Ikinyamakuru inyangenews kirashimira Gen.Bakahumura Charles,na Major Buryo witambitse imbere ya major AGABA ARUTHA wari wagambanye na leta y’uRwanda kugirango ancishe igihanga yaje kuburizwamo na Major Buryo hamwe na Gen.Bakahumura kuburyo major Agaba yaje no kwirukanwa kuri uwo murimo kubera kuzira kugambana na leta y’uRwanda.Bose akaba arabo mu gihugu cya Uganda.
Uwo muyobozi wo kurwego rwo hejuru akaba ariwe waruhagarariye urwego rw’iperereza rwa CMI, uburyo yakijijemo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru inyangenews “Majeshi Leon” ubwo yarakingiraniwe mu nzu y’imbohe aho leta y’umwakagara yakoze ibishoboka byose ngo imwivugane ariko Bakahumura akamuhuriza.
Nk’uko twabagejejeho iyi nkuru,hashize imyaka igera kuri ibiri Majeshi Leon avuye mu nzu y’imbohe ao yakingiraniwe iminsi igera kuri 143 kubera kuzira kwandika inkuru zitavuga rumwe na leta y’uRwanda ariko cyane cyane inkuru z’ubuhanuzi.
Nyuma yigikorwa kigayitse Major Agaba Arutha umuhutu wavukiye muri Uganda byaje kumenyekana yuko afatanya naleta y’umwakagara kwica abanyarwanda bo mub woko bw’Abatutsi maze leta y’umwakagara ikamuhemba agatubutse.
Nyuma yifungurwa ry’uwo muyobozi mukuru w’inyangenews,bakoze ibishoboka byose basenya ikinyamakuru inyangenews kugirango badakomeza kidakomeza kwandika amakuru anenga leta y’umwkagara.
Nimuri urwo rwego ikinyamakuru inyangenews cyaje kongera gusubira kumurongo wisi aho cyahise cyongera kuboneka maze abakunzi bacyo bongera kuryoherwa namakuru kibagezaho.leta y’umwakagara imaze kubona yuko bidagishobotse yuko bivugana umuyobozi wicyo kinyamakuru,bahise bayoboka inzira yogutanga intonorano,ariko nabyo biza kunanorana.
Uhereye kuwa 01 werurwe 15 kugeza kuwa 22 werurwe 15 ibintu byari bimeze nabi cyane,za magigiri z’umwakagara zaje kumenya aho umuyobozi w’inyangenews atuye maze zishaka abantu bagomba kumwivugana,ariko bagira ibyago basanga yamaze kubimenya bitewe n’uko abakorera unmwakagara bose ntabwo ariko arabagome.
Hari mu gitondo kucyumweru italiki ya mbere 01st match 15 ahita akuramo ake karenge nta cyintu nakimwe yabashije gukura muri iyo nzu kuko yirindaga ko hagira umenya ikiri inyuma agenda n’umwenda yambaye na sandals gusa ibindi byose uko byakabaye abisiga muriyo nzu arigendera kugeza na magingo aya ntabwo arasubira aho yaratuye.
Uhereye kuwa 01 mata 15 bakomeje gutrackinga telephone ye,kugirango bamutse muri yombi,ibyo nabyon arabimenya ahita ayifunga,ubu bakaba barabuze urwuho,namazi.
Bene data ntabwo byoroshye kubafite umubiri namaraso usibye gushobozwa na kristo uduha imbaraga naho ubundi intwari zirataka zinyinyiriwe!Turasaba Uwiteka ngoa rusheho kuturinda no kutugirira neza kugirango niba bishoboka tuzagera kuri wa munsi yadusezeranije.
