Amakuru aturuka I kigali aremeza yuko intumwa ya Satani ubu yamenyekanye hose mu Rwanda no ku isi hose yuko akorera shitani atigeze akorera Imana yo mu ijuru.Bavuga ko ngo yatanze ubuhanuzi bw’uko isi izarangira ku wa 28th Nzeri 2015 aho isi izagaragaza ikimenyetso cya (4) mu bimenyetso byo kurangira ku isi.
Gitwaza intumwa ya Satani yatangaje yuko isi izarangira ku wa 28th Nzeri 2015 ukwezi kuzagaragaramo ibara ry’umutuku,ariko abantu barategereje baraheba kugeza magingo aya nta cyabaye.
Nyuma yuko ubuhanuzi bubaye rubebe,nta cyo intumwa ya Satani Gitwaza yatangaje ahubwo yaricecekeye.Amakuru avuga ko abanyarwanda bamwizera ngo bariye utwabo baratumara abandi bihana ibyaha byabo kubera ubwoba ngo barebe yuko bazajya mu ijuru.
Gitwaza tumwemereye ko twazamwigisha uko bahanura naramuka yemeye kubahiriza ibi bikurikira:(1) Kwihana imirimo mibi akora akemera ko yahemukiye Uwiteka Imana(2) guca bugufi akiyambura izina ry’Intumwa kuko yanduje izina ry’umuhamagaro w’intumwa z’Uwiteka.
(3) Kwatura kumugaragaro ibyaha byose bijyanye no gukorana na Shitani,akabivuga adatinya ku karubanda akanavuga abo akorana nabo kugirango abanyarwanda babamenye hanyuma niyemera kubahiriza ibisabwa nzamwigisha uko bahanura duhereye ku byanditse byera tukareba uko bivuga umunsi w’imperuka hanyuma nzamusengera nsabe Imana niba yakwemera kumugira umuhanuzi kuko Gitwaza yifuje impano yo guhanura ariko arayibura Imana yanga kuyimuha kuko ihabwa abicishije bugufi.
