Home News Abega,RNC,ni bwami bahagaritswe umutima n’Ubuhanuzi!!!

Abega,RNC,ni bwami bahagaritswe umutima n’Ubuhanuzi!!!

0

Dec 16, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cy’umukuru w’igihugu cy’ibabylon William RUTO,akora ibishoboka byose ngo abuze Eng.Raila  Odinga kurahirira kuba umukuru w’igihugu cy’ibabylon.Kandi na none akaba ashakisha uko yakura kubutegetsi mugenzi we Kenyatta mbere ya matora ateganijwe mu mwaka wa 2022 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire ariko kiringaniye gifite itoto ryamababi yacyo namashami yacyo akiri matoya kuko nibwo yarakimera.Mbona umwezi waka cyane umurikira icyo giti(ubutegetsi) umwezi wamurikaga kumutima wicyo giti,kandi urumuli rwuwo mwezi warakaga cyane kurusha izuba ryaka kumanywa mu gihe cy’icyanda.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mwezi ubonye,nurumuli ruturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rumurikira Umwami uzasimbura Umwami NyiruRwanda  YUHI VI.Uwo Mwami akaba  aherereye mu gihugu cy’ubutayu bugufiya aho alimo kwigishwa ubwami buturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aho butandukaniye n’ubwami bwa bana b’abantu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Izuba n’umwezi sibyo bizamutwarira ahubwo Uwiteka niwe uzamutwarira,kandi niwe uzamubera urumuli kumanywa na ninjoro.Amarembo ye azahora yuguruye iteka,ntabwo azigera akingwa na hato uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore byakomeye hagati y’ibwami na barepubulike,gahunda z’umwana w’UMUSITA na Gen.Nyamwasa bashaka imishyikirano nubwami bw’uRwanda byabaye imvange kuko habonetse impaka zikomeye ibwami kubijyanye nijambo ry’ubuhanuzi wanditse ariko igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo bazamenya yuko Uwiteka ariwe Nyiringabo kandi ko ariwe mugenga wa byose.Ubabwire uti,nimureba nabi mukajya impaka nubuhanuzi Uwiteka ntazabura kubagira nk’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wagishije impaka umwuka w’Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa umwuka w’ikinyoma ugendagenda kumarembo yurutare rw’Umuhanuzi,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma ugarukiye kumuryango kuko usanze kumarembo hari urumuli rwa Mailaka mulinzi niko Uwiteka abivuga.

Dec 17, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona mfashe INKOTA mu ntoke ikeba impande zombi,(ubuhanuzi)kugirango uzajya ashaka kuyifata kandi atabikwiriye izajye imukeba batazajya bayiyitirira.Kuko hariho benshi bashaka kwiyiyitirira kandi batazi aho yaturutse ndetse batanashoboye kuyikoresha ariko bagashakakuyiyitirira uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bahagaritse umutima bikomeye kuba ubuhanuzi buvuga ko Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel agiye wima ingoma,kandi hakaba hariho umutwe wingabo ugiye kurwanirira ubwami bw’uRwanda.

Ibyo bihagaritse umutima abarepubulike bose,baba abahutu cyangwa abatutsi kuko bose bahuje ikinyoma cyaturutse kuri se wabo SATANI ariko kandi igihe cyabo kikaba cyararangiye bakaba batazongera gutegeka gakondo ya bakiranutsi kuko Uwiteka yamaze kwimika Umwami YUHI VI ndetse nuzamusimbura ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 Ndabwirwa ngo,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye kuzamuka uturutse mu abega na barwanya leta ya abega (Rep) nuko rero ube maso ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana yawe kandi akubereye maso kuko ari cyindi cyintu yitayeho mw’isi ya bazima kitari wowe niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abapharisayo (Pastors)bategura amasengesho yo guhagarika intambara igeze mu marembo ya gakondo ya bakiranutsi.Ndetse numva bavuga  ngo,barashaka kuburizamo ubuhanuzi bwahanuye intambara n’Umuhnauzi AINESHA Majeshi Leon.

Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira izo njiji z’ibyanditswe byera,ubabwire uti,ntawahagarika ijambo ry’ubuhanuzi,kandi ntawavuguruza ubuhanuzi kuko Umuhanuzi akoreshwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bisobanura ko,gusenga mukuraho intambara muraba murwanya ijambo ry’Uhorahao bivuze ko naryo rizabarwanya uko niko Uwiteka abivuga.

Ndabwirwa ngo,Uwiteka ntashobora kumva amasengesho yubwoba yuzuyemo ubwibone no kwikunda,ahubwo agiye gutuma umujinya w’Uwiteka urushaho kwiyongera hejuru yanyu niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cya Ethiopia bakoresha inama bavuga uko abaturage bitotombera ubutegetsi bwabo,maze numva abategetsi bavuga ngo,naho batwitotombera ntabwo twali twagera ku Rwanda kuko abaturage baho badafite uburenganzira nabuke bwose bwo kuba bavuga cyangwa bagakora icyo bashaka cyose kubutegetsi niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bubaka amazu ku nkengero z’ubutayu,ariko bamaze kubaka ayo mazu,babura abayakodesha,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,babwire ko amazu bubaka batazayabamo kandi azaturwamo nabatarayubatse cyangwa bazahitemo kuyasenya asigare arumusaka niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urusengero rwa Christian Life Assemble CLA ruyobowe numuzungu REV.Pastor KOMATT waturutse mu gihugu cya Canada.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Kommatt yazanywe muri gakondo ya bakiranutsi no kuyobya urubyiruka nyarwanda.Mbona abakobwa nabasore baturutse muri Uganda(Ubuperesi)aribo binjiwemo na badayimoni buwo muzungu Komatt bahora bajyanwa muri za pick Nick kujya kwinezeza aho gushaka mu maso h’Uhoraho doreko bamwe bamaze no kuhandurira HIV(SIDA)niko Uwiteka abivuga.

http://www.clarwanda.org/ministry/worship-devil-arts

Kigali-Nyarutarama-Rwanda

Igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo bazahinduka igitangarirwa bakazakorwa nisoni kuko Komatt we azaba yaritahiye iwabo nyamara hejuru yibyo ntibazabura kurimbuka bakigira igihenomo(HELL)niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona ko bagiye kujyanwa kuri musozi wateguriwe ubwoko bwa batutsi,kujya kwigishwa no guhabwa amasomo adasanzwe ajyanye no kubaha umwuka w’Imana Uwiteka Nyiringabo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ubabwire ko uzabasha gutsinda ayo masomo azaba ar’intwali niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bene data urupfu rubagendaho,mbona ise wa Deborah azengurutswe nurupfu,kandi za magigiri zimugenza aho ajya hose nicyo akora cyose,kuko ariwe wabanye n’Umuhanuzi akaba ashobora kumenya aho Umuhanuzi aherereye.Mbona ko bamushaka cyane amaherezo bamugwa gitumo bamuca igihanga akurwa mu isi yabazima.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire abo bene data yuko urupfu rubazengurutse,kandi kurusimbuka bikaba bisaba ubutwali nubwenge bidasanzwe,bitaba ibyo,umwana w’umwega azabagaburira ibisiga niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’Ubukaludaya(Tanzania)hategurwa ibiroli bikomeye byitiriwe society ikora imipira yamamodoka(YANA)ariko ibyo biroli bikaba byari ibyo kurahiza Eng.Raila Odinga ugiye kurahirira mu gihugu cy’Abakaludaya kugirango ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo risohoze umurimo waryo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ungendaho inyuma,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Inzika y’Inzigo ya abega icishijwe bugufiya kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana.

Nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo yakera iyoba inzira,maze nyituruka inyuma mfite inkota mu ntoke maze nyica igihanga icirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko  Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dec 18, 2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona NYAMPINGA ageze ku nkengero z’ubutayu bugufiya,aje kureba Umuhanuzi AINESHA amuzaniye ituro ryavuzwe n’Uhoraho Uwiteka  Nyiringabo,kugirango abone kwinjira mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ABIGAIL umubwire uti,dore hariho inshuti yiwanyu bafata nkumuvandimwe(umucyecuru)yamaze kumenya ko winjiye mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,none agiye gufunga inda ibyara ngo ntuzabyare uko niko Uwiteka akuburiye kandi ni uko abivuga.

Nerekwa umwuka wigisuzuguriro unzaho,ariko ugeze aho nari nirambitse usanga ndahari,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,gahunda z’ejo ntabwo ziributungane kuko inkozi z’ibibi zamaze kubyivangamo ariko ntutinye kandi ntugire ubwo kuko Uwiteka Nyiringabo arikumwe nawe niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zateze imihanda yose,ngo zitegereje Umuhanuzi AINESHA,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntusohoke mugitondo kuko abega bateze amayira yose ntanzira ihari tegereze Uwiteka ari bukubwire igihe uribusohokere ujye kumurimo niko  Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ahagana saa 10:30 zamanywa nibwo ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo ryakomeje kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi bwamaze gushyuha kandi bwafashe iyindi ntera ndende,ariko barasa nabashinga umuhunda ku kirenge dore haje abagabo [3] nabanyarwanda,naho umugabo [1] numukongoman,dore babahaye amadollar kugirango bayavunjemo amaraso niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ariko umukongomani we ahise yiviramo kandi namadollar yabo ya yabashubije barayanga  abuze uko abigenza aratwara kuko atashobora ubucuruzi bwamashu(imitwe ya bantu)bukorwa na abega niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona za magigiri zitegereza Umuhanuzi ziramubura zitangira kurya (Ibigori) ibyago byihuse,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ngaho sohoka ujye kumulimo,ariko umugisha warutegereje ntabwo waje niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar