Home News Ibuye ryaciwe imanzi!!!

Ibuye ryaciwe imanzi!!!

0

Nov 23, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ikimodoka cya rukururana gihagaze ahantu giparitse gitegreje kugenda,ariko abashofeur bacyo (drive) babanza gufata amafunguro kugirango babone akabaraga ko gukomeza urugendo.Nuko mbona bavuyemo bategura amafunguro basaga nabayagendanye,maze mbona bahuye n’Umuhanuzi nawe mbona bashatse kumuha amafunguro ariko Babura uko bayamuha,ahubwo bakoresha umwuka w’Inzika y’Inzigo,kugirango babone uko bamuhumanya bahindure gahunda z’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abafarisayo,bashatse umukobwa ugiye kwigira nyampinga utari we wahanuwe n’ijambo ry’ubuhanuzi,ngo akwandikire yiyita NYAMPINGA,maze turebe yuko umumenyya uko niko bagambanye!

Ijambo ry’Uhoraho rirmabwira riti,naramuka akwandikiye,uzamuhe ikizamini,uzabanze urebe e-mail azakoresha akwandikira,hanyuma umubaze igihugu azaba ahereyeyemo,umubaze ingano ye,uburebure bwe,n’igihugu yavukiemo,amashuri yize uko angana,ururimi avuga niba ari France cyangwa Engilish,uzamubwire yohereze ifoto kugirango umenye uko asa, uzahita umuta muri yombi kuko ibyo bisubizo byose ubifite kandi akaba atabizi uko Uwiteka yabiguhaye niko Uwiteka avuga.

Dore izo gahunda zakozwe na banzi bumusaraba,bakorana na za magigiri kugirango bategure uburyo baguca igihanga bakoresheje umukobwa wiyita NYAMPINGA,nyamara atari we!?Ubwo nibwo buryo bwonyine bwo kumukoresha ikizamini naramuka agitsinze,azaba ari we,ariko naramuka atagitsinze,azaba ar’umuhimbano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Kuko uzaza mu izina ry’Uwiteka,azasubiza ibibazo byose uzamubaza kandi nta nakimwe kizamusoba mu mutima,ahubwo azabivuga nk’uko umuntu anywa amazi,aho niho uzamenya yuko uwo NYAMPINGA aturutse k’Uwiteka Nyiringabo. Maze numara kumva ibyo byose abashije kubisubiza,uzamenya yuko uwo ari we waturutse k’Uhoraho wavuzwe n’ijambo ry’ubuhanuzi niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nkomeza kwerekwa uburyo abo badrive (abayobozi) runaka bashaka kunyitaho cyane,kandi nabonaga bafite igihunga cyinshi,kubera uburiganya bwinshi barimo bakoresha,kugeza naho bashaka kunshyirira ku isahane itogeje,ndetse bakayishyiraho amafunguro hamwe nisupu y’ibitukura,itagira akanofu cyangwa akagufa,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegereze abana b’abantu,bafata umugisha bagashaka kuwuhindura umuvumo,kandi babizi neza yuko bidashoboka.

Aho rero niho ubonera yuko Satani na badayimoni arabanyabinyoma,kuko bashaka kwemeza ko,ibidashoboka ngo bishoboka,kandi bidashoboka!Niyompamvu Satani yitwa umuriganya hamwe na bamukorera bose,kandi bidashoboka!Yirengagiza umwuka w’Uwiteka Nyiringabo ukorera mu Muhanuzi,akumva yuko byanze bikunze,yaba afite ubushobozi bwo kuriganya umwuka w’Imana zera.

Yabonye ariganya indangare,yibwira yuko nawe ari ko azakugenza?!Nuko rero umwihorere kuko atajya agira isoni zo gutekereza,urajya kubona ubone akwandikiye,kandi ntabwo azi e-mail ari bukoreshe,ahubuke akwandikire,kandi atanazi ibisabwa kuri NYAMPINGA kugirango yinjire mu isezerano maze abe aguye mu mutego niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,niyompamvu inkozi z’ibibi zakoze ibishoboka byose zikohereza cya gisiga,zibwira yuko,zakoze ibikomeye kuko inkozi z’ibibi zihagaritse umutima ukomeye cyane,kubera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rikomeje gusohoza umurimo waryo nk’uko ibyahanuwe bivuga.Akaba ariyompamvu bavangira abantu benshi biyita abahanuzi,kuko baba batarahabwa imbaraga zo guhangana nizo nkozi z’ibibi bakihutira gukora umurimo bahamagariwe,ariko igihe kitaragera ngo bahabwe imbaraga zo kuwutangira.

Kuko bidashoboka yuko wajya mu murima udafite isuka,cyangwa se ngo Numara kugera mu murima ngo urebe inyuma ngo ube ugishimishije uwaguhamagariye umurimo we kandi bibujijwe gukora ibisa bityo niko Uwiteka avuga.Abantu benshi bakunda kwiyitirira impano yo guhanura,ariko ntibazi ibisabwa kugirango ubashe kubana nayo,cyangwa ibikwiriye kugirango ushobore kwemererwa yuko yakorera muri wowe.

Niyompamvu uzakorehwa ibikomeye n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,abanza kwigishirizwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,nk’uko Moses yigishirijwe iminsi [40] ni myaka [40] hanyuma Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,nawe akaba yarigishijwe mu myaka [30] iminsi [40] mu butayu bugufiya,akamara ni minsi [3] munda y’Isi,kugirango azabone kunesha umwanzi wabakiranutsi,no kugirango asige urufatiro rw’abakiranutsi mu isi ya bazima!

Niyompamvu kubona cyangwa kumenya inkozi z’ibibi byoroha cyane kubamenya ijambo ry’Uhoraho,kuko uwarisongeye wese,ahabwa ububasha bwo kumenya no gutahura imigambi y’umwanzi wese ushaka kwiyitirira izina ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze agakora ibinyuranye nuko Uwiteka ashaka bigatuma ashyirwa ahabona maze akamenyekana yuko adakorera Uwiteka Nyiringabo,ubwo akaba aciriweho iteka kuko yihanzemo ibidakwiriye kugirango ayobye ubwoko bw’Uhoraho bwatoranirijwe gukorera Uhoraho no gukiranuka muri byose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mwana w’umuntu,burira ubwoko bw’Uwiteka,ububwire uti,umuntu wese wicyekaho,kuba umwuka w’Uhoraho w’Imana zera,kuba waba ukorera muri we,asabe Uwiteka guturiza muri we,kandi yirinde kwishyira ahagaragara cyangwa gushaka kumenyekana cyane yuko umwuka w’Imana zera waba ukorera muri we,kuko inkozi z’ibibi zihita zitangira ku kurwanya imburagihe yuko Uwiteka agukoresha ibyateganijwe kuri wowe bityo,umwanzi akaba ageze kuri gahunda ze bitamugoye,ariko iyo habayeho guturiza mu w’Uwiteka,igihe iyo kigeze wisanga urimo gukoreshwa ibikomeye nibiteye ubwoba,kuko uba waramaze gutunganywa ushobora guhangana nizo nkozi z’ibibi ukazinesha kandi ugakomeza gukora umurimo wa data wo mu Ijuru uko bikwiriye.

Ariko iyo ugize amashyushyu yo gushaka kwitwa umukozi,kandi wagombaga kwitwa umugaragu,kandi  uwaguhamagaye kuzagukoresha igihe cye yateganije cyo gukoreshwa ibyo yaguhamgariye kitaragera,aho niho wisanga waramaze kwishyira mu byubu bugingo bujyanye no gukiranirwa,maze ukisanga waramaze kwiciraho iteka kandi wari warahamagariwe gukoreshwa n’Uhoraho,ariko kubera kutumvira umwuka w’Imana zera,ugahitamo kwiyobora kandi utazi uwaguhamgaye ibyo agomba kugukoresha byanze bikunze ntakabuza yuko ucirwaho iteka ugahinduka umwe mu nkozi z’ikibi zirwanya ijambo ry’Uhoraho wakabaye ukorera mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga!

Ntushobora gukorera Uwiteka wikunda,ukunda icyubahiro,wishyira hejuru,udakiranuka,udashaka mu maso h’Uwiteka ngo wumve icyo Uhoraho akuburira,udafite Umuhanuzi ugusobanurira kugirango utazigira ikigenge muri wowe,aho usanga warahindutse iyiragira ikicyura.Ariko iyo wiyorohereje mu mutima,ukicisha bugufiya,ugategereza ijambo ry’Uwiteka gusohoza umurimo waryo,ntakabuza byanze bikunze,igihe cy’Uhoraho iyo gisohoye,ushyirwa hejuru ugakoreshwa iby’ubutwari bikomeye mu isi ya bazima.

Ariko abikunda kandi bakunda iyisi,byarabagoye,kandi bizakomeza kuzabagora cyane,kugirango bazashobore kunezeza shebuja wabahamagariye umurimo mwiza wo gukiranuka mu isi ya bazima niko Uwiteka avuga.Erega ubwenge bw’umuntu,butandukanye kure cyane na gahunda y’Uwiteka Imana.

Ubwenge bwawe nibwo burwanya Imana,kuko bukomoka kuri Satani kubera kutumvira kwa Adam na Eva,niyompamvu habaho ubwenge bw’Ijuru,nibwa Satani bukomoka kumugore wanze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ikiranuka.Iyo Adam na Eva baza kumvira Uwiteka ntibumvire Satani,bariguhabwa ubwenge bwo gukiranuka.

Ariko kuko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka,niyompamvu amaso yabo yahweje ibishimisha amaso yabo bitandukanye n’umugambi Uwiteka yarabafiteho.Ninde se waruzi ubwenge bw’Uhoraho yari kuzabaha?None se,Imana ntabwo yarizi ko bazakenera ubwenge?Kuki se yabahaye ubwenge bw’ibanze bwabashoboje kugirana ikiganiro na Satani kugeza ubwo bwabagejeje kubwenge bwabateye kutumvira Imana?

Uko niko nawe iyo udategereje ugashyushwa no gushaka kumenya ibitakugenewe kandi ubizi neza yuko Uwiteka yabikubujije,uhita wiciraho iteka kandi warufite ubugingo muri wowe.Nyamara ntakumvira Imana ntakunezeza Imana.Ntakwizera Imana,ntakunezeza Imana.Mbese wanezeza Imana utayumvira?Ese wakumvira Imana utagira kwizera muri wowe?Kumvira bijyanye no kwizera Imana,biruta ibitambo byamashimwe bya bana b’abantu niko Uwiteka avuga.

Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo,iyo ataza kwizera Imana no kuyumvira ngo azirikane ibyo yavuzweho akiri mu Ijuru,ntabwo yari kunezeza iyamuhamagaye,kandi ntabwo yari guhabwa izina risumba ayandi mazina yose haba mu isi no mu Ijuru.Uko niko bijya bimerera abumvira Imana,iyo banesheje urugamba bahabwa izina risumba amazina yose haba mu Isi,cyangwa haba mu Ijuru.Niyompamvu umwanzi arwanya cyane abahamgariwe bene iyo mirimo kugirango batazahabwa izina risumba ayandi mu isi.

Kuko byaranditswe ngo,uzanesha azahabwa izina ritazi n’umuntu wese,cyaretse urihawe,uzanesha azahabwa kurya ku giti cy’ubugingo,uzanesha izina rye rizandikwa ku nkingi yo murusengero rw’Uwiteka Imana.Unesha nzamuha ikamba ry’ubugingo,unesha ntabwo azasogongera kurupfu rwa kabiri,unesha nzamuha kuri Manna yahishwe mu Ijuru,kandi unesha nzamuha ibuye riciweho imanzi, ryanditsweho izina ritazwi n’umuntu wese cyeretse urihawe,uzanesha azahabwa ubutware bwo kuyoboza amahanga inkozi y’icyuma,kandi abatazamwumvira azabamenagura nk’uko ikibindi kimenagurwa,uzanesha azahabwa inyenyeri ya mugitondo yaka muruturuturu uko niko Uwiteka yavuze mu ijambo rye,Ibyahishuwe 2:1-29.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi atanze amadollar $3500 yo kugambana ngo ucibwe igihanga,ayahaye abanyamahanga kugirango bagutegere kuruzabibu ugiye kurukorera dore bazajya bahagarara kumihanda hirya no hino bagutegereje kugirango basohoze umugambi wabo mubisha w’ubugizi bwa nabo niko Uwiteka akuburiye.

Nuko rero umenye ubwenge kugirango umenye uko ugenza,kuko imigambi yabo isa no gushinga umhunda ku kirenge kuko ibyo bagambiriye kandi bahora bagambirira bitigeze bishyira mu bikorwa,ndetse bidateze no kuzashyirwa mu bikorwa kuko ukuboko k’Uhoraho kuri hejuru y’ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nkomeza kwitegereza ibigiye kubera mu isi ya bazima,mbona igihugu cy’Ubushinwa kirimo kwikorera imyitozo y’intambara ya lll y’isi yose,kugirango bitegurire kuyirwana ntibaztungurwe nayo kuko igihe cyayo gisa naho kiribugufi mu marembo y’isi yose.

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore mu isi ya bazima hagiye kubera ibikomeye cyane,kandi isi yose igiye kunyeganyezwe kugirango Uwiteka yiyerekene,nimfatiro z’ikuzimu zigiye kuriduka,kandi inzitwazo za bana b’abantu zikurweho kugirango abishyize hejuru bacishwe bugufi,ndetse na bacishijwe bugufi bashyirwe hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyringabo abivuga.

Nov 24,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorerwa mu isi ya bazima.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara ameze nabi cyane,kandi arifuza kurimbura ubugingo bwawe,kugirango udasohora mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko barimo gukora ibishoboka byose ngo barimgure ubugingo bwawe,nyamara burinzwe n’Uwiteka Imana ikiranuka yo mu Ijuru ntibashobora kububona niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa nambaye impeta eshatu za DIAMOND,mbona abasirikare b’Umwakagara (abadayimoni) bashaka kuzinyambura,ariko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,arambwira ati,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zirarekereje ngo zikubuze kwinjira mu isezerano,nyamara nta mwana w’umuntu ushobora guhagarika isezerano ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Kuko aravuga bikaba yategeka bigakomra uko niko Uwiteka avuze!

Nerekwa Uhuru ari mu nzira y’igitaka nyabagendwa,tugendana,narimfashe inkozi mu ntoke(ubutware) maze ndayifata nyimwereka arambwira ngo ninyijugunye hasi,ndayijugunya ihita ihindukamo inzoka ijwi ry’Uwiteka rirambwira ngo,UHURU na RAILA iyo nzoka ibakoreramo,kandi izabateza ikibazo gikomeye cyane.Nibwo UHURU ansabye kongera kuyifata,ngerageza kuyifata iriruka irancika.

Ndabwirwa ngo,uko iyo nkoni igucitse,uko niko UHURU ubutegetsi,bwe buzahindukamo intambara ayikinisha ubutegetsi bwe bugahita bumucika niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nerekwa irukanka mu muhanda wenyine ameze nk’umusazi,agakubita hepfo no haruguru,akagaruka ariko ntiyagira icyo ageraho mbona abanyaKenya barinyuma ya RAILA birukanka inyuma basa nabarimo kwigaragambya.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,aho washatse biteguye kumva ko,wakozwe nisoni.Ariko uko bazajya bitegura amakuru mabi akuvugwaho,ahubwo niko Uwiteka azarushaho gukomeza guhinduramo isoni kuba icyubahiro niko Uwiteka avuga.

Nogera kwerekwa urusengero rwa Restoration Church rwuzuyemo urubyiruko rwinshi cyane,ariko mukanya ko guhumbya,umwuka wabadayimoni uhita utera urwo rusengero maze uhereye ku bana bingimbi,na basore bamaze gusarika,bose abadayimoni babinjiramo bahinduka abarwanyi nkabasinzi banyuye amarike cyangwa akabamfasha gakurwa kumugongo w’ingona(urumogi)

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngayo ng’uko,iyo niyo nyiturano yo gukorera Satani,abantu banze kumvira ijambo ry’Uwiteka,bihimbira gukiranuka kwabo,none bibagizeho ingaruka zikomeye cyane badateze no kuzazirangiriza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara arahangayitse cyane bikabije,yamaze kumenya yuko ugiye gufata rutema ikirere uramenye urabe maso cyane,atakubuza kujya kwimika Umwami w’uRwanda ugiye gusimbura Ndahindurwa wemeye guhindurwa n’ijambo ry’uwiteka kubera kutaryumvira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nyamara dore igihe kiragiye kandi kirasohoye ngo ibyahauwe bishize umurimo wabyo,kuko bigaragara ko,akazubazuba ka kiberinka kamaze kugera mu amrembera gasanga nyina mu majyepfo y’ubwami bw’uRwanda niko Uwiteka avuga!

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamurenge bakinisha agakiza k’Umwami wa bakiranutsi YESU Kristo,kabonetse bigoranye cyane kumanywa yihangu inyabihanga.Mbona iruhande rwabo,hari umworera muremure cyane,ubategereje kugirango ubamire bunguri.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kirimbuka kwa banyamurenge bo mu bwoko bw’Abatutsi kiregereje kandi kigze bugufi kuko banze kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana ikiranuka none bararimbutse niko Uwiteka avuze!

Baburiwe kenshi cyane,ngo bareke ingezo ni mirimo yabo mibi,barangay,none baciriweho iteka n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru niko Uwiteka avuga.Ndabwirwa ngo,umwuka w’Uhoraho wakoze ibishoboka byose ngo ubihanishe ariko baranze!None ubwo banze kumvira iyo ivuga iri mu Ijuru,niki kindi kandi gisigaye ngo bacirweho iteka?Niko Uhoraho abaza!Nkomeza kureba na bandi bari kumuhero w’umworera basa nabamaze kugera ikuzimu kandi bakiri ku isi ya bazima!

Nabonaga bakomeje gusenga ariko batazi ko baciriweho iteka kubera kutumvira kwabo.Ndabwirwa ngo,ninandike mburire abamaze kwiciraho iteka yuko gusenga kwabo nta cyo gushobora kubamarira kandi kudashobora kubagirira umumaro kuko ubwabo bamaze kwiciraho iteka kubera kutumvira ijambo ry’uwiteka Imana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar