HomeInte'lAmasengesho akorerwa mu biro bya leta y'Umwakagara mu gihe cya karuhuko,ahagaritse umutima...

Amasengesho akorerwa mu biro bya leta y’Umwakagara mu gihe cya karuhuko,ahagaritse umutima imandwa ze!

Leta y’u Rwanda yahagaritse ibikorwa by’amasengesho abakozi bayo bakoreraga ku kazi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2017, yashyize umukono ku ibaruwa igenewe abayobozi batandukanye mu butegetsi bwite bwa Leta, ibamenyesha ko hahagaritswe ibyo gukorera ibikorwa by’amasengesho mu kazi ka Leta, anasaba inzego zinyuranye gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ko bitemewe.

Ibaruwa Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yandikiye abaminisitiri bose n’abandi bagize Guverinoma, agaha kopi Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, agaragaza ko nyuma yo kubona ko hari abakozi bo mu nzego za Leta bakoresha amasaha y’akazi mu bikorwa by’amasengesho kandi bakabikorera mu nyubako zagenewe gukorerwamo akazi ka Leta, ibyo bikorwa bihagaritswe.

Muri iyi baruwa Minisitiri w’Intebe agira ati: “Nibukije ibikubiye mu Iteka rya Minisitiri No 02/MIFOTRA/15 ryo kuwa 09/06/2015 rigena amasaha y’akazi mu cyumweru mu butegetsi bwa Leta n’uburyo yubahirizwa, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 3 igika cya mbere n’icya kabiri, ahavugwa ko amasaha y’akazi y’Abakozi ba Leta ku munsi ari amasaha icyenda (9), akorwa buri munsi, kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu, guhera saa moya za mugitondo (7:00 am) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 pm), hagati harimo ikiruhuko cy’isaha imwe gitangira saa sita kikarangira saa saba.”

Nyuma yo kwibutsa abayobozi bandikiwe iyi baruwa icyo amategeko ateganya, yanabasobanuriye icyemezo cyafashwe kugirango ibikubiye muri ayo mategeko byubahirizwe. Aha yagize ati: “Ndabamenyesha ko ibikorwa byose by’amasengesho bitemewe ahantu hose hakorerwa akazi ka Leta. Mboneyeho kwibutsa abayobozi bose b’Inzego z’Imirimo ya Leta gukomeza kubahiriza Itegeko No 86/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange y’Abakozi ba Leta, cyane cyane ibikubiye mu ngingo ya 10 n’iya 11 zirebana n’indahiro n’imigenzo yayo, cyane cyane ku birebana n’Ibendera ry’igihugu.”

Hari bimwe mu bigo bya Leta bisanzwe bifite ahantu ho gusengera kuburyo mu masaha y’ikiruhuko abakozi bajyaga bafata akanya bakajya gusengeramo, hakaba n’abafata icyumba cyo ku kazi kabo bagakora ibikorwa by’amasengesho. Nk’abayoboke b’idini ya Islam, hari amasaha yabo yagenwe bihereraga bagakora amasengesho (gusari) ariko ibyo byose byamaze guhagarikwa.Mana ndakwinginze ngo uzanjyane mu Ijuru dore perezida waduhaye agiye kutumarira ku icumu.

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments