HomeNewsNkurunziza akuwe ku ngoma!Twagirayezu Innocent".

Nkurunziza akuwe ku ngoma!Twagirayezu Innocent”.

Kuwa 27 Nyakanga 2015 Njyanwa mu iyerekwa mu gikombe cyo mubutayu cyo kwerekerwamo maze nerekwa mbona hari inzu irimo gutegurirwamo imyenda y’abageni myinshi irimo iterwa ipasi,kandi yamabara menshi maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore isezerano ry’abakiranutsi rigeze hafi cyane.

Bamwe baracyuwe,abandi nabo baratashye bagiye kuzamurwa mu ijuru kuko babaye abanyantege nke bakaba badashobora guhangana n’Isi yabazima uko niko Uwiteka avuga.

HouseNi uko ijambo ry’Uwiteka ryongera kungarukaho ,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya nzu wabonye bisobanura igihugu gakondo yabakiranutsi,harimo gukorerwamo ibintu (2) ;(1) bamwe bagiye gukurwa kubutegetsi,abandi nabo bashyirwe kubutegetsi,niyompamvu byose wabonye aramakanzu yamabara yimvange.

Kuko hari amakanzu yabagiye kuzamurwa,ayo yamaze gutegurwa,hakaba namakanzu yabagaiye guhabwa gakondo ya bakiranutsi intebe yabukunzi,ayo nayo yamaze gutegurwa,bivuga ngo isezerano ry’Uwiteka rirarimbanije kugirango abakiranutsi bahabwe gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

 PierreNerewa mbona Peter NKURUNZIZA yavanywe kubutegetsi ajya kwihisha ahantu ariko afatirwayo n’ibisazinkajya numva arigusakusakuza cyane akageraho akibagirwa akavuga disikuru (discours) nk’aho akiri Perezida,nuko bakagenda bamwimura bajya kumuhisha ahandi ariko agasakuza cyane kuburyo abari bamurinze babonaga isaha n’isaha yafatwa.

Abazize genocideIjambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo urahagurutse hagati y’abahutu n’umukuru w’igihugu Paul KAGAME,aho ijambo ry’Uwiteka ryanjeho rigira riti:

“Mwana w’umuntu,uko niko Ijambo ry’Uwiteka rivuga ngo:Uwicisha inkota,nawe azicishwa inkota,dore imvura yaguye muri 1994,abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bifuzaga kwitwa abahutu,ndetse abari bafite amazuru manini bagerageje kwihindura abahutu ariko nta cyo byabamariye uko niko Uwiteka avuga.

None mwana w’umuntu iki n’igihe cy’Abahutu bagiye kwifuza kuba Abatutsi nk’uko Abatutsi bifuje cyane kwitwa abahutu none ubu bakaba batabyifuza!Ibyo bibere akabarore kubandi yuko uzatwara undi umunyago,nawe azatwarwagwaho umunyago,kandi uzicisha inkota nawe azicishwa inkota uko niko Uwiteka avuga!”

Maze numva uvuga ati :Dore mu mwaka w’1994 ubwo abahutu mwahagurukiraga ubwoko bw’abatutsi mukabica kubera bari bake cyane muvuga ngo reka tubice tubamareho,ariko none igihe cyanyu nacyo kirageze,dore nababwiye kenshi mwanga kumva,nababuriye kenshi mwanga guhindukira.Niko Uwiteka avuga!

MNLNabatumyeho abagaragu banjye bose b’abahanuzi,nkazinduka kare nkababatumaho ariko ntimwumviye habe no gutega amatwi ngo mwumve,habe no kuva mu bibi by’imirimo yanyu ahubwo muranga muraninira.Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Yeremiya 7:13 niko Uwiteka avuga.

None kubw’ibyo Uwiteka Nyiringabo aravuga ati:”Ngwino rupfu nawe mucamanza mukuru ucire ubwoko bwanjye urubanza .

Maze mbona ubyandika abyandika k’urupapuro rwari k’urukuta Habakuki 2:2,abyandikisha ikaramu ameze nk’usibura kandi atsindagira ibyari bisanzwe byanditse,nuko mpamagara umugore wari unyuze impande yanjye ngo ngwino urebe ibyo Uwiteka ari kuvuga ku gihugu cy’U Rwanda.

Nuko uwo mugore abonye biteye ubwoba ati saba Uwiteka abikureho niba ari ibyo avuze no naha,musabe ababarire,nuko nti Urabona ko hashize igihe Uwiteka abivuze none yongeye kubisubiramo niyo mpamvu ubona abisibura ku buryo bugaragara,none rero ntabwo bikiri mu bubasha bw’Umwana w’umuntu kuko ntacyo umuntu yabihinduraho biri mu biganza by’UWITEKA niko Uwiteka avuga.

DoveNuko Mwuka Wera akomeza kunganiriza ati:”Uwiteka ntako atabagiriye,ntako atababwiye,yabasuye kenshi abatumaho kenshi ariko banze kwihana no kumwumvira,none mwana w’umuntu uragirango uwiteka abigenze ate?

Maze ntambagizwa mu murwa wa gakondo yabakiranutsi,nerekwa mbona utagituwemo n’abantu nuko ngera mu muhanda urimo za bariyeri nuko nta n’inyoni itamba haza imodoka yiruka igirango itanguranwe n’amasaha ,nuko igihe ntarava mu nzira mbona yari agiye kungonga nuko nigira k’uruhande mbona iragiye iparika ireba aho iturutse ,ihagarara impande y’inzu zitari zikibamo abantu.Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana rirambwira riti,mwana w’umuntu ibyo bisobanura ubutegetsi buzima ingoma nta baturage bahari, ndebye imbere yanjye mbona umusore uje agenda ku igare yerekeza aho ya modoka yariyaturutse,nuko rirengera aho ntageza amaso.

BibleIjambo ry’Uwiteka rirambwira riti,uwo musore ubonye agendera ku igare,bisobanura ko ubutegetsi buzasimbura umwakagara buzatangirira hasi cyane kugirango bubashe kugera kurwego rwo hejuru aho umwakagara yarageze kuko bazatangirira kuri zero uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu urubanza rw’uwitwa Karamira Froduard,yaciriweho iteka batabanje kumwumva banga no kumutega amatwi,ahubwo bashyira mubikorwa ibyo kagame yategetse, abacamanza nta bwo bakoze umulimo wabo uko wari ukwiye gukorwa,kuko batahaye uburana umwanya ngo yisobanure,nuko nibaza impamvu y’ibyo nuko numva uvuga ati:

”Dore izo manza nari nzirimo,abacamanza nta butabera batanze ahubwo bumviye Paul Kagame,bihutira kumena amaraso no kwihorera kandi uguhora aruk’Uwiteka,”niyompamvu nanjye nzahorera abatagira kivurira kugirango bamenye ko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi ica imanza zitabera niko Uwiteka avuga.

Nuko uwanyerekaga akomeza anyereka urubanza rwa Ntamabyariro Agnes, n’urwa Bemeriki Valérie, ko batahawe umwanya ngo baburane batsindwe cyangwa batsinde!

kandi batumvishwe uko bikwiriye ngo bamenye ukuri,maze numva uvuga ati:”Kuva kera naritegereje kugeza uyu munsi,dore nta butabera bwigeze buba mu Rwanda,ntibigeze bashaka kumva ukuri,abacamanza ntibigeze bakora akazi kabo ahubwo bakoreshejwe n’umukuru w’Igihugu Paul KAGAME ku nyungu ze bwite.

Nerekwa ko igihe kigeze ngo mu Rwanda imisozi isigarira aho,kugirango uzabone urugo wagendaga urugendo rurerure,kugirango ubashe no kubona aho wagura ikibiriti cywangwa umugati byasabaga gukora urugendo rw’ibirometero byinshi.

BreadNuko nkabona nabacuruza bakoresha uburiganya ku minzani bakiba abaje kugura.Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu hanura uvuge uti,yemwe bacuruzi mwibira kumunzani,ni mwumve uku niko Uwiteka avuga.

Uriganya mwene se,nawe Uwiteka azamwoherereza umwuka wuburiganya,uwugira neza,nawe azagirirwa neza niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments