Bene data bosangiye umurimo wo kwizera muri Kristo Yesu Umwami wabakiranutsi nongeye kubasuhuza mwizina ry’Umwami Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka ryose Amen.
Abo dusangiye kwizera,mbasabye nkomeje ngo musengere bene data babashije kwemera gukoreshwa n’Uwiteka Imana kubw’ibibagezwaho mukabasha gusoma ndetse mugafashwa nasabaga ngo musengere bene data (2);umwe yitwa (B.I)akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza,amazina ye,tukaba tuyashyize mu magambo magufi kubw’umutekano wabo,kubera inkozi zibibi zigenza umudendezo wabene data.Undi yitwa (B.K);aba mu gihugu cya Canada,uyu mu mwiteho cyane kuko n’umwana mugakizakandi acyeneye kumenya ubure bure n’igihagararo cy’Uwiteka Imana yabakiranutsi,kugirango ahari Uwiteka namara kumwihishurira nk’uko yabigambiriye kubakiranutsi bo mu gihe gisa nk’iki,tuzabone umunezero uhagije.Aba bene data Uwiteka yibuke imirimo yabo bakoze maze abahere umugisha kubwo kwizera kwabo imirimo y’Uwiteka ikorerwa hano kurubuga rw’inyangeNews.com
Nibyigikundiro kandi nibyo kwizera kubona abantu bataziranye babasha kwizera iyo yaduhamagaye ndetse ikaba ari nayo ibagezaho ubutumwa bwiza bwo mu byahanuwe mukabasha kubyizera ndetse mugahatwa gutera inkunga uwo murimo nibyigikundiro cyane nanjye ubwenjye binsubizamo imbaraga zidasanzwe nkarushaho kwizera iyo yaduhamagaye!
Ndasaba nkomeje ngo murusheho kwizera iyo yaduhamagaye kugirango ubwo tuzagera muri gakondo yabakiranutsi tuzabashe guhoberena mu mwuka wera,ndetse tukazabonana amaso ku maso ubwo tuzaba twuzuye umunezero utangaje.
Dore Uwiteka Imana yabakiranutsi akomeje gukora ibikomeye abikorera muri mwe kandi azakomeza igihe cyose kubikora kugirango yiheshe icyubahiro ahari abari barariganijwe n’umwuka wabafarisayo,babashe guhembuka.
Nshingiye kubyo Uwiteka yavuze nashyize ahagaragara nibindi ntashyize ahagaragara kubera impamvu z’umurimo mfite ibyiringiro ko nutugera muri gakondo yuabakiranutsi byose bizashyirwa ahagaaragara nkibyambaye ubusa kugirango umunezero wanjye n’uwanyu uzabe wuzuye rwose.
Nuko rero ubwo bimeze bityo,turusheho kugira ibyiringiro kugirango tuzasangwe twari teguye kugirango tuzasohoze inshingano zituri imbere Uwiteka yaduteguriye bityo tuzazikorane umutima wo kunyurwa kandi unezerewe ndetse ufite ibyishimo by’ibyiringiro byo mu mwami wacu nk’uko twabisezeranijwe
Uwiteka Imana abiteho kandi yumve ibyifuzo byaburiwese mubo dufatanije uru rugendo duhuje no kwizera imbaraga z’umuzuko wa Yesu Kristo Umwami w’ibyiringiro by’abakiranutsi Uwiteka abahe umugisha wiby’umwuka kuko aribyo bibeshejeho iby’umubiri
Uwiteka Imana abane namwe Umuhanuzi Majeshi Leon
Ku nkengero z’ubutayu.