HomeNewsIbanga ry'umwimerere w'ubwwami bw'uRwanda,ribujije umwakagara amahoro!

Ibanga ry’umwimerere w’ubwwami bw’uRwanda,ribujije umwakagara amahoro!

Itangazo ry’Ingabo zitwa “INDOBANURE”z’Uhoraho muri RDF Nyuma ya masaha [4] ubwo nari nishyize kugisasiro nduhutse imiruho y’umwakagara nongera kujyanwa mu iyerekwa maze mbona kandi nerekwa ibigiye gukorwa na gatsiko kumwakagara gashinzwe kumena amaraso.Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ingabo zanjye ziri muri RDF zasigaye muri gakondo yabakiranutsi.Uziburire uti,dore Uhoraho agiye kubakoresha ibikomeye cyane mu ntambara mugiye kurwana itandukanye nizo mwarwanye zose kuko mugiye guhura nibikomeye nuko rero mube maso cyane kandi mufunge iyo minwa yanyu kuko umwanzi[umwakagara] yamaze gukora inama yo guta muri yombi umusirikare wese wa cyera ukekwaho kuba adashobora kurwanira ingoma ya Kega ka kagara.

Dore ibihome bigiye kuzura cyane azahera kuri babandi bahoraga bitotomba yuko batahawe cyangwa batazamuwe mu ntera abongabo abafata nkibipinga mu nama bakoze bavuze ko abo bakwiye gukubitwa agafuni none ubishoboye nahunge akuremo akarenge kuko azagarukana na Nyir’uRwanda aje kwima ingoma intebe ya bukunzi niko Uwiteka avuga.

RDFUdashoboye guhunga naceceke kandi yirinde kwerekana umubabaro ahubwo ajye agaragaza ubugwaneza no kwishima cyane inyuma y’mubiri kugirango batazaguhura yuko utari kumwe nabo uko niko Uhoraho ababuriye.Kandi muzirinde gukabya kuko nabwo byatuma bagutahura ahubwo ibyo mukora byose mujye mubikora murugero

Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona ndi kuri parade hamwe ningabo za RDF zivanze n’iz’umwakagara,maze nerekwa mbona abakuru babanyagatsiko bamaze gukora inama bamaze kwemeze gukora amajonjora yo gutoranya ingabo z’Uhoraho muri RDF.Mbona ko bagiye kuzica ibihanga

Maze mbona babanje mu ngabo za cyera zaturutse muri Uganda zigeze kurwego rwa Officers,nizindi za cyera zaturutse Uganda zirimo umusirikare witwa NORBEL wakoranaga na komeseri RUMANZI mbona izina rye rishyizwe kuri listi yabagomba gucibwa ibihanga.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu ibihe byagiye kandi iminsi iregereje none wihangane ndabizi ko utakiruhuka maze wandike itangazo ry’Ingabo z’Uhoraho urishyire ahagaragara maze ubone wirambike kugisasiro nibura ube umaze gukiza ubugingo bwabo niko Uhoraho avuga.

clockNuko ndibambura mfata ikaramu yanjye na mudasobwa yanjye ubwo hari ahangana saa 4:40 maze nandika iryo tangazo neza ndishyira ahagaragara  kugirango Uhoraho aburizemo imigambi y’umwanzi mbona abakagara bahabwa inama zo gukwiza ibihuha byo kwitotombera umwami wabakagara mu gihugu hose kugirango babashe kumenya utari uwabo maze bamufate bamuce igihanga kugirango intambara yo gukura umwakagara ku ngoma itazabona abayirwana

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo Uhoraho yabura abo yakoresha  kurwana intambara yo guhabwa gakondo yabakiranutsi ariko nibyiza kuburira ubwoko bw’Uhoraho kugirango bube maso butarimburwa numwakagara.Nuko mbona hashyizweho bariyeri yo kubuza ingabo zabakagara gutsemba ingabo z’Uhoraho mbona ko ingabo ziharanira ingoma yabakagara ziraje zigeze hafi cyane nahabitswe ibanga rya bera basezeranijwe gakondo yabakiranutsi mbona basubijwe inyuma kure cyane

bibleNuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwakagara akoresha imbaraga zihanitse z’umwijima kuko muri gakondo yabakiranutsi,hari ahantu hatabye ibanga ryo guhabwa igihugu gakondo yabakiranutsi.None iryo banga umwakagara yari tahuye ariko ntabwo azi aho riherereye

Nuko mbona ko yohereje ingabo kujya guhiga aho iryo banga ryo gukiranuka rihishe baragenda bageze hafi yahoo mbona umwuka w’Uhoraho umanukanye na Malaika w’Uwiteka hamwe n’Umuhanuzi mukuru hamwe n’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe baraza bahita ako kanya bashyiraho Baliyeri ibuza umuntu wese gukandagira aho hantu.Maze ndabwirwa ngo iryo banga ni ryo rikoresha muzunga leta y’umwakagara kuzageza akuwe kubutegetsi none yamaze kumenya yuko mu gihugu imbere haba hatabye ibanga ry’ubwami bw’uRwanda ritazwi n’umuntu wese usibye umuhanuzi mukuru hamwe na Nyir’uRwanda wenyine n’Uwiteka Imana yabakiranutsi

Iryo banga niryo ryazambije ibintu byose ku ngoma zose zabayeho z’abarepubulike, nta na rimwe abarepubulike bashobora kuzayobora kiriya gihugu mu gihe iryo banga rigitabye kubutaka bwa gakondo yabakiranutsi.Kandi igihe cyose Nyir’uRwanda azaba akiriho hamwe n’umuhanuzi mukuru hamwe n’uwahishuriwe ibi,nta na rimwe abarwanira ubutegetsi bashobora kuzagira amahoro cyangwa ngo barambe kubutegetsi kandi ababitse ibanga rya gakondo ya bakiranutsi bagihagaritse ubugingo  bakiriho uko niko Uhoraho avuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments