Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village URUGWIRO, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Umwakagara.Hagiye gukurikiraho kubaca ibihanga ngo ni uko bashyigikiye ubwami bw’uRwanda.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 03 Mata 2019 n’iyo ku itariki ya 26 Mata 2019.
2. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe:
Inyungu z’u Rwanda mu kuba umunyamuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza bihuriye ku kubungabunga inyanja;
Uburyo bwo guhuza ibikorwa byo gushyiraho no kwemeza ibishushanyombonera ku mikoreshereze y’ubutaka;
Raporo y’ibanze ya Leta y’u Rwanda ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano Nyafurika kuri Demokarasi, Amatora n’Imiyoborere.
Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda na Leta ya Repubulika ya Singapuru yerekeye guteza imbere no kurinda ishoramari; Imishinga y’amategeko yemera kwemeza burundu amasezerano ajyanye no gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ibihugu 32: Bahamas, Angola, Burkina Faso, Cap Vert, u Bushinwa, Comores, Djibouti, Benin, Guinée équatoriale, Gambia, Ghana, u Bugereki, Iceland, u Buhinde,
U Butaliyani, Israel, Mali, Maroc, Mozambique, Niger, Nigeria, Qatar, São Tomé et Príncipe, Arabie Saoudite, Seychelles, Sierra Leone, Singapore, Espagne, Sri Lanka, u Busuwisi, Togo na Zambia.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka ya Perezida akurikira:
Kuva ku tariki ya 18 kugeza ku ya 26 Kamena 2019 mu Rwanda hazabera imurikagurisha ry’ubuhinzi ku rwego rw’Igihugu ku nshuro ya 14, rikazabera kuri Mulindi mu Karere ka Gasabo;
Kuva tariki 17 kugeza ku ya 21 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ya World Jersey Cattle Bureau and Tour 2019 muri Kigali Serena Hotel;
Ku itariki ya 25 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama ya kane y’ihuriro rya Malabo Montpellier Forum.
Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibijyanye n’Inama mpuzamahanga ku kamaro k’imicungire myiza y’imanza ziri mu nkiko hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kunoza imikorere myiza y’Ubutabera n’iterambere ry’Igihugu. Iyi nama izabera muri Hoteli Lemigo guhera tariki 11 kugeza ku ya 13 Kamena 2019.
Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato muri Hoteli Marriot. Muri iyo nama hazanatangizwa gahunda y’ubukangurambaga y’imyaka ibiri ku mikurire y’abana bato ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umwana wanjye, Ishema ryanjye”.
Ku itariki ya 20 Kamena 2019, u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika. Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba.
Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ikoreshwa ry’Ibiyobyabwenge bizabera mu Karere ka Burera ku itariki ya 12 Kamena 2019 bisorezwe mu Karere ka Nyagatare ku itariki ya 26 Kamena 2019. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Twubake u Rwanda Ruzira Ibiyobyabwenge”.
Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko:
Ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali hazabera ku nshuro ya 15 isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro;
Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, hateganijwe imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu turere twa Huye, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali;
Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro ryatangiye ku itariki ya 4 Kamena 2019, imikino ya nyuma ikaba iteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2019;
East Africa Promoters (EAP) ifatanyije na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) barimo gutegura iserukiramuco ryitwa Iwacu Muzika ku nshuro ya mbere muri 2019. Iri serukiramuco ngarukamwaka rizabera mu Ntara 4 zigize Igihugu cyacu no mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje inama y’Abaminisitiri ko imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup izaba ku itariki ya 9 Kamena 2019 mu Turere twa Huye na Gisagara;
Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri