Ikinyamakuru inyangeNews kimaze iminsi gikora iperereza kurupfu rw’ababyeyi b’Umuhanzi Corneille Nyungura utuye mu gihugu cya CANADA akaba yariciwe ababyeyi be,n’ingabo za FPR Inkotanyi.Ubwo bafataga igihugu muri 1994,Emille Nyungura umubyeyi wa Corneille Nyungura,we n’umufasha we,ukomoka mu bwoko bw’Abahutu,akaba umugore we,bishwe nan i ngabo za APR ubu zahindutse RDF.Naho Emille Nyungura,akaba yarakomokaga mu bwoko bw’Abatutsi. Umwana wabo Corneille Nyungura akaba yaravukiye mu gihugu cy’UBUDAGE aho ababyeyi be,bari baragiye gukomereza amashuri.
We n’umufasha we,bagiye kwiga mu gihugu cy’UBUDAGE,akaba ari naho, Corneille Nyungura yavukiye.Abakaba amashuri ye,yarayigiye muri Ecole Beligiqie,Nyungura Emille amaze kwiga we,numufasha we,bagarutse mu gihugu baraza Nyungura yifatanya n’ishyaka rya PSD,ryari iry’abanyaButare mu gihe hari hamaze kuza impinduka yamashyaka menshi.
Iwabo bakaba bari batuye ahitwa munsi y’Ibisi bya Huye, FPR ikimara gufata ubutegetsi,bagiye muri ako gace,bageze aho Nyungura Emille yari yihishe we n’umuryango we.Maze ingabo za FPR,ziza zibaza ngo,”muri abo mu bacu”? Bitewe ni uko batari bazi yuko FPR yahageze,bahise bavuga ngo,dushyigikiye leta ya (Habyarimana) ako kanya bahise babarasa bose barapfa!
Ariko Corneille Nyungura yashoboye gucika izo nkoramaraso ahungira muri Congo agenda na maguru kugeza ageze muri Congo.Abazungu bari inshuti ziwabo baraza baramutwara, dore yarafite imyaka [15] ubwo bahise bamujyana mu Budage nyuma aza kugira amahirwe yerekeza mu gihugu cya CANADA aho yaje gutangira gukora umwuga w’ubuhanzi ubu akaba yarabaye icyamamare cyangwa umusitare.
Corneille ageze muri Canada,akaba yabaye umusitare wabigize umwuga,mu buryo bwo guhanga ibihangano byimvangazo.Iyo mpano yamugiriye umumaro ukomeye cyane.Nyuma yaho Corneille ashyiriye ahagaragara ukuri ku byo yakorewe na gatsiko ka FPR kabigize umwuga kwica abaturage badafite aho bahuriye na politike nyarwanda.FPR yahise ikoresha ikinyoma yandika amakuru yo kuyobya uburari ibicishije mu kinyamakuru IGIHE.COM gishyigikiye agatsiko kabicanyi.Hamwe n’ikinyamakuru izuba rirashe maze bafata ubwicanyi bwose bakoreye uuryango wa Corneille Nyungura bashaka kuyobya uburari bashaka guhisha ubwicanyi bwakozwe na gatsiko ka FPR.
Andi makuru ikinyamakuru inyangeNews cyatohoje kubwicanyi bwakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,n’uwitwa Olivier Nduhungirehe wagizwe (Ambasaderi) akaba ahagarariye uRwanda mu Bubiligi.Bakaba barishe murumuna we,witwa Olivier Javier,akaba yararashwe na basirikare ba APR/FPR,bamurasira mu muhanda kuko bavugaga yuko,abatutsi bari mu Rwanda bari interahamwe kimwe na bahutu bari kubutegetsi.
Ikibabaje kandi gitangaje,n’uburyo, Olivier Nduhungirehe yemeye guhabwa umwanya wa (Ambasaderi) kugirango bamufunge umunwa atazavuga ubugome yakorewe n’ingabo za APR/FPR,mu gihugu cy’ Ububiligi ngo kugirango bamuhoze amarira ya murumuna we wishwe na FPR,kuba yaremeye kugurisha amaraso ya murumuna we witwa Olivier Javier,kimwe na Mushikiwa wabo,Mushikiwabo (Abahutu) nawe yemeye kunywa amaraso ya musaza we LANDO wiciwe munsi y’ikigo cya Camp JEPE kimihurura.
None uyu munsi akaba adamaraye mu maraso ya musaza we aguwe neza.Uyu muco wo kwicirwa barangiza bakakugororera amata avanze na maraso,ubanza uyu muco ushobora kuba kutazabagwa neza abemeye bose kuyoboka uwo muco wo kunywa imvange ya mata na maraso!Ikanyamakuru InyangeNews kirashima Corneille Nyungura wanze kunywa amaraso ya babyeyi be bishwe na gatsiko kabicanyi ka APR/FPR, Corneille Nyungura akaba yarabaye intangarugero mu banyarwanda bimfura cyane bakomoka mu cyahoze cyitwa BUTARE dore kuva cyera barangwaga nubupfura nubwo ibintu byahindutse,ariko abaye ikimenyetso cy’uko hakiriho imfura zanambiye kumuco w’urwagasabo.
Save