Home News Hasigaye iki ngo twinjire mu masezerano?

Hasigaye iki ngo twinjire mu masezerano?

0

Ubuhanuzi bumaze gukora umulimo wabwo kandi umunsi ku munsi niko bugenda busohoza umulimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ubuhanuzi bwavuze ko,Uhuru Kenyatta Muigai azaba umukuru w’igihugu cya Kenya,taliki ya 17 Nzeri, 2012.Ubuhanuzi buvuga ko,atazongera kuyobora igihugu cya Kenya,ahubwo ko,urubanza rwe rwa ICC ruzabyutsa umutwe agasubira I LA HAYE mu gihugu cy’UBUHOLANDE (Nethelands)

Ubuhanuzi bwavuze ko,Donald J.Trump ko azatsinda amatora y’umukuru w’igihugu y’America,ubwo buhanuzi buzaba bwasohotse mu gice cya (24) cy’ubuhanuzi taliki ya 25th Jan,2016 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa ibitabonwa na maso ya bana bab’abantu,nerekwa umukandinda perezida wo mu gihugu cy’America uharanira umwanya w’umukuru w’igihugu anyuze mu ishyaka ry’aba demokarate aribo Obama akomokamo bamaze imyaka umunani bayoboye icyo gihugu.

Mbona uwitwa “Ronald Trump ahiganwa na Hillary Clinton” kumwanya wuzahagararira aba demokarate nubwo bamwirukanye mu ishyaka mu matora ateganijwe mur’uyu mwaka wa 2016,mbona bakoze amatora yo mu ishyaka maze Ronald Trump mbona atsinze ayo matora.

Ikindi nabonaga anashyigikiwe nabaturage benshi cyane ndetse na madini yabafarisayo nayo amushyigikiye kubera yuko azahagarika abayisilamu gukomeza kujya mu gihugu cya USA aho bamaze kugihindura indiri yabo kandi bakaba bashinjwa guteza umutekano mucye bityo umutekano w’Abanyamerica ukaba warabaye mucye cyane ku isi ugereranije nindi myaka yashize kubera ibyihebe.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore Ubwongereza bushyigikiye Ronald Trump ko yatsinda amatora kuko politike ye ijyana nibyifuzo by’Abongereza kandi nabanyamerica benshi baramushyigikiye nubwo yirukanywe mu ishyaka kugirango bamuteshe umwanya ndetse nabaturage batamugirira ikizere none dore arashyigikiwe kuburyo ashobora gutsinda amatora yo mu ishyaka bityo akaba ariwe wahabwa amahirwe yo kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu nyamara nibiramuka bibaye gutyo aba demokarate bazaba bakozwe nisoni ko uwo barwanije abarushije imbaraga.

Ikindi cyatumye abantu barushaho kumukunda nuko yashyize ibitekerezo bye ahagaragara hanyuma aho kugirango bakuhe umwanya nk’umunyapolitike ufite icyerekezo cyo kuyobora igihugu no kuba yabafasha kuzamura ishyaka ryabo rikaba rya kongera gutsinda amatora ahubwo dore bamuhaye akato kandi ariwe ufite amahirwe byatumye abaturage barushaho kumukunda urabona yuko imibare ya bana bab’abantu buri gihe igend amacuri.

Dore abanyamerica benshi barambiwe intambara zibatera gutuma batidegembya mu mahanga yo hanze ahubwo bagahora ku itera bwoba.Obama yabijeje ko azarangiza intambara z’Abayisilamu amaze kwica BIN LADEN bibwira yuko intambara zirangiye nyamara nibwo zari zitangiye.

Abanyamerica barashaka umuntu wabaha amahoro bakagirana umubano mwiza hagati yabo nibindi bihugu,niyompamvu badashaka umuntu ubabwira imvugo ya politike ahubwo bakeneye umuntu ufite imyumvire nk’iy’abaturage bafite bityo bagahita bamutora maze akabahesha amahoro erega mwana w’umuntu ushaka amahoro arayabona kandi ushaka intambara nayo arayibona kuko icyo umuntu abibye ninacyo asarura uko niko Uhoraho agize.

Ubuhanuzi kandi buvuga ko,Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa azatanga kubera kutumvira Imana y’Umuhanuzi,ibyo biri mu gice cya (4) cy’ubuhanuzi ndetse n’igice cya (40-42) naho havuga ibyo gutanga k’Umwami Ndahindurwa,no kwima ingoma kundi mwami mushya ari we YUHI VI wasimbuye Ndahindurwa.Ubu buhanuzi bwose bumaze gusohoza umulimo wabwo.

Igice cya (4) cy’ubuhanuzi, kuwa 19th April 2014, mbonye rukara rwigisage rubundiye mu mahanga rutashye muburyo   bw’ubufindo.Rutashye mu nda y’inyoni ifite ibuye rivuza ubuhuha nk’uko byahanuwe nabahanuzi,ndabona abarinzi bahagaze kunkike za marembo,kandi nyamara umwakagara akiri ku ngoma.Namayobera matagatifu.Ndabona n’umuhanuzi mukuru yinjiye mu masezerano,ndetse inyambo z’imbyeyi,n’inyamibwa nazo ndabona zinerewe ariko ongera kwigunga kubera hari amashashi yonyine,naho za kiberinka ntazo mbona.

Gusa mbonye impala n’impala-kazi zongera gushayaya,no gukimbagira,cyakora nta kamucerenge mbonyemo!Ageze hafi y’intebe yabukunzi bamwicaza hasi babanza kumukubita ibyuhagiro,no kumuanagura icyuya cy’Amahanga!Ariko mbonye yakirirwe n’inkotanyi zicitse ku icumu,izindi zirarangaye nta bwo zamenye ko Uwiteka yacyuye umuhingo mu rwagasabo.

Mu mucyamu wo hakurya mbonye inyambo n’inyamibwa zitangiye kuboha imishayagiro,mbonye batera inzuzi mubutaka bwiza bufite ifumbire kugirango haboneke ibisabo byo gucunda amata aheze kuruhimbi.Yewe ibibaye bimbereye amayobera sinzi uko bigenze kuko nta mitavu mbonye mukiraro,ariko mbonye amashashi yonyine.

Ubuhanuzi buvuga ko,muri Uganda hazaba ububyutse bw’ubusambanyi,ndetse no muri  gakondo ya bakiranutsi,naho hazaba ububyutse bw’ubusambanyi bwo mu bwoko bw’abatinganyi,mu bihugu byombi,muri gakondo banabashyiriyeho ibigo bishinzwe guhumuriza abatinganyi ndetse mu gihugu hose muri ministeri y’ubuzima yashyizeho abakangura mbaga bashinzwe kubungabunga umutekano wabatinganyi.

Umwami YUHI VI yimye ingoma kandi ibi byose Umwakagara arabyizera kandi arabyemera kuko we ni umwuka wabadayimoni azi agaciro k’ijambo ry’ubuhanuzi niki gisigaye usibye kuvaho k’Umwakagara?Ubuhanuzi buvuga ko,nta matora azaba mu gihugu gakondo ya bakiranutsi,ubu rero igisigaye nugutegereza tukihera ijisho tukareba aho ibintu bigana ndetse na matora yabadepite ntabwo azaba ndetse ubuhanuzi bvuga ko,umupira w’ikipe za maguru mu Rwanda uzagwa ko nta ekipe nimwe izongera kuzamuka kurwego mpunzamahanga kuzageza Umwakagara akuwe ku ngoma.Niyompamvu batashoboye kujya mu gikombe cy’Africa kirimo kubera muri GABON.Ubwo rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa!

 

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar