HomeJusticeIbihora bigushyikira byaguteza kwayura kuko ubonye uwundi abikoze?

Ibihora bigushyikira byaguteza kwayura kuko ubonye uwundi abikoze?

Abashakashatsi barihweje uko bitugendekera mu bwonko bwacu kugirango twandukirwe no kwayura iyo tubonye uwundi muntu yayura.Umurwi w’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Nottingham, basanze bibera mu gice cy’ubwonko gikoresha umubiri ibikorwa bitandukanye ku bushake bwacu.

Icyo gice bita ‘cortex moteur’ nicyo kandi gifatirwamo n’indwara bita ‘syndrone de la tourette’, indwara cangwa kamere gatuma umuntu kunyiganyiza igice cy’umubiri cyangwa gusohora ijwi ariko atabyifuza cyangwa ngo ashobore kubihagarika.

Rero abashakashatsi bavuga ko bariho bariga nimba gutahura impamvu gufatwa nuburwayi butera kwiyahura bishobora kubafasha gutahura igitera syndrome de la tourette.

Kwayura ni ibisanzwe ko abantu babyanduranya nk’uko bashobora kwanduzanya kuvuga kimwe cangwa utundi tumenyetso two ku mubiri bakora batarinze kubyitegura nko kuvuna urugohe.Ushobora no kuba uriho urayura kubera usomye ino nkuru, kuko birandura.

Mu cirwa cyabo cyatangajwe mu kinyamakuru “Current Biology”, abashakashatsi bafashe abantu 36, beretswe abandi bantu bariho barayura, igice cyabo bababwira ko ari ibisanzwe kwayura, abandi bababwira ko bogerageza kubirwanya Abashakashatsi bashobora gukabura ubwenge bakoresheje ibyuma

Kwayura kuri buri wese, basanze bituruka ku bushobozi bw’ubwonko bwo kwirinda.Bakoresheje kandi ibyuma bishobora kugabanya ubushobozi bwo kwihangana.

Georgina Jackson, umwigisha w’umuhanga mu buryo bwo kwihweza isano riri hagati y’ubwenge, ni uko ubwonko bukora hamwe n’inyifato y’umuntu n’uko umubiri wiwe ukora, ” neuropsychologie cognitive”, yakoze kuri ubu bushakashatsi, avuga ko ibyo batoye bishobora gufasha muri byinshi.

Avuga ko nko kuri iyo ngorane ya syndrome de la tourette, ishobora kugabanywa ku muntu mu gihe bishobotse gucuresha ubukanguke bw’ako gace ko mu bwonko gatuma akora cyangwa avuga ibyo adashaka.

Mu bisanzwe ngo bariho barondera uburyo butari ubwo gukoresha imiti, ahubwo bagategeka ubwonko bakoresheje ibyuma bituruka hanze y’umubiri, bigabanya mu bwonko iyo kamere yo gutuma umubiri ukora ibyo utatumwe.

Yavuze ko impamvu abantu bandukizanya kwayura zizwi ko bike cyane, ngo hari abibaza ko byoba bituruka kuri kamere yo gushaka kwifatanya n’ubikoze kubera kumwumvira imbabazi, ariko abandi bakibaza ko bitiruka ku zindi mvo.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments