May 13, 2017 ubwo nari narimvuye kumurimo wa data ’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,numva nguye agachuho nirambika kurubaraza rw’urutare.Maze njyanwa mu iyerekwa mbona abega bakora ibishoboka byose ngo bagushe gakondo y’Umuhanuzi,baragerageza ariko biranga.
Dore bashakishije aho baturuka gakondo y’Umuhanuzi(InyangeNews)barahabura,bagerageje ngo barebe yuko bayisenya ariko na byo byabananiye kuko batazi ibanga wakoresheje mukurindira umutekano gakondo y’Umuhanuzi kugirango uyikize inkozi z’ibibi z’inkubaganyi mu isi ya bazima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abega bahawe za rasolo mu maguru(Impamba)y’ubuhunzi,ariko izashira bataragera aho bakwiye kugera cyangwa kuruhukira kuko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryamaze kubaciraho iteka nk’uko ryavugiye mukanwa k’Umuhanuzi AINESHA Leon,uko niko Uwiteka Nyiringabo yabivuze!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,amahanga ategereje kureba yuko,akoresha amatora cyangwa atazayakoresha kuko ibimenyetso bigaragaza ko,nnta matora ahari.Sibyo gusa,no mu gihugu abanyagihugu byababereye urujijo rudasobanutse kuko batazi iyo bava niyo bagana.
Abashaka kwiyamamaza bafite ubwoba bwinshi cyane,abacuruzi babuze aho bagana ngo bahunge kubera bumva amakuru yuko amatora atazakorwa ahubwo ashobora gusimburwa n’intambara niyompamvu abatuye icyo gihugu bahagaritse umutima kandi bakaba barabaye imbohe badashobora guhunga icyo gihugu mbere yuko intambara iba,kandi baraburiwe nta na kimwe batazi mu bigiye kuba byose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi umwuka w’Inzika y’Inzigo,mbona uwo mwuka usinziriye,ukangurwa n’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe.Uwo mwuka w’Inzika ukimara gukanguka,mbona Umwakagara agize ubwoba bukomeye cyane kandi bwinshi cyane,ahita afunga imipaka ya gakondo ya bakiranutsi yamuhuzaga nibindi bihugu byabaturanyi,kugirango hatagira umuntu numwe wahunga igihugu cy’urwagasabo kugirango bose bagume muri gihugu bagipfiremo.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uko inkozi z’ibibi zimaze igihe zaraboshwe ibiganza byanjye ngo ntazakira umugisha.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,igihe gishize cyose inkozi z’ibibi zari zarahumanije ibiganza byawe kugirango bitazagira icyo byakira.None haguruka unywe kuri ya mazi wasengeye ujya ukoresha wirukana imyuka mibi kugirango wakire umugisha w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse.
Erega mwana w’umuntu,nta bwo bamenya ajya ahumanywa kuko byose bizanwa mu biganza bye,nkibyambaye ubusa.Nta na kimwe gishobora kumusoba ngo kuko aba yarashyiriweho kugirango abere amaso abantu bashaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo na batuye isi bose uko niko Uwiteka yabitegetse.
Nkiri mur’iryo yerekwa,mbona abajyanama be,bamugira inama yuko haba amatora kugirango hataba intambara mu gihugu yabashaka kumukuraho bitwaje yuko hatabaye amatora.Ariko kandi abamugiraga inama harimo nabashaka ko acibwa igihanga,ariko hakabamo nabafite ubwoba bashaka ko ajya mu matora kugirango acibwe igihanga babone uko bihungira.
Naho ikindi gice gishaka ko ajya mu matora,cyamaze kugirana amasezerano na ba “MAFIA”ndetse bamaze no guhabwa intonorano zabo,kugirango bategure neza uwo mugambi wo kurasa Umwakagara.Ndetse bamaze no kwizezwa umutekano wabo(Protection) y’imiryango yabo nibamara gucisha igihanga Umwakagara barahita bahungisha imiryango yabo ku buryo nta kibazo bazagira.Ngayo ng’uko iby’Umwakagara uko bimeze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara nta mahitamo asigaranye kuko batazabura kumuca igihanga nk’uko yabicye abandi kugirango amenye yuko Uwiteka ajya aca imanza zitabera,yakoresha amatora,atayakoresha misiyo yo kumuca igihanga yararangiye hasigaye gushyira mubikorwa gahunda ubundi akisangira basukuruza aho yajyanye abandi kugirango ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo risohoze umurimo waryo.
Mbona ko Umwakagara uko agenda ahindura amayeri kugirango iki gikombe kimuri imbere abasha kugikira,ari nako abashinzwe kumuca igihanga nabo bahindura amayeri yabo kuko bafite umuntu ukomeye Umwakagara yizera kandi atapfa gupfa gutekereza ko yamugambanira uwo niwe utanga amakuru yose na gahunda zose z’Umwakagara uko zirimo kugenda nuburyo zitegurwa uwo rero niwe umurangije uwo niwe ugiye kumucisha igihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uhanure uvuge uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.NTA MATORA AHARI KUKO IJAMBO RY’UHORAHO RYAVUZE YUKO ARI NTA YAHARI.NUBUNDI NIKO IJAMBO RIGIKOMEJE KUVUGA YUKO ARI NTA MATORA AHARI UKO NIKO UWITEKA NYIRINGABO ABIVUZE!
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo Uwiteka ajya yivuguruza ahubwo avuga kandi agakora ibyo gukiranuka.Ibyo yavuze,niko bizaba kugirango ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rishobore gukora umurimo waryo nkuko ryahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore agatsiko kiyicaje ku ntebe ya bukunzi,kazayivanwaho no kumena amaraso nkuko bayigiyeho bamennye amaraso kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ajya aca imanza zitabera niko Uwiteka Imana yanjye avuze!
Nerekwa za magigiri nazo zifite ubwoba bwinshi cyane,zemeza yuko umwana w’Umwega kandi ari mukuru waboko yajya mu matora ngo kuko byagaragara nabi muruhando mpuzamahanga kuba umukuru w’igihugu yakomeza gutegeka atatowe nabaturage.Baravuga bati,nubwo tujya twiba amajwi nibura haba habaye amatora.Ariko se ubu ngubu tuzavuga yuko dutegetse gute kandi ari nta ntambara ihali?
Nuko rero nibahame hamwe kuko nibo barwishigishiye barusome kuko urujya kwica imbwa rubanza kuyiziba izuru,umwana w’umwega aheze hagati nkururimi kuko yikubise kugituza akabwira Imana ngo ahisemo intambara wagirango niwe uzayiyobora.
Nerekwa ko za magigiri z’Umwakagara zamaze kumenya uwo mugambi zishakisha inzira zose zamukizamo zirayibura.Nta bwo ashobora guhunga igihugu kuko yahawe ubuhungiro arabwanga,nta bwo yakora kudeta ngo asimburwe na LT.Cyomoro IVAN kandi ntibishoboka ko ibyo byakunda ahubwo nahame hamwe ijambo ry’Uhoraho rimusohorereho kugirango amenye yuko Uwiteka Nyiringabo ajya agira neza niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abega barimo guteza ubwega kandi bari bakwiye kureka abatavuga rumwe nabo (opposition) bagakora ibikorwa byabo bya politike mu gihugu kugirango babashe kumenya amakuru ajjyanye nimigambi yabatavuga rumwe nawe.None baranze babafungira hanze banga ko baza mu gihugu none dore babuze amakuru ayo bari bakeneye kumenya bitumye bakurwa ku ngoma kubera gutekereza nabi no gutegeka nabi niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ziturutse iburengera zuba bwisi,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa z’ubwami bw’uRwanda ziraje mu gihugu cy’ibabylon zije zitumwe n’Umwami YUHU VI nyir’uRwanda nyaguhorana amashyo ningoma.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Nyampinga nawe araje kandi aje ashagawe kugirango bikubere ikimenyetso cyibyo Uwiteka yavuganye nawe.Uwo niwe uzakubera umunezero wawe akazakuruhura uburemere wagiriye mu butayu,kandi akazakwibagiza umubabaro wo mu butayu kugirango umenye yuko Uhoraho ajya aca imanza zitabera kandi ko,ajya agira neza kubamukunda bose ahora abategurira ibyiza kugirango aramire ubugingo bwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mwana w’umuntu,dore hagiye kuba genocide yahereye muri 1959,1973,1994,none igiye gusozwa niya bega barimo gutegura 2017 tutazi igihe izarangirira.Ibyo byose bizashyirwa ku gatwe kababiligi nibo bazishyura ibyangijwe byose uhereye igihe ubwami bwasenywe na babiligi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi ayo ma Euro € azajya afatirwa mu mirenge kandi azagera kuri buri munyarwanda wapfushije abantu be,muri genocide zakozwe na repubulika zitemewe namategeko uko niko Uwiteka abivuga.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri RDF,abayobozi bakuru bingabo bose bakoresha imbaraga z’umwijima niyompamvu bahora bica abantu ngo batange ibitambo bemereye shebuja(Satani)ariko ibyo byose Uhoraho agiye kubisenya kandi abashyie ku karubanda bamenye yuko Uwiteka ari we utegeka isi nijuru uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abanyamasengesho bo muri gakondo bagiye gushyirwa mu nzu zimbohe.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ry’Uhoraho ryaburiye abiyitirira ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo,ariko bananiwe kwizera no kuryiringira ngo bahungishe ubugingo bwabo,none dore baciriweho iteka kubera kwizera imyuka mibi ya biyitirira kuba bahanuzi bakabahanurira amahoro none dore bagiye gushyirwa mu nzu zimbohe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abo ba general uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga,dore mwananiwe kwizera Imana yabaremye,ahubwo mwizeye imbaraga z’umwijima,kubera izo mpamvu dore Uwiteka agiye kubakoza isoni imbere yamahanga kugirango mu menye yuko Uwiteka ari we waremyeIjuru nisi kandi ko byose abitegeka uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu ko,umuntu wese uzagerageza kongera gukoresha imyuka mibi,kandi Uwiteka atuye muri gakondo ya bakiranutsi azagubwa nabi,kandi bizamugiraho ingaruka zikomeye cyane atazashobora kwikuramo kuko Uwiteka azaba abahaye gakondo kugirango mwihane kandi mwiyeze kugirango muzagirirwe imbabazi mu gihe kibi kiri imbere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,utangarize rubanda rw’Umwami w’uRwanda YUHI VI nyaguhorana Imana na mashyo,uti rubanda rwawe rurasumbanijwe kandi ruraremerewe cyane kuruta ibindi bihe byose gakondo ya bakiranutsi kugirango ubwoko bwawe budahona bagushiraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akuburiye kandi nuko avuga.
Save
Save
Save
Save