11th dec,2015 ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,sengera imfungwa zifungiye mu rwagasabo kuko abambari bumwakagara bazazica kugirango zitazifatanya n’umwanzi wabo uzaba ubarwanya ubwo umwakagara azaba amaze gucibwa igihanga.Bazahita bajya kwica imfungwa zose zifungiye muri za gereza zose z’uRwanda.
Bwira Uwiteka Imana yabakuranutsi umwibutse uko mwarenganijwe mugafungirwa mu nzu y’imbohe bityo yumve gusenga kwawe agirire neza imfungwa zigiye kuzira akarengane kandi zarimo zikora ibihano byazo.Karengera imbohe maze azace inzira agirire neza izo mungwa uko niko Uwiteka avuze.Ako kanya nahise ndambura ibiganza mu
Ijuru nibutsa Uwiteka Imana uburyo yaturengeye ubwo abiyicaje ku ntebe bari baratugize imbohe ngo bazajye batwerekana mu miryango mpunza mahanga ko turi mfungwa zibyaha byo mu ntambara kandi mu byukuri ibyo twaregwaga ntaho byari bihuriye nibyaha byo mu ntambara.
Maze kwibutsa Uwiteka ibyo byose ndasenga nsaba Uwiteka Imana kuzarengera imfungwa zifungiye muri gakondo yabakiranutsi nk’uko byanditse mu ijambo ryayo. Hebrews 13:3 – Remember them that are in bonds, as bound with them; [and] them which suffer adversity, as being yourselves also in the body.
Matthew 25:35-46 – For I was an hungred, and ye gave me meat: I was thirsty, and ye gave me drink: I was a stranger, and ye took me in: (Read More…)
Psalms 69:33 – For the LORD heareth the poor, and despiseth not his prisoners.
Isaiah 61:1 – The Spirit of the Lord GOD [is] upon me; because the LORD hath anointed me to preach good tidings unto the meek; he hath sent me to bind up the brokenhearted, to proclaim liberty to the captives, and the opening of the prison to [them that are] bound;
Psalms 102:20 – To hear the groaning of the prisoner; to loose those that are appointed to death;
Genesis 39:20-23 – And Joseph’s master took him, and put him into the prison, a place where the king’s prisoners [were] bound: and he was there in the prison. (Read More…)
Isaiah 42:7 – To open the blind eyes, to bring out the prisoners from the prison, [and] them that sit in darkness out of the prison house.
Psalms 79:11 – Let the sighing of the prisoner come before thee; according to the greatness of thy power preserve thou those that are appointed to die;
Luke 4:18 – The Spirit of the Lord [is] upon me, because he hath anointed me to preach the gospel to the poor; he hath sent me to heal the brokenhearted, to preach deliverance to the captives, and recovering of sight to the blind, to set at liberty them that are bruised,
12th Dec,2015 ijambo ry’Uwiteka ryingera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho rambura amaso yawe urebe kure yawe,maze umbwire icyo uhabonye,kuko ngiye kukwereka ibigiye kubaho mu isi yabazima.Nditegereza mbona abantu bahize umuhigo muri genocide y’1994 aho abantu bahize imihigo idashoboka ariko Uwiteka yumva guhiga kwabo yemera kubagirira neza kugirango azarebe yuko nibura muri bo haruwazabasha gusohoza ibyo yahize.
Ariko nitegereje mburamo umuntu numwe muri babandi bahize umuhigo kuko intambara yarangiye bakibagirwa yuko Uwiteka abaho kandi ko bamuhigiyeumuhigo.
Nuko umwuka w’Uwiteka arambaza ati,mbese utekereza yuko uriya mutegarugori wampigiye yuko azaba Padiri akaba n’Umubikira ateze kuzahigura umuhigo yampigiye?Nanjye ndasubiza nti,simbizi,dore ahangayikishijwe nibyisi cyane,kandi yifuza kumenyekana kandi iyo aza kuba umunyabwenge cyangwa umuhanga,agasohoza ibyo yasezeranije Uwiteka Imana yabakiranutsi,ndakubwiz’ukuri yuko Uwiteka yari kuzamuzamura akamugeza mubushori shori bw’Inyenyeri kuko Uwiteka akunda abakomeza isezerano uko niko Uwiteka avuga.
Nyamara abanze guhigura umuhigo bahigiye Uwiteka,dore isi yose n’iyanjye,kandi iri mu biganza byanjye,ariko igitangaje abo bantu uziko nubu ntasoni bafite bakomeje gusaba Uwiteka ibindi bamwiuzaho kandi batarahigura umuhigo bahize?Uko niko Uwiteka abaza!Nyamara aho bazajya hose bamfitiye umwenda kandi ntabwo nteze kuzabumva kuko batabuze uburyo bwo guhigura,ahubwo barabyangiriye gusa kuko ahari batekereza yuko ibyo bagezeho aribo babyigejejeho uko niko Uwiteka abaza?
Ariko igihe kigiye kugera ubwo bazisanga inyuma y’isi,kandi batagifite gitabara,icyo gihe nanjye nzabaseka ndi mu ijuru,kandi sinzumva gusenga kwabo.Dore barimanihoronije byose nibyiza kuko baguwe neza badamaraye,ariko nzabihuhisha umuyaga ushyushye mbisubize aho byavuye kugirango bazamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore banza guca bugufi ngo bashake mu maso h’Uwiteka nyamara gukomera kwabo nzaguhidura igisuzuguriro kubera kwishyira hejuru kwabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa,mbona natumiwe mu giterane cy’ivugabutumwa natumiwemo nabapastori,maze baza kunyakirana ubwuzu bwinshi bampa agatuti cyangwa se uruhimbi mpagararaho ntangira kubwiriza abantu baranezerwa.Maze mpamagaye abashaka gusengerwa,haza abantu benshi mbese urusengero rwose rurahagarara baza imbere ako kanya mu gihe ntangiye gusenga ibitangaza bitangira gukoreka maze baba pastori bahita basubiza abantu mu myanya yabo babuza gusengerwa kubera ishyari ryahise ribahagurukana maze naravuga ngo abo bakiristu bashobora ku nkurikira nimara kubasengera.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ng’uwo umwuka wa SABOTAGE ukorera mubafarisayo burigihe ntibajya bifuza yuko Uwiteka yabohora abantu be abinyujije mu bagaragu be,kubera kubagirira ishyari.Dore abapastori biriwe bakuvuga ngo kuko usenya icya cumi 10% ubu ntayindi nyigisho barimo kwigisha usibye gusenya ubuhanuzi bwawe.
Ubusanzwe barabwemera ariko iyo bageze ku cya cumi uhinduka umwanzi wabo noneho bakavuga yuko ngo wavangiwe,nyamara nabo barabizi neza ko kitemewe ariko kubera bananiwe kubaho mukwizera bahisemo gukora uko babishaka nuko babitekereza ariko ubabwire uti,dore urubanza rubari imbere kuko byose uko bikurikirana ariko muzabibazwa uko niko Uwiteka avuga.
Dore bagufitiye ishyari ryinshi cyane,ndetse bamwe bahora basaba Uwiteka ko nawe yabaha umwuka ukurimo nyamara naho yawubaha ntabwo bawukoresha kuko baziritswe nicyubahiro kandi ntabwo bahaze amagara yabo kuko ushaka gukurikira Umwami wabakiranutsi abanza guhara amagara ye,nyuma akabona kurokora ubugingo bwe.
Ariko bo,bakunze amagara nubugingo byose hamwe bakabifatanya nyamara ntishoboka kuko byanze bikunze uzabura kimwe ugasigarana ikindi.Ariko niwanga ubuzima bwawe uzakiza ubugingo uko niko Uwiteka avuga.Dore bari bazi yuko uzapfa ndetse barakubariraga bakaguha iminsi bazi yuko utazamara umwaka ugereranije n’intambara wanyuzemo nyuma bamaze kubona iby’Uwiteka yagukoreye batangira kwifuza icyo cyubahiro nyamara bananiwe kugikorera nuko rero abambere bazaba abanyuma uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zikibi,zongeye kohereza imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’ubutindi nubukene,nuko nerekwa mpagarara hejuru yumwobo w’imbeba maze uwo mwobo ndawufunga kugirango za mbeba ntizongere kubona umwanya waho za kongera kunyura.
Nuko umwuka w’Uwiteka urambwira uti,dore za magigiri zigiye ku koherereza amafaranga bamaze guhumanya mu bapfumu kugirango baguteze umwuka wabadayimoni w’ubukene ariko izo mbaraga zabo ni nkeya cyane ugereranije nimbaraga z’Uwiteka zikurinze nuko reri nibayohereza uzafate kandi uzahite ukoresha yose uyarangize ntihazagire ubwo uzayabika maze izo mbaraga zabo zizagenda nkumuyaga uko niko Uwiteka ategetse.
Dore aba pastori bakomeje gusoma ubuhanuzi wahawe ushyira ahagaragara uko barushaho kubusoma ninako barushaho kugira ubwoba bwinshi aho kwihana ahubwo batangiye ku kurwanya mu madini yabo bavuga yuko ibihanurwa aritera bwoba kandi ko Imana bakorera arurukundo idashobora gutuma ibihanurwa bibaho.Ariko ubambarize niba bafite gukiranuka kwa Daniel cyangwa EZEKIEL,cyangwa se barusha iki.abatashye muri 1994,nuko babarushaga uburanga cyangwa babarushanga gutona imbere y’Uwiteka Imana.
Ntakabuza nzabatatanya mbakoze isoni kuko mwanze gukiranuka mugendera munsi y’ubutegetsi bw’Abatutsi kandi muvuga ko ari jye mukorera nyamara mwirirwa musigiza FPR nkaho ariyo yabashyize umwuka mu mazuru cyangwa ariyo irindi ubugingo bwanyu.Nuko rero uhereye none mu menye yuko ntazumva gusenga kwanyu gusenga muzasenga ariko ayo masengesho nta bwo azarenga amazuru yanyu uko niko Uwiteka avuga.
Nongera kwerekwa umudamu utwite inda nini iri hafi kuvuka,maze mpura nawe,mbona adafite aho yaruhukira,nyamara inda yarimaze ameze nka (6) asigaje amezi (3) ngo yibaruke umwana nuko ndabwirwa ngo,umwana kuvuka aravuka,ariko ntafite aho avukira kuko igihe kibise gisa nicyegereje nyamara ntabwo barategura imyenda y’umwana ugiye kuvuka kandi dore icyo gihe imvura izana igwa ndetse hazaba harimvura ubwo se ko batagura imyenda yimbeho bazafatiramo umwana barumva uwo mwana atazicwa ni mbeho?Uko niko Uwiteka abaza!!!
Nerekwa abakuru bingabo za RDF bitegura guhungira muri Uganda,mbona bagiye mu murwa mukuru wa Kampala baguze amazu bayashyiramo abadamu babo na bana babo ndetse urugo barusigaho za Iskoti ngo zibe arizo zisigara kurugo.
Nuko mbona bo bagarutse ku kiraka mu rwagasabo ndetse za Iskoti nyine urugo barusigayeho neza kuko nabonaga abadamu ba Afande bamesera imyenda yimbere ayo ma Isokoti ku buryo nabonaga ko mbese bahindutse banyirirugo ariko maweya babuzwa niki kurusigaraho ko umugabo arurinze urugo!
Nuko mbona ikindi gice cya ll kigizwe naza magigiri icyo gice nacyo gifashe inzira cyekeza muri Uganda aho cyagiye kugura amazu abandi barayakodesha nabo bahishayo imiryango yabo bagaruka mukiraka.Mbona ikindi gice cya lll nacyo kigizwe na zamagigiri nacyo cyerekeza Uganda ariko cyo nticyagiye Kampala ahubwo bagiye hafi hariya za Mbarara maze bahashaka amazu aciriritse ubona adasobanutse nabo bashyira imiryango yabo ahongaho bamaze kuyihahisha bagaruka mukiraka cya RDF.
Nuko ijwi ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko bigiye kugenda nikuriya ubonye kuko abasirikare bakuru batangiye gukuramo akarenge kuko bamaze kugira ubwoba budasanzwe kuko bamaze kubona ishyerezo ry’umwakagara kubera yuko ibye byamurangiranye kuko abazamukura ku ngoma bamaze kwitegura kumukura kubutegetsi kandi dore nta mahanga azamutabara kuko abakamutabaye nabo bazaba bari mushyiraniro birwanaho aho niho Uwiteka yavuze yuko azabategera muburiganya bwabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa kandi mu iyerekwa mbona urubyiruka rwa Restoration Church ko rumaze kwangirika kandi ko rutabona inyigisho ziyoboka Mana zihagije kuko abakabahaye inyigisho bahindutse abaragu binda,kuko icyari umurimo w’Imana cyahindutse politike yamadini uturere na moko ibyo byatumye banyura ibumoso aho kunyura iburyo kuko bananiwe kugendera imbere y’Uwiteka Imana niyompamvu urusengero rwabo rwahindutse indiri yabadayimoni.
Nuko nerekwa ko abanyamurenge basengera muri urwo rusengero bataye umurage bahawe nababyeyi babo wo gukorera Uwiteka Imana yabakiranutsi,ahubwo ibyakabaye umurimo byahindutse akazi nubucuruzi uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu,izo za magigiri uzisengere ntiwite ku byo zikora nubwo zikugenza ariko zinafite nibibazo nyamara nirya jambo wahawe rivuga ngo,uyu munsi umwanzi wawe murasangirira kumeza imwe.Ntubatinye ahubwo ubasengere kugirango bazacirweho iteka batazavuga ko batigeze kumenya.Nuko nahise mbahamagara ndabasengera nk’uko umwuka w’Uwiteka yabintegetse nshima Uwiteka Imana ko aca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.





