HomeNewsCol.DAN MUNYUZA nabagenzi be,mu butayu bugufi nuburebure!?

Col.DAN MUNYUZA nabagenzi be,mu butayu bugufi nuburebure!?

April 3, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abasangirangendo b’umwakagara bagiye guhungira mu butayu,ariko ubwo butayu nabonye sibwabundi nsanzwe mbona,kuko bwo bwari buvangavanze ubutayu bugufiya nuburebure byose byasaga nibifatanye byibuze muri ubwo butayu bugufiya barimo harimo nibihuru byo kwihishamo ariko umuntu unyuzeho akababona umugongo n’umutwe.

Mbona Col.DAN Munyuza yihishe muri icyo gihuru gherereye muri ubwo butayu hamwe nabagenzi be,mbona bakoreye inama muri icyo gihuru inama yo guca ibihanga abo bahunganye cyane cyane abo bakoresheje mubwicanyi bwa bantu batandukanye kugirango batazamena amabanga hakazavamo ibimenyetso byo kubshinja mu nkiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda.

Nerekwa ko nta handi hantu bazabona ho kwihisha mu isi ya bazima ngo bahunge ubwicanyi bakoreye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ikibi zakoze izira imbere y’Uwiteka Imana nazo azazirwanya kuzageza azimazeho niko Uwiteka avuga.

Dore bakoze inama yuko bazahunga nuko baca ibihanga abo zakoresheje mbere yuko bahunga na nyuma yo guhunga kuko bamaze kubona yuko igihugu cyamaze kubava mu maboko batagifite ubutegetsi kuko igihe cyabo Uwiteka yari yarabageneye cyararangiye akari gasigaye ni nyongera none nayo yarangiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Bazahungira mu majyepfo Uwiteka azabasangayo,nibahungira amajyaruguru naho azabasangayo,nibajya IKUSI,naho azabasangayo,nibajya IKASKAZIN,naho azabasangayo.Uwiteka azabatoteza kurusha uko batoteje abantu be,baziheba kandi bazicuza mu mitima yabo yuko ibyo bakoze bitari bikwiye kandi nubwo bazicuza ntabwo bazemera icyaha cyabo nugukiranirwa kwabo niko Uwiteka avuga.

Dore Abega babigishije imico mibi,babigishije gukiranirwa no gusenga imana zabanyamahanga,maze basuzugura Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.None bamaze kubona iherezo ryabo,dore ntabwo bagisinzira kubera guhagarika umutima waho bazahungira,bari bizeye yuko bazahungira mu bapfilisitia none naho ntabwo bagicana uwaka niyompamvu intambara izaba mbi cyane kurushaho gusa nibabona baremerewe bazapfa kuhahungira kuko nta kundi bazabigenza ariko se hazagerayo bangahe?Niko Uwiteka abaza!

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amaraso ararira kubutaka,kandi akomeje kurira atabaza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ngo ace imanza zitabera,kugirango nayo ahabwe ubutabera kuko yamennye mu buryo budakwiriye igihe cyayo cyo kumeneka kitari cyagera niko Uwiteka avuga.Itangiriro 4:9-10

Njyanwa mu iyerekwa mbona turi muri gakondo igihugu cyarabonye ihumure,nerekwa abanyamadini batandukanye batangira gucuruza ijambo ry’imana kandi buri dini ryiyita ryiza kurusha ayandi yose.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara namara gukurwa ku ngoma,hazaza amadini nutudini kandi bose bazaba bazanywe nugucuruza ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana.Ariko icyiza Uwiteka nawe icyo azaba ahari kugirango ayo madini ayacire imanza zitabera kugirango acirweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo ariyo Mana nkorera uko niko Uwiteka avuga.

Dore benshi muribo bazaza ku kuriraka ngo ujye kubwiriza mu madini yabo,aliko ntuzajyeyo kuko bazaba bashaka kwitirirwa izina ryawe.Ikindi bazaba bashaka yuko abakiliya babo batazaza mu nzu yubutabera Uwiteka azaba yaraguhaye ngo ucire imanza ubwoko bwe,kuko bafite ubwoba yuko mutazashobora kubana muri gakondo kandi ushinzwe kubacira urubanza kuko Uhoraho yakugize umucanza wabari mu isi yose cyane cyane abo muri gakondo ya bakiranutsi.

Kubera iyo mpamvu bazakora ibishoboka byose ngo bashake uburyo baguhumanya kugirango utangire uce imanza zibera bityo babone impamvu yogusebya ubutabera bw’Uwiteka Imana Nyiringabo ukorera uko niko Uwiteka akuburiye kandi niko avuga.Uramenye nibakurarika ntuzageyo kuko atari Uwiteka uzaba agutumyeyo abazashaka gucirwa imanza bazajye bagusanga aho uzaba uri kuko icicaro cy’ubutabera kizashyirwa ahitwa I RAMA aho bazajye ariho bazajya bagusanga maze ubacire imanza zabo zitabera basubire iwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi amaze igihe aguhigira hasi no hejuru,ariko ntutinye cyangwa ngo uhagarike umutima kuko iyakurinze mu bapfilisitia ninayo yakomeje ku kulindira mu gihugu cy’ibabylon kugeza magingo aya.Dore uhoraho akomeje kuguhisha mu mababa ye,kuko yavuze ngo uzaba mubwihisho bw’Uwiteka,azaba mubwihisho bwisumba byse!

Nuko rero Uwiteka yagambiliye kulinda ubugingo bwawe kuzageza umwanzi wabakiranutsi (Umwakagara) akuwe ku ngoma kugirango bizamenyekane yuko wahanganye numwanzi wabakiranutsi ukamunesha mu izina ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe(AINESHA)niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini imitima yabo yagiye mu mitwe barimo gusenga amasengesho yimfabusa adashobora gusubizwa,bavuze yuko ngo bazasenga Imana bagahagarika ubuhanuzi bw’Uhoraho Uwiteka Imana bwahanuwe n’Umuhanuzi AINESHA Majeshi Leon.

None bamaze kubona amakuru avuga yuko ngo intambara igiye gutangira,imitima yabakutse ntawugisinzira,basigaye birirwa mutunama bashakisha igisubizo bakakibura none byabayobeye bamwe baratekereza guhunaga mbere yuko intambara itangira bagatinya ko bazafatirwa kumipaka babazwa aho bagiye.Batekereza gutegereza intambara nabyo bikaba ikindi kibazo none baheze hagati nkururimi babuze intama nibyuma uko niko Uwiteka avuga.

Dore biringiye Umwakagara bavuga yuko ngo yashyizweho n’Uhoraho Uwiteka Imana,ndetse bararengera bamwita umugaragu w’Uwiteka(Moses)banga kwemera yuko atagiyeho mubushake bw’umwanzi,ahubwo bakirirwa bavuga ko ngo yagiyeho mubushake bw’Imana none Imana irivuguruza uwo yasize amavuta ikamushyira ku ngoma,ninayo igaruka ikamukuraho?Niko Uwiteka abaza!Nuko rero muhame hamwe mwumve icyanga cyibyo mwakoreye kandi munategereze kuzacirwa imanza zanyuma zo mu Ijuru kubera gukiranirwa kwanyu.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments