Home Inte'l Gushimira abanyarwanda bifurije Umwami w’uRwanda isabukuru nziza yamavuko!

Gushimira abanyarwanda bifurije Umwami w’uRwanda isabukuru nziza yamavuko!

0

Ikinyamakuru inyangeNews gishimiye abanyarwanda benshi cyane bifatanije hamwe n’inyangeNews kwifuriza Nyir’uRwanda isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 79.

Abanyarwanda benshi bo mu mahanga yose ku isi,bifurije Umwami w’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa isabukuru nziza y’amavuko y’imyaka 79 yujuje avutse.Bose bashimiye Uwiteka Imana yamurinze kugeza magingo aya banamusabira kongera kwima ingoma ye ya gakondo y’ubwami bw’uRwanda.

Ndetse harimo rubanda rwe wamwifurije icyanditswe cyera cyo mu byanditswe ZABURI 92:13-15 ngo icyo cyanditswe cyimubere intangiriro y’imyaka 79,abandi benshi benshi bahurije ku ijabo rimwe risa aho bagiraga bati,Uwiteka nuwo kwizerwa azakora ibyo yavugiye mukanwa kabahanauzi.

Hari nundi wavuze ngo:Uwiteka we,ntuzemere ko Nyir’uRwanda ageze imyaka 80 akiri mubuhungiro. Bene data bakundwa niby’ibyishimo cyane kubona uburyo mwahagarukiye rimwe gukomeza nyir’uRwanda mu mwereka mu mushyigikiye kandi mugikomeye kumuco nyarwanda wogushyigikirana no gukomeza amasezerano uko Uwiteka yasezeranije

Ikinyamakuru inyange kirashimira abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ububirigi,America,Canada, kumugabane wa ASIYA ubuhinde kubanyarwanda bigayo,ndetse kirashimira bene data bari muri gakondo bifurije nyir’uRwanda amavuko meza badatinya ko umwakagara yabagwa nabi kuri facebook.

Abagiye bakora sharing,abakoze like,mwese mwese turabashimiye mu izina ry’Umwami w’uRwanda n’abanyarwanda dusaba Uwiteka Imana ngo asohoze amasezerano yabakiranutsi kugirango dusubire muri gakondo y’Uwiteka Imana aho tuzajya gukorera Uwiteka nyuma y’imyaka 55 ubwoko bw’Uwiteka buri mu buhungiro bukora imirimo ya gahaato!

Uwiteka azabaruhura,azabakorera ibikomeye nimukomeza kugendera mu nzira z’Uwiteka Imana no kumwiringira no kumuhanga amaso kuko ibyo yasezeranije ese no kubikora ntazabikora?

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar