HomeNewsEv.Marie Murebwayire Esther, akomeje imirimo ya Col.Rwendeye atarangirije FPR!

Ev.Marie Murebwayire Esther, akomeje imirimo ya Col.Rwendeye atarangirije FPR!

Abakura mbere baciye umugani,ngo”Indakuzi ituma umugabo ativuga”ubusanzwe mu bitaramo hivugaga abagabo binyangamugayo,ntabwo ari buri mugabo wapfaga kwivuga,ngo ni uko azi ibyivugo byo kwivuga.Bene data bakundwa mutariganywa ni nkozi y’ikibi yiyita umukozi w’Imana, kandi akorera Satani (Umwakagara) MARIE ESTHER MUREBWAYIRE.Ibyo yita ubuhanuzi yahanuye yuko inzu Umwakagara aherutse kumurikira urubyiruka nyarwanda, yitwa Kigali Convertion Center KCC, iherereye mu murwa mukuru wa Kigali ahitwa ku KIMIHURURA.Nikinyoma cyambaye ubusa!

Ibyo yita ubuhanuzi na marangamutima,kuko nibisanzwe yuko ubutegetsi bwose iyo buvuyeho,ntihabura ibijyana na nyirabyo.Ngirango ubushize murabizi yuko yahanuye yuko Umwakagara azapfa muri Nyakanga 2013 ariko kugeza magingo aya,Umwakagara aracahagaze bwuma!?Nyamara we ahakana ko atahanuye!

Nyuma yicyo kinyoma cyambaye ubusa,yamaze igihe adakoma,arangije yadukana nizindi nigisho ziteza urujijo muri bene data.Arabizi neza yuko ibyo mvuga ar’ukuri kweruye kuko nawe abizi neza yuko akorera umwakagara kandi natihana vuba,azacirwaho iteka n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Aherutse kwifata kugahanga maze avuga ko,ngo mu gihugu cy’Uburundi hazasubiraho ubwami,ntibitangaje yuko mu minsi iri mbere azahanura yuko no muri Uganda naho hazasubiraho ubwami.Ibyo byose nibyo ahabwa na leta y’Umwakagara kugirango abivuge birusheho kurangaza abanyarwanda kuko leta y’Umwakagara izi neza yuko abanyarwanda bizerera mu cyitwa Ubuhanuzi.

Igihe Umuhanuzi Majeshi Leon yari mu gihugu cya Uganda yakoreshejwe na za magigiri mugukwirakwiza ijambo ry’ubuhanuzi mu mpunzi z’abanayrwanda zihatuye yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa atashye kandi ari ko Imana yavuze.Ibyo byabashoboje kubaka imisanzu banyaga rubanda rw’Umwami inka na matungo magufiya ndetse badasize na mashillingi.

Bamaze kubona yuko gahunda imaze gushinga imizi nibwo bahise bashimuta Umuhanuz Majeshi Leon,ariko agira amahirwe ntiyicwa kuko Uwiteka hari icyo yamuvuzeho.Ubuhanuzi buvuga yuko Marie akorera leta y’Umwakagara abinyujije muri ambassade y’UBWONGEREZA.

Marie arabizi neza yuko ntamubeshyera,cyera yajyaga yitwaza ko abahutu akomokamo bamwanga nanjye nkabifata nkaho ar’ukuri.Marie nijye washyinguye umubyeyi we abahutu bakoze imyigaragambyo banze kumuhamba bamubwira ngo abatutsi nibaze bamuhambire.Bari bahagaze kumuryango bashungereye ko hari Umututsi uza kumufasha.Bitewe nuko nta torero yabashingagamo akarenge nta mu Pastor cyangwa idini ryigeze rihagaragara.

Ibi mvuga Hon.Mitsindo Fideri yabibera umuhamya,ndete nawe yaje nyuma yo kumva yuko nazanye bene data bo mu bwoko bw’Abatutsi kuza gushyingura umubyeyi kuko nagiye mbahamagara mbasaba yuko baza tugafasha mushiki wacu uzize kuba avuga ukuri ku byabaye.Yewe na mwene data Camera man witwa Adolph w’umucika cumu yabihamya!Ndetse nawe twari kumwe muri ya nama ya MINALOC Marie yari yadutumiyemo ngo tujye guhabwa intonorano tujye gutanga ubuhanuzi bupfuye bwo gucyura imounzi z’abahutu bo muri Zambia,Mozambique,Malawi,Uganda,Congo-Brazaville etc….Ibi mvuga mbifitiye ibimenyetso na za gihamya zose zishoboka.Kandi twicaranye na Marie nkabivuga ntabwo yabihakana kuko ni ukuri gusa gusa.Kandi ushidikanya azamubaze nimba ibyo mvuga mbeshya wumve ko abihakana.Mukwezi kwa Nzeri italiki 10, 2008 nyuma y’iminsi [14] nkoze ubukwe nibwo twagiye muri MINALOC mu nama twajyanywemo na Marie kuko niwe warumutumirwa mukuru noneho ahitamo kwitwaza abatutsi batavangiye kugirango barusheho kumugirira ikizere gikomeye.Ubwo Adloph we twari kujyana nk’umufotographr kugirango nitugaruka tuzerekane za video na maphoto yibikorwa twakoze byose!

Ariko dukora ibyo byose ni uko twagendeye mu buhumyi Marie yadushyizemo bwo kwirirwa atuka ubwoko bw’abahutu akomokamo avuga bakoze genocide,ubwo sinakubwira, natwe tugenedera mukigare cye, kurwana nishyaka ridaturutse ku Mana ahubwo riturutse mu mutima wa gitutsi.Naho madame arimo gukorera Cash twebwe twararindagiye ngo akunda ubwoko bw’Abatutsi!Kandi twumvaga ko arimo kuzira ubsa kuko twumvaga yuko azira ubusa, kuko avuga ukuri.Ntitwigeze dutekereza yuko ubutegetsi bwasubiye I Gitarama kandi akaba ariho avuka, kandi koi se umubyara Michel  akaba umwe mubarwanije ubwami bw’uRwanda bwakuweho na bazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi.Marie yarafite za connection mu butegetsi bwa FPR,kandi na nubu aracyayifite wibaza umuntu utarabaye cadle wa FPR,akaba adakomoka murukiga ngo nibura umuntu abe yavuga ko akoreshwa na FPR,bikakuyobera.Ariko wakubita agatima ko yari 2me biro  wa COL.RWENDEYE,kandi COL.RWENDEYE akaba yaragambaniye ingabo za XFAR akaba ariyo mpamvu Habyarimana yamwiciye mu mutara bakabeshyea INYENZI ko arizo zamwishe,ugahita ubona connection iri hagati ya MARIE na leta ya gatsiko kabicanyi ka FPR.Bishatse kuvuga yuko na Marie ar’umwicanyi kuko ukorana na Satani nawe aba arishitani,ukorana n’Imana nawe aba ar’umuntu w’Imana.

Marie afite misiyo yo kuyobya ubwoko bw’Imana no kubuvangira,abanza kuvuga ibyo abanyarwanda batavuga rumwe na leta ya Kigali bifuza,kugirango bimuheshe uburyo bwiza bwo kuvugana na bantu no kubagigira yitwa ko ar’umukozi w’Imana.Ndemera cyane ko ndi mu gihugu cya Kenya ko atabuze kumfasha agambiriye kuneka mu buryo bwo kumenya amakuru ajyanye nuko ibwami bw’uRwanda byifashe,abonye ko namutahuye,nibwo yaje gushaka e-mail z’umwakagara muto witwa Gakwaya Jean Marie batangira kuzajya ariwe bikoranira, kuko yarazi neza yuko mvugana na Nyir’urwanda ibyo kandi leta y’Umwakagara nayo irabizi kuko ubwo banshimutaga nicyo cyintu cya mbere bambajije.

Nibwo Uhoraho uwiteka Imana nkorera yaje kumbwira ati,mwana w’umuntu,MARIE ESTHER akorera umwakagara kandi igihe cyose mwabanye niwe yakoreraga ntiyigeze ankorera numunsi numwe!Nahise mwoherereza ubutumwa kuri fb mubwira yuko ntewe agahinda nibyo Imana imbwiye!Nibwo yansubizaga ngo iyo Mana yawe se,ikubwiye ibiki?

Nabanje kwibwira yuko wenda Marie ibyo yakoraga byose yabiterwaga nugushaka ubuzima bwo mur’Africa,ariko se ubu ko ari IBURAYI kandi akaba afite abana bameze neza,niki gituma akomeza kuturosera mu murimo w’Imana?Ubuhanuzi buheruka bwo mu gice cya (39) bwavuze yuko we n’uwahoze ari madame wanjye MUREKATETE baboshwe na badayimoni b’Umwakagara!Ubwo se ibyo bisobanuye iki?Yaba Marie,yaba Murekatete bose nta cyo dupfa cyihariye usibye ko bashyigikira ubutegetsi bwa Satani na badayimoni kubera gukunda intonorano.Kandi barangiza bakavuga yuko Imana yavuganye nabo.

Bombi yaba MARIE cyangwa MUREKATETE nabasabye ko bampa ubuhanuzi bwabo nkabutangaza ku kinyaakuru inyanegNews.Com,MARIE yambwiye ko ngo we atar’Umuhanuzi,ngo ahubwo we ni EV.Cyangwa umuvugabutumwa muyandi magambo.Mu bajije ubuhanuzi buvuga ko Umwakagara azapfa 2013 muri Nyakanga,asubiza ko arabantu bamurwanya bamubeshyera atariko yavuze!Imana yavuze  yuko Marie akorana nudusore twa magigiri tukiri tudoya igereranije ni myaka ye.

MARIE nashake ibiraka bitanga amarafaranga menshi IBURAYI areke gukomeza kwangiza umurimo w’Imanakandi akwiye gutekereza yuko abantu bamwumva kandi bamukurikirana ibyo avuga byose kandi bakora analyse!Ikibazo cy’ubumagigiri nta muntu wabugiyemo ubureka cyaretse abaye umuntu wubaha Imana agakunda Imana n’umutima we wose naho ubundi biragora kuko habamo intorano zitagoranye ziboneka ku buryo bworoshye!

Ubusanzwe umuntu yitwa umupfumu,cyangwa Umuhanuzi,kuko abantu baba bamuzi ko har’ibyo yaraguye bikabaho.Ntagushidikanya yuko izina umupfumu bisobanutse neza yuko ari izina ry’abantu bakoresha imbaraga z’umwijima.Ingero zitahari uwitwa MAGAYANE iwabo bakoreshaga imbaraga z’umwijima,bucyeye aza kwica inka bari batunze iyo nka ikaba yari yaraterekerewe mo abazimu.Ubwo imyika mibi yahise iva muri ya nka kuko itarigifite aho yibera injira muri MAGAYANE atangira kujya aragura akoreshejwe niyo myuka mibi.NYIRABIYORO wabayeho mu mwaka wa 1730 nawe yakoreshega imbaraga z’umwijima akaba ari nazo zafashije umuhungu we BIYORO kuba Umwami ubwami bwe bukaba bwaraje gusenywa n’Umwami  Kigeli  Ndabarasa.

Ibyo yaraguye kurwanda yaba Nyagufi (Kayibanda) yaba IKINANI (Habyarimana) yaba Rukirigitangwe Rwamudatinya (Umwakagara) nyuma y’imyaka [200] uyu munsi twarabibonye.Marie arutwa naba bapfumu navuze hejuru kuko bavuze ibizabaho ariko avuga ibyamaze kubaho.Iyo aza guhanura mbere yuko iriya nzu yubakwa byari kuba byumvikana,ariko we azi neza uburyo iriya nzu yubatswe,azi nibigiye kuyikorerwamo bijyanye nikoranabuhanga,yabuzwa niki kubyita ubuhanuzi kandi azi neza yuko nibamara kwica Umwakagara ningombwa ko iriya inzu isenywa kubera ibikorwa bizaba biyikorerwamo bijyanye nikorana buhanga.Ahubwo iyo ahanura ko ntaho izajya izasigara ikaba umwandu waabanyarwanda,naho gusenywa ugereranije nuko yubatswe ndetse nibikorerwamo,ntabwo yarikwiye gusenywa kuko niho bagiye gushyira ikoranabuhanga rikomeye ku buryo gakondo ishobora kuba kimwe mi bihugu by’africa bifite ikoranabuhanga riteye imbere.

Marie rero yishyize mukagozi atazikuramo,naramuka acecetse abantu bazagirangwiki?Arakomeza kuvuga amahomvo bakamuha urwamenyo!Aho ntibyaba bifitanye isano na wa muriro EV.Madame  Christime Nyakamwe yavuze ko abantu bagiye gutangira kota umuriro utazima bakiri ku isi?!Uyu mudame wa Police Deny utarigeze yikakaza cyane ngo yishyire hejuru kandi byari gushoboka,akomeje gufasha benshi mu butumwa bwe,acisha ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mudamu wa police Deny yakijijwe akijijwe kuko najyaga mwesikotinga we na ROSE MUKANKOMEJE akimara kuba depite.Christine nawe akaba yarategereje umugabo we ko aza avuye mu gihugu cy’Ububiligi banywanga inzonga kugeza ubwo nabashyiriragaho igipimo,kuko nabonaga bamaze gukwiza akanyamuneza kandi umwe ari butware imodokari ubwo nkamenya ko dushobora gukora accident kandi arijye uri bubibazwe bigatuma mbashyiriraho igipimo.Twanyweraga hariya swati ku gisiment cyangwa SONATUBE habaga inyama y’IHENE yocyeje hamwe na za AMSTEL ziryoha cyane. Hakoreraga umugabo waturutse IBURUNDI.Uyu mudame Imana imukomeze kuko ubutumwa avuga n’ubutumwa butarimo inzara.Ubutumwa burimo inzara muzajya mubwumva ubusangamo amarangamutima no kuticisha bugufiya ahubwo usangamo umuntu yishyize kugasongero ko ku KIBUYE IKARONGI!!!

Nigeze kumva abakuru baca umugani uvuga ngo,uwicaye nabi,ababaza imbere ye,ng’usinzira areba ikirago,aba yigiza nkana!Abakozi b’intonrano barabizi neza yuko bakorera agahato,kandi ko,ibyo bakora byose bizabagiraho ingaruka.Ushobora kwibwira yuko uzahama mu Burayi,ariko ibyo nta bwo bibuza inyambo gushoaka cyangwa gukamwa amarindira!Bene ngango bo baravuga ngo,ntibibuza IMPALA gucuranga!!!Naho FPR yo ikavuga ngo«kumena amaraso,niyo ntego yacu twiyemeje mukinyagihumbi»

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments