June 28th ‘2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,jya mu gikombe cyiri munsi ya gakondo yabakiranutsi maze ngire ibyo nkwereka ndamanuka ndajyenda ngeze mugikombe cya gakondo yabakiranutsi,mbona umwuka w’inzika urwana n’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe.
Iyo ntambara yamaze amasaha agera kuri(2);turangije iyo ntambara mbona umwuka w’inzika uragiye winjira mu itorero ry’Uwiteka Imana yo mu ijuru,maze abakabaye badushyigikira ahubwo bahinduka abanzi bacu”ABAFARISAYO”nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uko mwarwanye intambara ya mbere mube ariko murwana intambara ya (2);ubwo ako kanya dutangira guhangana n’umwuka winjiye muri bene data bitwa ko bakorera Uwiteka Imana.
Iyo nayo turayinesha,turangije iyo ntambara ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu rekura umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ajye kulinda ububiko bw’ibyasezeranijwe kuko uyu mwuka w’inzika arakariye cyane amasezerano akaba agiye gushaka umwuka w’imvange kugirango aavangire abasezeranijwe”Confision spirit”maze bareke gukomeza kwizera ibuahanuwe n’abahanuzi b’Uwiteka Imana.
Nuko ako kanya mvugana n’umulinzi mukuru mubwira uko Uwiteka Imana ambwiye ariruka asubira kumurimo wo kulinda ububiko bw’ibyasezeranijwe,maze nsigara jyenyine muri icyo gikombe cy’abakiranutsi.
Ako kanya ijambo ry’Uwiteka riramanuka rirambwira riti,mwana w’umuntu itegereze imbere yawe,maze umbwire icy’ubonye,nditegereza mbona igiti cyumye cyane gifite inkwi zishimishije gucanwa.Ndasubiza nti mbonye igiti cyumye gikwiriye gucanwa nuko arambwira ati:Nuko rero mwana w’umuntu jyenda ukore amasengesho ya masaha (48);kugirango Uwiteka agukorere ibikomeye kandi yite kubantu bateye inkunga umurimo we.
Nuko ndazamuka mva muri icyo gikombe cy’abakiranutsi nsubira mu butayu aho nari nsanzwe nibereye maze ntangira gukora nk’uko Uwiteka yantegetse numva nshimye Uwiteka Imana kuko areba umutima wabantu be uko bitanga bagashyigikira umurimo kandi tutaziranye maze Uwiteka akabyishimira uko niko Uwiteka avuze.