Birababaje cyane gutega amatwi indirimbo z’abanyamadini iyo uzisesenguye neza wumva yuko Imana isa naho yabataye cyangwa itakibaho.Ngaho wireme umutima Imana irakuzi uko byagenda kose uzasohoza amahoro.Ukumva aramagambo wa mugani yo kwirema umutima ariko bidafitanye isano n’Imana.
Imana iba mu muntu,ikurwamo no gukora ibyaha,iyo wemeye kwihana,umwuka w’Imana uhita ugaruka muri wowe,niyompamvu Imana yakuyeho amategeko yajyaga yandikwa kumyenda no kubizingiti by’amazu hamwe nibikingi,ariko icyo yashakaga ko bamenya amategeko bakayakomeza.
Ariko kimwe mu bintu byatunguye Uwiteka Imana yabakiranutsi,ni uko yabonye abana bab’abantu ntacyo bayababwiraga ntibyababuzaga kwikomereza gukiranirwa dore ko gukiranirwa kuryohera abahisemo uwo mugabane utandukanye na kamere y’Imana yaremye ijuru n’Isi.
Nibwo Uwiteka yagowe cyane nurukundo akunda umwana w’umuntu,yamategeko yamunaniye ayakuraho nyuma yo kumenyesha umuntu icyaha,kuko bidashoboka yuko umuntu amenya icyaha hatariho amategeko!Ayimurira mu mutima ufatanye nubugingo bw’umuntu.
Uwiteka nibwo ahisemo gutanga igitambo gihoraho cyo gukiranuka,maze umwana w’umuntu abasha gucungurwa,Umwami wa bami aramanuka aritanga mu gihe yaba ibizima (4) byo mu ijuru cyangwa abakuru (24) bose abo mvuze uko ari (28) bananiwe kwitangira umwana w’umuntu maze intare yo mu muryango wa David arahaguruka afata wa muzingo w’igitabo arawuhambura arwusoma maze haboneka incungu ya muntu.
Nyamara nubwo byagenze gutyo,nta bwo umwana w’umuntu yigeze aha agaciro ibyamukorewe,ahubwo kubera umutima utanyurwa wuzuye irari umwanzi yahise amwereka ko ibyo na byo yabasha kubicuruza akibonera indonke zizamubuza kuragwa ubwami bw’abakiranutsi.
Niwitegereza neza urasanga satani akwanga cyane,wowe na we,reba igihe yaguhereye akubuza amahwemo,wifuza gukora ibyiza nyamara ibibi bikaba ari byo bigusohozaho,kuki umuntu atifuza gukora ibibi ngo maze ibyiza bibe ari byo bimutanga imbere?Ese waba wibaza ibi?
Ariko se kuki utekereza gukora ibyiza ibibi bikaba ari byo bigusohozaho,ese nuko ibyiza ntabihari?Wagerageza gukora ibyiza uwo wagiriye neza akaba ariwe uhinduka umwanzi wawe!Nyamara iyo utaza kumugirira neza ntiyari kuba umwanzi wawe,ariko se ibi byose biterwa niki?Mbese ujya ubyibaza?Ubundi se ko wanga uwo wanga kuva wa mwanga wungutse iki?kuva aho wamukundiye se,wungutse iki?Kwwanga bibuza amahoro yo mu mutima.
Ariko kwangana bitera amahoro macye mu bugingo bwa muntu!None se waba ukunda amahoro macye ukaba wumva kwangana bigushimihije?Cyakora kwirinda bitandukanye no kwangana.Ushobora kwirinda nkabavandimwe ubona mutabigendanamo neza bigatuma wirinda kugirango aharaho batazakuzanaho rwangendanyi dore umwanzi w’umuntu aruwo mu nzu ye!
Umuntu utakuzi yakwanga agushakaho iki?Niyompamvu Satani akoresha abo murusengero binjiye rwihishwa bagenzwa no kugenzura umudendezo wa bene data.Nyamara nubwo bias naho aribizima witegereje neza urasanga Atari bizima!Nawe se abitwa abo mu nzu y’Imana nibo bahindutse abicanyi na barozi.Niyompamvu muri Mathayo 6:23 haravuga ngo,uwo mucyo niba arumwijima uwo mwijima waba umgana iki?Tekereza abitwa ko bari mu bwami umunsi batahuye ko bari mu bwami bwa satani uko kwibeshya kuzaba kungana iki?Iyo wumva indirimbo zabanyamadini baririmbira Imana cyangwa biririmbira uhita wumva ko abantu b’Imana bagowe kandi bihebye Imana isa nkaho yabataye nyamara wa bigenzura neza ugasanga ikibazo Atari Imana ahubwo ikibazo ni uko biyubakiye ubwami bwabo.
Abashumba nibo bagambana nabategetsi bisi,kubera gukunda impiya n’icyubahiro,iyo ukurikiranye amateka yo kwicwa k’Umwami wabakiranutsi usanga ibikorwa ubu ngubu bifitanye isano ni byakera.
Abo twakwita abakozi b’Imana bicyo gihe bitwaga afarisayo aribo badivantisite b’umunsi wa (7) niba bagambaniye Umwami Yesu bafatanya nabayobozi bo mu butegetsi bwite bwa leta,baramugambanira baramwica ku munsi wa gatatu arazuka abereka ko badafitanye isano kuko we yakomokaga hejuru naho abamwishe bo bagakomoka hasi.
Ibyo byose iyo mbyitegereje usanga ntaho turi,nugerageje gushaka mu maso h’Imana usanga ntahishukirwa afite ndetse ugasanga atanashishikajwe no gushaka kumenya kurushaho akumva yuko byarangiye yageze iyajya ibyo bikamutera kwishyira hejuru abifashijwemo nabanyeshyari bakorana baba bamaze kubona ashobora afite icyerekezo.
Haba harumuntu Imana ihagurukije ngo amutere inkunga mu murimo akora,bati uwo azagusimbura,ariko umugaragu w’Imana Moses we baramubwiye bati hariya harabihaye guhanura ati ubona iyo mwese muza kuba abahanuzi b’Uwiteka Imana?Ntiyigeze atekereza ko ashobora kuzasimburwa ngo yumve ko ar’icyintu cyo kugundirwa.
Ni gihe yabwiriwe ko azasimburwa Yesuwa,byaramunejeje maze amwigisha uko bagendana n’uhiraho Imana yabakiranutsi,Moses yarumugwaneza kuburyo buhebuje!Ese nawe ubwiwe gusimbuzwa uwo mukorana wumva wabyemera?Wabyakira ute?Bitekerezeho hakiri kare ejo utazatungurwa nuko uibwiwe gusimbuzwa mugenzi wawe!
Reka nanzure mvuga ko,ibintu byose bitubakiye kurufatiro buri gihe iyo ubyumvisha amatwi yawe wumva ar’iby’ubwenge ariko nta cyo bikumarira mu bugingo niyompamvu usanga hakorwa ibikorwa byinshi mu idini ariko ugasanga nta mumaro bigira hato kurwanya irari ry’umubiri Abakolosayi 2:23
Gerageze urebe ko ibikorwa witirira Imana ko byaba atar’ubucuruzi waba urimo kwikorera,maze nusanga ar’ubucuruzi uhitemo kwihana ubireke utegereze igihe cy’Imana.Har’umuntu wambwiye ubwo nari kunkengero z’ubutayu ngo nimfashe kubona uburyo bwo gukorera Imana azajye avuga ubutumwa kuri Radio na TV ndetse ngo mukorere na website(Application Mobile) abone uko avuga ubutumwa.
Mubaza impamvu yibyo byose nimba atabifite ese nta bwo yavuga ubutumwa bwiza,aransubiza ngo,nugushaka ubuzima!Ese nawe waba urimo gushaka ubuzina mu murimo wa data?Nyamara Umwami Yesu niwe nzira nukuri nubugingo(Ubuzima) niwumvira Uwiteka uzarya ibyiza byo mu gihugu.
Muzagire umwaka mwiza uzababere uwa mata n’ubuki,wo kwinjira mu masezerano y’ibyahanuwe Atari yamasezerano yawe wibwiye cyangwa wabwiwe nabadafite umwuka w’Imana.Ubanze wibuke uyu mwaka ujya gutangira uko bavuze ko arumwaka w’umugisha hanyuma mbere yuko urangira ufate akanya gato wibaze niba warakubereye umugisha.Ntihagire ugukangisha ko utapfuye kuko utigeze wandikira Imana ngo ikureme ntampamvu yo ku kuriganisha ubwenge bwabadayimoni kuko igihe cyose uzapfira uzapfa tu.Nuko rero bakubwire ibifatika niba koko bavugana nayo,naho ibyo kuvuga ngo bamwe bararwaye abandi barapfa nakazi kabo kuko ntawuberaho undi kuba bitarakubayeho niyamigambi myiza Uwiteka agufiteho nubwo utajya ubyibuka cyangwa ubitekereze
Nuko rero ibyo ntibisimbure amagambo bavuze ajyanye nubuhanuzi bw’ibizaba muri uyu mwaka wa 2015 ngo nibamara kubona ko ibyo bahanuye bitabaye ngo batangire bakoreshe uburiganya bavuge ngo har’ibyo Imana yagukoreye.Nibyo har’ibyo yagukoreye ariko aha turavuga byabindi bahanuwe ko bizakubaho mu izina ry’Uwiteka Imana maze Numara kumva batangiye guhindagura umenye ko abo batahamagawe ahubwo ko bashaka kwiyubakira ubwami bwabo butandukanye nubwa Kristo.