoraho azabashyira ahagaragara kugirango bamenye uko Umwami wabakiranutsi agira neza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko nitegereza ako kanyamaswa mbona gafite igikundiro,ariko mu byukuri arakanyamaswa!Ndabwirwa ngo,uko ubona ako kanyamaswa gasa neza kandi kikundisha ku bantu,ninako gahengera ntawukareba kakinjira mu miteja (French beans) ka kayangiza kuko kabana na bantu,kandi kazi yuko abantu baramutse bamenye yuko kangiza imyaka bahita bakica none rero umenye neza yuko mu biyita bene data atariko ari bene data bose ahubwo harimo na bameze nk’ako gakoko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kuzamuka umusozi kandi warumaze kuwumanuka.Ndabaza nti nibiki,kandi bigenze gute? Ijambo rirambwira riti,umwanzi w’Umwakagara na za magigiri ze,zamaze gusenya gakondo yawe hamwe n’Uruzabibu rw’uhoraho none haguruka ujye gutabara kuko bitameze neza.Ndahaguruka njya kurunguruka koko nsanga Umwakagara yamaze gukubaganira uruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo hamwe na gakondo yanjye!Nuko ubwo ntangira kumashana kugirango ngaruze gakondo n’uruzabibu by’Uwiteka Imana ikiranuka.

Nkomeza kwerekwa ubugizi bwa nabi bw’Umwakagara ningabo ze, (abadayimoni) ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,tegeka izo nkoramaraso uzibwire zijye kure ya bakiranutsi,kuko zishaka guhemukira ubwoko bw’Uwiteka.Ndabacyaha ndabirukana barahunga maze mbona bakozwe nisoni ku migambi yabo mibi bari bateguye ko bagiye kugirira nabo ubwoko bw’Uhoraho maze bakorwa nisoni niko Uwiteka ategetse!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibibazo Umwakagara bimubanye urusobe,imandwa ze yaterekeraga z’abashambo ziranze ziramunaniye aho kumukemurira ibibazo ahubwo zirabyongera.Dore Uwiteka yaramuretse kugirango akoreshe amaboko ye,akore ibyo yifuza atazagira icyo yitwaza ko Uwiteka yamubangamiye,ariko ntabwo bizamukundira kuko igihe cye ni gisohora azamanukirwa igicu cy’amakuba ibyaga,akaga no gukiranirwa maze ibyago byose Uhoraho yamuvuzeho bimugereho kandi nta muntu uzabimukiza mu isi ya bazima niko Uwiteka yavuze!

Ubwo maze kugarura uruzabibu rw’Uhoraho hamwe na gakondo yanjye,mbona Umwakagara azabiranijwe nuburakari,abura uko abigenza,akomeza kuburana urwa ndanze,kuzageza igihe cyateganijwe ubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aziheshereza icyubahiro akamwigaragarizaho kugirango abatuye isi na bandi bose batizeraga Uwiteka bakazamenya yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka uko niko Uwiteka avuga!

E-mail: nccleon@gmail.com

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar