Amakuru agera kkinyamakuru inyangeNews,aravuga yuko umwakagara yongeye kwambuka imipaka ya republika iharanira demokarasi ya Congo,akongera kwinjira kubutaka bw’icyo gihugu.
Mu gihe ibyo birimo kuvugwa,harimo no gutegurwa igitero ku gihugu cy’Uburundi.Itegurwa ry’intambara ya Congo akaba ayihuriyeho na Joseph Kabila nawe wamaze kugaragaza inyota yo gutegeka ubuziraherezo dore ko atarageza n’imyaka (50);yamavuko .
Bombi bakaba bagiye kurangiza manda zabo (2) bategeka ibihugu byabo,nyamara itegeko nshinga bo ubwabo bafatanije nabaturage bashyizeho rikaba ritabemerera kuba bakomeza gutegeka ibihugu byabo babereye abayobozi.
Bakimara kubona yuko Nkurunziza uyoboye Uburundi yakoze ibishoboka byose akiha manda ya (3);nabo babonye yuko byose bishoboka dore abazungu kugez’ubu bitwa ko bafasha ibyo bihugu nta cyo bari babikoraho kugirango bereke nabandi bagifite iyo nyota yo kongera gutegeka babinyujije muguhindura itegekonshinga ryitorewe nabaturage.
Umwakagara ibi akaba arimo kubikora kubera yuko urubanza yerezwemo na Dr.Habineza Frank murukiko rw’ikirenga rutegrejwe cyane n’amatsiko menshi kuzaburanishwa ku wa 23nd Nzeri 2015 rushobora kuzafata umwanzero uzaba udashimishije umwakagara kubera yuko ntayandi mahitamo bafite bakaba batanifite irindi tegeko ryabafasha kugenekereza kuburyo umwakagara yanyura imbere yamategeko yambaye akazabona uko agera kuri manda ya lll.
Akaba ateganya kuzitwaza intambara kuko igihugu kidashobora kujya mu matora kiri mu ntambara,ariko kandi intambara zizamara iki gihe cyose mbere yuko tugera mu matora zishobora kuzasiga akarere kose kagiye mu kaga gakomeye.Ntabwo ari muri Congo gusa havugwa intambara ya matora cyangwa mu Rwanda,kuko no mu gihugu cya Uganda naho ishyamba siryeru kuko ishyaka rya NRM ryamaze kwemeza bidasubirwaho ko Umusita nawe azongera kwiyamamaza akaba nawe agiye kuzagwa kubutegetsi ateganya kuzasigira umuhungu we KEINARUGABA Gafitwe na Nyagasani.
Ibyo mu gihe birimo kuvugwa,na none inyangeNews yaragurutse ijya gushakisha amakuru aturuka mu muryango wa bibumbye,aravuga yuko ku wa 23 Nzeri hazaba ari ku wa gatatu umusibo ejo,inama y’umuryango wabibumbye Assemble general izateranira New Yourk muri leta zunz’ubumwe z’America
Biteganijwe yuko leta ya Nkurunziza itazahamagarwa muri iyo nama,ariko bikavugwa yuko,niramuka idahamagawe,hashobora kuzahamagarwamo abatavuga rumwe na Nkurunziza CNDD/FDD,ahangaha umwakagara akaba ahategeye cyane kureba yuko Nkurunziza bamukuraho amaboko,bityo agahita amutera kuko azaba amaze kubona yuko adafite kivugira mu miryango mpunza makungu ndetse ko na leta ye izaba itazwi mu muryango wabibumbye.
Iyo niyo mibare arimo gukora kugirango abanze agenzure mbere yo gutangiza intambara mu gihugu cy’Uburundi,kuruhande rwa Congo ho,bari bamaze kumwemerera ko bazasubiramo imbago ndetse banashyizeho imbago za gateganyo bari bategereje umwanzuro wa nyuma wo kwerekana imbagi nshya hagati ya Congo n’uRwanda kuko bamaze gushyiraho imbaga ya (19) igabanya imipaka y’ibihugu byombi ariko ikaba yari itaratangira gukora.
Hakaba hategerejwe kureba umwanzuro wurukiko rw’ikirenga kurubanza rwabatavuga rumwe na leta y’umwakagara ariryo shyaka rya Green party rihagarariwe na Dr.Frank Habineza,uko ruzagenda cyangwa uko ruzaburanishwa,hanyuma kandi hitezwe kureba iyo nama y’umuryango wabibumbye uko izakemura ikibazo cy’Uburundi niba bazahamagarwa cyangwa batazahamagarwa muriyo nama.
Ibyo bimenyetso (2);nibyo abahanga muri politike yo mu karere bategereje kureba ko,bizagenda bityo bakazamenya ikizakurikiraho.