Gakwaya Jean Marie yasabye ikinyamakuru inyangeNewss.com,ko cyavuguruza nkuru cyamwanditseho.Ariko ntamakuru yatanze agaragaza ko amakuru yamuvuzweho atari ukuri,ahubwo aravuga amategeko agenga umwuga w’itangaza makuru ko umunyamakuru adakwiye kwandika umuntu atabanje kumubaza.
Ibyo ni ukuri,ariko se umuntu yabaza magigiri akaba yagira icyo ageraho cyane cyane amakuru nkaya ajyanye nubugambanyi?Uwavuguruza se inkuru yavuguruza n’ubuhanuzi?Ni kuki abakagara bumva ko bafite uburenganzira ariko bakima abandi banyarwanda uburenganzira bujyanye nikiremwa muntu?Iyo bagezweho,bavuga uburenganzira bwa muntu,byagera kubandi bakavuga ko bazabarasa kumunywa yihangu!?
Iki nikibazo gikomeye cyane kiri mu myumvire yabanyarwanda b’Abakagara!Amakuru ikinyamakuru inyageNewss cyandika aba afite za gihamya,ntabwo ahakana ibyamwanditsweho nta nubwo abyemera,ubusanzwe iyo ahakana amakuru amuvugwaho atanga ibimenyetso bigaragaza ko urengana
Ugatanga na za (References) ariko iyo utabikoze gutyo,uba wishinja yuko ibikuvugwaho ubyemera.Ntabwo rero washingira kucyo uri cyo,ngo hanyuma wumve ko itangaza makuru ryapfuye kukwandika gusa.Kandi usabe utegeka ko bavuguruza ibyakwanditsweho.
Kandi nta nubwo wakoresha igitugu nk’uko mumenyereye kuyoboza abanyarwanda igitugu ngo mwumve ko buri munyarwanda aho ari hose wamuyoboza igitugu.Igihugu cyacu mwakitwirukanyemo turakibasigira ariko dufite uburenganzira busesuye bwo kwandika ibitagenda mu gihugu nimigambi mibisha mucurira inzirakarengane.Cyane ko nitangaza makuru dukora ryemewe namategeko,tukaba twandika amakuru yumwimerere nyayo ntabwo rero namwe mufite ubudahangarwa bwo kutandikwa ngo imirimo mukorera mu mwijima itamenyekana.
Tanga ibimeyetso bigaragaza ko urengana natwe dushyire ahagaragara ibimenyetso byerekana yuko urumugambanyi kandi na nubu ugikomeje kugambanira Umwami wbanyarwanda.Niba utamukeneye abanyarwanda baramukeneye kugirango mu gihugu haboneke amahoro arambye!Twagusabaga yuko ahagarika iyo mirimo mibi wishyizemo kubera indamu mbi mukomeje kwakira ngo mumene amaraoso yabanyarwanda bazira ubusa.
Wowe ubwawe wabwiye ikinyamakuru inyangeNewss.com ko udaharanira ubwami bw’uRwanda kugirango uzagire ubuzima bwiza,ngo kuko ufite Nationality ya Canada na bana bawe bakaba arabanyaCanada.Ibyo wabivuze mu mwaka wa 2014 ubwo wagiranaga ikiganiro n’umunyamakuru w’ikinyamakuru InyangeNewss.com Majeshi Leon.
Turagusaba wakwatura ibyaha byawe ukabyaturira Umwami w’uRwanda ukamusaba imbabazi kugirango nibura abanyarwanda bongere ku kugirira ikizere kuko byagaragara nabi kumva har’umuntu ugambanira rubanda rw’Umwami ngo duceceke ubwo se twaba twubaka igihugu cyangwa twaba dusenya?Ko nshimye wowe wifitiye ubwenegihugu bwa Canada nkatwe se rubanda rugufi tutabufite kandi dukunze kandi dukneye ubwami urumva tuzaba abande?
Ahubwo turasaba Nyir’uRwanda kugufatira ibyemezo niba utatuye ngo wihane ibyaha byawe,kugirango abanyarwanda rubanda rw’Umwami rurusheho kugirira ikzere ubwami bw’uRwanda byaba atar’ibyo,Uwiteka Imana ikiranuka izabyikorera.Ntampamvu yo gukandigirwa ninka ngo maze ihonyore ikirenge ngo maze dupfire muri nyagasani.Ahubwo urabe witegura ko tugiye no gusohora andi makuru aturutse murwagasabo akwerekeyeho uburyo wazengereje ubwami bw’uRwanda reka twegeranye ibimenyetso kugirango nibamara kuzura byose hawe nabyo tuzabishyire ahagaragara.
