Jan 23, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko nyarwanda bakora umurimo wo kuririmba mu idini muri choir,benshi barimo gukora amasengesho yo kwiyeza no kwihana ibyaha byabo kubera babona intambara igeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Karaba!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara igiye guturuka mu mpande zose za gakondo ya bakiranutsi,haba Isamariya,no mu Buperesi ndetse no muri DRCongo,mbese aho abega bazayishobora?Uko niko Uwiteka Nyiringabo abaza!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho ringaniriza riti,mwana w’umuntu,dore ubwoba ni bwose haba mu ngabo,cyangwa muri police y’igihugu,ibintu birakomeye cyane kuko batazarwana iriya ntambara kuko Uhoraho yamaze kubashyiramo ubwoba bwinshi cyane ku buryo nitangira benshi muribo bazahita batorongera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bisobanura cyane ku isubizwamo mu gisirikare Gen.Ibingira Fred,bavuga impamvu bamusubije mu ngabo kandi yari yarasezerewe mu ngabo.
Babazaga nimba mu ngabo za RDF ntabandi ba general bahari bashoboye kurwana intamabara ku buryo byabaye ngombwa ko bitabaza Gen.Ibingira kugirango abafashe urugamba rurimo gututumba mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu Gen.Ibingira Fred n’imana y’abega kuko batamufite nta cyintu bumva ko bageraho,gusa bamugaruye mu ngabo kugirango azice abaturage nkuko yabamariye ku icumu mu w’1995 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mpabwa amafi [3] yo mu bwoko bwa Trapia,nyahawe numugore(Itorero rya Kristo)kandi ayo mafi yarakaranze mu mavuta(FRY)ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Uhoraho arekuye umugisha ngo ukumanukireho mu butayu niko Uwiteka abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abo muri gakondo ya bakiranutsi bahungira mu gihugu cy’Abakaludaya ndetse no mu gihugu cy’Ibabylon.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intambara irabaye kandi Umwakagara bamuciye igihanga kandi abantu bahungiye mu bihugu byabaturanyi ariko ntabwo bazahatinda usibye ko bazafatwa nabi cyane,ariko abari mu Mwami wabakiranutsi bakazagira amahirwe kurusha abamwemera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona uwo mwana w’umukobwa w’imyaka [2] ashishikajwe cyane no gutwara igare,ariko ansaba kuzajya mufatira mu marembe yigare ngo mwigishe kuyobora nabonaga yishimye cyane anejejwe no gutwara iryo gare uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abantu benshi bamaze igihe basuzugura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,none ububyutse bugiye kumanurwa mu isi yabazima,kandi bwaratangiye kuko ububyutse budashobora kubaho hatariho Umuhanuzi mu isi kugirango atange icyerekezo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega zoherereza Umuhanuzi ngo akore ikizamini,ariko biranga ahubwo ya myuka mibi bari boherereje Umuhanuzi isubirayo ibateza kuba aribo bakora icyo kizamini uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mukumanuka namanukanye na banyamuryango ba jubilee bari bamaze igihe kuri uwo musozi bafite ubwoba bwa Raila Odinga uzarahizwa taliki ya 30 mutarama,2018 maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uwo musozi jubilee imazeho igihe igihe cyawo kirarangiye kuko indwara bari barwaye ikize niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona integuza ya NYAMPINGA yitwa ABIGAIL aza ansanga mu butayu aje gutegurira NYAMPINGA uri mu butayu bugufiya akaba arihafi kuburangiza ngo ahure n’Umuhanuzi.
lMbona turi muri bwa butayu bugufiya cyane hafi y’inyanja iri mu majyepfo yuburasira zuba bwa Afrika,maze nereka Abigail ahoNYAMPINGA azasanga ndetse naho IMBOGO iduhiga izaba ihagaze iturindiriye(Abega) maze mbona hakurya kuri icyo gihuru aho iyo nyamaswa izaba ihagaze mpabona za magigiri [3] zitegereje gufata Umuhanuzi Majeshi Leon AINESHA.
Mbona ko twari turi mu mazi agera kumurundi mu gihe turimo kuganira ibyubutayu,mbona izo nkozi z’ibibi uko ari [3] mbona ziraje zidusatira ngo ziduce ibihanga maze kuzibona turahunga turabacika bataradufata uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inyamaswa ya l itanga ubutware bwayo imbaraga nubushobozi kuri ya nyamaswa ya ll kugirango itegeke mu cyimbo cyayo.
Inyamaswa ya mbere mbona ko yari yarakomeretse uruguma rwica,ariko hanyuma urwo ruguma ruza gukira abatuye isi bose baratangara cyane kuko bari bazi yuko itazakira(inyamaswa ya l ni ubutegetsi bwa ba ROMA)bazatanga ubutegetsi bwabo mu gihugu cy’America.
Mbona iyo nyamaswa ya ll nayo itegeka abari mu isi ya bazima kubaha no kwemera ya nyamaswa ya l yarekuye ubutegetsi ikabuha inyamaswa ya ll yarivuye mu butaka naho inyamaswa ya l ikaba yarivuye mu Nyanja uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,igihe cyo gutegeka ku inyamaswa ya ll kirageze ngo itangire gukora,kandi byanze bikunze igiye gutegeka abatuye isi yaba abakomeye ndetse naboroheje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko ihuriro rya NASA ryamaze gutegura gahunda yo kurahira kumukandida wabo Raila Odinga ko azarahirira kuba umukuru w’igihugu,mbona Jubilee iri kubutegetsi bahagaritse umutima babuze amahitamo yo kwemerera Raila Odinga ko arahira cyangwa atarahira kubera ubwoba bwo gutinya ko havuka intambara urwo rubanza rukazabajyana ICC kandi na none bakaba badashaka guseba imbere ya banyamuryango babo kandi byitwa ko bafite ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.