April 26, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkoma mashyi za magigiri z’umwakagara zikoze inama yubugambanyi yo gukoresha ibishoboka byose bakabasha kumenya aho uherereye.Dore bagiye kongera gukoresha abantu batandukanye kugirango byanze bikunze bamenye gahunda zawe maze bakwireke uko bakora!
Bamaze gukora izo nama babaza abashinzwe ikoranabuhanga nimba haba hariho ubundi buryo bwo gukora tracking bifashije inyandiko.Numva ababishinzwe bavuga ko uburyo buhari busigaye ari bumwe gusa kuba bakohereza documents isaba gufungura ukoresheje password na User bityo bakaba babonye uburyo bazajya binjira muri e-mail zanjye kandi nyamara ubwo nibwo buryo buhendutse babanje gukoresha mu mwaka wa 2013 barananirwa
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imyuka [2] y’Inzika y’Inzigo yongeye kuguhagurukira kugirango barebe ko bagirirwa amahirwe yo guta muri yombi,nizere ko uri bukore kwa kundi Uhoraho yakwigishije kugirango biruke inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho avuga.
Nerekwa wa mudayimoni ushinzwe gutoteza abakranutsi babanyamugisha bawiyambaza kugirango ubashe kubafasha muri gahunda zabo.Ariko bananirwa kwemera yuk Uhoraho ari we Mana kandi ari we mugenga wa byose nta nubwo batekereza igihe tumaze bampiga
amanywa ni joro ngo nibura bibatere ikimwaro cy’uko imbaraga barata zahindutse inkovu zimiringa!
Mbona bakoze hasi no hejuru ariko bananirwa kugira icyo bageraho,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bantu nabapfapfa ko wahiga umuntu utazi ako ahigwa,byashoboka gute ko umuntu mwamuhiga azi neza ko mugiye kumugenza ngo hanyuma abure kwiringira Uwiteka maze Uhoraho nawe amutabare?
Ese bababwiye ko Uhoraho atajya atabara abamwiyambaza ngo abagirire neza?Niba yarabashije gutabara abatutsi muri jenocide nigute azananirwa gutabara umugaragu we uri mu gihugu cy’Ubutayu!?
Abantu benshi bicwa no kujijwa,ariko umuntu iyo yamaze kumenya burya umwanzi kaba kamubayeho kuko aba atagifite imbaraga kuko imbaraga z’umwanzi zishingiye kw’ibanga naho umuntu iyo yamaze gusobanukirwa ikimugenza nikimuhiga biba bayarangiye iyo yishwe aba yizize.
Kuko imwe mu ntwaro umwanzi akoresha n’ukumenya ukuri kandi iyo wamaze kumenya ukuri kurakubatura Yohana 8:32 Satani nawe akoresha ubujiji kugirango utamenya kuko iyo wamaze kumenya akazi ke karangirika niyompamvu umwakagara ahora arwana n’umuyaga w’INyangeNews kugirango abanyarwanda batabasha kuemenya imigambi irimo kubategurirwa bityo agatinya ko bahita bahunga igihugu cyose bakamucika kandi yari yarabifatiye akabahindura imbata ze!
Nuko rero mwana w’umuntu,dore bagiye kwifashisha ikoranabuhanga ryose rishoboka kugirango bakwereke ko arabagabo bafite imbaraga nyamara kandi biyibagije yuko izo mbaraga bafite zikomoka k’Uhoraho wazibahaye kandi uwo akaba ariwe ukorera.Ese byashoboka ko abantu bahinduka injiji bigeze aho?Niko Uhoraho abaza!
Nuko mbona bashyizeho umugabo w’umugome wambaye umugomo kungenza nawe mbona agiye kwiyabaza imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’Abacwezi kugirango asohoze umulimo w’ubugome nubugizi bwa nabi maze azawuhemberwe ariko biranga bihinduka imfabusa kuko Uhoraho ari kuruhande rwanjye nubwo badashaka kubyemera kuko satani ubusanzwe numwiyahuzi ntajya yemera gutsindwa ariko abali kumwe n’Uhoraho buri gihe ntakibabuza gutsinda uko niko Uhoraho avuga.
Ikintu cyantagaje muri iri yerekwa ni uko mbere yuko bakora igikorwa cyose cyo guhiga ubugingo bwanjye babanza kujya guterekera no kubaza iyo myuka y’umwijima kugirango ibahe grantee yuko bizabagendekera neza,ariko se iyo bagerageje rimwe bagatsindwa bakongera ubwakabiri imyaka ikaba ibaye [7] duhanganye bumva nta soni bibateye?
Ariko se ko nikorera umulimo w’Uhoraho,niki gituma bahiga ubugingo bwanjye?Ko Uhoraho ariwe wampaye uyu mulimo ngo mukorere niki kandi mushaka?Ese mubona mudakomeza kwishyira mukaga gakomeye aho muzisanga mwarasibye amayira mwanyuzemo ubushize?Uko niko Uhoraho ababaza
Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ubutayu budasanzwe aho wa mudaimoni wari yoherejwe kungirira nabi mbona yajyanywe mu gihugu cy’ubutayu ariko ubwo butayu bukaba busa na Park y’inyamaswa zitandukanye.Uwo mudayimoni akimara kumbona aza yirukanaka yibwira yuko ambonye hafi ye maze arancakira mpangana nawe ntabaza iyo mu ijuru maze intare yo mu muryango wa YUDA mbona irantabaye
Ndikomereza ndagenda ngera aho abasheshe akanguhe bateraniye basa nabari mu iguriro maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ko bambuwe igihugu kubera ibintu [2] bigiye gutuma bongera kwangara
[1] Dore bagiye kwamburwa igihugu kubera ubugome bwabo bakorera bene wabo bibwira yuko igihugu bakibonye kumbaraga zabo kandi abo bakorera ubugome aribo babafashije kugirango Uhoraho abahe umugisha babone igihugu nyuma y’imyaka [35] bangara mu mahanga batagira igihugu.
[2] Bazamburwa igihugu kubera basuzuguye ijambo ry’Uhoraho bakanga kumvira Uhoraho ahubwo bagashaka guca ibihanga abagaragu b’Uhoraho.None dore mwambuwe igihugu kuko mwanze kwihana ahubwo murirwa mu iguriro ry’inka[ABadayimoni] mwibwira yuko hari cyo bizabamarira ariko noneho dore igihugu cyanyu mugisigiwe arumusaka kandi dore mukzwe nisoni imbere ya mahanga kuko mwanze kumva ivuga yo mu ijuru ahubwo mukanezezwa no gukora ibyaha basogukuruza banyu batakoze ndetse mugashishikariza nabandi kubikora mwibwira ko ariho muzabona ubugingo nyamara dore mugiye kurimbuka kandi muzaba mwizize kubera agasuzuguro kanyu uko niko Uhoraho avuga
Dore nazindukaga mugitondo cya kare nkatuma abagaragu banjye bakababwira ariko mukanga kumva ahubwo mugashaka kubaca ibihanga nyamara nafurizaga ineza atari ikibi ariko mwanze kumva ijambo ryanjye ndetse nabatambyi mwiyimikiye bahindutse nkamwe batinya kubabwiz’ukuri ahubwo bakaruma bahuha abo nabo muzajyanirana kuko nta cyatuma barokoka ijambo ryanjye kuko nabo babaye nkamwe kuko banze kubabwiz’ukuri ngo nibura mutazabona icyo mwitwaza uko niko Uhoraho avuga.
Dore mbambuye igihugu nzagisubiza abagihoranye ndebe ko nabo bazangenza uko mwangeje nabo nakibambuye kubera kutubaha ijambo ryanjye kuko nalinzi koi bi byose bizaba none reka nkibasubize kuko bamaze igihe kirekire bandirira maze ndebe ko banzagenza uko mwangeje uko niko Uhoraho avuga
Dore namaze kwiyimikira uzababera Umwami azabatwaza ubugwaneza nimugera muri gakondo yabakiranutsi,ariko muzirinde gukora kubagaragu banjye nimuramuka mubakozeho muzamenye ko ari jye muzaba mukoze mujijo.Icyo gihe nzahita mbareka musigarane ibyanzu byanyu maze ndebe aho muzigeza niko Uhoraho avuze.Kuko ndbaizi neza ko nimumara korohererwa mugahabwa igihugu mugahsira impumpu muzatangira ishyari amayeri namatiku murwanira imyanya mushaka kwigaragaza ko mushoboye ariko se iki gihe cyose mwarihe ngo musubize ubwami ku ngoma?
Uko niko Uhoraho azababaza nuko rero mutinye kandi mugire ubwoba bw’ijambo ryanjye kuko ntazongera gutuma ubwoko bwanjye buhinduka impunzi kuko ndabizi neza ko butazigera bubagirira ikizere kuko bwarahahamutse bubatakariza ikizere ubu ibyiringiro byabwo ni k’Uwiteka wenyine!
Nuko rero muzirinde uburyo muzayobora ubwoko bw’Uhoraho kuko atari wo mwanya wo kurya izibyibushye ahubwo nigihe cyo kumora izakomeretse no kuzigaburira ibyo kurya bikwiriye kugirango nibura zigarure akabiri uko niko Uhoraho avuga
NB:Niba mushaka amahoro no gutunganirwa mu gihugu ngiye kubahaho gakondo cya mata n’ubuki,muzirinde gukora ku bwoko bwanjye kuko ari nta koreka !Niba mutazubahiriza ibyo,muzamenye yuko nzabagenza uko muzagenza kandi nzabagwa nabi cyane kugirango muzamenye ko arijye uvuga uko niko Uhoraho abitegetse!Abami [2] uko bazakukirana bakwiye kuzubaha ijambo ryanjye Umwami Kigeli V Ndahindurwa nundi uzamusimbura muramenye ntimuzangenze uko umwakagara yangenje kuko yigishije ubwoko bwanjye abuhamagarira gukiranirwa barangije ijambo ryanjye barihindura ibigambo nyamara ryali ijambo ry’Uhoraho.
Nuko nerekwa bafata cigarettes bazishyira muri bibiliya barangije barabumba bayishyira mu nzu itarimo umuntu,maze bakajya baza kureba yuko rya tabi bashyizemo har’uwaba yararikuyemo bagasanga rikirimo nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka avuga,dore mfitanye urubanza nubwoko bw’Abatutsi basuzuguye ijambo ryanjye bararifata barihindura ubusa nyamara ubwo bari bakiri mu mahanga baryubahanga ariko maze kubaha igihugu bamaze kwima ingoma bahinduka abami nibikomangoma batura mu mazu batubatse y’ibitabashwa maze batunga batunganirwa batangira gusuzugura ijambo ryanjye no kuzajya barikoresha mu nyungu zabo
Natuma abahanuzi bakafata bagafunga abandi bakabica bakabahindura za bihehe bagashwiragira bagakwira mahanga bahunga ibyaha batakoze kuko ijambo ryanjye ryababayeho igitutsi.
Nuko rero uko babashwiragije bagakwira imishwaro yamahanga uko niko nanjye ngiye kubagenza kuko bakomeje gushing ijosi banga kumva ijambo ryanjye kandi lilimo ubugingo nzabateza amahanga abambure igihugu maze bongere bashwiragire mu mahanga kuzageza igihe bazihanira ibyaha byabo bikabije bakoze maze bakazabona kugaruka mungihugu atari kubutagetsi!Uko niko Uhoraho aciye urubanza rwanyu.
Yemwe bwoko bitagonda ijosi,muzageza he kwanga imiburo y’Uhoraho?Dore numuhanuzi nabahaye ngo abaere umugisha mwabereye ihwa lihanda mu muhozaho inkota mushaka kumuca igihanga iyo ataza kuba Jyewe Uhoraho walinze ubugingo bwe kugirango ankorere muba mwaramurimbuye uko niko Uhoraho abaneguye!Dore njya kurema ijuru n’Isi nta numwe wo muri mwe waruhari ngo nibura azabwire abandi amateka yuko byagenze mwaravutse mwisanga ku isi gusa.Ariko mwanze kwizera ijambo ryanjye kandi ari mwe natoranije ngo muzakwiragize impumuro nziza y’ijambo rynajye mu mahanga yose.Ariko mwaranze mushinga amajosi yanyu mwavuze ko ngo gukorera Uhoraho bitagira umumaro kugirango murusheho kubahiriza amahame yirali ryanyu kugirango mugwize gukiranirwa kwanyu uko niko Uhoraho avuga.
Dore ibyo mwubatse byose muvuga ko igihugu cyateye imbere nyamara ntikigeze gitera imbere ahubwo ubuambo nibwobwateye imbere mwanze kunyurwa mbaha na Congo nabwo mwanga kunyura mbese niki mwifuza ngo mugihabwa ariko mukiranukire Uhoraho?Niko Uhoraho abaza
Amatwi yanyu mwayashyzieho ibiti ahinduka ibihuri kandi narayaremye neza ameze neza ngo azajye yumva ijambo ryanjye ariko mwayahinduye ibihuri yumva ibyo ashatse ibyo mudashaka ntashobora kubyumva no kubyemera nyamara ibyo mwumva nibyo bizabahindukira umuvumo kuko bitarimo ubugingo bikazabatera kurimbuka mukazajya iwabo wa twese aho muzaba mutegereje gusomerwa imyamnzuro yurubanza rwanyu kugirango mumenye icyerekezo cy’iherezo ry’ubugingo mudafite ahubwo butegereranije kuzacirwaho iteka uko niko Uhoraho ababuriye.
Mwana w’umuntu burira ubwoko bw’Uhoraho nubwo butazakumva ariko bubwire kugirango butazitwaza ko butamenye maze igihe nikigera bazananirwa kuzamura ijwi basenga Uhoraho kuko bazaba barabwiwe bihagije kandi bakaba batazabona icyo bireguza imbere y’Uhoraho kuko dore umwijima wicuraburindi uraje kandi nibo umanukiye erega Uhoraho ntanezezwa nuko ubwoko bwe burimbuka niyompamvu ahora ababwira ndetse akongera akabisubiramo kugirango batazabona icyuho cyo kwisobanura imbere y’Uhoraho dore ubwo bwoko ntibugonda ijosi bwanze ko mbubera umuyobozi ngo burashaka kwiyobora
Dore ubwoko bw’Abatutsi nubwoko bure bure kandi bufite umubiri urembekereye nishyanga ry’abantu barebare bakunda intambara cyane kandi igihugu cyabwo bagihindura umusaka kubera gukunda kurwana kandi nta bwoko bwahagarara imbere ngo babuneshe kuko uwo niwo mugabane wabo ariko iyo Uhoraho yabarekuye baraneshwa niyompamvu uzaba umuhanga agashaka mu maso y’Uhoraho ntazabura kumuha ubwo bwoko ngo abunyoborere uko niko Uhoraho avuga.
Ubwo bwoko dore bwabaye bwinshi bwaragutse kuko buyoboye ibihugu byinshi ariko byumwihariko abatuye hagati y’imigezi ni nzuzi abo nibo nahinduye kuba ishyanga nyashyanga ndiha igihugu kugirango bankorere ariko igihugu baragisiribanze bagihindura uko bashaka ndetse nabashatse gukorere Uhoraho bahisemo kubirukana babahindura intatane zitagira umushumba nyamara dore igihe kirageze ubwo ngiye kongera kwegeranya intama zanjye nkazikura iburasira zuba niburengera zuba amajy’Epfo n’amajyaruguru nzigarure murwuri rwazo maze nzishakire umushumba uzaziragira kandi uzitaho icyo nanjye sinzajya kure yazo ahubwo nzaba hafi yazo kugirango numve ibyufuzo byazo kugirango mbagirire neza kuko nzi yuko abo inguzu,imihari,namasega zitariye izo ziracyariho kandi nzazitubura zigwire zimere nkumusenyi wo kunyanja uko niko Uhoraho abivuze kugirango zongere zororoke zigwirire murwuri rwazo zigubwe neza niko Uhoraho abyifuza!





