Amakuru aturuka I Kigali mu murwa mukuru w’urwagasabo,aravuga yuko,Umwakagara akomeje gutamba ibitambo byabanyarwanda b’abacuruzi,ariko noneho by’umwihariko akaba yatanze igitambo Me Nzabamwita TONNY,niba bamujijije kuba yunganiraga abazira akarengane,ntawamenya.Ariko biravugwa ko,Me Tonny Nzamwita, ngo yaba ari umwe mu bantu batumiye Umuhanzi KOFFI Olmide icyo gikorwa rero ngo akaba atarigeze ashaka ko,FPR,ikigiramo uruhare,kuko abantu bagombaga kwinjira muri ibyo birori byo kwizihiza kurangira kumwaka wa 2016,ngo FPR yashakaga ko abahamo icya cumi,nawe arabyanga maze baramwihorera bamwereka yuko igihugu bagifashe kungufu zabo nibwo bamuretse amaze gutegura no gutunganya igikorwa nyirizina bahita bamuca igihanga.
Gusa ikizwi ni uko byanze bikunze Umwakagara aba agomba gutanga igitambo kijyanye n’umwaka uwo aba agiye gutangira,kugirango imandwa ze,zigubwe neza.Ashobora kuba buriya bafite ibyo bitwaje kugirango bamugire igitambo,buriya uraza kumva Umwakagara aza kwivuga kandi anezerewe cyane kuko yabonye ibyo agaburira imandwa ze!!!
Kuba Umwakagara asigaye ashyira mu bikorwa ibyo yavugiye inyabihu mu mwaka wa 2014, ko azajya abarasa kumanywa yihangu,alimo kwitwara neza,kuko yabivuze abantu bose bumva,ntabwo yabivugiye munsi ya mazi.Kubica rero ninshingano ze,nk’umudayimoni,igihe cyose udashaka kumenya inkomoko y’umukuru w’igihugu byanze bikunze,ntibizabura kugira ingaruka kubanyarwanda basa naho bafungiwe muri gereza.
Nawe ngo,minstiri ntashobora kujya imahanga adasabye uruhushya,noneho byahumiye kumirari,abambura PassPort,ubu ntawemerewe kujya hanze kuko azi neza yuko igihe cye cyo gukurwa ku ngoma cyegereje arashaka gusiga abisasiye nk’uko yabyivugiye yuko igihugu azagisiga uko yagisanze usibye ko yagisanze heza ahubwo ashobora kuzagisiga inyuma yuko yagisanze ukubye inshuro zirindwi.
Ntabwo bitangaje ndetse nta nubwo bikibabaje kumva Police y’uRwanda ubusanzwe shinzwe kulinda abaturage nibyabo,ivuga ko,ngo bamuhagaritse akanga guhagarara bityo bahita baramurasa isasu ryo mu mutwe yitaba Imana.Abanyarwanda bafite ubujiji wowe wabona umuntu wabaye umuyobozi w’ingabo (Nyamwasa) ahunga Umwakagara ukagirango nibikino!?
Umujyi kuba usa neza nta nzu ugiramo,cyangwa niyo ufite usorera nta butaka ukigira(Gakondo) byose bikaba mu maboko ya leta,mutekereza iki?Azajya agenda abica uruhongohongo kuzageza abarangije.Azajya kuvaho wa mugani we,hasigaye ingerere.Twebwe se ntabwo twari dufite ububasha nuburenganzira ku gihugu cyacu?umuserebanya barawubwiye bati,inzu irimo irashya hunga,urasubiza uti,niko bihora iyi nzu basanzwe bayitekeramo nta kibazo gihari urinda ukongoka urimbuka gutyo!!!
None abanyarwanda nabo niko bameze bagiye kurimbuka bazira ifieli ngo bari mu gihugu cyiza kitubahiriza amategeko.Kagame niwe Police,niwe Gitifu,niwe umukuru wa Karere,niwe umukuru w’intara,niwe umucamanza mukuru,niwe musirikare PTE,niwe General,mbese yabaye nk’Imana niwe byose inganda zose nize,banki nkuru BNR niye,imishinga yose niwe,ubwo se ubutunzi bwabuzwa niki kugwa?
Igihugu bagisanze gihagaze neza nubwo cyali kivuye mu ntambara,idollar rimwe ryavunjaga 270,yamanyarwanda.None mu myaka [22] idollar rigeze ku gihumbi.Ibishanga byose nibye,inka zose nize,inkoko zose nize,amajyi yazo yose naye,ihene zose nize,ubwo se koko niba ni nyagasambu rirema,niki gituma murimbuka?Muzaba injiji kuzagez ryali?Mwebwe murakinisha umudayimoni waraguwe mu w’1730 mbere ho y’imyaka 220 atarabaho!??Uwiyishe ntaririrwa nizere ko tutazabibuka usinzira areba ikirago aba yigiza nkana,kandi umugore wicaye nabi,ababaza imbere ye.
Ubwo niba igiti kibisi bakigize gutya,bizagenda gute nibagera ku cyumye!? Niba umucyo ubalimo ar’umwijima,ubwo uwo mwijima ungana iki? Math 6:22-23, ese burya mwaba abapfapfa mutyo!Niba abatazi Imana babasha kumenya ko imvura igiye kugwa,naho mwebwe mukaba mudashobora kumenya aho ibihe bigeze,murumva muzakizwa niki umujinya w’Uwiteka ugiye gutera?
Ikigaragara ni uko Umwakagara afite “STRESS” kubera ikibazo cy’umugogo w’Umwami w’uRwanda,kuko dusigaje amasaha macye atarenze [72] kugirango habe hamenyekanye umwanzuro w’urukiko rw’America,kugirango bimenyekane aho azaatabarizwa.Umwakagara rero yamaze kumenya uko gahunda ziteye zose,kandi ibyo akora byose bimeze nk’igihe Umwami “FRAWO” ubwo yakurikiranaga ubwoko bw’Israel,maze amagare ye,namafarashi bye,bikagenda bitsikira bigwa mubihanamanga amagare imitene igacika kugeza ubwoko bw’Israel bwmabutse.Kuba Umwakagara akomeje gukurikirana ubwoko bw’Uhoraho ntabwo bozadutangaza ubwo inyanja izabahindukirana ikabarenzaho amazi bakarimbukira mu Nyanja itukura.
Umwakagara akwiriye guhabwa igikombe kigihembo (AWARD) cy’abakuru b’ibihugu bishe abantu benshi cyane mu isi.Nuko igihe cye cyamaze kurangira ikinyamakuru inyangeNews cyari kuzamuha igikombe kuko akomeje kwica abanyarwanda banze kumvira Imana.Ubusanzwe Umwakagara akorera Imana muri negative,akaba azabihanirwa,nk’ukozi wabigize umwuga.
Ijoro ryakeye ku wa 31 ukuboza nibwo Karenzi Benjamin,nawe yarasiwe imbere y’inyubako ya KCC,akaba ari umukozi wa MTN,ariko se we kuki barashe imodoka,kuki batarashe mu mutwe?Ubwo uraza kwiha igisubizo bijyanye nisesengeura ryawe gusa Umwakagara afite ubwoba bukomeye cyane ko,muli iyi minsi ashobora gucibwa igihanga.Ariko nihahandi he,igihe nikigera ntabwo isaha numunota bizarenga,uko bitarenga kubandi,ninako bitazarenga no kuri we.
Gusa amakuru avuga ko ibi bitabayeho,ahubwo ari agafilme barimo gukina kugirango berekane yuko ar’icyiza rusange ariko usibye ko,ari nako bigye kumera.Ibyo bifuza nibahumure biraza gushyirwa mu bikorwa.Erega usibye kwihutisha umuntu kujya ikuzimu,burya amaherezo ni mu nzu!Ibyo bifuriza abandi,ninabyo nabo biigiye kubabaho kuko ubamba isi adakurura kandi ISI ikaba idasakaye.





