HomeNewsAbega bagiye guteza intambara Igoma n'Igisenyi,kugirango abantu bahunge babone abinjira mu ngabo...

Abega bagiye guteza intambara Igoma n’Igisenyi,kugirango abantu bahunge babone abinjira mu ngabo za abega,bitwaje Gen.Nyamwasa na M7.

Dec 2, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi munsi ya gakondo ya bakiranutsi mu gikombe cyaho cyo kwerekerwamo.Mbona imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bwa ba (REP) zijyanwa mu butayu burebure(ubuhunzi).Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abadayimoni bo mu bwoko bw’INKA bajyanywe mu butayu burebure uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka wikinyoma uciriweho iteka.Niyompamvu bajyanywe mu butayu burebure kugirango bazamenye neza yuko Umuhanuzi yarabarimo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kurwana muzarwana ndetse Umwakagara muzamukuraho kandi nabi,ariko nta bwo muzima ingoma.Kugirango mu menye yuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryali ukuri uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo banyakinyoma ubahe numero yurubanza rwabo kugirango bamenye yuko gakondo ya bakiranutsi atari iyabo,ahubwo iri mu maboko y’Uhoraho Nyiringabo.Dore numero yurubanza rwabo N°0088/0012/0017 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Gen.James Kabarebe yohereza ingabo muri DR Congo kujya gutega ingago za Uganda zigiye kuza gutera gakondo yabakiranutsi baciye muri  DR Congo.Mbona ako kanya ingabo za RDF zirukanwa nko guhumbya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ingabo za abega zigeze mu murwa wa GOMA maze Gen.James Kababrebe aza kuzakira kumupaka uhuza Gisenyi na Goma.Mbona imiryango mpuzamahanga isakuza cyane bavugako uRwanda rwongeye gusubira muri DRCongo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka rirambwira riti,aho niho Umwakagara atsindiwe niko Uhorahoo Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri za RDF zihinduye RPRK,zirongera zihinduramo undi mutwe wiyitirira ingabo ziharanira ubwami bw’uRwanda.Zirongera zihinduramo umutwe washinzwe na Gen.James Kabarebe witwa RUD ukorera muri Congo.

Mbona bakora ibishoboka byose ngo bagere k’Umuhanuzi bavuge ko ngo bakorana nawe maze bazabone dossier bazajyana murukiko no muri Interpol babone uko bancisha igihanga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore barimo guhimbahimba ibinyoma bikomeye ariko bizaba impfabusa,umenye ubwenge kugirango utagwa mu mutego wizo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo akuburiye kandi ni uko avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kabarebe arimo gushakisha inzira zose uko yashyira ingabo zizaguma muri DR Congo zizagaruka zisa naho zirwanya leta nyamara zizaba ar’iz’abega zizagutabara zigaturuka inyuma Nyamwasa ningabo ze,kugirango bamuce intege adafata gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa RAILA Odinga arahirira kuba umukuru w’igihugu cy’ibabylon,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore taliki ya 12/12/2017 Odinga azarahirira kuba umukuru w’igihugu cy’ibabylon,hazaba ari umunsi wa “MASHUJAA DAY”icyo gihe ijambo ry’Uwiteka rizaba risohoje umurimo waryo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iminsi yagiye kandi Uhoraho agiye gusohoza ibyo yavuze,nuko rero subira kwimenyereza ikinyabiziga kugirango ubwo kizaza uzabashe ku kiyobora ari nta gushidikanya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona mpagarwa mu bantu bashyizwe kuri “short listed”ya bantu batsinze ikizamini cya kazi twasabye,ariko jyewe ntabwo nari narigeze ngasaba.Maze numva abaraho bose bemeza yuko arijye uza kumwanya wimbere yabandi nanjye ndebye mbona ari ko bimeze.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bamaze kugushyira kuri liste ya bantu bagiye guhabwa akazi,umurimo Uwiteka yavuzeko azaguha akakongerera kuyo warusanganywe none byarangiye akazi karaje witegure kugatangira niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cy’ibabylon cyuzuyemo icukiro ryamase mu gihugu cyose,mbona Kenyatta ahabwa igikolopesho ngo akolope iryo cukiro ryamase ryuzuye igihugu cyose biramunananira ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Kenyatta ntabwo azashobora gukemura ibibazo byose biri mu gihugu byatewe nuburiganya bwe bishingiye kumoko uko niko Uwiteka abivuga.

Nerekwa “NYAMPINGA”aza mu butayu,mu gihe yahageraga mbona icyegera cy’umukuru w’ibabylon William Ruto nawe ajyanwa mu butayu bugufiya.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Ruto ajyanywe mubutayu bugufiya kwigishwa kubaha Uwiteka Imana uko niko Uhoraho abivuga.

Nerekwa inyama zokeje zimaze gutegurwa,maze ndabwirwa ngo,inkozi z’ibibi na abega zamaze gutunganya umugambi wo kugambanira kugirango baguce igihanga.Mu minsi ya vuba uraza kubona bakwandikira bakubwira ibyimitwe yagisirikare na politike bagusaba ko mwakorana ukabafasha murwego rwitangaza makuru niko Uwiteka abivuga.

Dec 2, 2017 nerekwa inyamaswa yo mu bwoko bwa “TIGER”imondo  cyangwa urasamagwe,iri mbere yanjye igenda iva aho narindi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zakugenzaga zirakuretse nyuma yuko zakwiritseho igihe kinini,none zigiye guhangana n’intambara waganuye ibyo ku kwirukaho birarangiye nta mwanya basigaranye igihe cyabo nigitoya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bagerageza kumvisha abandi basirikare batari abega kugirango bemere babafashe urugamba.Babemerera amapeti nibindi bihembo byinshi,ariko mbona ko izo ngabo zitari abega zebyemera zireba hasi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa za magigiri za abega zitwa RPRK,ziva muri DRCongo aho zari zarahungiye,zisubira muri gakondo ya bakiranutsi zijyanye amakuru avuga ko,umwana w’Umusita M7,agiye guturuka I Goma afatanije na Gen.Nyamwasa Kayumba Faustin.

Mbona ko Gen.James Kabarebe afashe umwanzuro ukomeye wo gusenya no kurimbura icyintu cyose gifite ubuzima muri Gisenyi.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye I Goma n’Igisenyi bahunge bakize ubugingo bwabo kuko mu minsi irimbere bizaba bikomeye cyane.

Nerekwa za magigiri zose zakoreraga I Goma na Gisenyi zihungira mu murwa mukuru w’Isalem muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona abega basenya amazu yose yubatswe na banyarwanda bavukiye iRwanda bita “SOPECYA”umugambi wabo kwari kubakenesha kugirango batazigera babona imbaraga zarwanya ubutegetsi bwa abega.

Nerekwa basenya inzu ya centenary house bavuga ko yubatse mu muhanda,ariko yaramayeri yo kugirango batware icyo kibanza.Mbona bahahuje na cya kibanza gifatanye na SIRWA ya Mironko Plastique,hamwe no kwa Verma.Mbona hagati yo kwa Verma na SIRWA habonetse ifite amazi ajya gusa na white blue iyo sooko ntabwo yarisanzwe yasaga naho ifite ibyo ihamura,ariko bakavuga ko ngo ari iyamazi yumugisha uyanyoyeho wese abona umugisha.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abatutsi baturutse Isamariya no muri “ASSIRIA”(Congo) bishyira hamwe ngo barwane urugamba bafashe abega,ariko biranga biba ibyubusa abega batsindwa intambara bakurwa kubutegetsi ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegekonnshinga bwima ingoma.

Maze mbona abanyamuryango ba RNC bagira ipfunwe rikomeye ko barwanye intambara yo gukuraho Umwakagara maze bagatsinda intambara ariko ntibafate ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ingabo za abega ziteza akavuyo mbere yuko haba intambara muri Goma na Gosenyi,kugirango abantu bahunge maze babone abasore bahunze badafite aho baba maze bahite babashyira mu gisirikare kuko banze kucyinjiramo ku neza,noneho bakibashyiremo ku nabi badafite aho berekera.Ngubwo ubugome bwa abega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umuturirwa wo kwa Rubangura ariwo wonyine usigaye mu murwa,naho izindi zose barazisenya bavuga ngo zubatse nabi nta bwo zijyanye nigihe cyabo bagezemo.Ariko mu gihe barimo bategura iyo migambi yabo yose bakurwa ku ngoma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments