Amakuru agera ku inyangeNews aturuka mu banyamurenge aravuga Mutware Alexandre,umaze igihe kirekire aririmbira Rehoboth Ministries, yaraye yitaby’Imana mu ijoro rya cyeye taliki ya 17 Feb,2017 amakuru avuga yuko yazize uburwayi bw’ikibyimba cyo mu mihogo .
Ubu burwayi bumaze igihe bwibasiye Abarundi n’Abanyamurenge nta bitaro na bimwe bishobora kuvura ubu burwayi kuko ikibyimba cyo mu muhogo bigoye kugirango bakibage(Operation) Ubu burwayi bwahitanye undi muririmbyi wa Rehoboth Minisitries witwa Nabigazi Aline nawe witaby’Imana mur’ubwo buryo nawe akaba yaraguye mu bitaro bya AGHA KAN bikorera mu murwa mukuru wa NAIROBI ari naho Mutware nawe yaguye.
Nubwo hashize amezi abiri nigice abaganga bigaragambya iminsi [76] batavura abarwayi kubera guhangana hagati ya leta na baganga leta yanze kubaha ibyiyongera kumushaha wabo bituma nabo banga gukora umurimo wabo nk’uko bikwiriye.
Hari undi mugabo wishwe nuburwayi bw’ikibyimba cyo mu mihogo,uyu mugabo yari Umurundi akaba yarakoraga muri leta ya Nkurunziza CNDD,FDD.Uyu mugabo warufite imyaka igera kuri [50] yahuye n’Umuhanuzi Majeshi Leon mu murwa wa Nairobi ahitwa KASARANI akaba yaracumbitse ku muhungu wa mukuru we witwa Pastori Maicela akaba yari umu Pastori murusengero rw’abanyamurenge .
Uyu mugabo warurwaye ubu burwayi umwuka w’Imana yahishuye yuko aramarozi maze anavuga uburyo bafashe ihembe ry’Inka maze bashyiramo ayo marozi bahumanya uwo mugabo witaby’Imana w’umurundi umwuka w’Imana amubwira yuko bazamusubiza amashillingi yari yaratanze mu bitaro bya Kenyatta Hospital nka deposit ibihumbi [50,000] byamashillingi niko byaje kugenda kuko bahise babimusubiza ubwo yaragiye kuri gahunda bari baramuhaye.
Ubwo yagiye maze kumusngera asigaye abasha kunywa igikoma arya n’umugati,nyamara twahuye kunywa igikoma byabaga ar’intambara ikomeye!Ariko kuko Pastor Marcel nawe yari mubashakaga kungurisha muri Ambasade y’uRwanda muri Kenya maze ubwo wa mugabo ahita amusubiza mu Burundi shishi itabona.





