Home News Amajoji ya Twagiramungu”Inkundamahoro”mu marebera

Amajoji ya Twagiramungu”Inkundamahoro”mu marebera

0

Aug 7, 2016 nerekwa umudayimoni woherejwe kuri jye uri mu ishusho y’injangwe yishyamba yirabura (umujinya,n’umwuka w’urupfu) mbona ukuboko gufashe umuhoro maze gucamo ya njwangwe ibice [3] umutwe,igihimba numugongo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka w’ubugome,ubugambanyi n’urupfu bikuweho niko Uwiteka avuga.

Nerekwa gakondo ya bakiranutsi ifatanye niy’Umuhanuzi bikoreye neza ku buryo bushimishije,kandi mbona irimo gukorerwa na wa mwuka w’Inzika y’Inzigo z’Abatutsi.Nuko nerekwa mu gicumbi cya gakondo harimo abana b’abahungu bakiri bato biga mu mashuri abanza baje kugura itabi(umwuka wa magambo) maze menye ko bazanywe no kugura itabi kandi bakaba barigurishwa na Nzika ya Nzigo mpita ndabirukana bava mu gicumbi cya gakondo ya bakiranutsi.

Maze nitegereza uburyo gakondo ikorewe neza,kandi mbona nibikingi byayo byubatse neza,ariko mbona ko tugitranye ni nkozi z’ibibi zihora zirunguruka ngo zirebe yuko zashobora kongera guhumanya gakondo ariko mbona umwuka w’inzika y’inzigo urimo gukora cyane ukorera gakondo kugirango ise neza niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu haguruka ujye kubwiriza ubwoko bwanjye butuye mu gihugu cy’IBABYLON maze ubabwire ijambo ry’ibyiringiro kugirango barusheho gukomeza kwizera ijambo ry’Imana ubatere umwete ndetse ubongeremo imbaraga zo kwizera no gukiranuka.Ntutinye kuko ari jye ugutumyeyo,ntabwo bakorera umwakagara ahubwo bari mu bwoko bw’Abakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Aug 8, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorerwa mu isi ya bazima.Bitabonwa na maso ya bana b’Abantu.Ntambagizwa mu isi y’umwuka nerekwa ibikomeye bigiye gukorerwa mu isi ya bazima.Nongera gutambagizwa muri gakondo ya bakiranutsi,nerekwa association yitwa INKUNDAMAHORO yahoze ari amajoji ya Twagiramungu Faustin mbere y’intambara.Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ya FPR ihagurutswa no guteza icyamunara amakoperative yose yatse umwenda muri bank hanyuma bakananirwa kwishyura umwenda bahawe na bank.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,dore INKUNDAMAHORO association yubatse ahitwa NYABUGOGO,igiye gutezwa icyamunara nk’uko ijambo ry’Uhoraho ryavuze mbere yuko,ubukungu bw’uRwanda bugiye gukubitwa hasi kandi umwakagara akazaremerera abakomeye na borohoje kugirango bacishwe bugufi n’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ko,kuri uyu wa gatatu taliki ya [10] ariho hazafatwa umwanzuro wo guteza icyamunara iyo association kugirango hagaruzwe amafaranga ya bank bahawe na bank populair umwenda ugera kuri miliyari ya mafaranga ya manyarwanda,Ndabwirwa ngo,uwo mwuka ugiye gukurikirana amashyirahamwe yose ndetse na bantu bakomeye bahawe umwenda za bank kuko igihe cy’Ijambo ry’Uhoraho gisohoye ngo ibyahanuwe bishyirwe ahagaragara uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa ababikira ba kiliziya gatolika bo mu gihugu cy’america bakoze imishinga yo kubaka amacumbi azajyaararamo abashyitsi ibura abakiliya (client) maze uwo mushinga usa naho ubahombeye kuko bubatse amacumbi bizeye yuko bazabona abakiliya ariko nyuma baza kubabura.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ijambo ryavuzwe n’Uhoraho rigiye gusohoza umurimo waryo mu isi ya bazima.Kuko ubukungu bwo mu isi yose buzakubitwa hasi cyane cyane imishinga ya kiliziya Gatolika ikazahomba cyane kugirango imbaraga zabo z’ubutunzi zigabanywe cyane maze ijambo ry’Uhoraho ribasohozeho uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa amaduka Shops cyangwa se amangazine akomeye mu isi ya bazima,ko agiye guhomba bakazajya bazana ibicuruzwa,ariko ntihagire abaguzi baza kubagurira.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,igihe kirageze ngo,ibyambuwe abakiranutsi bizubizwe banyirabyo.Kuko ubucamanza bw’Uhoraho,bwamaze guca imanza nshinjwa byaha z’abarenganije abantu b’Uhoraho.None igihe kirageze ngo,ubwoko bw’Uwiteka Imana buhabwe ubutabera,kandi abambuwe ibyabo babisubizwe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,agutwa na banzi bumusaraba bitwa inkotanyi cyangwa za magigiri,maze ntangazwa nuko kandi mu bamugose havuyemo umusirikare ufite ipeti rya Captain aramuheka amukiza abari bagiye kumuca igihanga.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwo Uwiteka yakunze,ahindura abanzi be,bakamubera abagaragu bakamuterura uko niko Uwiteka avuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar