HomeNewsAbazamwizeara bazakurikirwa n'ibimenyetso,nibitangaza!

Abazamwizeara bazakurikirwa n’ibimenyetso,nibitangaza!

Act 5:12 nk’uko ijambo ry’Imana rivuga kandi ryeruye,rivuga ko,intumwa zahawe gukora ibitangaza n’ibimenyetso.Biratangaje kumva umuntu witwa ko ar’umuntu w’Imana.Ukabona atangiye umurimo w’Imana bwacya ugasanga yashinze ibitaro!Uwo s’umurimo w’Imana kuko buri gihe ntazigera yifuza ko abakiristu baba bazima ahubwo azifuza ku barware kugirango abone abakiriya.

Umunsi umwe twarasenze hari muri 2007,maze umwe muri bashiki bazu muri Kristo,atanga ikifuzo,aratubwira ati:Njyewe ubucuruzi bwanjye nta bwo buri kugenda neza ndasaba munsengere Imana impe abakiriya.

Mwene data aramubaza ati,ukora bucuruzi ki?Undi arasubiza ngo acuruza isanduka zabapfuye,ubu buhamya bunteye guseka ndimo mbwandika.Nuko twese twararebanye twibaza ukuntu tugiye gusengera abakiriya ngo bapfe haboneke igisubizo cya mwene data!

Urumva nawe ko tutasenze,icyo nshaka kugaragaza hano,nubucuruzi mu murimo w’Imana,abantu bakora babyitirira umurimo w’Imana nyamara iyo ubyitegereje usanga ar’ ibinyoma byuzuye muri bo ahubwo bishakira agafaranga.

Urabona bibiliya igura macye,iyo ugize amahirwe ukamenya imirongo nibura irenga 200 ushobora kwitwaza ugatangiza idini kugirango nawe ubone izina cyangwa muayandi magambo wiyubakire izina usanga byoroshye aho rero niho hakomoka abahanuzi bibinyoma kugirango babone amaronko.

Usomye mark 13:22 uhasanga uburyo hazaduka abahanuzi bibinyoma badashobora kugusengera ngo ukire uburwayi,cyangwa uhabwe igisubizo.Ngirango ubushize nabahaye ubuhamya uburyo narwaye urwagashya imyaka 27yrs,maze igihe kimwe mbwira Uwiteka Imana ngo ndarambiwe ubu burwayi kandi narakwiringiye,nuko mfata icyemezo cy’uko ntazongera kubisengera ndetse nta ni kindi cyintu nzongera gusaba Uwiteka Imana yo mu ijuru.

Bari banyandikiye ibinini bya 5ooo frw kandi narinsigaranye 2000 frw hari ku wa (5) ubwo nahisemo kutongera gusaba Imana ko yankiza uburwayi narimfite.Nabaho sinamenye igihe nakiriye ubwo burwayi nashidutse narakize.Imana ikorana n’abantu bafata ibyemezo!

Tekereza niba uwashinze ibitaro asaba ko abantu barware,ucukura imva agasaba Imana ko abantu bapfa kugirango abone umugisha,leta ikifuza ko abantu bakora ibyaha kugirango miniteri y’ubutabera ibone umurimo,ubwo urumva nabyabindi ntavuze nawe ubyongereho!

Ubwo se turava he,turajya he?! Nabwiye Imana ko niba idashobora kumpa capital y’umwuka wera ngo nyikorere,myisaba ko,yandeka ngo nikorere utwanjye!Ariko igitangaje ni uko Imana yahise yumva gusenga kwanjye ikampa umwuka wayo kubuntu kuko nagaragaje ikifuzo cy’uko nta shobora kuyikorera nta mwuka wayo mfite.

Moses ati,nitutajyana ntaho tujya! Deuteronomy 1:6 Uwiteka yavuganye natwe ubwo twari kumusozi Horeb ati aha murahatinze nimumanuke mugenda mujye mu misozi y’Abamori.kuki muri iki gihe abantu badashaka kugendana n’Uwiteka Imana yabakiranutsi?

Uyu munsi ku wa 27th Nyakanga nagiye kureba umupastor ukorera mu murwa mukuru w’ISHUSHANI mu gihugu cy’IBABULONI,maze mu bwira uko Imana Uwiteka Imana yarantumye,ibyo namubwiraga byose yavugaga ngo Ameni agahuta avuga ako byanditse.Ku wa 07 ukuboza 2014 yarambwiye ati,jyewe nizeye yuko ku wa 14th ukuboza 14 nzaba mfite amashillingi.

Njyewe nta cyo nari kuvuga kuko narindimo kwikorera ubutayu,byagenze wa munsi njya kureba kugirango mpinyuze ko,ayo mashillingi koko ya yabonye.Naho kuri iyo tariki twatandukanyeho yampaye tick insubiza mu butayu ya mashillingi 50,yongeraho na 30 ngo ngure amazi yo kunywa.

Mbonye ko abikoranye umutima ukunze,ndamubwira nti jyenda Uwiteka akwiture iby’ukoranye umutimwa ukunze,ndigendera byari saa cyenda,hageze saa kumi ahura n’umusore waruvuye mu Bwongereza ahita amuhesha umugisha amadollar $25o aryumaho ntiyambwira.

Twongeye guhura ku wa 14th ukuboza 14 nsanga yaguze za kositime ikweto nshya maze araceceka aryumaho yanga ku mbwira aho uwo mu gisha waturutse,ndamubaza nti narinje kureba ko ibyo wa mbwiye byasohoye,ati cyane rwose!

Ampa amakuru uburyo we afite kwizera guhambaye cyane,ndetse yongeraho ko,ku wa 18th 12,2014 azaba yabonye inzu ye,ifite ibyumba (3) na saloon,ubwiherero naho kogera.Twongeye guhura ku wa 04th 01,2015 nasanze arimo guhanurira abantu ko,uyu mwaka ari umwaka w’umugisha kandi ko utazahabwa umugisha muri 2015 bizaba bimurangiranye.

Nyuma yo kumugenzura nasanze umwuka umukoreramo ar’umwuka w’ikinyoma!Nta cyo namubajije ahubwo natangiye kumukosora uburyo abwirizamo,amaze kubona ko,namutahuye,yahise ambwira ati,mwene data ntakaze hano mbwiriza ubutumwa bwiza kuko izi nyigisho mpa abakiristu wowe nta bwo zigukwiriye kuko ur’umuntu ukomeye kandi w’Imana wo kurwego rwo hejuru.

Uwiteka Imana arambwira ati,arakwirukanye kuko wamaze kubona amakosa ye,none igendere najyaga muha umugisha kugirango nawe aguheshe umugisha,ubwo nahise nigendera.Nyuma ya mezi (6) naravuye mu butayu,nagiye kumureba njyenda nambaye neza nk’uwavuye mu butayu.

Narimfite ka laptop bita Bookle mwene data nkunze kwita umuhungu wanjye Uwiteka yakoresheje uba mu gihugu kiyoborwa n’umwami kazi ya nguriye abitegetse nakamere yo gukunda Uwiteka Imana n’abantu bayo.

Ndagenda nicara ahantu yarimo kubwiriza,aza gukebuka sinzi ukuntu ya mbonye nibereye ku ikoranabuhanga,kuko nahantu abantu bajya kuruhukira saa sita hatunganijwe na leta,ubwo numvaga ntashaka kujya kwicara muri hotel ngo nishyure amashillingi atari ngombwa mpitamo kujya kwicara aho hantu.

Yankubise amaso,atakaza umurongo wo kubwiriza,yibaza niba arijye bira muyobera,atangira abwira abantu ngo,iki cyanditswe sinibuka aho kiri,ubwo umwuka w’Imana arambwira ati,mwana w’umuntu haguruka wigendere kuko yabonye uburyo Uwiteka yagukuye mubutayu nuburyo yari yakwiciyeho.

None byamuteye gutakaza umurongo,ndahaguruka ndigendera,yasanga nabi cyane wagirango yaraye muri rigori,burya nubona pastor usa nabi ku wa mbere uzamenye ko afite ikibazo kuko ku cyumweru niho abantu baba bagiye gusenga bitunganije bivuze ngo,ugeza ku wa mbere ugifite za fresheli usa neza.

Naje kugaruka Uwiteka yampaye umugisha maze mubaza uko byagenze nubwo ibara umupfu,maze ntarondogoye nakoze icyo nshoboye gukora,inshuro nyinshi twaganiriye muhugura yaremeraga ariko gushyira mubikorwa ibyi namuhuguye akabyirengegiza.

Abapastor barwaye indwara itizewe gukira!

Uyu munsi namubwiye ko,iyo udakorera satani,uba ukorera Imana,nta wundi mwanya wa lll ushobora kubona muri iyisi yabazima!Abazamwizera bazakurirwa n’ibimenyetso,ibitangaza,ibiteye ubwoba,ese ni kuki,ibyo bitangaza bitagaragara mu bitwa abakozi b’Imana?Byibaze unihe igisubizo niba uri pastor wibaze niba iyo ukorera ariyo yaguhamagaye?

Uganda igihe kimwe nta kintu narimfite murugo,maze Uwiteka abwira umunyankore w’umugande witwa John ni njoro sa munani zigitondo ati fata ayo mashillingi uyatwarire mushumba maze asengere umwana wawe arakira.Nyamara baryama ni njiro umwana yari muzima.

Ubwo yatangiye gucyaha bazimu abikora inshuro (3) nyuma yaho aza kumeya ko,ar’Imana yavuganaga nawe,bwakeye ayazana tubona umugisha,nyuma ya mezi nka (2) madam ararwara maze arambwira ati,kuruzi ndwaye kandi tukaba nta kintu dufite hano biragenda gute?

Ndamusubiza nti:Iyo nkorera niyo izi uko biri bugende!uhereye mu gitondo kugeza saa 05:45 mbona muri mobile money umukirisitu yohereje amashillingi madam ndamubwira nti.wabonye ya Mana niringiye?Igihe narimo kumubwira ntararangiza,mbona message ivuye muri USA ya $100 Uwiteka iyo umwiringiye ntashobora kugukoz isoni

Bishop witwa AARON BATANGE yari umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abahutu bahungiye muri Congo,mbere gato za 1990 babaga igikondo,namusanze Kampala yatangije umurimo idini ryitwa GOD IS ABLE,UWITEKA ARASOBOYE! Yaranyakiriye agirango ndi muri baba pastor bajandajanda maze ansaba gukorana nawe

Niho natangiye kwirukana abadayimoni bo mu bwoko bw’Abalangi kumugaragaro,maze idini ririyongera karahava,atangira kubona abantu banzanira amata,isukari,ndetse umudamu umwe w’umukire yazanye laptop yarifitemo card ya TV kuburyo wareba amakuru nta kibazo nka televisiyo.

Ako ka laptop yahise agafata akagira ake,kandi babgira ibanga kuburyo nabimenye bitinze,icyo nshaka kuvuga yagize ishyari ajya muri Congo azanayo imbaraga z’umwijima kugirango avangire impano yanjye yogukora ibitangaza no guhanura kubera ishyari.

Uwiteka Imana ambwira ko,avuye Congo kandi azanye imbaraga z’umwijima,yanterereje iyo myuka mu masaha (3) ntqa bwo nari niyizi maze Uwiteka yohereza malaika araza yirukana abo bazimu maze Uwiteka Imana arambwira ati,ngiye ku kurwanirira intambara nice uyu mu pastor.

Mu cyumeru cyakurikiyeho umunwa wo hejuru n’uwo hasi byahise bifatana ntiyongera kuvuga kugeze igihe yapfiriye,mbere yuko apfa,abakiristu be baje kunsaba ko namusengera agakira,ntekereje uburyo yarangize n’ukuntu abarozi bishe mama nkiri muto simubone nabashubije yuko Bishop yapfuye,bajya impaka ndababwira nti ni mugende mubaze niba akiri muzima

Ako kanya bahise bakira za telephone ko yitabye Imana,bene data Imana ijya irwanirira abantu bayo,yapfuye ku wa 14 Feb 2011 ahitwa KITEBI inzira ijya BUNAWAYA,uwitwa Bosco wabaga mugisirikare warutuye I gitarama ,yibwe imodoka bayijyana Burundi,aransaba arambwira ati,mukozi w’Imana nsengera imodokari yanye igaruke nzatanga ishimwe.

Ndasenga mu byumweru (2) imodoka yarigarutse,yanga gutanga ishimwe,nyuma yahoo yahuye ningorane zikomeye aragaruka ati nunsengera Imana ikankiza ibi byago nzashima Imana ,Imana irabikora yanga gutanga ishimwe,kubeshya umuhanuzi uba ubeshye Imana.

Icyavuyemo imodoka yaragurishijwe asigara nta kintu yigirira kubera kubeshya umuntu w’Imana,hagati y’ukwakira,n’ugushyingo 2011 nyakwigendera Ingabire afatanije na Nyagasaza Innocent barangambaniye maze ndashimutwa,Imana irambwira iti,ngiye kuguhorera,abanshimuse ninabo bagarutse bahutana umunyamakuru twakoranga Ingabire Charles.

Jyewe nari nibereye mu nzu y’Imbohe,ubwo barimo ba Kwitonda Thadeyo,Nsabagasani,bariya bayobozi ba RPRK baharanira ubwami bw’Abega,JEFF ukora muri JRC,Munyaneza Emmanuel nzagezaho ifoto naje kuyibona,bari benshi cyane, nawe waje kugambanirwa nizo ntasi,nyamara yari yafatanije nabo kungambanira ngo nanga abahutu mbanga se narabaremye? Icyo nshaka kuvuga n’uburyo Uwiteka arwanirira abakiranutsi,abarimda kurusha uko urinda ijisho ryawe!

Kenya ahitwa KIBIKO nirukane dayimoni yananiye abapastor (10);maze batangazwa nuko nyuirukanye ndetse bwar’ubwambere babonye aho umuntuyirukana dayimoni,maze bavuga nk’uko bavuze igihe cy’Umwami Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,ngo uyu ni muntu ki abadayimoni bumvira?

Nyamara ntibyatinze bahise bashakakunyica bavuga ngo nzabatwara abantu babo? Usomye neza ibyanditswe,Icyo ni cyo cyatumye bica Umwami Yesu.Ahitwa Ongata Rongai nari ntuye ahantu aho twari twihishe inkozi zibibi,maze ndarahira ndasizora ko nta muntu uzapfa amenye ko jyewe nd’umuntu w’Imana,ariko icyavuyemo,umuhungu twari duturanye wo mu bwoko bw’Abakikuyu,yanywanga urumogi,akarya n’ibyatsi byitwa Mayirungi,cyangwa Mirrah ibyo byatsi biboneka muri mathayo 23:23 byitwa MINT.

Cyera byaribwaga nk’imboga ariko ubu byabaye ibiyobya bwenge,uwo musore agiye kunywa urumogi ni njoro,abona ukuboko kumufashe kumunwa kumubuza kunywa no kurya ibyo byatsi,maze ijwi riramubwira ngo,hano hantu har’umuntu w’Imana ntushobora kunywa urumogi akuriruhande.

Bwarakeye abaza umuhungu twabanaga witwa Phillip ko nd’umupastor,maze undi aramubwira ngo ye niwe kandi ninumuhanuzi,ubwo yahise areka kurya ibyo byatsi bye!Nurumogi,maze ansaba ko musengera arakizwa,icyo nshaka kuvuga,imbaraga zitubamo zishobora kuvuga twebwe tucecetse naho tutavuga ubwazo zishobora kwivugira.

Nagiye gusenga amasengesho ya ni njoro,ahitwa KAYORE najyanye na Bishop twakoranaga umurimo hahandi nafashe pastor ko ar’umurozi warogaga itorero ayoboye akaroga abakiristu be,tugeze aho twari twatumiwe,bahamagaye umuvugabutumwa witwa Maina,yarabwirije akora byabindi abapastor batagira umwuka bakora byo kugusha bantu,agerageza kugaragaza ko afite imbaraga z’Imana biranga.

Nuko nanjye ndahumiriza ngo ndebe akar’imurori,nashidutse yankubise urushyi rwiza hari saa munani zijoro bwenda gucya,mubajije impamvu ankubise ati warusinziriye,nyuma yahoo biramunanira ati wowe uramfungira amaso?Mu byukuri twari twamenyanye yamenye uwo ndi we,nanjye na mumenye!

Naje gutaha abwira abantu ngo,kariya niko kari kabujije imbaraga z’Imana gukora,baramubaza bati,umuntu nkuriya yabuza ate imbaraga z’Imana gukora?Satani se arusha Imana imbaraga ? Urumva rero aho twajya hose,imbaraga z’Imana zibana natwe naho tutavuga kuko atari ngombwa,ariko binabaye ngombwa nta mategeko abihana.

None nigute wowe ukora umurimo w’Imana nshuti y’Imana,ibimenyetso bitagukurikira? Ese wowe mukirisitu uzumva ryari ko Uwiteka Imana abana nabfite imitima imenetse ryari? Umuntu wese udakunda cyangwa udafite urukundo n’umwicanyi.

Ahaa ubanza aruko ahari jyewe nabonye Umwami wacu inshuro (7);ariko se data arobanura kubutoni? Ntibikabeho,ishungure hakiri kare ububyutse butaraza kugirango witunganye maze Uwiteka akwiyereke.

Ukwezi kwa (5) nasengeye umudam ufite imyaka (52) nta mwana yarafite,inda zose zavugamo,ubu aratwite Imana yavuze yuko azabyara,erega reka mbabwira ninshingano z’Uwiteka gukora ibitanngaza nuko mwa mwambuye imirimo ye mugashaka kuyishyiraho naho ubundi gukora ibitangaza iyo niyo kamere ye.Nianako aremye ntakundi byagenda cyakora abataba muriwe birumvikana yuko badahsobora gukoreshwa ibitangaza.

Reka ndekeraho naho ubutaha tuzongera mugire ibihe byiza,Abarundi mushime Imana kuko Nkurunziza akuwe kubutegetsi,naho Umwakagara we,asigaje iminsi mike,ngo nawe abise Nyir’uRwanda ku ntebe ya bukunzi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments