May 11, 2017 njyanwa mu iyerekwa gutambagizwa muri gakondo yab.akiranutsi,mbona abanyamahanga bahakorera batangira gufunga ibintu byabo bavuga ko,mu gihugu hagiye kuba intambara itewe n’Umwakagara wanze kuva kubutegetsi kuneza ngo arashaka ko azakurwaho n’intambara wagirango abanyarwanda bamuhaye umwanya wo gutegeka igihugu batinya intambara.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara akuwe ku ngoma;kandi asimbuwe n’Umwami w’uRwanda YUHI VI wavuzwe nijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uwahoze ar’umufasha w’Umuhanuzi Majeshi AINESHA Leon,Murekatete Odette arwariye mu cumbi aho acumbitse mu gihugu cy’ibabylon aje azanywe no guhiga no kugambanira uwahoze ar’umutware we Leon.
Mbona njya kwa muganga ngo mushakire uko yavuzwa,ariko ngeze kwa muganga nsanga aganga kazi bose bahakora ari za magigiri zivanzemo na bega Kazi bashinzwe kuroga no kwica abatavuga rumwe na leta yabo.Uwo nageragaho yangaga kumpa imiti yamuvura ahubwo akampa ‘PAIN KILLER’ngo zo kumworohereza.
Mbona barimo kumukurira imva ya hantu mu busitani bwiza,ngo aho ngaho akaba ariho bashyinguye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Odette hamwe nizindi za magigiri bamaze kubaha utuzi twa Munyuza kugirango babanyuze iyubusamo.
Kuko agatsiko ka leta ya bega bamaze kubona ikurwa ryabo ku ngoma,kandi ntibashaka umuciville wese bakoresheje umurimo w’ubwicanyi nubugambanyi bita ko,ariwo murimo wubutasi ko bazabashinja murukiko rwamaze gushingwa nibihugu by’ibihangange kuzaba abagabo bazatanga ubuhamya kugirango batazabona ababashinja bagakatirwa burundu bakazahera mu nzu y’imbohe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko nta matora ahari muri gakondo ya bakiranutsi,yateganijwe kubashaka kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu.Uwanyerekaga arambwira ati,mwana w’umuntu,nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryavuze,muri gakondo ya bakiranutsi nta matora ahari nyamara banyarwanda benshi ntabwo bari kubyemera cyangwa kubyizera niyompamvu abenshi bazatungurwa bakarimbuka kubera gusuzugura ijambo ry’Uwiteka Nnyiringabo ryababuriye ariko bakanga kumvira ngo bakize ubugingo bwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega amatwi wumve ibyo abasore bo muri gakondo ya bakiranutsi bavuga.Ntega amatwi numva bavuga ngo uwabaha kurongora Angel Kagame maze bakirira ubutunzi bwa se yakuye mu maboko ya banyarwanda hamwe naba Congoman.
May 12, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,utujojoba dutangiye kugwa,gahoro gahoro.Nerekwa mbona inzu(Igihugu)yasenyutse impande ni mpande zaho zose,abayituyemo badashobora kubona aho bikinga ngo batanyagirwa.
Mbona abagore batuye muriyo nzu (Idini) bimunyamunya ngo biking imbeho,ariko bikanga.Mbona abagore bo mu ntara bafite umushiha cyane kurusha abari mu murwa mukuru w’Iyerusalem.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tangariza abanyagakondorero uti,birarangiye kuko havugijwe impanda ya nyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
The Rhema word comes from heaven called COSPRACY unto me, according the research I did, it means…a secret plan by a group to do something unlawful or harmful.”a conspiracy to destroy the government””a conspiracy to manipulate the results”the action of plotting or conspiring.”they were cleared of conspiracy to pervert the course of justice”the action of plotting or conspiring.
“they were cleared of conspiracy to pervert the course of justice”late Middle English: from Anglo-Norman French conspiracie, alteration of Old French conspiration, based on Latin conspirare ‘agree, plot’ (see conspire)bigeze kumugoroba nsanga umwega Kazi witwa Beatrice Abandi Manzi yahamagaye telephone zanjye akoresheje private number,arongera bimwanga munda akoresha numero zigaragara zidahishe.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko abega umuvumo urabaremereye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore numero za tel:yakoresheje 0015143295588 Canada
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burya wabonaga inshuti zawe z’abanya-GITARAMA zirimo MUNYANEZA EMMANUEL na CLAUDE nuko bari bamaze kugira ikizere cy’ingoma ya bega ikomoka iwabo igitarama bari bamaze kubona ko bakamiwe amata yamarindiro ni ngoma ya bega niyompamvu mu murwa mukuru w’Ubuphilisitiya (KAMPALA) bahise bahindura abanzi bawe kuko bari bamaze kumenya yuko utemera ingoma ya bega nyamara bibagiwe yuko kuba mwali muhujwe n’ubwami bwa ‘KRISTO’ byarutaga guhuzwa ni ngoma ya bega uko niko Uwiteka Nyirngabo abivuga.
Burya na Hodali w’Igisenyi muri “Restoration Church” nawe n’umwega niyompamvu yaciriweho iteka,nubwo yigiraga mwene so,ariko nawe ari mu bagambanyi b’abega kandi bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zohereza imbaraga z’umwijima zo kugirira nabi Umuhanuzi Kazi.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zigambiriye kurimbura ubugingo bw’Umuhanuzi Kazi (Deborah) kugirango akurwe mu isi ya bazima.Kuko kubaho kwe,bibabangamiye cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa uwo Muhanuzi Kazi,ajyanwa mu mazi menshi yikidendezi (SWIMMING POOL) mbona arimo kucyogamo,maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye kuba maso kuko abanzi bumusaraba bamaze kugambirira kugirira nabi uwo Muhanuzi Kazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.