Home News Abage bahunga gakondo ya bakiranutsi!

Abage bahunga gakondo ya bakiranutsi!

0

OCT 25, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ibiti byinshi kandi binini cyane hamwe nibitoya bigwa mu muhanda wa nyabagendwa wa kaburimbo.Maze abagenzi hamwe nibinyabiziga byose byakoreshaga uwo muhanda bibura aho binyura.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubutegetsi bw’umukuru w’ibabylon Uhuru Kenyatta MUIGAI burarangiye kandi bushyizweho iherezo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mu massaha ya nimunsi na none njyanwa mu iyerekwa mbona umucamanza mukuru”Chief Justice”DAVID MARAGA aza kunsura aho nari nduhukiye murutare,maze mbona aho duhuriye ari mu mwijima asa nuwihishahisha bishoboka ko hari abantu barimo kumugenza,maze arambwira ati,muntu w’Imana,jyewe ndarangije umurimo wanjye hasigaye uwawe uko niko Uhoraho Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nakugize umucamanza wa bari mu isi ya bazima kugirango ucire imanza abantu banjye nubwoko bwanajye”Chief Justice” kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Nyiringabo ajya aca imanza zitabera none ukomere kuko ijambo ryose ryavuye mukanwa k’Uhoraho rikanyura mukanwa kawe ryose nzarisohoza amahoro kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ukorera uko niko Nyiribihe byose abivuga.

Nerekwa leta y’Umwakagara ko igiye kugusha umunara wa radio ijwi ry’america,rikorera mukarere kibiyaga bigari.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbariza Umwakagara yaba afite imbaraga zinganiki zabasha guhangana na America,Uburayi,nisi yose muri rusange?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Dore nzabateza amahanga nkuko nabivuze,kandi ayo amahanga azabagota hose haba iburyo cyangwa ibumoso,ntabwo bazabasha kwinyagambura habe na hato.Kandi mu gihugu naho umuriro uzaba waka ku buryo batazigera babona ubuhumekero bwo gutekereza gukora icyiza,ahubwo bazaba bakora ibyo gukiranirwa gusa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

OCT 26, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi,abega bitegura guhunga,nabonaga ibintu byabakomeranye babuze intama nibyuma.Kandi mbona bagambirira gusahura umutungo wose w’igihugu bagahunga igihugu nkuko MRND bahunze igihugu.Gusa itandukaniro ryabo ni uko FPR yo,itarifite aho ihungira naho MRND bo bakaba barahungiye mu gihugu cya ZAIRE (DRCongo) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!

Bamaze gufata gaunda yo guhunga,mbona bahungana n’umwuka w’Inzika y’inzigo nawo uhungana nabo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bagiye guhunga igihugu bari barigarurirye nkuko ubuhanuzi bwavuze yuko Uwiteka azabirukana muri gakondo ya bakiranutsi maze gakondo akayisubiza ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro imyaka ibaye [58] uko niko Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inyama zokoje ibice [2] bisobanura uburyo [2] bwo kugambana cyangwa amagambo yose adatunganye imbere y’Uwiteka.Ayo magambo akaba alimo uburiganya ariko abayavuga bakayavuga berekana yuko ibyo bavuga ari ukuri,kandi nyamara ar’umugambi wubugambanyi bamaze kujya inama ariko bagshaka kwigira nkaho ibyo bavuga atari ubugambanyi.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubugambanyi burimo ubuiganya buraje,ube maso kandi wirinde kuba wavuga icyiza cyangwa ikibi kuko ibyo baje ku kubwira bidaturutse k’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abarwayi ba SIDA bari mu ngabo za Kagame Defense Force KDF,bujya ahagaragara nyuma yuko ababurwaye bahagaritse umutima yuko batazongera kubona imiti yo kunywa kuko Umwakagara amaze gushwana na bazungu kandi aribo bajyaga bamuha ubufasha bwiyo miti.Mbona abakuru bingabo barwaye iyo ndrwara barushaho kuremba cyane ndetse bahagarika imitima bikomeye batangira kubona urupfu rwabo mbere yuko bapfa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega batangira guterekerera imandwa zabo,nyuma bamaze kubona yuko isi yose ibagose maze biyimbaza za mandwa bajya bavuga ko arizo mana zabo,kandi ko zagiye zibatabara kenshi.Maze imandwa ziraterana zitangira gukoreshwa imihango yabo yikuzimu.

Mu gihe zarimo gukora imihango yazo,zibona Umuhanuzi AINESHA nawe arahatungutse,maze zihita zivuze induru ziravuga ziti katubayeho kuko ibyari ibanga ryacu Umuhanuzi agiye kubishyira ahabona kandi namara kubishyira ahabona ibyacu biraba birangiye.Ni uko rero nimushake uko mwakwica uwo Muhanuzi naho ubundi nta bwo byashoboka yuko tuzajya dukora ibintu byacu ngo narangiza ahite abishyira ahabona abantu bahite bamenya gahunda zacu kandi kuva cyera twrakoreraga mu ibanga nta bwo tuzi uyu mugabo uvuga ibyacu aho yaturutse uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo ako kanya bahita bahagarika gahudna zabo zo kuroga no guterekera abazimu,no kuboha gakondo ya bakiranutsi.Maze abega basigarana umurimo utoroshye kandi batazashoboa wo guhiga Umuhanuzi bakamuca igihanga kugirango imandwa zibone uko zikora akazi akazi kazoo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ariko nkomeza gutega amatwi cyane uko izo mandwa zivuga,numva zisaba yuko bazana umwuzukuru wa [3] mu gisekuruza cya abega kugirango atambweho igitambo maze ngo niho byuze zagerageza kuba hari cyo zabasha gukora.Ubwo mbona ko bagiye mu miryango ya abega uko ari [6] bajya gushakamo igitambo cyumwana w’umukobwa bagomba gutangaho igitambo ngo kugirango badahunga gakondo ya bakiranutsi kandi nubwami bwabo ntibukurwe ku ngoma.

Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,babwire uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Ntabwo imandwa zishobora guhindura gahunda z’Uwiteka,ibyo byakoraga mu gihe cyashize Umuhanuzi ataraza mwisi ya bazima.Nuko rero nimukenyere kandi muhagarare kigabo muhangane n’Uwiteka Imana Nyiringabo,kuko ari mwebwe mwisabiye intambara muvuga ko ngo mufite intwaro muzayirwana kandi muzayitsinda uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ibyo nabyo byahise binanirana,ako kanya mbona hatumijwe inama ikomeye ya biru bakuru b’Abega,maze numva babwirwa ngo,”ibyo bakora byose ntabwo byashoboka batarabanza kwica Umuhanuzi ngo imandwa niko zivuze kandi nizo zisabye ighanga cy’Umuhanuzi ngo zibone gukomeza umurimo wazo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga”.

Nerekwa ko baguye mukantu kandi bamanjiriwe kuko bamaze imyaka nimyaniko bahiga Umuhanuzi ariko ntibagire amahirwe yo kumubona.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ukwiye maso cyane kuko imirimo yimandwa z’Abega yahagaze kandi yahagaritswe nawe byumvikane yuko bagiye gukaza ibitero biguhiga bagiye kwiyoberanya maze bashakashake uko bakugeraho.

Nawe rero ntabwo urinjiji abantu bakwiye ku kugeraho urabazi kandi bagomba kuza bahawe ibaruwa(Recommandation)iturutse kuri nyiribwite ubohereje uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa zintumweho [3] ziturutse mu gihugu cya Tanzania,harimo abasaza [2] numukobwa umwe.Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore utumweho intumwa za mahoro ziturutse muri Tanzania zije ku kureba vuba cyane bishoboka nyuma y’intambara ya Kenyatta na Raia Odinga zizahita zisesekara mu murwa w’ISHUSHAN mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Zizaza zitwaje urwandiko rwabazitumye kandi mbere yuko bazituma bazabanza ku kwandikira bakumenyesha yuko hari intumwa zije kugirango uzifashe akazi kazizanye mu gihugu cy’ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko imndwa zigiriye inama abega koherereza umukobwa Umuhanuzi akaba ariwe ubafasha kuba bamuta muriyombi.Mbona umukobwa araje ariko apfira mu nzira ataragera k’Umuhanuzi.Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,abega bareke bagerageze ejo batavuga ko babuze amahirwe yo kwirwanaho.Dore noneho bakoherereje igishuba ziko cyihaze amagara nyamara kizapfira mu nzira kitarakugeraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagaraategeka ko society yitwaga Electrogaz ko yasahurwa vuba vuba bishoboka kugirango bazabone impamba ibambutsa umupaka kuko ngo igihe cyabo cyo guhunga kiregereje.

Mbona bashyize amatangazo mu binyamakuru ko hariho amapiganwa ariko nyine bwari uburyo bwo kwiba umutungo wicyo kigo,kandi nta bwo araho gusa ahubwo ibigo byose bikekwa kuba bifite imitungo iremereye Umwakagara niwe wasabye yuko byasahurwa bicishijwe mu ipiganwa hagatangwa amasoko yabaringa ari ukugirango babone uko basahura umutungo wigihugu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar