Home News Apôtre Dr. Paul Gitwaza Intumwa ya Satani atangiye kujijisha abatuye isi!?

Apôtre Dr. Paul Gitwaza Intumwa ya Satani atangiye kujijisha abatuye isi!?

0

Nyuma yuko Intumwa ya SATANI Intumwa  Dr  Paul Gitwaza   agaragaza ko muri iyi minsi abantu benshi biyita abakomeye  n’abahanga bahanitse bakoresha  imyuka  ya sekibi ndetse n’ibikorwa byose bikorwa   birimo imyuka,  agasanga abasenga Data mu Mwuka no  mu kuri ari bo batazagushwa n’iyi minsi mibi.Ariko se,ikibazo umuntu yakwibaza,ninde umurusha gukorana n’imyuka mibi?Yasezeye umugore amubwira ako agiye muri America,umugore agarutse amusanga yiryamiye mu isanduka yabaga mu cyumba yari yaramubujije kuzakigeramo kandi ari madame we bashakanye!!!

Abakorana nimyuka mibi,iyo bamaze kumenyekana,bashakisha uburyo bwose bwo kujijisha abantu,kugirango bashakishe uburyo bakwigarurira imitima ya benshi ngo barebe ko bagera kumigambi yabo.Niba arabakomeye nawe arakomeye,niba arabize,nawe afite doctorate,niba arabanyabwenge,avuga ko,abufite,ariko kubaha Uhoraho niko kumenya ubwenge.Ubwose arabeshye bande?Azabeshye abashinwa batazi ikinyarwanda.Nibigaragara yuko ba Paul bombi bishoboka yuko batazasigana kuko burya ibisa bisabirana nta cyo bipfana.

Apôtre Gitwaza  avuga ko mu bihe bitandukanye mu mateka y’isi,  abantu bakoresheje ubwenge bwabo  kugira ngo babeho. Avuga ko ubwenge bwabo bwatumye bubaka  umunara w’i Babeli, babasha gushyiraho  guverinoma ya mbere, bubabashisha gushyiraho imbibi, bacukura  amabuye batangira kuyabaza bakuramo amasuka, imihoro n’ibindi bikoresho bibafasha mu mirimo yabo ya buri munsi. Iyo mirimo irimo korora, guhinga, gushaka inyama n’ibindi byabafashaga  kubaho.

Apotre Gitwaza agaragaza ko no mu minsi ya none Isi  igenda yegerana  kubera ubwenge bugenda bugwira. Abantu bashaka  kureba indi migabane, abantu babayeho mu gihe bashaka kubona ibimenyetso, ubuhamya, kubona ibifatika kugira ngo bemere.  Ariko ngo  igihe kirageze ngo abasenga mu Mwuka ari bo basobanukirwa n’iyi minsi iruhije.

Agira ati : ” Muri iyi minsi ya none ubwenge buriyongera,  abantu bashaka kuvumbura, imyuka yabaye myinshi kandi yangiza. Ni igihe gikwiye ngo tugire amaso y’Umwuka kugira ngo tutanduzwa n’ iyo  myuka yangiza.”.

Yifashishije amagambo ari mu butumwa bwiza bwa Yohana igice cya 4 : 23-24 agira ati : “ Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga. Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”Ariko se mu byukuri yaba yarigeze asenga mu mwuka no mukuri kuva yabaho,cyangwa yishakiraga kwitwa ukomeye yitwaje izina ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Akomeza avuga ko  abahanga n’abakomeye  muri iyi minsi bose ari  abarozi bo ku rwego rwo hejuru. Abakomeye b’abanyabwenge bagendera mu myuka y’isi, n’abategetsi  basigaye  bagira aho baraguza, barangije kwemera ko  imbaraga zabo zidahagije bakajya gushaka indi myuka ibafasha.

Akomeza avuga ko  indirimbo zo muri ibi bihe zuzuyemo imyuka , filimi zirimo abadayimoni, ibitabo abana biga, abanyabuhanga n’abategetsi  bakomeye basigaye bakorana n’imyuka mibi, abana biki gihe na bo  bashaka kubaho mu myuka.

Apôtre Gitwaza  akomeza avuga ko  uzakomera  muri iyi  ari umunyamwuka w’Imana, ko  abana b’Imana ari bo  bateguriwe kuba mu Mwuka. Akomeza avuga ko kera abatarize ari bo barogaga ko ariko muri iyi minsi abajijutse ari bo baroga ku rwego rwo hejuru ko iyo urebye nabi bakwinjizamo iyo myuka yabo. Ngo kubera ko Satani azi kureba neza  calendar (ingengabihe)  y’ijuru  ni  igihe cyo gusenga cyane ngo tubashe kumuvumbura.

Agira ati : ”Muri iyi minsi abahanga n’abategetsi bemera ko hari imyuka ibarusha imbaraga bigatuma bayishakisha. Abajijutse basigaye ari abarozi .          Dusabwa rero kubaho mu mwuka kugira ngo dutahure iyo myuka itubuza gusabana n’Imana.

abantu gusenga no  kujya mu mwuka w’Imana  kuko ariho izabishimira

Avuga ko impamvu tutabona Imana cyangwa  imizimu ari uko tutambaye umubiri  w’Umwuka w’Imana. Ngo iyo usengera Imana mu mubiri  ntacyo yakugezaho, ko ahubwo abayisengera mu Mwuka ibiyereka kandi bakabasha gusabana na yo.

Apôtre Dr Gitwaza avuga ko agahinda, urugo, akazi, n’ibindi bibazo bituma tutagera aho Imana ishaka . Agasanga   dukwiye kwibagirwa ibyo byose kugira ngo tubashe gushyikirana na yo.Ariko ibi avuga ntaho bihuriye n’ukuli,kuko abubaha Imana,ntibazabura guhabwa umugisha n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar