Home News Akarinyuma karahinda umuriro!!!

Akarinyuma karahinda umuriro!!!

0

Abanyarwanda bajya Kampala baraburirwa: Umukwabu wa ba maneko barimo gufata abanyarwanda babita intasi.

Mu gihe havugwa umwuka mubi wa politiki ndetse n’ intambara y’ ubutita hagati y’ u Rwanda na Uganda, biravugwa ko Abanyarwanda bakomeje gutabwa muri yombi bagafungirwa  ahantu hatazwi mu gihugu cya Uganda, bamwe bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Aya makuru  yemeza kandi ko  bamwe mu banyarwanda bajyanwa  mu magereza  atandukanye makuru yo muri iki gihugu, abandi bakajya gukorerwa iyica rubozo babazwa amakuru batazi. Abanyarwanda bari Kampala, abenshi bagiyeyo ku bw’ impamvu zo gushakisha imibereho ndetse n’ abandi bajyayo bagiye gusura inshuti n’ abavandimwe babo.

Amakuru  ava muri Uganda munzego za ba maneko avuga ko Abanyarwanda bagera kuri 350 bafungiye muri Gereza ya Kisoro, 420 bari muri Gereza ya Kabale naho muri Gereza Nkuru y’ i Kampala ahitwa i Ruziri hafungiye abanyarwanda 180.

Benshi muri aba banyarwanda bafungiye muri Uganda bagiyeyo mu buryo  ba business, abandi kubisa n’ubujiji  bambukaga umupaka bageze ku ruhande rwa Uganda  bagahabwaga uruhushya (jeto) rw’ umunsi umwe mu gihe bifuzaga nk’ amezi abiri cyangwa se atatu bitewe no kutamenya gusoma ntibabimenye.

Ibi byabaye ahanini ku bafite indangamuntu zabo nk’ uko biteganywa n’ itegeko ryo gukoresha indangamuntu imwe ku banyarwanda , abanyakenya ndetse n’ abanya uganda.

Aba banyarwanda bafunze bagiye bafatirwa hafi cyane ku mabariyeri ya Kisoro aho bita i Nyakabande, bariyeri ya Virunga  ndetse n’ abandi bagiraga amahirwe yo kurenga aya  mabariyeri ari mu duce twegeranye n’ imipaka y’ u Rwanda na Uganda bagiye bafatirwa mu mikwabu  i Kampala.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar