Home News FPR mubuhungiro,Umwami mu birori.

FPR mubuhungiro,Umwami mu birori.

0

10Nzeri 2015 Nerekwa mbona mu Rwagasabo hahunga  ikivunge cy’abantu benshi ,ubwo abo bantu bahungaga,ninako ikivunge cy’abandi bantu benshi na none na cyo cyazaga giturutse ikantarange baje mu birori.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umntu,dore igihe cyahanuwe n’bahanuzi kirasohoye ngo abiyicaje ku ntebe bakurweho bayoboke iyubuhungiro uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ndebye hirya yanjye mpabona iteme (ikiraro),nuko haza imodoka yihuta (ubuyobozi) cyane maze yambuka ryateme(ubutegetsi bwa FPR) nuko ica hagati mu kivunge cy’abantu,nuko hakurikiraho  indi modoka nayo ikurikiraho yiruka cyane.

Nuko mbona haje moto yihuta nuko aho kwambuka igwa munsi ya rya teme(ubuyobozi bw’ibanze),nuko ngiye kureba mbona uwari ayitwaye yakomeretse mu mutwe cyane avirirana amaraso(Ingaruka z’ubutegetsi bubi); nuko abari aho bose nta numwe wari umwitayeho ngo aze amufashe cyangwa ngo amushakire ambulance imujyane kwa muganga.

Nuko mpamagara ambulance nuko igeze hakurya bayiyobya inzira,nuko mbaza niba ntawufite ibikoresho by’ibanze ngo dupfuke uwo wakomeretse,nuko ndeba mu isakoshi nari mfite nuko ndamufata ndamupfuka ,nuko ati aba bantu ko bahuruye gutya habaye iki,ninde wakomeretse ,kuko ntiyari yamenye ko ariwe nyamara wakomeretse,nuko mbona abari aho ngaho batangiye kwikorera ubuhehesi mu muhanda abantu bose bareba,kandi nta soni bibateye.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nta kabuza,leta y’umwakagara izakorwa nisoni kandi nta muntu muri iyisi yabazima uzagirira abambari bayo imbabazi uko niko Uwiteka avuga.

Kuwa 12 Nzeri 2015 Nerekwa umwuka w’ikinyoma cy’ubutegetsi bwa FPR,uwo mwuka w’ikinyoma warushonje cyane unafite inyota ikomeye cyane,mbona aho uwo mwuka waruzirikiwe,woherejwe mubutayu kujya kurisha ubwatsi bubisi.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,dore Mu RWANDA habayeho ingoma nyinshi zakoze  ibibi byinshi,habayeho za kalinga zambara ibishahu by’abantu ariko nta ngoma mbi yigeze ibaho mbi cyane ifite  ubugome bukabije  nk’ingoma ya FPR -iNKOTANYI.Nuko mpabwa ijambo ryo Muri YESAYA 1:4,6

Kuwa 13 Nzeri 2015 Numva Ijwi ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore  mu Rwanda bagiye kwinjira mu gihe cyo guhakana Imana kubera ibigiye kubabaho mu minsi iri mbere,kuko hagiye kubaho ibihe bikomeye maze abavugaga Imana ndetse bakanayikorera,nibo bazahinduka bakavuga yuko nta Mana ibaho.Bwira ubwoko bwanjya ubishoboye akuremo ake karenge hakiri kare kuko hagiye kubaho ibise nyamara abantu nta nda batwite uko niko Uwiteka avuga.

kuwa 14 nzeri 2015 nerekwa  mbona abasilikare b’abarundi bagiye k’urugamba nuko Abasilikare ba RDF bari binjiye k’ubutaka  bw’igihugu cy’uburundi,nuko basanga igico (ambush:ambuscade) nuko abanyagihugu baburira intwaramuheto z’uburundi ko umwanzi yabateze umutego ngo abice,nuko intwaramuheto zigenda nk’aho zitabyumvise ,nuko umwanzi (RDF) atangira kwishima ko intwaramuheto z’uburundi agiye kuzirimbura,nyamara Uwarukuriye intwaramuheto yari yahamagaje kajugujugu y’intambara nuko iraza itungura RDF nuko itwika imodoka bari bafungishije umuhanda,itwika n’inzu yari yihishemo ingabo za RDF nuko zose zirapfa ntihasigara nuwo kubara inkuru.

NO COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar