Home News Bagiye gusubira muri DR Congo,urugamba ntibazarutsinda ahubwo gutorongera mu mashyamba niryo rizaba...

Bagiye gusubira muri DR Congo,urugamba ntibazarutsinda ahubwo gutorongera mu mashyamba niryo rizaba iherezo ryabo!

0

June 21, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona inama nkuru ya bagore (abarozi) yabereye ikuzimu iyo nama ikaba yariyo kugambanira umurimo w’Imana w’Ubuhanuzi ukorwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon,Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe,Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ariko cyane cyane kuko abo bandi batazwi batigeze bishyira ahagaragara ngo bamenyekane banzura basaba yuko babanza guca igihanga Umuhanuzi maze abo bandi bakazaba bamnyekana hanyuma yuko Umuhanuzi amaze kwicwa!

Uburyo bwo kwica Umuhanuzi nerekwa bemeza yuko bagiye guteza umwuka w’impanuka (Accident) maze basaba umudayimoni ushinzwe gukoresha accident ko bazavunagura murukenyerero kugirango atazongera kubasha kugenda cyangwa ngo atirimuke ava aho ari icyo gihe tuzaba tumurangije maze ivogonyo rye ryo guhanura rya buri kanya burisaha buri sogonda ryaturambiye!

Ubwo nitumara kurangiza uwo mulimo tuzakurikizaho Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe kuko twakoresheje umuntu wacu wigize umuntu w’Imana ngo amutunekere (Magigiri) maze amubaza abo bantu ajya avuga bitwa umukuru w’ibyasezeranijwe n’Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe maze amubwira abari bo none twarabamenye ubu nta kibazo tugifite kuko twamaze kumenya uko bakora buri wese tukaba tuzi umulimo we akora ariko Umuhanuzi cyane cyane kuko ari we ushinzwe gutanganza ubuhanuzi reka tube ari bo duheraho.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uribuka umuntu wigize umukiristu akakwandikira amagambo meza cyane yisobanura uwo ari we, maze akakubaza amazina ya bantu ukunze gukoresha mu nyandiko z’Ubuhanuzi? Nanjye ndasubiza nti,ndabyibuka!

Ati uwo yari magigiri kuko yanakwemereye kohereza amadollar [10] uramwemerera yashaka kumenya andi mazina ya bantu mwaba mukorana maze nawe uramurindagiza kuko wari wamaze kumenya ikimugenza umuhindura rubwebwe nawe ahinduka imbwebwe agenda azi neza ko yakurangije ku kugigira maze atanga raporo ayiha inkozi zibibi iyo nama bakoze rero ikaba ishingiye kuri izo infos wabahaye maze babifata nkaho ari ukuri niho bahereye bakoresha inama yo ku kugirira nabi ariko uhumure Uhoraho akubereye maso ntabwo imigambi y’incakura n’inkozi zikibi izigera ituganywa ngo igere ku ntego yabo uko niko Uhoraho avuga.

Nuko rero mwana w’umuntu urabe maso cyane kuko bagiye kohereza uwo mwuka w’impanuka ngo bakenyure ubugingo bwawe,ariko ibyo byose bakora barasa nabashinga umuhunda kukirenge kuko birebera mu ndororwemo mukanya gato bakaba bibagiwe uko basaga uko niko nimigambi yabo iburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uhoraho avuga.

Ikindi kibabaje cyane bamaze kujomera babona umugisha Uwiteka yohereje ngo ukomeze kandi utunganye imilimo itaratungana kugirango uyirangize kuko bamaze kubona yuko wongereye izindi nshingano z’umulimo w’Uwiteka Imana yawe ukorera kugirango bayiburizemo kuko ubuhanuzi ubwa bwo bumaze kubangiriza imigambi yabo yose nta cyo bashobora gukora ngo bakigereho niko Uwiteka avuga.

Intambara ya nyuma ya Congo.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara agiye gusubira kurwanira muri Congo kuko hagiye kubayo intambara ikomeye kandi iyo ntambara ikazaba ar’inyuma.Kuko ingabo za RDF zirushye cyane kandi zikaba zirushye kurwana intambara zitagira impamvu ahubwo zikaba izo kwiba no gusahura igihugu cya Congo cy’abaturanyi kandi ari cyo bapfuye n’uRwanda.Dore bazagenda kuko babuze uko bagira,ariko nibamara kugerayo bazanga kurwana kandi nibanarwana bazaneshwa kuko ukuboko k’Uhoraho kwari hejuru yabo kwamaze kubavaho uko niko Uwiteka avuga.Dore bamwe bazagoterwa ahantu hakure cyabe kuko batazamenya inzira ibagarura muri gakondo yabo,bazashirirayo nyamara umwakagara azaba yigaramiye murugo iwe iyo ikazaba ariyo ntambara ya nyuma izakuraho umwakagara uko niko Uhoraho avuga azahera burundu nka hene zagiye umuti wa mpezayo niko Uwiteka avuga.

Abafasha babo bazahura nakaga gakomeye ntacyo umwakagara azabamarira ahubwo bazirukanwa mu macumbi yabo bazabura Epfo na ruguru kuko igihe cyabo cyo kwinjira mu butayu kizaba kigeze kugirango nabo bamenye yuko Uwiteka ashobora byose kuko iryo jambo ryavuzwe n’umukuru w’igihugu ariwe umwakagara buri muturage utuye kiriya gihugu rizamugiraho ingaruka kugirango bamenye yuko noneho Uhoraho ashobora byose mu isi ya bazima uko niko Uhoraho yabitegetse!

Umuhanuzi mukuru ahabwa Radio yo kuzajya itangaza amakuru yo mu Ijuru.

Nongera kwerekwa Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe yongera guhabwa isezerano ryo gufungura Radio STATION maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe yitegurire guhabwa umugisha n’Uhoraho kuko ibyo Uhoraho yavuze no kubisohoza azabishoza kugirango ibyavugiwe mukana k’Umuhanuzi bisohore niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona abantu bamuzi bose batangajwe nuko afunguye radio nyamara akigenda na maguru ataragra imodoka (kwicisha bugufi) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,kubera uko kwicisha bugufi nicyo cyatumye ngambirira kumugirira neza kuko yabaye umwizerwa agendana n’Uhoraho ibihe bye byose yagendanye nawe mu gihugu cy’ubutayu bugufiya uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ko namara guhabwa umugisha azatangira kubona bene wabo batari bamuzi nawe atarazi ariko kuko azaba amaze gushyirwa hejuru abo baziranye bazifuza kwitwa kuba bene wabo cyangwa bafite icyo bapfana ndetse bazaza bisobanure cyane kuko bafitanye ibisanira bya hafi cyangwa byakure kugirango babone uburyo bamukuraho umugisha uko niko Uhoraho avuga.

Abasaza [2] b’Abanyamurenge murusengero rw’inkozi z’ibibi, bubaha Uwiteka Imana

Nkomeza kugirirwa Ubuntu n’Uhoraho nerekwa urusengero rw’abaCongoman biyita abanyamurenge bakaba bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi,urwo rusengero rwalimo abasaza [2] b’Abakiranutsi bubaha Uwiteka Imana bahora basaba Imana ngo yigaragaze kuko muri urwo rusengero halimo inkozi z’ibibi nyinshi uhereye kubagore bakuru kugeza kudukobwa dutoya bakora umwuga wo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho.

Mbona hamanutse imbaraga z’umwuka wera maze zisenyagura za mbaraga zabo barozi mbona bose barahunze kandi bahunga bamaze gushyirwa ikimeyetso na mwuka wera bari bahengamye uruhande rumwe rwumusaya ndetse igice kimwe gihengamye kubera banze kumva imiburo y’Uwiteka ahubwo bagakomeza inzira zabo zo gukiranirwa!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu minsi iri mbere Uwiteka agiye gukora icyintu kidasanzwe ubwo alimo gutegura inzira z’ububyutse azamanura imbaraga zidasanzwe kandi zikomeye z’umwuka wera kugirango akoze isoni abagore (b’Abanyamurenge kazi) bihaye gukora umwuga wo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho murusengero.Kandi ibyo babikora badatinya Imana kuko batabona imbaraga z’Imana murusengero none bahagize ahantu ho gukorera ibibi gusa.Niyompamvu Uwiteka agiye kubakoza isoni akabashyira ku karubanda kugirango bamenyekane yuko arabarozi kazi bagomeye Uwiteka Imana ndetse bakagerekaho no kumusuzugura bakamusanga no mu ngoro ye yitirirwa izina rye bakaba ariho bakorera imilimo yabo yo gukiranirwa bahumanya ubwoko bw’Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar