Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya,mu murwa mukuru wa Nairobi aravuga yuko ihuriro ritavuga rumwe na leta National Super Aliance (NASA) ryatagaje kumugaragaro yuko ritagifitiye ikizere komisiyo ya matora y’umukuru w’igihugu hamwe nizindi nzego z’ubuyobozi ateganijwe mukwezi kwa kanama taliki 08,2017 yuko bazashyiraho Parallel yimachine za matora kugirango bagenzure amajwi yabo batazongera kwibwa nkuko basanzwe bibwa amajwi.
Iryo tangazo leta ya jubilee iyobowe na Uhuru Kenyatta hamwe na komisiyo ya matora ya IEBC baryamaganye bavuga ko,iyo komisiyo ariyo yonyine ifite inshingano zo kugenzura amajwi yabatoye abayobozi bakuru bigihugu.
Ariko ibyo ihuriro rya NASA itavuga rumwe na leta ntibikozwa!Biravugwa ko abayobozi ba IEBC bamaze kwakira intonorano bakaba babogamira kuruhande rwa leta.Uhuru Kenyatta amaze kugura abanyapolitike benshi babarizwaga muri ODM amakuru avuga yuko bashobora kuba bagera kuri [20] bavuye muri ODM.
Aya matora ashobora kuzabamo imvururu cyane ko,byamaze kugaragara yuko jubilee iri kubutegetsi idafite abarwana shyaka benshi kubera ibyo basezeranije abaturage 2013 ntabwo babikoze,ahubwo bakoze umurimo wo gusahura gusa.
Aho kwiyamamaza bigeze bigaragaza yuko hashobora kuzaba intambara niba Uhuru uyobowe jubilee naramuka atemeye ibyavuye mu matora hamwe mugenzi we Icyegera William RUTO hashobora kuzaba itambara yabaye muri 2007/8 aho Uhuru yarahanganye na RUTO bakorana muri leta imwe.
Nta cyizere yuko RUTO ashobora kuzakomezanya na RUTO kuzageza amatora arangiye,kuko ubwoko akomokamo bwa bakalenjini bamaze kwigabanyamo kabiri.Ruto ntacana uwaka na Gideon Moi kandi Moi ashyigikiye Uhuru ariko ntiyumvikana na RUTO,murumva rero hakirimo ikibazo birakekwa ko RUTO mukwezi kwa gicurasi ashobora gutadukana na Uhuru kuko bivugwa ko Uhuru aramutse atsinze amatora yazasigira ubuteegetsi Gideon Moi muri 2022.





