Rusizi: Nyuma y’uko abayobozi 24 beguye, ubu abandi 3 nabo banditse basaba kwegura,Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2015, abakozi b’Akarere ka Rusizi batatu banditse basaba kwemerwa kwegura ku mirimo bakoraga.
Mu basaba kwegura harimo Ngagijimana Theobard wari ushinzwe VUP mu karere n’abandi babiri bari bashinzwe amakoperative mu mirenge bahamagawe n’ubuyobozi bw’akarere bubagaragariza amakosa bakoze.
Umwe muri aba banditse basaba kwegura utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye KT dukesha iyi nkuru ko babagaragarije amakosa bakoze bigatuma gahunda bari bashinzwe za VUP zigenda nabi arina yo mpamvu banditse basaba gusezera akazi bakoraga kabone nubwo bamwe mu bo bari barashyizwe mu yindi mirimo.
Yagize ati “Batugaragarije ko twacunze nabi gahunda za VUP aho banatugiriye inama mbere y’ubu bwegure none natwe twanditse dusaba gusezera akazi twari dushinzwe”.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yavuze ko ayo makuru atarayamenya ariko ko nayamenya aza kuyatangaza.
Ati “Ayo makuru sindayamenya mvuye muri siporo nonaha ariko nimara kuyamenya ndaza kuyatanga”.
Mu mezi abiri gusa ashize, mu Karere ka Rusizi hamaze kwegura abakozi bagera muri 24, abenshi bakaba bazira imicungire mibi ya VUP na gahunda ya “Gira inka”.