HomeInte'lAbahindiro,n’abakagara,America yababanye ntoya!!?

Abahindiro,n’abakagara,America yababanye ntoya!!?

Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu nkozi z’ikibi zahitanye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,aravuga yuko ngo,kuva aho umwunganizi mu byamategeko uburanira abahindiro bafatanije na leta y’Umwakagara,ngo yabwiye abo yunganira yuko urubanza bazarutsindwa ngo kuko amategeko agenga impunzi atemera yuko impunzi iguye imahanga itemerewe kujya gushyingurwa mu gihugu yahunzemo.

Amakuru avuga yuko,ngo bakimara kumenya yuko urubanza ruzabatsinda,ngo abahindiro bafatanije na Bega b’abakagara bashinzwe kugambanira ubwami bw’urwanda,no kubusenya,ngo bahise bihimbira ubwami bwabo aho bavuga yuko ngo,Umwami Ndahindurwa azasimburwa n’umwana wa MBUMBUZA Marie Claire akaba Umwami.

Ibyifuzo biragwira,ariko kandi ngo nubwo bakora gutyo,bakaba barimo gukwirakwiza ibihuha,ngo batangiye gusaba imisanzu bavuga ko ngo bashaka kuzimika Umwami uzasimbura Ndahindurwa.

Igiteye urujijo ni uburyo bitwaza izina ry’Umuhanuzi Majeshi Leon,bavuga ko ngo bamushyize mu nteko izasimbura Umwami Ndahindurwa,kandi rwose naho byaba ar’ukuli ibyo baba bavuga,usibye ko nyine barota kumanywa yihangu,kuko nabyo bibaho rwose ntabwo Majesh Leon Umuhanuzi w’Uwiteka ashobora kwicarana na bahindiro bagambaniye Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

Kuko icyo akeneye s’ukuba mu nteko,kuko asanzwe abarizwa mu nteko yo mu Ijuru.Ntabwo rero bishoboka yuko byashoboka naho byaba ibyo bavuga bifite aho byaba bihuriye nukuri.Rwose sinshobora kwicarana na bacanyi barimo MBUMBUZA, Gakwaya Jean Marie, Mukashema Esperance, nabandi benshi twagiye tubagezaho amazina yabo mushobora kuyasanga kuri za articles twabagejejeho mu mwaka ushize wa 2016.

Gusa ngo,icyihishe inyuma yuwo mugambi wo kwaka inkunga bitwaje ubwami bw’uRwanda,ngo barashaka kumenya abashyigikiye ubwami bw’uRwanda kugirango babone uko bategura umugambi wo kubaca ibihanga.Ubwo rero uzatanga inkunga yo gushyigikira ubwami bw’uRwanda atayinyujije kuri Chancellor Benzinge Boniface kuko ari we muvugizi w’ubwami bw’urwanda,akaba anabuhagarariye niwe ufite munshingano ze gahunda zose z’ubwami bw’uRwanda bivuze ngo undi muntu wese wakwaka inkunga yaba ashaka kwiba akoresheje cyangwa yitwaje izina ry’ubwami bw’uRwanda hamwe nizina ry’Umuhanuzi Majeshi Leon.

Rwose jyewe ntaho mpuriye nabicanyi,nabagambanyi,kuvuga ko bemera ubuhanuzi bwanjye,ndarengana jyewe ntabuhanuzi ngira,kuko Uhoraho niwe wampaye umulimo wo kwandika ibyo yifuza kugeza ku bwoko bwe.Naho jyewe ndarengana sijyewe utegura ubuhanuzi butegurwa n’Uhoraho gusa jyewe icyo nkora ni umulimo wo kwandika kuko ari wo mulimo nahawe naho kunyemera cyangwa kutanyemera birashoboka yuko nta cyo byabamarira mboneyeho no kubasaba kureka gukomeza kwitwaza izina ryanjye kuko muri mwese ntawe nigize ntuma kuko mfite itangaza makuru iyo hari icyo nshaka kuvuga ngishyira ahagaragara.

Simbujije ko mwimika umuhungu wa MBUMBUZA,rwose nababwira iki,mushyireho umwete,kuko ntaho mpuriye nawe,yaguze izina ryo kwitirirwa kuba umwana wa Rwigemera jyewe sinabigura kandi sinabyifuza kuko nemera uwo ndiwe.Kunyitwaza rero ndabiyamye izina ryanye murishyire hasi,kandi abanyarwanda sinjiji ngo murababeshya kuko ibyo mwavuga byose bihita bimenyekana.Ese ubundi mwabanje mukarangiza urwo muri ho!Nimubanze murangize urubanza hanyuma mubone gukora ibyo murimo kubeshya ko mukora.Mwahize Chancellor mushaka kumuca igihanga Uwiteka akinga ukuboko,muhiga Umuhanuzi we mumaze imyaka [8] mushakira hasi hejuru kutamubura ariko byaranze,none  muhinduye amayeri ngo murikumwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon.Kuva ryali?Ariko abega nta soni mugira!!!

Mwabonye mubeshya Ndahindurwa,mugirango nanjye niko muzangenza cyangwa Benzinge?Chancellor yubaha Imana Uwiteka Nyiringabo,kandi ntabwo agwira inda!Nta mwanya mugifite,ibyo mwakoze mutangiye kubona ingaruka zabyo,none mubuze intama nibyuma!nimuhagarare hamwe murebe ukuboko k’Uwiteka icyo kugiye kubakorera ariko amaraso mwayanyuyemo iki?Kuki mutagira inyota ya mazi,ahubwo mukagira inyota ya maraso?None se,nicyaka cy’amata kibarembeje?Hanyuma se gikizwa na maraso ya bana b’abantu?!

Chancellor yarabahunze yibereye mu Bwongereza mwali mu murembeje,maze abasigira ubutabera,none ngo muzajya kumva icyemezo cy’urukiko ngo kugirango mwimike umuhungu wa MBUMBUZA w’umuhutu Kazi,waguze kwitirirwa kuba umututsi-Kazi,hanyuma se kuki ataguze nuburebure ngo azamuke ho hato nibura apfe kureshya nabandi?!Yewe ubwenge buza ubujiji buhise!Ubwami bwabanyuze mu myanya y’intoki,kandi ibyo mwavuga byose,cyangwa na bantu muntuma ho bose mbere yuko bangeraho mba namenye ikibazanye nuko ndi mfura mbihorera bakibwira yuko ntamenye icyabazanye,ariko burya mujye mwiga uko nagiye ntahura za magigiri zose mwagiye mwohereza,hanyuma muzabona yuko mwibeshya.

Ubundi se ighe mwahereye musaba imsanzu ntabwo mwari mwayagwiza? Ariko ko nta muco mugira mwakwimitse Umwami wanyu,hanyuma gahunda zacu mukazihorera kuki mushaka kwivanga muri gahunda zacu,ko mufite igihugu tukaba tudashobora kukibambura bitewe nuko muturusha imbaraga mufite ingabo,mufite ubutunzi,niki mudushakaho mwaretse tukarindagira ko ari ko mwirirwa muvuga,ubwami bwacu mubushaka ho iki?Cyangwa ntabwo muzi kwimika ubwami bisaba ko muza kudusaba kubibagashamo.

Mufite umwiru mukuru Dr.TITO Rutaremara,mbese yananiwe kubimikira Umwami?Hanyuma se Umwakagara,ntabwo mu mwemera nk’Umwami wa Bega?Cyangwa nuko byananiranye ko aba Umwami wabanyarwanda!?Bibaye ari ibyo,mwaba mufite ikibazo gikomeye cyane n’ubwami ntabwo mwazabushobora kandi koko murabona yuko imyaka [22] mu maze ku ngoma,ko nta cyo murageraho usibye kwirirwa mwica abanyagihugu gusa nta kindi mu maze!Abari mu gihugu bari ku ngoyi,abari hanze nabo bari ku ngoyi ubwabo nibwose mwirirwa mubahiga,ariko mujye mumenya yuko ubamba isi,adakurura kandi ko,isi idasakaye buri wese anyagirwa ku giti cye.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments