HomeInte'lEse mu minsi Umwakagara asigaje ku ngoma,irasiga avuye ku butegetsi?

Ese mu minsi [129] Umwakagara asigaje ku ngoma,irasiga avuye ku butegetsi?

Hasigaye amezi [4] ni minsi [9] ngo amatora y’umukuru w’igihugu ngo abe!Ariko nubwo bimeze gutyo,nta gahunda nimwe igaragaza yuko hazaba amatora bitewe ni uko dusanzwe tuzi uburyo amatora akorwamo cyangwa uburyo ategurwamo.

Iyo witegereje usanga nta gahunda ihari yitegurwa rya matora y’umukuru w’igihugu.Umwakagara akimara guhindura itegekonshinga,yahise abona uburyo amahanga yamwamaganye cyane ndetse anafungira inkunga za mahanga zajyaga zimufasha mugusahura imitungo y’igihugu.

Kandi yagiye agaragaza ubwoba bwinshi bukomeye cyane bwatumye yica abantu batandukanye mu bacika cumu,yishe nyakwigendera Rwigara Assinapol,Jean D.Mucyo,Makuza Bertin,Rwwabukamba wa hotel deleva na bandi benshi cyane tudashobora amazina yabo ngo tuyarangize.

Gen.Kayumba Nyamwasa arasabwa kumvikana nubwami bw’uRwanda kugirango abashe kubona inkunga za banyarwanda baharanira gusubizaho ubwami bw’uRwanda bwemewe namategeko,kandi bukanagendera kutegekonshinga,kugirango bimworohere guhirika Umwakagara.

Ikindi nawe arabizi yuko Jackobo ZUMA w’Africa y’Epfo agiye kurangiza manda ze ebyeri ngo arekure ubutegetsi,kandi uzamusimbura ntawamenya uko azaza ahagaze.Kandi Umwakagara adakuwe kubutegetsi kuko yahinduye itegekonshinga kandi binyuranye namategeko.

Ubu rero hakaba hasigaye amezi [4] kugirango ayo matora adateganijwe kuzaba ngo abe,burya politike nkuko babivuga numukino wanduye.Ariko kubiresha amaso yumuburi nibigaragara yuko intambara igeze kumarembo ya gakondo ya bakiranutsi ikaba yamaze gusatira igihugu.

Kaguta nawe akaba yaramaze kugambanira uRwanda ahoy amaze gufata advance ya bafaransa kugirango abafashe gufata ubutegetsi ngo kugirango basubizeho ubutegetsi bwa Bahutu.Akaba ariyompamvu ashaka gukoresha cyangwa kumwuriraho ariko akaba azi neza yuko igihugu cy’Ubufaransa gihite cyimika abo gishaka gushyiraho.

Gen.Kayumba Nyamwasa hamwe na bandi banyarwanda bafite impamvu zo kuba batera intambara,ariko UMUSITA akaba nta mpamvu nimwe afite yo gutera urwagasabo nkuko n’Umwakagara adafite impamvu zo gutera Uganda usibye yuko ashobora kwitwaza Abafaransa,ariko ibyo bikaba bidahagije kuko binasaba inzira ya diplomasi ngo biganirweho cyane yuko abafaransa batsindiye isoko ryo gucukura amavuta bikaba rero ntaho byanditseho yuko Uganda idafite uburenganzira bwo kuba yaha isoko abafaransa ngo nuko batumvikana n’uRwanda.Iyo ikaba atarimpamvu zumvikana kurwego mpuzamahanga wakwitwaza ngo utere igihugu cya Uganda.

Ndetse no kuba Gen.Kayumba Nyamwasa ashobora kumutera anyuze mu gihugu cya Uganda ntabwo Umwakagara abifitye za gihamya,kuko ashobora guhabwa inzira na bagenzi be babanye muri Uganda akaba yatera uRwanda kuko amahanga yose arabizi yuko yabaye muri kiriya gihugu kandi yanakibayemo umuyobozi nkabandi bose  mbere yuko baza gutera bagafata uRwanda.

 

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments