Muri Afurika y’epfo hatangiye cyamunara yo kurara ijoro rimwe muri gereza ya Robben Island, nyakwigendera Nelson Mandela yigeze gufungirwamo.Umuryango ufasha uri gukoresha iyi cyamunara uravuga ko abayitabira basabwa gutanga guhera ku madolari y’Amerika ibihumbi 250.
Muri iyi cyamunara, abantu 67 bazashobora kurara muri gereza yari irinzwe cyane aho Bwana Mandela warwanyije ubutegetsi bw’ivangura bwa Apartheid yamaze imyaka 18 muri 27 yamaze afunzwe.
- Yasumiye urusaku CIA, afatisha Mandela
- Ibibumbano vy’ibiganza vya Mandela vyagushijwe menshi
- Afrika Yepfo: Winnie Mandela yitavye Imana ku myaka 81
Ni cyamunara iri gukorwa n’umuryango ufasha witwa CEO Sleepout mu rwego rwo kwizihiza umunsi witiriwe Mandela.
Yitabye Imana mu mwaka wa 2013 afite imyaka 95 y’amavuko. Iyo aba akiriho, ubu yari kuba yujuje imyaka 100.
Kwakira abifuza kwitabira iyi cyamunara bizarangira ku itariki 17 y’uku kwezi kwa karindwi, saa sita z’ijoro ku isaha yo muri Afurika y’epfo.
Uyu muryango ufasha wateguye iyi cyamunara wagize uti:
“Nta yindi cyamunara yaribwigere ibaho nk’iyi muri Afurika y’epfo. Uzatanga amafaranga menshi kurusha abandi azatsindira icyubahiro cyo kurara ijoro rimwe mu cyumba cy’uburoko cy’amateka gifite nimero 7, aho Mandela yamaze imyaka 18.”
Bwana Mandela yafunguwe mu mwaka wa 1990 ubwo Afurika y’epfo yari itangiye kuva muri politiki y’ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu – urugendo rwageze ku ndunduro mu mwaka wa 1994 haba amatora ahuriwemo n’abantu b’amoko menshi.
Icyo gihe yabaye Perezida wa mbere w’umwirabura w’Afurika y’epfo.
Umuryango CEO Sleepout wateguye iyi cyamunara wavuze ko amwe mu mafaranga azayivamo azahabwa umuryango wo muri Amerika ufasha imfungwa kwiga amasomo yo ku rwego rwa kaminuza.
Kugeza ubu abantu batatu ni bo bamaze kwitabira iyi cyamunara, banyuze ku rubuga rwa interineti rw’uyu muryango ufasha.
