Ubuhamya bushinja Rtd.Brig.Gen.Frank Rusagara bwateye impaka zikomeye mu rukiko, Ibimenyetso bishya bishingiye ku buhamya, byagaragajwe n’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ku cyaha cyo kwangisha abaturage ubuyobozi buriho, gishinjwa Brig Gen. Frank Rusagara (Rtd), kuri we n’ubwunganizi bwe, bavuga ko ntagaciro bukwiriye guhabwa, ibi byakuruye impaka ndende ndetse binatuma urubanza rusubikwa kugirango urukiko rubanze rusuzume niba bwarabonetse mu buryo bukurikije amategeko.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza hakomeje kuburanishwa Urubanza ruregwamo Brig.Gen Frank Rusagara, aho yaburanishijwe kuri kimwe mu byaha ashinjwa birimo kwangisha abaturage ubutegetsi buriho.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bishya bishingiye ku buhamya bwa bamwe mu basirikare bakuru ngo baganiriye na Rusagara mbere y’uko atabwa muri yombi.
Ibi byose byaje bishimangira ko amagambo y’icyongereza “Rwanda is a policy state”, na “Rwanda is a banana republic” asobanura ko u Rwanda ari igihugu kidafite uko gihagaze, ‘Instable’, cyangwa se ko Guverinoma ikoresha igitugu, ari we wayavuze.
Rusagara yavuze ko RNC igenda ikomera mu gihe umuyobozi w’u Rwanda we agenda arangira, kubera ko arangwa n’ibinyoma, abeshya abanyarwanda n’abanyamahanga akaba ari we utera ibibazo abanyarwanda yarangiza akabakata imishara yabo, abinyujije mu kigega Agaciro Dev. Fund.
Nyuma y’ibi bimenyetso ubushinjacyaha bwari bwaratanze mbere, bwongeyeho ibindi buvuga ko bwahawe n’abandi basirikare bavuganaga na Frank Rusagara.
Bumwe ngo ni ubwa Cpt.George Kayitare, wavuze ko yiyumviye Rusagara avuga ko umukuru w’igihugu yishimiye ko Patrick Karegeya yishwe, anavuga ko mu Rwanda nta bwisanzure mu gutanga ibitekerezo buhari, Ubushinjacyaha bukibaza ukuntu umuntu nka General yavuga atyo.

Col.Jules Rutaremara Rutaremara, wari umuvugizi wa RDF we, ngo yaganirijwe na Rusagara ko impamvu u Rwanda rufungirwa inkunga ari amakosa y’ubuyobozi bwarwo.
Ngo yanamubwiye ko intambara ingabo z’u Rwanda zarimo muri Congo yari mu nyungu z’abantu ku giti cyabo atari inyungu z’igihugu nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ikomeza ivuga.
Ngo yamugaye kuba yarigeze kuba umuvugizi wa leta, amukangurira kwivanamo ubwoba akabireka, ndetse ngo icyo gihe yamuhaye “Ecouteurs” ze amukangurira kujya yiyumvira Radio Itahuka, ariko undi ahita azimusubiza.
Ubundi buhamya Ubushinjacyaa nbufite ni ubwa Brig.Gen. Jeofrey Rwegeka na we wasubijwe mu buzima busanzwe, wavuze ko bigeze kuganira ku bihano u Rwanda rwari rwafatiwe kubera gukekwaho gufasha umutwe wa M23, maze amubwira ko barangiye.
Ibyo byatumye amubaza impamvu we atishyira mu barangiye, ngo aha yahise abona ko yamaze guhinduka mu myumvire ndetse ngo nyuma abo yabwiraga ibyo batangiye kujya bamwirinda.
Ubushinjacyaha, bwabwiye urukiko ko, bubisabwe n’umugaba mukuru w’i ngabo, bwabashije no kujya muri E-Mail ya Rusagara, kureba ibyo yaganiraga n’abandi yifashishije iyi nzira.
Uruhande rwa Rusagara ruhawe ijambo, rwasabye urukiko kudaha agaciro ibi bimenyetso bije nyuma, ngo kuko bitabonywe mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo nta shingiro bifite.
Aha Rusagara n’ubwunganizi bwe bavuze ko batumva ukuntu bamugiriye kuri E-mails atabibahereye uburenganzira, ndetse ngo ntibumva n’impamvu Ubushinjacyaha bwasubiye gushaka ibindi bimenyetso kandi bwari bwaramaze gutanga dosiye yabwo.
Nubwo ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwabwo, ntacyo urukiko rwabivuzeho, ahubwo nyuma y’impaka ndende hagati y’impande zombi z’ababuranyi, urubanza rwasubitwe, ngo urukiko rubanze rusuzume niba ibyavuzwe n’ubushinjacyaha bifite ishingiro cyangwa se niba na none byarabonywe hakurikijwe amategeko.
Iburanisha ry’urwo rubanza ryimuriwe kuwa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2015.





