Amakuru akomeje kuvugwa muri leta zunz’ubumwe z’America,haravugwa igitero cyiterabwoba cyabashije guturuka ariko kikaba ntawe cyahitanye.Ushinjwa kuba yagize uruhare muri icyo gitero biravugwa yuko ngo akomoka Afghanstan akaba yitwa MUHAMED,akaba abarirwa mu myaka [20] yamavuko.
Ariko nubwo ntawe cyahitanye,ntihabuze abakomeretse,ndetse hakaba hariho nabatewe ibyuma na bantu batazwi.Iri terabwoba rikomeje kuvugwa kumugabane w’America,rikaba ryararushijeho gukara cyane ku butegetsi bwa “BARACK OBAMA HUSSEIN” umaze imyaka [8] kubutegetsi.
Ibyo birimo kuba mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo atangire amatora y’umukuru w’igihugu cy’America.Ariko andi makuru avuga ko ngo amatora yagombaga gutangira hakiri kare muzindi ntara cyangwa muri za leta zitandukanye z’America.
Amatora yo muri America yo mur’iki gihe,arakomeye cyane,kuburyo budasanzwe,muri kamere ya banyamerica ntabwo bisanzwe ngo babe bategekwa n’umugore ngo abe yababera umukuru uyobora igihugu,nyuma y’imyaka [240] nibwo hagaragaye umugore Hillary Clinton ushoboye guhagarara kumugaragaro akaba yaranageze kurwego rw’umukuru w’ishyaka ushobora guhagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ishyaka rya abademokarate rishobora kutagira amahirwe yo gutsinda kubera batari bamenyereye guhagararirwa numugore.Ibi bishobora guha amahirwe akomeye Donald Trump kuba yatsinda amatora ku buryo bugaragara.Ikindi kivugwa namahanga mu bya politike yo muri icyo gihugu,ni uko ibi bitero bikomeje kwigaragaza bishobora guha amahirwe Trump gutisnda amatora aho ashyigikiye umushinga w’itegeko risaba ko abantu bagumana imbunda zabo batunze ku buryo bwemewe na mategeko.
Mu gihe H.Clinton we avuga yuko naramuka abaye umukuru w’igihugu azambura abantu imbunda zabo,bahawe byemewe na mategeko.Kuvuga iri jambo mu gihe gisa nk’iki,bikaba byamuhesha amahirwe macye yo gutsinda amatora y’umwanya w’umukuru w’igihugu.Ikindi gishobora guhesha Donald Trump gutisnd aamatora,ni uko yatangarije abanyamerica yuko namara gutorwa bigatangazwa ko yatsinze amatora azahita asaba immigration guhita yirukana abatuye mur’icyo gihugu mu buryo butemewe na mategeko kugirango babeshe gushakisha abakomeje guteza iterabwoba mur’icyo gihugu.
Aha rero niho ubuhanuzi bwavuze yuko hari abanyarwanda bazirukanwa bagakurwa kumugabane w’America,bagasubizwa iwabo.Bivuze ngo,ababaye bataribaruje nkimpunzi,bashobora kuzisanga I Kigali bagasubira aho bari barahunze baragiye gushaka ubuzima.Ubwo umwakagara akaba arababonye nubukene bukaba burababonye.





