Dec 2, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi munsi ya gakondo ya bakiranutsi mu gikombe cyaho cyo kwerekerwamo.Mbona imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwa ba (REP) zijyanwa mu butayu burebure(ubuhunzi).Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’INKA bajyanywe mu butayu burebure uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma uciriweho iteka.Niyompamvu bajyanywe mu butayu burebure kugirango bazamenye neza yuko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kurwana muzarwana ndetse Umwakagara muzamukuraho kandi nabi,ariko nta bwo muzima ingoma.Kugirango mu menye yuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryali ukuri uko niko Uwiteka abivuga.
Mbona bakora ibishoboka byose ngo bagere k’Umuhanuzi bavuge ko ngo bakorana nawe maze bazabone dossier bazajyana murukiko no muri Interpol babone uko bancisha igihanga.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iminsi yagiye kandi Uhoraho agiye gusohoza ibyo yavuze,nuko rero subira kwimenyereza ikinyabiziga kugirango ubwo kizaza uzabashe ku kiyobora ari nta gushidikanya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpagarwa mu bantu bashyizwe kuri “short listed”ya bantu batsinze ikizamini cya kazi twasabye,ariko jyewe ntabwo nari narigeze ngasaba.Maze numva abaraho bose bemeza yuko arijye uza kumwanya wimbere yabandi nanjye ndebye mbona ari ko bimeze.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cy’ibabylon cyuzuyemo icukiro ryamase mu gihugu cyose,mbona Kenyatta ahabwa igikolopesho ngo akolope iryo cukiro ryamase ryuzuye igihugu cyose biramunananira ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Kenyatta ntabwo azashobora gukemura ibibazo byose biri mu gihugu byatewe nuburiganya bwe bishingiye kumoko uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bagerageza kumvisha abandi basirikare batari abega kugirango bemere babafashe urugamba.Babemerera amapeti nibindi bihembo byinshi,ariko mbona ko izo ngabo zitari abega zebyemera zireba hasi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri za abega zitwa RPRK,ziva muri DRCongo aho zari zarahungiye,zisubira muri gakondo ya bakiranutsi zijyanye amakuru avuga ko,umwana w’Umusita M7,agiye guturuka I Goma afatanije na Gen.Nyamwasa Kayumba Faustin.
Mbona ko Gen.James Kabarebe afashe umwanzuro ukomeye wo gusenya no kurimbura icyintu cyose gifite ubuzima muri Gisenyi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye I Goma n’Igisenyi bahunge bakize ubugingo bwabo kuko mu minsi irimbere bizaba bikomeye cyane.
Nerekwa za magigiri zose zakoreraga I Goma na Gisenyi zihungira mu murwa mukuru w’Isalem muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona abega basenya amazu yose yubatswe na banyarwanda bavukiye iRwanda bita “SOPECYA”umugambi wabo kwari kubakenesha kugirango batazigera babona imbaraga zarwanya ubutegetsi bwa abega.
Nerekwa basenya inzu ya centenary house bavuga ko yubatse mu muhanda,ariko yaramayeri yo kugirango batware icyo kibanza.Mbona bahahuje na cya kibanza gifatanye na SIRWA ya Mironko Plastique,hamwe no kwa Verma.Mbona hagati yo kwa Verma na SIRWA habonetse ifite amazi ajya gusa na white blue iyo sooko ntabwo yarisanzwe yasaga naho ifite ibyo ihamura,ariko bakavuga ko ngo ari iyamazi yumugisha uyanyoyeho wese abona umugisha.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi baturutse Isamariya no muri “ASSIRIA”(Congo) bishyira hamwe ngo barwane urugamba bafashe abega,ariko biranga biba ibyubusa abega batsindwa intambara bakurwa kubutegetsi ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonnshinga bwima ingoma.
Maze mbona abanyamuryango ba RNC bagira ipfunwe rikomeye ko barwanye intambara yo gukuraho Umwakagara maze bagatsinda intambara ariko ntibafate ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona ingabo za abega ziteza akavuyo mbere yuko haba intambara muri Goma na Gosenyi,kugirango abantu bahunge maze babone abasore bahunze badafite aho baba maze bahite babashyira mu gisirikare kuko banze kucyinjiramo ku neza,noneho bakibashyiremo ku nabi badafite aho berekera.Ngubwo ubugome bwa abega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umuturirwa wo kwa Rubangura ariwo wonyine usigaye mu murwa,naho izindi zose barazisenya bavuga ngo zubatse nabi nta bwo zijyanye nigihe cyabo bagezemo.Ariko mu gihe barimo bategura iyo migambi yabo yose bakurwa ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
