Home News Abagore bemerewe kuba abashumba?

Abagore bemerewe kuba abashumba?

0

Bakundwa mureke kujya impaka zidafite icyo zimariye kubijyanye no kwigisha kw’Abategarugori,cyangwa kuba bakora umulimo w’ubushumba bw’Itorero rya Kristo mu isi.Dukurikije uburyo ibyanditswe byera byanditswemo kandi budashobora guhindurwa n’umuntu uwari wo wese kuko isoko y’iby’umwuka tuyikomora mu bwoko bw’Uwiteka bw’Ab’Israel,kandi bibiliya ikaba yaranditsweho nabo bayobowe n’umwuka wera w’Imana,bashingiye kumuco Imana yabahaye uhereye mu gihugu cyo mu butayu.

Nta muntu numwe wemerewe kuba yahindura umuco w’ubwoko bw’Uwiteka Imana ya Israel,bahaweho gakondo n’Uhoraho Uwiteka Imana yabo,kabone nubwo baba babikora uko babyumva.Kuba nta mutegarugori wemerewe kuba kwandika mu byanditsweho byera uretse Deborah waje kuba Umuhanuzi Kazi,akayobora urugamba nyuma yuko Umwami wicyo gihe yananiwe kwizera,akemera ko,Debrah bajyana kurugamba maze akamwumvisha yuko atazahabwa icyubahiro cyo kuyobora urugamba no kurunesha,akaba ariyompamvu yanditswe cyangwa yashyizwe mu byanditswe byera,ariko ubundi  ntabwo byari byemewe n’umuco wa Israel ariho dukomora iby’ubugingo kuko aribo byasezeranijwe.

Ndetse twongera kubona ko,na THABITH nawe kubera imilimo myiza yakoreraga abantu,byatumye ashyirwa mu byanditswe byera,ariko ntabwo yashyizwemo amazina ye,nka Pastor nk’uko uyu munsi abadame babigenza aho barwanira umwanya w’ubushumba na bagabo nyuma yuko umulimo w’Uwiteka uhinduwe kuba ubucuruzi mu buryo bwo gushaka indamu.Kuko ibi byose byazanywe no gushaka indamu uko niko umwanzi yabigenje kugirango kugirango abatege akamanyu kumutsima abone uko azabambura ubugingo buhoraho.

Intumwa y’Imana Paul yasabye abategarugori kuzajya babaza ibibazo babibariza murugo abagabo babo,kuko abagore bagira rwinshi cyane,kandi umwanzi akaba abakoresha cyane mukwangiza gahunda z’umulimo w’Uhoraho Uwiteka Imana.Ikibi cyose umwanzi ashaka gukorera mu isi,abinyuza mu isi,kuko abaziho kutumvira umwuka w’Imana year ikiranuka muri byose.Kandi igitangaje bajya bumvira umwanzi cyane kuruta uko bumvira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Umubare mwinshi wa bagore nibo usanga bakora umulimo wo kuroga,cyangwa guhumanya abatuye isi,nibo bakora umulimo wo kugigira uwo bashaka guca igihanga,nibo bakwirakwiza ibihuha byinshi usibye ko muri iki gihe,Umwakagara nabagabo yabagize kuba injajwa!Niba bafata iyambere kwihindura uko Uwiteka atabagize cyangwa atabaremye!Umwanzi amaze kubona yuko bamwumvira cyane nibwo yahise yadukira abagabo abigisha ko nabo bashobora kwihindura nk’abagore,umugabo ashobora kuryamana nundi mugabo,umugore kumugore(GAY+LESBIENES)

Iyo usomye ijambo ry’Imana bibiliya,usanga ntaho abana n’abagore muri Israel babarwa,ariko abakoze ibikorwa byiza babikoreshejwe n’Umwuka w’Imana,usanga baranditswe kugirango bitazibagirana imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Niko usanga na nubu biri,umuntu wese ugaragaweho n’umwuka w’Imana,cyangwa gukoreshwa n’Imana,ntabwo ashobora kwibagirana kuko nta muntu ukoreshwa nayo wibagirana mu mateka yayo.

NB: Ariko ndashaka kubibutsa yuko,bakundwa iyi milimo yose y’Imana ikorwa mu  buryo bdakwirye,yuko ishingiye ku mpano zitangwa n’umwuka w’Imana 1.Corinthians 12:1-31 kuko byose bishingiye ku mpano z’Imana zitangwa n’umwuka wayo,zigakomezwa n’Umwami wa bakiranutsi kugirango babone uko bamukorera umulimo.Gusa mu menye yuko niba mukora ibisa bityo binyuranye n’ubushake bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,mu tazabura kuzabibazwa kuko ijambo ry’Imana risobanutse neza kubashaka ubugingo buhoraho.Abagore bemerewe kuba abahanuzi Kazi,ibinsi sinzi aho mubikura kandi n’impano iruta izindi nuko rero niba mukomeje gukora ibinyuranye nayo,ubwo nyine ntabwo murabayo mwamaze gucirwaho iteka nibyo mukora binyuranye nubushake bw’Imana.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar