HomeInte'lDr.Murigande nasubize amerwe mu isaho!

Dr.Murigande nasubize amerwe mu isaho!

Amakuru aturuka I Kigali mu banyamuryango ba FPR,aravuga ko,umwakagara yarenze kumasezerano yabanyamuryango ba FPR,Seniour cadres bari barasabye umwakagara yuko ataziyamamaza muri manda ya lll,ahubwo uwo mwanya azawuharira Dr.Murigande Charles aho fpr yashakaga kugaragariza amahanga yuko ifite demokarasi mukuyobera igihugu.

Ibyo byose umwakagara yabirenzeho avuga ko ngo aziyamamaza ku giti,cye adahagarariye ishyaka rya fpr abereye umuyobozi.Ariko ibyo byasaga no gusesatsa imikara,kubera iyo mpamvu,byatumye abanyamuryango ba FPR,bafata umwakagara nk’umunyagitugu imvugo bahora bahakana.

Umwakagara amaze gukoresha ayo mayeri,yo kugundira ubutegetsi,amakuru avuga ko,umwakagara yahise akoresha amayeri yo gushaka uburyo yasebya Dr.Murigande Charles kugirango abanyamuryango bongere babone ko umwakagara ar’umuntu mwiza.

Bahise bakoresha inzego z’iperereza zikorera kwa mushiki wazo,maze bamutwerera ibyaha yasabiye imbabazi mbere yuko abiregwa,ubu Murigande akaba yarahawe agatebe kitwa dispkines,ubwo umwakagara azongera kumusubiza kw’ibere amaze kubona ko,ako gahayo karangiye!

Nguko uko yijunditseDr.Rwamasirabo watowe nabanyamuryango muri 2003 ubwo hashakwaga uwahagararira fpr mu matora yiswe amatora yademokarasi kandi ya mbere abaye murwagasabo.

Ayo matora yaje gutuma D.r Rwasirabo amuviramo urwango rukomeye kuko umwakagara aba yifuza ko bose bamutinya kandi ko bagaragaza ko ariwe ntawundi washobora kuyobora igihugu,ngayo ng’uko iby’umwakagara uko bigenda bimugendekera murugendo rwe rwo gukomeza ubutegetsi igisigaye n’ukuzabugwaho ureke byabindi yajyaga abeshya abanyamakuru ko we adashobora gukora ibyo abaturage batifuza cyangwa ngo yice amategeko nkana abigambiriye amashyerezo yishyize ku karubanda ajya ahagaragara ikinyoma gikubitirwa ahareba inzega.

Ubu byararangiye nta kindi yabeshya abanyarwanda n’amahanga kuko byararangiye ibyo yifuzaga yamaze kubishyira ahagaragara ninabyo yigeze kwivugira ko manda ya lll ko idashobora kumuraza inshinga ngo ayitekerezeho cyane bimutere kurwara umutwe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments