June 23, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona imvura ilimo kugwa murutare ntuyemo,maze mfata ibase(Basen)ndayatega kugirango adakwira mu nzu hose.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,byakomeye cyane ukwiye kuba maso cyane kuko umwanzi yarangije gukoresha uwo wibwiraga yuko ari mwene so nyamara uwo niwe ugiye ku kugambanira nkuko YUDA ISKARIYOTI yagambaniye Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ariko nuba maso kandi ukaba umunyabwenge nta bwo biriya byago biri bukugereho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Urasabwa gukora kwakundi Uwiteka yakwigishije iyo niyo nzira yonyine ushobora gutsinda no kunesha imigambi yumwanzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwo bugambanyi bwabo ngiye kubuhinduramo umugisha kugirango bamenye ko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 24, 2018 Neno la Bwana likanijia na kuniambia,mwana wa adam,angalia Rais wan chi ya Babylon Uhuru Kenyatta,ametoa idhini ya ukaguzi kwa viongozi wote haswa ukianzia kwake na Makam wa Rais William Ruto,ndimposa viongozi wote wakaguriwe kuhusiana na mali zao asema Bwana wa ma Bwana.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zikora ibishoboka byose ngo zigere ku Muhanuzi Ainesha.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bakoze ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru kandi uwo mugambi barawizeye cyane kuko nuwo kurwego rwo hejuru.Ariko nubwo bimeze gutyo,uwo mugambi nubundi uracyari munsi y’ijuru nta bwo uri hejuru yijuru uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho ikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zigiye kukwandikira ari nyinshi kugirango bamenye icyerekezo uherereyemo(map of network)bakoresheje email ubwo nibwo buryo bwonyine basigaranye kuko telephone yarabananiye kubera ikoranabuhanga ukoresha urabe maso rero kuko ishyamba atari ryeru niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
June 25, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona igiti cy’umupera giteye murugo “rw’abashambo”mbona icyo giti imbuto zacyo zigenda zigishiraho zirinda zirangira gisigara cyumye kandi gihagaze ari nta mbuto kigira.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umugisha wubutegetsi bwa abashambo urarangiye kuko ugukiranirwa kwabo kwamaze kugera imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira imfumbyi nabapfakazi basnege cyane abshake mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bagaruze imigisha yabo yatwawe ni nzu ya abega nibaramuka basenze,nanjye nzumva gusenga kwabo ndi mu Ijuru maze mbagarurire imigisha yabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zohereza intonorano kugirango bazimfatireho,ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,doe intonorano ziraje zoherejwe na magigiri genda uzakire kuko ari umugisha wawe wari waratwawe ni nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abarozi none Uwiteka alimo kuwugaruza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwwa mbona Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ageze mu butayu bwo hagati,aho yararimo yitegura gukurwa mu butayu.Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe aragutegereje ngo ujye kumukura mu butayu bugufiya kuko umwanzi yaramuheranye afatanihe ni nkozi z’ibibi zo mu bwoko bwa abega hamwe na Nzika na Nzigo bose bafatanije uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo nerekwa umugore mwiza cyane w’uburanga wari ahagaze aho ngaho ategereje kureba uko gahunda yo gutabara Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe maze akore report ayitwarire nyiribihe byose uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abazima na badayimoni basigaye muri gakondo ya bakiranutsi ari benshi cyane!Nibaza impamvu babaye benshi cyane kandi ahubwo bagakwiye kugabanuka.
nccleon@gmail.com